LIGUE RWANDAISE POUR LA PROMOTION

ET LA DEFENSE DES DROITS DE L’HOMME

B.P 1892 KIGALI- TEL. / FAX/ :(250)502276  - E-mail : lipro@rwandatel1.rwanda1.com

Site Web : http://www.liprodhor.org

Agréée par A.M. N° 447/05 du 30/12/1991 et membre de la FIDH depuis le 15/01/1995

 

N° Réf. :                                                                                                                Kigali, le

 

Ubutumwa bw’Umuryango LIPRODHOR

Ku Bakandida Depite na Senateri

 

 

Umuryango Uharanira guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, LIPRODHOR, urishimira ko u Rwanda rugenda rusohoka mu nzibacyuho rugana inzira ya demokarasi,nyuma y’itora ry’Itegeko Nshinga ku wa 26 Gicurasi, iry’Umukuru w’igihugu ku wa 25 Kanama, hakaba hasigaye iry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rizaba ku itariki ya 29 Nzeri kugeza ku ya 2 Ukwakira 2003.

 

Umuryango LIPRODHOR urishimira kandi umwanya ugaragara uburenganzira bw’ikiremwamuntu bufite mu Itegeko Nshinga ryatangajwe ku wa 4 Kamena 2003.

 

Umuryango LIPRODHOR ushyigikiye inzira ya Demokarasi Leta y’u Rwanda yiyemeza kugenderamo. Bityo, urashishikariza abazatorerwa imyanya ya Depite na Senateri kuzazirikana  ihame rya demokarasi nk’ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Ibyo bakazajya babigaragariza Abanyarwanda mu gihe cyose bashyiraho amategeko cyangwa bagenzura imikorere ya Leta.

 

By’umwihariko, mu rwego rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umuryango LIPRODHOR wifuje kugeza ku bakandida Depite na Senateri bimwe mu bibazo bikigaragara, unabasaba kuzabyitaho muri manda yabo mu gihe bazaba batowe:

 

  1. Gukuraho igihano cyo kwicwa (peine de mort/ death penalty) mu mategeko y’U Rwanda. Ibyo bizashimangira umuco wo kwubaha ubuzima, agaciro n’icyubahiro bya muntu.

 

  1. Gushyira umukono ku masezerano agamije guca burundu iyicarubozo (torture) no kuyinjiza mu mategeko y’u Rwanda; ibyo bizafasha gutoza Abanyarwanda kwubaha ubuzima n’ubusugire bw’ikiremwamuntu.

 

  1. Gusinya no kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(Cour Pénale Internationale/International Criminal Court). Ibi bizashimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu buri gihe ndetse no kwifatanya n’amahanga mu rugamba rwo guca burundu umuco wo kudahana.

 

  1. Gusaba Leta gukora vuba na bwangu anketi zirambuye ku bantu babura, imiryango yabo ikamenyeshwa ukuri ku izimira ryabo. Ifatwa n’ifunga binyuranyije n’amategeko nabyo bigomba guhagurukirwa.

 

  1. Kurushaho gushimangira mu buryo buboneye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Muri urwo rwego, Umuryango LIPRODHOR urasaba ko hakorwa ubushakashatsi buhamye n’impaka zisesuye ku bibazo by’ivangura n’amacakubiri mu Rwanda, kugira ngo abantu babyumve kimwe kandi hajyeho ingamba zihamye zo kubirwanya ku buryo buboneye.

 

  1. Gusaba Leta gutanga ubwisanzure busesuye ku buryo amashyirahamwe n’imiryango yigenga bikora mu mudendezo.

 

  1. Kwita ku kibazo cy’indishyi kugirango imiryango yabuze ababo mu itsembabwoko n’itsembatsemba izibone bidatinze.

 

  1. Gushyiraho amategeko aboneye y’ubucuruzi abuza abacuruzi kuzamura ibiciro uko bishakiye, kuko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato rishegesha imibereho myiza y’abaturage basanzwe bafite ubushobozi buke.

 

  1. Gushyiraho politiki iboneye yo kuzahura ubukungu no kurwanya ubukene bukomeje kwibasira Abanyarwanda. Ibyo bikajyana no gushyiraho ingamba zo kurwanya inzara ikomeza kuzahaza uturere tumwe na tumwe tw’igihugu.

 

  1. Gushyiraho politiki iboneye yo kugena imishahara y’abakozi ba Leta; bityo ubusumbane bugaragara muri iki gihe bugakosorwa kubera ko bunyuranyije n’amahame-remezo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

 

Umuryango LIPRODHOR urizeza Abadepite n’Abasenateri bazatorwa ubufatanye buhamye no  kurushaho kubegera kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bibangamira uburenganzira bw’Abanyarwanda.

 

Tubifurije amahoro n’amahirwe muharanira inyungu z’abaturage!

 

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 11 Nzeri 2003

 

Perezida w’umuryango LIPRODHOR

 

Révérend Emmanuel NSENGIYUMVA.