Umucuruzi Ayabatwa Tribert Rujugiro uherutse gushimutirwa I
Bujumbura akajyanwa i Kigali ni mutaraga, Shikama irakubwira byinshi utari
uzi ku mibanire ye na Kagame.
Hamaze iminsi amakuru acicikana hirya no hino ko umucuruzi Rujugiro T.
uzwi cyane mu Rwanda, Burundi, Congo, Niger na Africa y'Epfo, ko yaba
yarashimuswe ari mu gihugu cy'u Burundi ariko hakaba hataramenyekana aho
aherereye. Ikinyamukuru Rushyashya Leta ya Kagame ikoresha mu gukwirakwiza
ibihuha yifashishije umuyobozi wacyo Burasa J.G., cyasohoye inkuru iyobya
uburari ku ishimutwa rya Rujugiro, icyo kinyamukuru kivuga kandi cyemeza
ko Rujugiro yashimuswe na bamwe mu bakuru b'ishyaka rya RNC ritavuga rumwe
na Leta ya Kagame.
Nyuma yo kubabazwa n'ibinyoma Leta y'Agatsiko
gakuriwe na Kagame igenda ibeshya abaturage cyane cyane ishimutwa
ry'umunyemari Rujugiro, umwe mu bakorana bya hafi akaba n'inshuti ntusige
y'umwicanyi mukuru J. Nziza, ariko akaba ahuje ibitekerezo na
SHIKAMA
byo kuvana abanyarwanda mu kaga, yahisemo kutwoherereza amakuru y'ukuri
kuri uyu mucuruzi ukomeye ngo tuyatangarize rubanda, hanyuma natwe
tuboneraho akanya ko kubanyuriramo ibyo tuzi ku mibanire hagati ya
Rujugiro, FPR na Kagame.
Rujugiro yarashimuswe ajyanwa i Kigali
Amakuru yizewe 100% aturuka mu nzego nkuru z'ubutasi zikuriwe na Jenerali
J.Nziza, aratumenyesha ko Rujugiro T. yashimutiwe i Bujumbura mu kwezi
kwa Kamena 2014, akazanwa i Kigali, atwawe muri imwe mu modoka za
Perezidansi y'u Rwanda ifite ubudahangarwa bwo kudasakwa ku mupaka.
Akimara kugezwa i Kigali, yahise ajyanwa gucumbikirwa mu nzu nziza cyane
y'umucuruzi Hatari Sekoko iri i Kibagabaga. Iyo nzu ifite ibyangombwa
byose bishoboka ikagira n'ubusitani bunini ku buryo Rujugiro ayibamo
nk'ifungwa ariko yisanzuye.
Ayo makuru akomeza atubwira ko, bahisemo kumujyana muri iyo nzu kuko aho
iherereye bitakorohera umuntu ubonetse wese kuhatambagira ku buryo hagira
amakuru ye atangazwa. Iyo nzu ihana imbibi na rumwe mu ngo za Minisitiri
w'Ingabo James Kabarebe, no mumpande zayo hagiye hatuye abandi basirikare
bakomeye, ku buryo uburinzi buharangwa bukomeye cyane.
Aho Rujugiro acumbikiwe, arinzwe n'abasirikare barindwi ba DMI, bakuriwe
na S/Lt Kanyamugenge Innocent uzwi ku gahimbano ka Bushari. Abo basirikare
bambara imyenda ya gisivile ariko batatu muribo ngo nibo bagaragara
imbere mu rugo Rujugiro afungiwemo, abandi bane baba mu gipangu giteganye
n'aho Rujugiro ari, icyo gipangu kikaba ari icya Jenerali Rutatina, ariko
hakaba harabagamo umugore we wa kabiri (ubu aba muri Canada), yarongoye
igihe yabaga i Butare mu myaka ya za 1999 na 2001 ari Lt Col akaba yari
ashinzwe guhuza inzego za gisirikare n'iza politiki muri zone y'Amajyepfo
y'igihugu. Rutatina niwe washyiragaho akanirukana abayobozi b'Uturere.
Incamake ya Rujugiro na FPR
Umusaza Rujugiro Ayabatwa, ni umwe mu Batutsi bafashije FPR mu buryo
butagereranywa, igihe iryo shyaka ryari riri mu rugamba na Leta yari
iyobowe na Habyarimana Kinani.
Rujugiro
azwiho kuba ariwe watangaga amafaranga yo kudodera abasirikare b'umutwe
w'igisirikare cya FPR, witwaga APR. Iyo myambaro y'urugamba
yabadodesherezaga yari izwi ku izina rya Mukotanyi ku buryo ibara ryayo
ryendaga gusa n'igitaka, byagoraga cyane Inzirabwoba (Ex Far),
gutandukanya uwabaga ayambaye hamwe n'igihimba cy'igiti yabaga yihisheho.
Ibyo byatumaga aba ex far bakunda kugwa mu bico by'inkotanyi batabizi
kubera iyo myenda Rujugiro yabahaga.
Uretse Mukotanyi, Rujugiro yaguriraga inkweto (bote), abasirikare ba FPR,
akanatanga amafaranga yo kugura invungure zaribwaga ku rugamba, hamwe no
kujya gushesha ibigori kugirango abasirikare babashe kurya agahunga kuko
abenshi batakaga igifu kubera imvungure.
Incamake y'ubushuti bwa Rujugiro na Kagame, n'ukuntu baje gushwana
Uwashoboraga kumenya uko Rujugiro yari abanye na Kagame, hanyuma akaza
kubwirwa ko Rujugiro yambuwe ibye akaba yaranashimuswe na mushuti we
Kagame, byagorana kugirango yemere ko aba bagabo bashobora gutandukana.
Ariko kuri Kagame ntakidashoboka.
FPR imaze gutsinda urugamba, hanyuma gahoro gahoro Kagame agakomeza
kuyigira iye aho kuba ishyaka ry'abanyamuryango kugeza mu mwaka wa 2001
ayigize iye burundu agahita afunga Perezida Bizimungu P. kugirango abere
abandi intangarugero, Rujugiro nawe yamutije umuhoro mu kuyisenya.
Mu matora ya Perezida ya 2003, Rujugiro yatanze amafaranga y'u Rwanda
miliyari (1 000 000 000 Frw) mu kwamamaza Kagame. Abantu bagurirwaga
inzoga z'ubuntu zishyuwe na Rujugiro kugirango Kagame akunde atorwe. Ijoro
Kagame yatangajwe ko ariwe watsinze amatora yibye, Bralirwa yanyanyagije
amayoga mu ma sitade yose yo mu Rwanda, abantu barara banywa buracya. Izo
nzoga ni Rujugiro wazishyuye.
Mu kumwitura, Kagame yafashe Rujugiro bajyana Dubai muri gahunda
z'ubucuruzi bamarayo iminsi itatu barara muri hotel yubatse mu mazi, aho
buri umwe yishyuraga amadolari 12000 ijoro rimwe mu myanya y'icyubahiro
(VIP). Aya ni amakuru yizewe kuko nayabwiwe igihe nari nkiri mu kazu
nyahawe na Capt. Rushema twakoranaga ariko mu buryo bwo
kuganira igihe Rujugiro yari ariho yubaka UTC.
Ubushuti bwa Kagame bwarakomeje kugeza aho Kagame amugize umujyanama we mu
by'ubucuruzi n'ubukungu. Nkatwe twabaga hafi y'aba bagabo bombi,
byaragaragaraga ko ari inshuti magara ku buryo utakwiyumvisha
icyabatandukanya.
Burya nta byera ngo de! Umugabo Makuza nyiri Rwanda Foam na
Jenerali Laurent Nkunda bagize uruhare kugirango Rujugiro abe ari aho ari
ubu.
Umugabo Kagame azwiho kutagira inshuti imwe. Agira nyinshi ariko akabana
nazo ari nako azineka kandi akibanda ku nshuti abonaho inyungu itubutse.
Mu zindi nshuti yaje kugira, harimo Bertin Makuza wa Rwanda Foam. Uyu
Makuza ngo yatakambiye Kagame amusaba ko yabimugiramo akagura ikibanza
ahakoreraga Iposita mu Mujyi rwagati imbere y'inzu y'icyicaro gikuru cya
Banki ya BCDI n'iruhande rw'icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali.
UTC ya Rujugiro
Ku rundi ruhande, Rujugiro nawe yashakaga icyo kibanza. Rujugiro
yashakaga kuhashyira inzu ya karabahutaka kugirango ahinyuze ibyo umuherwe
Miko(watabarutse) yigeze kuvuga akimara kugura Hotel des Mille Collines,
aho yahagaze mu igorofa rya nyuma ry'iyo hotel areba hasi UTC ya Rujugiro,
akavuga amagambo yo kwishongora ku muturanyi we(Rujugiro), ngo iyo
Rujugiro aza kugira amafaranga yari kumenya kubaka. Bivuze ko yari yapinze
inzu ya Rujugiro avugako yabuze amafaranga ahagije ngo ayigire ndende mu
butumburuke.
Kagame kugirango ahitemo uwo ahesha ikibanza, yirebeye ahari agatubutse
maze ahitamo Makuza. Makuza nawe kugirango ahabwe icyo kibanza yagombaga
kubanza kugurisha Leta inzu ye iri ku Gishushu (ahakorera RDB) ku giciro
cyo hejuru kugirango Kagame nawe akuremo aye. Niko byaje kugenda iyo nzu
ugereranyije ifite agaciro ka miliyoni 600 (600 000 000 Frw),
yayigurishije Leta akubye ako gaciro inshuro cumi maze we na Kagame, Leta
ibishyura miliyari esheshatu (6 000 000 000 Frw).
Icyaje gutangaza kurushaho, ni uko hejuru y'ako kayabo k'amafaranga Leta
yishyuye hiyongereyeho na cya kibanza cyo ku Iposita, Makuza agiherwa
Ubuntu. Ukurikije uko ibibanza bihenze mu mujyi wa Kigali, ukongeraho
ubuso bwa kiriya kibanza ndetse n'aho giherereye, ubwacyo cyagurwa indi
miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kuko n'ubundi hari hasanzwe hari n'inzu
y'amagorofa atatu.
Ikibanza Kagame yahaye Makuza akakima Rujugiro bikabaviramo gushwana
burundu
Iyo nkuru ya Makuza yo guhabwa ikibanza ntiyishimiwe na Rujugiro kuko
yahisemo nawe gucengana na Kagame. Nibwo yahise yegera Jenerali Laurent
Nkunda wayoboraga umutwe wa CNDP ngo bikoranire kuko yabonaga amacenga
n'uburyarya bya Kagame atazabivamo. Uko gushaka gukorana na Nkunda
byamuviriyemo gukurwaho amaboko burundu kuko Maneko za Kagame zamunekeraga
Nkunda zahise zitanga amakuru, maze umwaka wa 2008 uza kuba akaga kuri
Nkunda na Rujugiro.
Gushaka gukorana na Jenerali Nkunda byarakaje Kagame ku buryo yahise
atanga itegeko ko UTC ya Rujugiro isenywa. Ku mabwiriza ya Kagame,
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Kirabo Kacyira yategetse ko UTC ibarurwa mu
mazu agomba gusenywa atujuje ibyangombwa by'inyubako zikwiriye Umujyi. Rujugiro
yarahahamutse ajya gupfukama imbere ya Kagame, nuko Kagame apfa kudohora.
Jenerali Nkunda nawe ategekwa gufata amadolari miliyoni ebyiri ngo ave
muri Congo ashakirwe ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.
Laurent
Nkunda
Kagame amaze kubona ko ashobora kuzifashisha uwo mujenerali ikindi gihe,
yahisemo kutamwohereza mu buhungiro ahubwo ategeka Jenerali Kabarebe
gumuhamagara(Nkunda) maze bakamucumbikira i Kigali.
Uko Nkunda yacumbikiwe i Kigali, ni nako Rujugiro ubu acumbikiwe kuko
Kagame ntashaka kumurekura kubera impungenge z'uko yafasha abamurwanya. Ku
rundi ruhande, ntabwo Kagame ashaka kwica Rujugiro kuko Rujugiro atigeze
agaragara mu bikorwa byo kurwanya Kagame. Amakuru dufite ni uko acumbikiwe
neza ariko akaba atemerewe kugira aho atirimukira.
Ndagirango nongere nkangurire abantu bakomeje kwizirika kuri Kagame
bamufasha guhuma Abanyarwanda nk'uko uriya Burasa wa Rushyashya akunze
kubikora, ko bahera ku ngero nyinshi z'abantu babaye inshuti na Kagame
ariko ubu bakaba bari mu byago bikaze kubera we. Rujugiro aje yiyongera
kubandi benshi kandi n'inyuma ye hari abandi bakiza, bashobora no kubamo
Burasa Gualbert ubwe.
Imana Ikomeze Ibane na Rujugiro n'abandi bari mu kaga nkawe kandi Ifashe
Abanyarwanda kwibohora Agatsiko kiganjemo Abagande kabagejeje aho umwana
arira nyina ntiyumve.
Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)