Uruhare rw'Ubufaransa muri génocide rugiye kugaragara neza
Sesonga neza


Edda Mukabagwiza minisitiri w'ubutabera n'imikoranire y'Inzego.

Tariki ya 7/10/2004 Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga wo gushyiraho Komisiyo yigenga igamije kugaragaza uruhare rw'Ubufaransa muri jenoside yabaye 1994 mu Rwanda hashingiwe ku bimenyetso bifatika.

Ubwo yagezaga ku Nteko uwo mushinga Minisitiri w'Ubutabera n'imikoranire y'inzego Madam Edah Mukabagwiza yavuze ko iyo Komisiyo izaba igizwe n'abantu barindwi (7) ikaba izamara amezi atandatu gusa. Abadepite bamubajije impamvu bayihaye igihe gito, yasubije agaragaza ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rw'Ubufaransa muri génocide bihari, ahubwo bikeneye kwegeranwa gusa, kugira ngo bishyirwe ahagaragara, ndetse u Rwanda rubifateho umwanzuro.

Minisitiri Mukabagwiza yagaragaje ko Ubufaransa bwakunze guharanira kuyobya uburari, no kurangaza abantu kugira ngo ipfundo ry'uruhare icyo gihudu cyagize muri génocide ritazigera rigaragara. Ni yo mpamvu Abanyarwanda bagomba guhagurukira icyo kibazo kugeza kibonewe igisubizo burundu.

Igisubizo nikiboneka Abanyarwanda bazava ku nkeke ya buri gihe iterwa n'uko Ubufaransa budafite ubushake bwo gushyira ahagaragara ukuri nyako ku byabaye 1994 kandi aribwo bufite igisubizo.

Nk'uko byakomeje bisobanurwa, Minisitiri w'Ubutabera yasobanuye ko i shyirwaho ry'iyo Komisiyo rishingiye ku ngingo ya 176 y'itegeko nshinga rya Repubulikia y'u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003. Iyo ngingo iteganya ko itegeko ngenga rishobora gushyiraho izindi Komisiyo, bityo bikaba ari ngombwa ko hashyirwaho Komisiyo yigenga ifite inshingano rusange yo kwegeranya ibimenyetso bigaragaza uruhare rw'Ubufaransa muri génocide yabaye mu Rwanda 1994. Ibimenyetso bigomba guhurizwa hamwe bikazagaragaza ireme ry'ibikorwa ry'Ubufaransa byatije umurindi jenoside kimwe n'ibitarakozwe ngo jenosice ikumirwe cyangwa igabanirizwe ubukana. Ibyo nibishyirwa ahagaragara bizatuma igipimo nyacyo cy'uburemere bw'uruhare rw'Ubufaransa kigaragara uko kiri.

Inteko yasobanuriwe neza ko uko kwegeranya ibimenyetso no kubigaragaza, bizatuma abanyamahanga batashakaga kwemera ukuri kuri jénoside yo mu Rwanda n'Ubufaransa noneho bavuga rumwe ku kibazo cya " génocide " yo mu Rwanda.

Iyo Komisiyo kandi izatuma Ubufaransa bucisha make mu gusesereza u Rwanda, Imiryango mpuzamahanga izabona neza uburemere bw'uruhare rw'Ubufaransa, bitume irushaho gufasha Abanyarwanda guhangana n'ibibazo byatewe n'Ubufaransa. Imyanzuro y'iyo Komisiyo izatuma ikurikiranwa ry'Ubufaransa ryorohera inzego zibishinzwe ndetse bizatuma Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa n'ahandi, bafatwa bagashyikirizwa inzego z'ubutabera.

Inshingano z'iyo Komisiyo zizaba ari ukugaragaza uruhare rw'Ubufaransa mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yabaye mu Rwanda 1994, haba mu rwego rwa politike, dipolomasi, itangazamakuru, urwa gisirikare n'irw'izindi nzego. Izagaragaza kandi uruhare rw'Ubufaransa mu gufasha abateguye n'abashyize mu bikorwa jenoside guhakana no gupfobya " genocide " mu gihe cyashize ndetse no muri iki gihe, kimwe no kugaragaza uruhare rw'Ubufaransa mu gutambamira inyungu z'Abanyarwanda barimo abacitse ku icumu ; imfubyi, abapfakazi, n'ibimuga bazahajwe na " genocide " yo mu Rwanda 1994.

Twabobitsa ko iyo Komisiyo izaba igizwe n'abantu 7 bashyirwaho n'iteka rya Perezida wa Repubulika. Manda yabo igomba kumara amezi atandatu gusa, ariko umushinga w'itegeko uvuga ko icyo gihe gishobora kongerwa bitewe n'ibyaha byakozwe ndetse n'ibisigaye. Amafaranga y'ibikorwa by'iyo Komisiyo agomba kuva ku ngengo y'imari ya Leta,, kandi abazaba bategetswe gukora muri iyo Komisiyo bagomba kureka imirimo bakoraga ariko abo muri Leta bemerewe gusubira ku kazi kabo nyuma ya Komisiyo irangije imirimo yashinzwe.

Iyo Komisiyo ihabwa imbaraga ni uko izagirana ubufatanye n'inzego z'igihugu n'abantu ku giti cyabo, inzego z'ibindi bihugu, Imiryango mpuzamahanga n'abanyamahanga ku giti cyabo. Minisitiri Mukabagwiza yasabye inteko ko iyo Komisiyo ikwiye kugira ubwigengeqe busesuye igakora mu bwisanzure, ikagirirwa icyizere na buri wese kugira ngo ibyo izakora bigire ireme rifatika.