IKIGO KIRWANYA UMUCO WO KUDAHANA N’AKARENGANE MU RWANDA

BP 2 - Molenbeek 4                                                                                                  Bruxelles, le 30 mai 2002.

1080 BRUXELLES - Tél/Fax:32.81/60.11.13

GSM: 0476.701.569

Kuva Ikigo kirwanya umuco wo kudahana n’akarengane mu Rwanda (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda) cyashingwa taliki ya 18 août 1995, cyakomeje gukora iperereza ku " amashyirahamwe ashinja ibinyoma abantu b’inzirakarengane " (Syndicats de délateurs). Icyo kigo cyakiriye ubuhamya butagira ingano kubyerekeye ayo mashyirahamwe yavutse muli 1994 ashyigikiwe kandi akoreshwa na bamwe mu bategetsi b’inzego nyinshi mu Rwanda. Gahunda yayo rero niyo gufasha abo bategetsi kubonera " ibyaha by’ibihimbano " buli muntu wese bashatse kwikiza cyangwa kwambura umutungo.

Iyo gahunda yubwo bugizi bwa nabi, bumaze imyaka munani yose bukoreshwa mu Rwanda, abategetsi b’ingeli zose bayigezeho bifashishije bamwe mu " bacikacumu b’abatutsi " (rescapés tutsi) bemeye cyangwa bategetswe kuba " ibikoresho " by’irondakoko ".

Kubera ko ayo " mashyiramwe ashinja ibinyoma " biteguye kuyakoresha mu manza za GACACA, niyo mpamvu Ikigo cyacu kiyemeje gushyira ahagaragara ubu " buhamya " bw’umwe mu bacikacumu usobanura ukuntu ibyo gutora abacamanza ba GACACA bihishe ubundi bugizi bwa nabi butegurwa mu Rwanda. Dore rero nimwisomere ubwo buhamya namwe (NB : Twakuyemo amazina yose y’abantu cyangwa imirenge yatuma abakozi ba DMI bamenya cyangwa bajya guhiga aba bantu) :

 

U B U H A M Y A bw’umucikacumu w’umututsi :
Kuva mu kwezi kwa gatanu 2000 nibwo mu Rwanda twatangiye kumva abayobozi bavuga cyane GACACA bagerageza no kuyicengeza mu baturage. Aha rero mu by’ukuri wabonaga nta muturage ubyumva kuko bavugaga ngo n’abavuye hanze bazatorwa mu nyangamugayo zizayobora iyo GACACA, ukibaza, umuntu utari mu Rwanda 1994 icyo azavuga kikagushobera.

Igihe rero cyarageze, amatora y’abazaca imanza za Gacaca araba. Muri ayo matora, icyiciro cya mbere byari ugutora inyangamugayo zitari munsi ya 30, zitorewe n’abaturage: izi nyangamugayo 30 cyangwa zirenga nazo zagombaga kongera kwitoramo izizakora mu rwego rw’akarere (Komini), mu urwego rw’akagari (segiteri) no mu rwego rw’umurenge (selile). Ubwo rero mu gutora izo nyangamugayo, umuntu wese yumvaga ko inyangamugayo nkuko igisobanuro cyabyo kibivuga ari : umuntu w’umunyakuri Utabogama, wanga umugayo mbese w’indakemwa mu mico no mu myifatire.

Dore rero ikibabaje kandi giteye ubwoba ni uko muli ayo matora hatatowe inyangamugayo nku’uko byari biteganyijwe. Ayo matora ahenshi yayoborwaga n’abayobozi ba Secteur n’amaselile.

Aha kugira ngo mbisobanure neza ndatanga urugero rw’aho njye nari ndi.

Aha abaturage nibo bagombaga gutanga abakandida, ariko wajyaga kubona ukabona nka Konseye (umuyobozi wa segiteri) abwiye nk’umuntu ngo: wowe wagiye imbere ntabwo uri inyangamugayo? Ubwo babaga babiziranyeho, ubwo agahita abwira abaturage ati „kanaka n’inyangamugayo rwose tugomba kumutora!" ubwo urumva ko nta muturage watinyuka kuvuguruza Konseye.

Ikindi, muri abo bantu bose babaga bahagaze imbere y’abaturage bategereje ko abaturage babatoranyamo INYANGAMUGAYO, babaga bavanze, abahutu, abacikacumu n’abaturutse hanze. Nkaho nali ndi naje gusanga mu gutorwa hatowe abacitse kw’icumu, n’abavuye hanze. Bakagerekayo abahutu nka babiri bateganyirijwe kuzashinja gusa. Ibi ndaza kubisobanura hepfo.

 

Buri mukandida abaturage bagombaga kumushima no kumunenga kugirango abashe kwitwa INYANGAMUGAYO. Ariko icyagaragaye hano n’uko uko kunenga no gushima bitigeze bihabwa agaciro, kuko nkiyo hazaga uwo abo bayobozi bakeneye yarashimwaga, ibyo bamunenzeho ntibabyiteho. Aha natanga urugero muli segiteri.............: umugabo witwa ........ yashyizwe mu nyangamugayo ndetse aratorwa agera mu rwego rwa Komini ...... kandi abaturage bamunengagaho ko yafungishije abantu benshi bazira ubusa ndetse hari n’abamushinjaga ko nawe yagombye gukurikiranwa kuko hari abahutu yishe abaziza ubusa Kandi koko ibi byarabaye kuko nanjye mbizi neza. Hari n’igihe inkotanyi zamufunze mu kwezi kwa kabiri 1995 yishe abantu abataba (abahamba) mu muferege iruhande rw’umuhanda (muli rigole). Icyo gihe ariko baramufunze ari nko kwiyerurutsa kuko byari byagaragaye. Yamazemo icyumweru kimwe baramufungura, nyamara bene abantu bishwe barababuze! Aha umuntu yakwibaza rero niba uyu watoreshejwe muli ubwo buryo navuze haruguru ari inyangamugayo izaca urubanza muri Gacaca. Ubwo se azaruca ate. Abaturage bazemera bate imikirize y’imanza azaca ate ?! Ese hazabamo ukuri? Uyu ............... ni umuhutu ariko nyina n’umututsikazi w’umucikacumu.

 

Urundi rugero ni urw’umugore „.Z.........." uyu …………ni umugore w’umugabo " N…… ; " uyu mugabo we " N……afungiye muri gezeza ya …....... azira ubuterahamwe. Uyu N.........sinzi niba yarishe cyangwa atarishe, ariko ikigaragara, umugore we Z.......(ni umuhutukazi) yamamajwe na Konseye kugirango azashinje mu rwego rw’umurenge abahutu bo muri segiteri yacu........... Kandi uyu mugore ubona atinya abayobozi b’inkotanyi cyane, mbese aba ahakwa ngo abone ko bwacya kabiri n’ubwo we ntacyo yirega.

 

Urundi rugero ntanga n’urwanjye: Njyewe namamajwe n’abakozi ba DMI b’abasiviri babifashijwemo na Konseye na Resiponsabule wa selire ntuyemo. Namamajwe nk’umututsikazi wabonye byinshi kandi wiyemeje kuzavugisha ukuri Ubwo ngo „nkazashinja abaturage bo muli iyo segiteri yacu.........(kandi ntabazi rwose kuko ntaharerewe) nabonye bica banasahura". Kandi njye mu byukuri nari nabasobanuriye (abo ba DMI na Konseye) ko aho muli iyo segiteri ............. nari nahaje mu kiruhuko (vacance). Kandi koko ubwicanyi bwatangiye muli ako karere njye mpamaze icyumweru kimwe gusa. Ntabwo rero abaturage baho nari mbazi n’abo nashoboraga kumenya amasura nari ntaramenya amazina yabo. Ikindi n’uko mu gihe cy’itsembabwoko njye nihishe mu bihuru, naho ngereye iwabo wa F......... bene wabo nali nabashije kumenya ni abari muri urwo rugo bampishemo (bamvumbuye mu bihuru nkarengerwa n’umukecuru wanyitiranyije n’undi mwana w’umuhutu. Aliko nyuma yasanze yibeshye aliko akomeza kumpisha). Abo bagiraneza bampishe bose bishwe n’inkotanyi zikimara gufata ako karere. Ubwo se koko muri GACACA nzaca uruhe rubanza?

 

Ikindi giteye ubwoba : Tumaze gutorwa, igihe cyarageze amahugurwa araba. Muri ayo mahugurwa, amasomo menshi yabaye aya politiki na siyasa n’inkotanyi. Hanyuma hakiyongeraho imyitozo ya Gisirikare nkuko bikorwa mu ngando zose zikorwa mu gihugu. Ku minsi y’imyitozo ya gisilikare batuzinduraga mu rukerera tukajya kwiruka. Byakunanira bakaba banagukubita. Iyo abashyitsi bo hanze bazaga gusura ingando za GACACA, ibikoresho bya gisilikare barabihishaga. Aliko rero ntahantu na hamwe habereye amahugurwa ya GACACA hatari abakozi ba DMI (igituma mbyemeza nuko nabajije abandi batowe mu makomini duhana imbibi nabo bakabinyemeza).

Aba bakozi ba DMI nabo babaga baje nk’abagomba guhugurwa ndetse biyitirira " amaserivisi runaka " ariko babaga bafite akazi kabazanye. Akazi rero kabo bakagaragaje mu gihe wasangaga bashishikariye kumenya abacitsekwicumu n’abahutu bari muri ayo mahugurwa, kumenya abatumva neza FPR no gushakamo abo bazagira „ibikoresho". Ni muri urwo rwego bakoreshaga uburyo bwose bushobotse bakabonana n’abo bashaka nyine (abacitsekwicumu cyane n’abahutu bishwe n’ubwoba) bakatubwira ibyo badukeneyeho kandi aha banatubwiraga ko tubyemera (ibyo badusabye gukora) cyangwa tutabyemera tugomba kuzabikora kuko ngo ni tutabikora no gupfa tuzapfa.

 

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri namaze muli ayo mahugurwa ya GACACA twigaga ibya politiki na siyasa ya FPR, tugahabwa imyitozo ya gisilikare. Ku byerekeye amategeko cyangwa inyigisho zijyanye na GACACA nahavuye ntacyo baratwigisha kuko nta n’abahanga mu by’amategeko n’inkiko bali bakaza kutwigisha. Ikindi navuga twakoze muli iyo minsi nahamaze n’impaka nyinshi twajyaga kubyerekeranye n’ukuntu abacikacumu atali bo bali bakwiriye guca imanza za GACACA. Hari abacikacumu bavugaga bati :„twebwe twarokotse kuko twari twihishe mu bihuru cyangwa mu bagiraneza b’abahutu bemeye kuduhisha no kutugaburira muli iyo minsi y’ubwicanyi. Mu by’ukuri iyo wihishe ntushobora kubona cyangwa kumenya ibyabereye hirya no hino mu karere wali utuyemo cyangwa wihishemo. Twebwe abihishe ntacyo twabonye uretse ibyo twabwiwe tuvuye mu bwihisho. Abahutu b’inyangamugayo batishe nibo bonyine bashoboye kubona uko ubwicanyi n’ubusahuzi bw’interahamwe bwagenze. Nibo rero bashobora guca imanza neza. Ubwo se murabona abacikacumu tuzaca imanza za GACACA duhereye hehe".

Hari n’abacikacumu bagize bati : „ko tureba hatowe n’abantu bavuye za Bugande, muli Kongo cyangwa mu Burundi, aba bo bazaca imanza z’ibyabaye batari bari mu Rwanda?".

 

Kuli ibyo bibazo byose twabajije, twahawe igisubizo giteye ubwoba. Bamwe mu bashinzwe kuduhugura muli politiki na siyasa ya FPR badushubije muli make bagira bati : „ikingenzi mwebwe musabwe gukora n’ugushinja abahutu ubwicanyi, nicyo tubatezeho. Naho ku byerekeye abahutu bashobora kuzaharenganira ntacyo bitwaye kuko n’abatutsi bishwe bali inzirakarengane. Ubwo n’abahutu igihe cyabo cyo kurengana kizaba kigeze, ntakundi byagenda"

 

Ndangije ubu buhamya bwanye nibaza ibibazo bikulikira:

- Ko mbona batwamamaje turi abacikacumu ku ngufu bakaba banadusaba kuzacira imanza abantu dukurikije ibyo dusabwa n’abakozi ba DMI, ba Konseye cyangwa n’abandi bambari ba FPR, twe tuzakatirwa nande bimaze kugaragara ko twarenganije inzirakarengane?

- Aho twebwe abo bakozi ba DMI n’abo bayobozi b’uturere ntibazaduhindukirana natwe bakaturyoza amakosa badukoresheje?

- None mbese byose byaba ali uburyo abategetsi bavuye hanze baba bitwaza kugirango, tubanze duhitane inzirakarengane noneho natwe bazaduhitane byitwa ko baduhannye batuziza ko twahohoteye inzirakarengane? Bikazamera nk’ibyo baryoza Prezida Pasiteri BIZIMUNGU kandi yarakurikizaga amategeko n’amabwiriza Kagame yabaga yamuhaye.

Hambere numvise ko hari umuntu w’umuhutu waje kunigwa n’abagizi ba nabi bamuziza ko ngo yatowe mu bya GACACA kandi ngo „batazi neza niba azababera igikoresho" nkuko babyifuza. Ubwo twe abacikacumu tuzi urudutegereje ali uruhe?

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibya GACACA musabye kuzansubiza abinyujije aho azashaka.

 

Byakiriwe kandi byandukurwa n’Umuhuzabikorwa w’Ikigo, MATATA Yozefu.

IKIGO KIRWANYA UMUCO WO KUDAHANA

N’AKARENGANE MU RWANDA

BP 2 - Molenbeek 4 Bruxelles, taliki 1 kamena 2002.

1080 BRUXELLES - Tél/Fax:32.81/60.11.13

GSM: 0476.701.569