Abacuruzi baherekeje Kagame muri «Rwanda Day» i Boston bararira ayo kwarika.

Tiré dans le journal Umuvugizi
 

«Rwanda Day» ni umunsi abanyarwanda, aho bava bakagera, bahurira hamwe bagasangira ku mutungo w’igihugu, mu rwego rwo gusingiza umunyagitugu wabo, perezida Kagame.

 

Umuvugizi wavugannye na bamwe mu bacuruzi baherekeje Kagame i Boston kugirango bagire icyo badutangariza, ariko bivuze ko tudashyira ahagaragara amazina yabo, kubera impamvu z’umutekano wabo. Abenshi mu bo twavuganye bemeza ko bahatiwe guherekeza perezida Kagame muri «Rwanda Day» y’i Boston, ibi bikaba bibaye mu gihe bafite amadeni atagira ingano mu mabanki atandukanye yo mu Rwanda.
 

Umwe muri bo yabidutangarije muri aya magambo: “Mfite amadeni menshi amaze kundenga; sinzi uburyo nzishyurira amashuri abana banjye bagera kuri batanu; turambiwe iyi Leta idutegeka buri gihe kwigurira amatike y’indege, kwiyishyurira amahoteli, kugirango tuze hano gusa gukomera amashyi perezida Kagame“.

Uyu mucuruzi yakomeje adutangariza ko «iyo wanze guherekeza perezida Kagame baguterereza ikiryi cy’imisoro cyabo, ari cyo «Rwanda Revenue Authority», kikaguca amafaranga y’ikirenga ashobora gutuma «business» yawe ifunga burundu, bityo bikaba nta yandi mahitamo dufite, uretse kwemera tukaza gukomera perezida Kagame amashyi n’ishyaka rye rya FPR, kugirango turebe ko twaramuka».

Undi twavuganye ni umucuruzikazi watangarije Umuvugizi ko yabonye telefoni imuhamagara iturutse mu bunyamabanga bwa FPR, imubwira ko agomba guherekeza perezida Kagame muri «Rwanda Day» i Boston. Uwari umuhamagaye, uyu mutegarugori yamusubije ko adafite amafaranga yo kujyayo, na we amwumvisha ko agomba gukora uko ashoboye akitabira iyo mihango. N’amarira menshi, uyu mubyeyi yadutangarije ko yahise ajya kuguza akayabo muri banki, agura itike y’indege shishi itabona, mu rwego rwo gukiza ubucuruzi bwe n’amagara ye, dore ko iyo atabikora, ngo yari kubitakaza byose. Uyu mutegarugori akaba ubu arimo yibaza uburyo azishyura ayo mafaranga yose yagujije banki mu kuyakoresha ibitamufitiye akamaro.

Undi mucuruzi yatangarije Umuvugizi muri aya magambo : “Perezida Kagame n’ishyaka rye bamaze kutugera mw’irugu. Ibaze na we kumara iyi myaka yose  tumukomera mu mashyi, ntacyo atugezaho uretse kudutera ubwoba no gutinya ko yatwica. Ntituzi ikizamudukiza kabisa, turamurambiwe ku buryo twifuza ko Imana yamudukiza vuba na bwangu nk’uko yakijije abanyaethiopia mucuti we Meles Zenawi».


Iyo witegereje ukuntu aba bacuruzi barimo kwitotomba, ubona ko barambiwe koko ingoma y’igitugu ya perezida Kagame, yabateye ubwoba bwinshi  ikanabahahamura. Igitugu iyi ngoma ibayoboresha ngo kigamije gusakuma udufaranga twabo twose bakoreye no gusubiza ku isuka abikorera ku giti cyabo.
 
Kalisa Rwandekwe, USA.