Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi ryerekana neza ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abasirikare bahoze mu ngabo za Perezida Habyarimana. Aba basirikare, bageraga kuri 30, bishwe ku mabwiriza ya Gen Karenzi Karake mu mpera z’umwaka w’1997, bakuwe mu gihugu cya Angola.
Amakuru dukesha abatangabuhamya bakoreshejwe ubwo bwicanyi, yemeza ko Gen Karenzi Karake yategetse uwahoze ari I.O “maneko” wa Brigade ya 402 witwaga Captain Jimmy Tumwesigye, bajyana n’abashoferi gufata abo ba exfar ku kibuga cy’indege i Kanombe, babajyana kubafungira ahari ububiko bw’imbunda muri Camp Kigali.
Nyuma yo kubafungira muri ubwo bubiko baje kwicwa urw’agashinyaguro, ubwo amabwiriza yaturukaga kwa Gen Karenzi Karake yategetse Capt Jimmy na Gen Ibingira wari Umuyobobozi wa Brigade ya 402, kwica izo mfungwa. Mbere y’uko bicwa, bagaburirwaga impungure zibaze, zirimo umunyu mwinshi, ntibahabwe amazi yo kunywa kugirango bajye bashonga buhoro buhoro. Nyuma abagendaga bapfa, bakurwaga mu bari bakiri bazima, izo ntumbi zigatwarwa mu mashashi y’umukara, aho zajyaga gushyingurwa n’imodoka yabaga iherekejwe na WO II, Zibera Tharcisse. Imodoka zabajyanaga kubashyingura zikaba zarahagurukaga mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Abo basirikare ba exfar bakaba barishwe nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ibagambaniye muri Angola, bakabapakira indege babeshya ko babatwaye muri Afurika y’Epfo, ariko baza kwisanga bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Amakuru twabonye yemeza ko Leta y’i Kigali yabeshye abayobozi ba Angola ko itazagirira nabi abo basirikare, nyamara ibi yabirenzeho ibica urw’agashinyaguro.
Gasasira, Sweden.
editor@umuvugizi.com