Ubutumwa ku bicanyi b'abatutsi cg b'abahutu (26.07.03)

Kuri ubu hari amakuru azenguruka avuga ko hari association zigera ku 10 zagiye New york kwirukanisha Del ponte ngo atazafata abicanyi b'abatutsi.  Iki ni ikimenyetso gikomeye kandi ni intangiro ya mbere yerekana ko amahanga atangiye kumenya ko u Rwanda rwahekuwe kumpande zombi.  Aba biruka muri ubu buryo barata igihe cyabo kuko barabikora ntabwo bazashobora kubikora igihe cyose. Nta n'ubwo bazashobora kubikora bamaze kuba abasaza kuko icyaha cya genocide kidasaza. Aba bicanyi b'abatutsi bene wabo bakwiriye kubagira inama y'uko bemera icyaha cyabo bakoze bagasaba imbabazi abahutu biciye kandi bakemera n'ubutabera kuko nibwo buryo bwonyine buzakemura ikibazo. Buri wese yari akwiye kubona ko kuba abicanyi b'abatutsi batangiye gusara uyu mwanya bigatuma bohereza inzirakarengane kubararira rwantambi ngo barirukanisha umucamanza nta muti urimo. Ibintu byatangiye gucika kandi abapfushije ubwabo batarahaguruka. nibahaguruka noneho bizagarurirwa he?

Hakwiriye abanyarwanda bashyira mu gaciro bakemera gacaca politiki twasabye noneho abantu bagasabana imbabazi kandi bakanahanwa buri muntu ku giti cyabo.  Kwishongora no gukomeza gushungera abapfushije ngo ni uko ari abahutu ni ubuswa.  Uwapfushije wese akwiriye kubahwa kandi bakamwumva kuko nta mupfu urupfu undi.  Buri munyarwanda wese agomba kumenya ko mu turere twinshi abahtu batsembwe n'abatutsi baruta ubwinshi abatutsi bapfuye muri utwo turere. Nihabe ubutwari abicanyi b'abahutu n'abatutsi bose bahanwe kandi basabane n'imbabazi naho gutarataza ngo uratinza imanza cyangwa ngo uranga ko runaka afatwa nta muti urimo ni ukwishuka.
Gatera