|
Nyuma
y’itangazo riherutse gushyirwa
ahagaragara
ku itariki ya 04 kamena uyu mwaka wa
2003 n’Umuryango mpuzamahanga uharanira
uburenganzira bw’ikiremwamuntu ukorera i
Parisi mu Bufansa ariwo FIDH mu magambo
ahinnye y’igifaransa , ndatangariza
abanyarwanda bose ndetse n’amahanga ibi
bikurikira :
·
Guverinoma
y’u Rwanda irabeshyuza amakuru adafite aho
ahuriye n’ukuri yatangajwe na FIDH ivuga
ko ngo haba hari abanyarwanda babujijwe
gutora ngo kubera igihe gito bahawe cyo
kwiyandikisha ku malisti y’itora.
Guverinoma irabeshyuza kandi amakuru avugwa
na FIDH y’uko ngo haba hari abanyarwanda
benshi batabashije gutora babikereye ngo
kubera ubwinshi bw’abatoraga n’umubare
muke w’ibiro by’itora.
·
Guverinoma
y’u Rwanda irasanga bibabaje kubona
umuryango witwa ko uharanira uburenganzira
bw’ikiremwamuntu ndetse usanzwe
ubyubahirwa nka FIDH wihandagaza ukamagana
igitekerezo abanyarwanda bagize cy’uko
Itegeko Nshinga bagenderaho ryakwemera
amashyaka menshi ariko rikanateganya Ihuriro
yakoreramo mu kujya inama kuri gahunda
zubaka igihugu cyabo. Muri iryo tangazo FIDH
irihandagaza ikavuga ko amashyaka ya
politiki nta bwisanzure azakorana ngo kuko
azaba agotewe mu cyiswe Forum ari ryo Huliro
ry’amashyaka ya politiki mu Rwanda.
·
Guverinoma
y’U Rwanda ikaba isanga ibi birimo kwigiza
nkana no kujijisha amahanga
n’abanyarwanda.
·
Guverinoma
y’U Rwanda irasaba FIDH kudasoma bunusu
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Bityo ikaba
yibutsa FIDH ko ingingo ya 52 y’Itegeko
Nshinga
ryatowe kuwa 26 gicurasi 2003 ubwayo
iteganya ko imitwe ya politiki yemewe kandi
ko igomba gukorera mu bwisanzure. Ingingo ya
53 y’iryo Tegeko Nshinga ikaba iha buri
munyarwanda uburenganzira bwo kujya mu
mashyaka cyangwa kutayajyamo. Bityo bikaba
bigaragara ko uburenganzira
bwo kwisanzura mu bitekerezo bya
politiki bwateganijwe mu Itegeko Nshinga .
·
Guverinoma
y’u Rwanda irasaba FIDH nk’Umuryango
witwa ko wita ku burenganazira
bw’ikiremwamuntu,
kubaha uburenganzira abanyarwanda
bagize bwo kwitangira ibitekerezo
kw’Itegeko Nshinga n’ubwo bagize
babyitorera nta muvundo nta n’agahato
tariki ya 26 gicurasi 2003.
·
Guverinoma
y’u Rwanda iragaya FIDH kuba yarihuse mu
kunenga igitekerezo gikubiye mu Itegeko
Nshinga cyo guteganya Ihuriro ry’imitwe ya
politiki mu Rwanda. Iyo FIDH itaza kwihuta
iba yarabanje igasoma ibikubiye mu ngi ngo
ya 56 y’iryo Tegeko Nshinga ikibonera ko
mu byo Ihuriro rishinzwe, kugenzura no
kugota mashyaka bitarimo. Ahubwo nk’uko
iyo ngingo ibiteganya, Ihuliro ry’Imitwe
ya politiki rizaba ari urubuga imitwe ya
politiki yunguraniramo ibitekerezo ku bibazo
biremereye igihugu no gukemuriramo mu
bwumvikane ibibazo bivutse hagati y’imitwe
ya politiki ubwayo cyangwa mu mutwe wa
politiki
uyu n’uyu iyo wo ubwawo ubisabye.
·
Guverinoma
y’U Rwanda irongera gushimangira ko mu
myumvire y’abanyarwanda akamaro k’umutwe
wa politiki atari ukubera igihugu ikibazo ko
ahubwo ari ukukibera inzira yo kukibonera
ibisubizo by’ibibazo gihura na byo. Aha
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yibaza niba
nk’uko biteganywa mu ngingo ya 52
y’Itegeko Nshinga, gusaba imitwe wa
politiki kubahiriza amahame ya demokarasi,
ikabuzwa kubangamira cyangwa guhungabanya
ubumwe bw’abanyarwanda , ubusugire
n’umutekano by’igihugu ari byo FIDH
yitiranya no kubangamira uburenganzira
n’ubwisanzure by’imitwe ya politiki.
·
Guverinoma
y’u Rwanda ikaba isanga byaba byiza mbere
yo gutangaza amakuru adafite aho ahuriye
n’ukuri imiryango nka FIDH cyangwa iyo
bakorana mu Rwanda yari ikwiye kujya ibanza
ikayegera igahabwa ibisobanuro ku byo
idasobukiweho.
·
Guverinoma
y’u Rwanda yongeye kwizeza abanyarwanda
n’amahanga ko gahunda nziza dufite
nk’abanyarwanda nta kizazikoma imbere
kandi ko
izakomeza gukora ibishoboka byose
ngo ibikorwa byose byo gusohoka mu
nzibacyuho bizabe mu mucyo, mu mahoro no mu
ituze.
Bernard
MAKUZA