Ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA RUZIBIZA J- ABDULBirkenesveien 62 4647 Brennåsen NORGE PS :
Nahisemo gutanga ifoto
yanjye n’aho ndi kugirango ibyo mvuga
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU Nyuma yo kumva ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi hamwe n’abandi bantu 9 bose bakomoka mu bihugu 3 bitandukanye :u Rwanda, u Burundi, na France, iyo ndege ikaba yari iya gisivili kandi igendera mu karere kataberamo imirwano, ibinyamakuru , amaradiyo na za televiziyo mpuzamahanga zihutiye gutangaza iyo nkuru. Kubera ko bamwe muli abo banyamakuru bari bazi aho mperereye, bambjije niba ibivugwa, nanjye nkaba mvugwamo, mbyemeza. Narabyemeje. Nyamara, nkurikije uko inkuru iba igenda ikura bitewe n’uburyo yandikwa, nsanga ari byiza kwivugira ubwanjye ibyo nshaka kuvuga, kuruta kubivugirwa mu buryo ntabyivugiye. Ku maperereza yakozwe, ntabwo nkora mu bucamanza, narabajijwe nsubiza ibyo nzi ibindi byasubijwe n’abandi nabo babajijwe bafite ibyo bazi. Niba nubahuka kuvuga nuko bagenzi banjye bo badafite aho bavugira kubera gutinya ko Kagame yabahitana, kuko si ubwa mbere abikoze. Njye rero ibituma mpisemo kuvuga, ni ukugirango ngire ubuhamya ntanga kubijyanye n’Itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntamabara FPR/APR yarwanye nanjye ndimo. Nkeneye kandi ko benshi mu banyarwanda, n’amahanga basobanukirwa kubyabereye mu Rwanda, kuko kugeza ubu bizwi gusa uko FPR ibishaka, cyangwa ibitangaza. Mu gihe twitegura kwibuka abacu batikiriye mw’itsembabwoko, ni byiza ko uko kuri kumenyekana, nyuma y’imyaka 10 Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tububishoboye. Kumugereka w’iri tangazo hariho ubuhamya bugenewe uwariwe wese ukeneye kumenya ukuri kubyaberaga hakurya mu z’amarere. Mbivuga ngamije ko abanyarwanda bafashweho ingwate y’ikinyoma cy’uko itsembabwoko ryahagaritswe n’umuntu babohoka, bakamenya ukuri nyako ku byabaye. Bishobora gutuma kwiyunga kw’abanyarwanda bishoboka. Murakoze ABDUL RUZIBIZASe Itariki 14-03-2004
UBUHAMYA BUGAMIJE
KWEREKANA UKO LETA Y’U RWANDA NA FPR BYAKOZE
AMAKOSA YATUMYE ESE FRP - APR YATABAYE ABATUTSI NK’UKO BIVUGWA? Nyuma yo gutangazwa ko iperereza rijyanye n’inahurwa ry’indege ya gisivili yarimo abantu 11 harimo abategetsi n’abasirikare bakuru, abanyarwanda, abarundi n’abafaransa, muli abo bose hakaba harimo n’ABAPREZIDA babiri, Juvénal Habyarimana w’u RWANDA na Cyprien Ntaryamira w’u BURUNDI, itangazamakuru ntanasobanukiwe aho ryavanye iyo rapport irambuye, ryatangaje byinshi. Kubindeba njye, ngiye gutanga ubuhamya ku mikorere ya FPR n’igisirikare cyayo cya APR kuko byombi nabibayemo mbere yo gufata inzira y’ubuhungiro. Ikibinteye n’uko aho iyo nkuru igeze mu rwego rw’itangazamakuru, kuryoshya inkuru no kumvugira amagambo ntigeze nivugira bituma abafite urwitwazo rwabo babona aho bahera bahakana ukuri ku byabaye.NDABANZA KUVUGA UWO
NDIWE:
HARI IBYO NEMERA NTASHIDIKANYA: 1.Intambara yo kurwanya leta ya Habyarimana nemera ko yari ngombwa kuko hari uburenganzira yimaga benshi mu benegihugu biganje mu batutsi. Nemera ariko ko n’inzira zindi zitari intambara zari kugeragezwa mbere yo kwegura imbunda. Nyamara, ntahandi twari kuzavana intwaro zo gutangiza urugamba iyo tudakoresha iza NRA, kuko nicyo gisirikare kiri mu gihugu cyabashaga kudufasha. Ntawumenya ukoubutegetsi bugenda buhinduka twagombaga gukora vuba. Imibanire bwite y’umunyarwanda mu gisirikare cya Uganda n’abene gihugu, kenshi n’agasuzugoro abanyarwanda bari batangiye kugaragarizwa mu gihugu barwaniye, ni impamvu imwe ikomeye yabashije gutuma habaho kuva ku butaka bwa Uganda , hatabayeho kwihanganira imishyikirano yajyaga no kumara wenda imyaka yanarenga. 2.Nemera ko habaye itsembabwoko, ryakorewe abatutsi, rigambiriwe, riteguwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, n’inzego z’umutekano z’igihugu. Ryashyizwe mu bikorwa n’abaturage b’abahutu, uretse ko hari n’abatutsi bacye cyane baryitabiriye barigize abahutu. Nemera ko ritari kuzashoboka na rimwe ritabonye imbarutso, kuko n’ubwo abahutu bari kuba basaze, ntibyashobokaga ko babyuka mu gitondo ngo batyaze imihoro birare mu batutsi babatemagure, kugeza kuli miliyoni yose. Nemera kandi ko FPR ikoresheje ingabo zayo za APR, yishe, ibigambiriye kandi bitegetswe, binahagarariwe n’umuyobozi wazo Paul Kagame. Nanone kandi, nemera ko itsembabwoko ryabaye uruhurirane rw’insobe rw’ibibazo byari byatewe n’intambara, cyane cyane mu myitwarire ya APR mu turere yabaga yarigaruriye. Ibi nzaza kubisobanura nyuma. 3.Nemera kandi mpamya koAPR yishe abantu b’amoko yose, nk’uko ndibubyerekane, igamije kuzageza igihugu ku kajagari kazayishoboza gufata leta, kabone n’ubwo imbaga y’abantu yari kuba yarimbutse. 4. Nta na gato nemera ko FPR n’ ingabo zayo za APR nanjye narimo yigeze ihagarika itsembabwoko. Ahubwo nemera ko twabashije kumenesha ingabo za FAR, interahamwe n’impuzamugambi za CDR n’urubyiruko byakoranaga, bityo ingufu zari zirinze leta y’abatabazi zicitse dufata leta. Ibyo nabyo ndabisobanura. 5.Nemera kandi mpamya ko ahantu hose hagiye hashyingurwa abantu benshi bapfiriye rimwe batabaga byanze bikunze ari abatutsi, kuko nzi aho inkotanyi ubwazo zishe abantu zikabarunda hamwe, zikabavanga n’imirambo y’abatutsi, ubu bose bagashyingurirwa hamwe bitwa abatutsi. 6- Nemera ko iyo FPR ibishaka nta Génocide yari kubaho. Nemera n’iyo bibaho leta n’interahamwe zigashaka kwica abatutsi mu rwego rwa Génocide, APR yari imaze kugira imbaraga zituma twari gutabara aho gupfa miliyoni wenda hagapfa nk’ibihumbi ijana gusa. Bivuze ko APR yabujijwe gutabara kandi yari ibishoboye. Ndaza gutanga impamvu . 7.Nemeza ko nyuma y’aho dufatiye leta, n’ibikorwa byakurikiyeho, kwica abaturage, gufunga abandi, n’intambara ya Zaïre, bidashobokera ubutegetsi buriho ubu guca imanza zitabera, kuko abaca urubanza nabo barimo benshi cyane bakoze cyangwa bakoreshejwe amarorerwa n’Umugabo umwe, wategekaga uko ashaka, ariwe Kagame Paul, ubu utegeka igihugu. 8.Nemeza mbivanye ku mutima ko ibivugwa ku ruhare rwa perezida Paul Kagame ku mategeko yatanze yo guhanura indege ya Habyarimana, ari ukuri, ntabwo ubuhamya bwose buvugwamo bwatanzwe nanjye, kuko ntabyo nashobora, sinabashaga kuba ndi ahantu hose ngo mbe narabonye ibivugwa byose kandi ngo mbe narabihagazeho. Ahubwo ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, abahunze ndetse n’abatarahunze. Njye wiyemeje kuvugira ku maradiyo na Televiziyo mpuzamahanga, nkaba narabikoze kuko mfite aho mvugira. Ntawe uyobewe ko uretse no kuvuga, n’uwatekereza kuzavuga ibishinja Afande, yicwa atarabasha kuvuga. Inkiko mpuzamahanga cyangwa abandi bazaba babifitiye ububasha bahabwa n’amategeko, bakaba bemeza ko icyo gikorwa cyo guhanura indege cyabaye, bafite impamvu n’ibimenyetso bo babona ko bihagije kwita Kagame ko ariwe wabikoze cyangwa watanze itegeko ryo kubikora. Abo tubarekere igihe, ubihakana n’ubyemeza bazahurire mu nkiko. Njye mvuga aho ngarukiriza, abandi bagakomeza bityo bityo. 9.Nemera ko abanyarwanda bamaze imyaka 10 bategekwa gisirikare kinyeshyamba, aho ntawizera uwundi, aho ntawe utinyuka kuvuga ukuri uko akubona, aho ntawe ubwirwa uruhare rwagizwe na FPR mu ntambara twitaga iyo kwibohoza. Benshi basobanukiwe neza uko iyo ntambara yarwanywe, byatuma hari byinshi bumva intandaro zabyo, maze no kwiyunga bikazahera ku kuri kuzaba kwashyizwe ahagaragara. 10.Nemeza mbivanye kumutima ko abirirwa baririmba ku mateleviziyo na za radiyo, mu bategetsi bakuru b’igihugu, ko ibivugwa atari byo, ko abarimo bavuga ari manipulation ya leta y’abafaransa, ko ari abashaka kujijisha rubanda kuko badafite uko basobanura ukuri kubyo bakoze. Perezida Kagame we yaravuze ngo utwo dukurukuru abantu bagenda batoratora bakaturemekanya ntacyo tuvuze. Siko ko njye mbobona, kandi ntazatinda kubona ko yibeshye, uretse ko kwibeshya kwe kwagiye kurimbura imbaga.
ISHYIRWAHO RYA FPR N’ISHAMI
RYAYO RYA APR Njye mbere nambere ibi nabibonyemo ikosa kuko ingaruka zabyo zose nanubu ziracyakomeza kuko na magingo aya iyo myumvire ntiyahindutse. Igisirikare n’inzego zacyo z’iperereza nibyo biyoboye igihugu kugatuza Ku kibazo kijyanye n’impamvu zatumye FPR, aribwo yari ikinamara kujyaho, itihanganye gato ngo nibura imishyikirano y’Urwanda na Uganda ku bireba uburyo bwo gukemura ikibazo cy’Impunzi z’abanyarwanda ibanze inanirane, maze ibone gutera, nabyo bifite impamvu. Prezida Museveni yaregwaga ko igisirikare cya Uganda kigiye kuba icy’abanyarwanda kuko cyarimo Abanyarwanda benshi barimo na ba officers bakuru. Ingero kubavugwaga ko ari abanyarwanda, baba babyemera cyangwa batabyemera ni nyinshi: Major General Fred Gisa Rwigyema, Major General Mugisha Muntu, Colonel Mateeka, Lt Colonel Adam Wasswa, Major Chris Bayingana, Major Peter Bayingana, Major Samuel Kanyemera Alias Kaka, Major Paul Kagame, Major Nduguteye, Major Kale Kayihura w’umufumbira nawe bitaga umunyarwanda n’abandi bari mu mapete aciriritse nkaba capitaines na ba lieutenants, nka ba Twahirwa Ludoviko, Musitu, Karangwa Bombi, Gashumba, Cyiiza, Bagire, Ngoga, Muhire, Kaddafi, Nyamurangwa, Musana, Bigabiro,…Uwabara ntiyarangiza, kandi benshi muli bo bari ba Cos cyangwa hejuru. Ikintu ahanini cyanaryaga abanya Uganda ni uko abo banyarwanda bari barihaye imyanya ahantu hose hakomeye: mw’iperereza, muli finances za gisirikare, mu barinda perezida na Rwigyema, abandi ari abayobozi bakuru mu mirwano. Byateraga ishyari abene gihugu, bitangira gukurura umwuka mubi. Abahisemo gutangiza intambara itariki 1 ukwakira 1990 bari babonye ntakundi babigira, bahitamo kubikora kuriya byagenze.Ukwakira 1990 Rwigyema yahise yicwa n’abasirikare be, abateguye kumwicisha, banatinya kwigarurira ubutegetsi kugira ngo bajijishe, hato hatazagira ukeka ko bamwicishije kugira ngo bitegekere icyo gisirikare. Yishwe ari we wari uzi neza uko yiteguriye urugamba. Kagame aho yohererejwe na Perezida Museveni ngo aze ayobore APR, akihagera abasirikare bati uri Pilato ntitugushaka. Major Dr Peter Bayingana, yaramubwiye ngo: "You are physically and mentally unfit, how can you lead people?". Ngo ndetse nasubireyo abwire umwohereje ko ari inapte atabasha kuyobora abantu. Ngo niba uwo umwohereje asuzugura abandi bayobozi bari ku rugamba, niyohereze soldat w’umugande aze ayobore APR. Mukugaruka kwima ingoma y’ubutegetsi bwa gisirikare, Paul Kagame yagarukanye n’amajeeps arenze 10, harimo Major General Salim Saleh, n’abasirikare ba PPU barindaga Museveni, ndetse ni nawo munsi Bayingana na Bunyenyezi bapfiriyeho … Uhereye ubwo afande Kagame, atangira urugendo rurerure na nubu agikomeje, rwo kuyobora ku gatuza, kuko yari azi ko adakunzwe n’abo ayobora. Ibi byagize ingaruka mbi cyane, kuko igisirikare cyayobowe n’umuntu utizera abo ayobora, kuburyo yikurikiranira buli kantu, igisirikare agicamo ibice, cyose asa nk’ugihinduye ba maneko, cyose kigendera kw’iterabwoba, ukopfoye akicishwa ifuni nk’ingurube. Muli uko gucamo ibice igisirikare kugira ngo abashe kukiyobora bimworoheye, hatangiye gahunda yo kwita abantu ngo ni positive 1, positive 2 kugeza kuli positive 5. Ubwo 1 ni abavuye i Bugande, bagombaga kwizerwa aho bari hose, 2 ni abavuye Tanzaniya, 3 ni abavaga Burundi, 4 ni abavaga Zaïre, 5 ni abavaga mu Rwanda, niyo babaga ari abatutsi bizerwaga nyuma y’imyaka nk’ibiri. No mu miyoborere y’igisirikare niko byagendaga, kuko igisirikare cyayobowe nibura nka 95% n’abantu bavaga muli Uganda. Ibisobanuro bitangwa ngo ni uko aribo bari abasirikare bamenyereye kandi bazi intambara, aribo bashoboye kuyiyobora. Ntakuri kwabyo mbona ni urwitwazo. Ikintu kibabaje cyane ni ukuntu nta kosa n’ubwo ryabaga rito rikozwe n’umuntu waturutse mu gihugu francophone ryababarirwaga. Igihano ni ukwicishwa ifuni, cyangwa kujombwa ibyuma bya baillonette byo ku mbunda kugeza upfuye.Uketswe ho agakosa, unaniwe ku rugendo, urwaye macinya itewe n’imibereho mibi, bati yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life) mwice imbwa ntacyo izamara. Waraswaga nk’amaguru, waba utabasha kwigenza kandi urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa. Urwo rupfu rw’urubozo rwabaye nk’urugabanutse gato aho Paul Kagame agiriye i Burundi, abanyamuryango baramubwira ngo ntazongere kubicira abana n’amafuni nk’ingurube. Ngo niba atabashaka ku rugamba abareke bagaruke bikomereze amashuri. Aho niho abantu bahumetse gato. Abavaga ahandi, bo kabone n’ubwo bakora iki ariko bakaba bazi kurwana kandi baravuye Uganda, niyo bakoraga ikosa rinini, igifungo cyari gito bagasubira ku kazi. Ngarutse gato ku ntangiriro z’intambara mu kwa 10 /1990, Gen Rwigyema mu myumvireye, yasangaga kunyuza intambara mu Mutara na pariki y’Akagera ahantu hari abaturage bacye cyane, byari byiza n’ubwo hari hagoye kuhaba kubera ibibazo by’amazi n’ibiryo. Nyamara byari bifite akamaro kuko yari kuhamara igihe gihagije agerageza kumvisha abaturage impamvu z’intambara ya FPR. Kubera kugira imbabazi, Rwigyema yirindaga impamvu zazatuma abaturage bagwa mu mirwano kandi yashoboraga kubyirinda. Siko Kagame we yabibonaga, kuko ngo mu Mu Mutara nta biryo, nta misozi miremire yokwihishamo imbunda nini, ko ahantu haciye bugufi uraswa n’imbunda zose, mbese ko byiza aruguca mu misozi kugirango inkomere n’abapfa bagabanuke. Kandi aho hari imisozi uretse ibirunga ahandi hose hari hatuye abaturage, hafi ya bose ari abahutu, kandi b’abakiga, bivugwa ko batashakaga Inkotanyi kuko zigiye kugarura ubwami n’ubuhake. Mu Birunga ho imfura zaratikiye kabisa. Kubera inzara, imbeho, macinya, kuburyo amezi nka 5 yambere buli unit yapfushaga nibura abasirikare 10. Kuri Kagame ibyo ntacyo byari bivuze, yumvaga nibanga kumwumva azakoresha imbunda bakumva ku ngufu. Niyo magambo yahoraga abwira abasirikare yagiye kubagendererera mu mitwe (unités) barimo. REKA NONEHO INTAMBARA NYICE MU BICE. Igice cya mbere
: Ukwezi kwa 11/90 kugeza mu kwa 7/91 Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga-Gatuna, n’uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y’abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga , aho bagiye bakicwa n’inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, … Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n’uturere twegeranye n’aho mvuze, ibikorwa byasaga nk’ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger. Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho. Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO-RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n’ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n’imirambo, kubashoreza amatungo n’ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n’umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n’amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo. Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda. Ikinyoma cy’Inkotanyi FPR cyatangiye kuva icyo gihe, nta narimwe FPR yemera ibyo yakoze. Ndetse twaranarahiraga tukarenga ko nta Nkotanyi iba ku butaka bwa Uganda. Niko byakomeje kugeza tunateye Zaïre, ntawigeze yemera ko APR yambutse Zaïre. Igice Cya 2
:Kuva Mu Kwa 7/91 Kugeza mu kwa 6/92
3-Byageze aho ba
konseye, ba burugumestiri, n’ingabo, bategeka abaturage gutunga imbwa, ndetse no mu
bigo byose batunga imbwa kugira ngo zo zumva cyane nijoro zijye zimoka
Inkotanyi zikiri kure maze abaturage bahite biruka. Iki
kintu na none cyamarishije
abaturage, kuko kubera ko Inkotanyi zaturukaga kenshi inyuma y’ibirindiro
by’abasirikare ba leta, babaga na none baturutse inyuma y’abaturage,
kandi ari mu
mwijima, abaturage bakaza biruka bazi ko bahunze bakagwa mu gico cy’Inkotanyi,
ubwo ntawahavaga bose baricwaga, ngo ni IBIPINGA baraduhunga, buriya
biyemeje gupfira Muvoma.
Nubwo nabishyize
muli iki gice, ariko igihe cyose cyakurikiyeho Inkotanyi igihe cyose zabaga zaciye
inyuma y’ibirindiro zahitaga zibanza guhumbahumba abaturage bahari.
4- Inkambi z’impunzi cyangwa nk’uko byavugwaga, abakuwe mu byabo n’intambara, zari ziri ahantu hazwi nk’aho ngiye kuvuga: Rukomo-Rwebare (MUVUMBA), iyi nkambi incuro nyinshi, ibi nabiboneshaga amaso, yarashishijwe ibisasu bya rutura nka Mortier de 120 mm, iya Rukara, iya Mutagomwa, LRM (Lance Roquettes Multiple) 107 mm, Katiusha ya Murangira, rimwe na rimwe na Kyakabale Komanda w’ingabo z’abagande zari hakurya iwabo, nawe yajyaga atiza inkotanyi za 23 mm, 37 mm, 14.5 mm zo kurashisha inkambi zirimo abaturage. Byagezaga aho ntitunabashe gusobanukirwa ibyo abatuyobora batekereza. Benshi twabonaga rwose umubabaro twateye abaturage uhagije kuburyo badakwiriye kurashishwa ibyo bibunda bya rutura. Iyo nkambi, n’izindi nyinshi nka Runaba, Nkumba, Muhambo, zanageragerezwagaho imbunda nka za missiles zirasa indege. Haraswaga ibisasu byaka cyane, bikajya hejuru y’inkambi, abiga kurashisha za Missiles zitwarwa mu ntoki bakabyigiraho. Kenshi byaturikiraga mu nkambi hagati bigahitana inzirakarengane. Iyi mpamvu yageze aho iba impamvu yo guhora abaturage bahunga bigirayo bakajya kure hashoboka. Hari abaturage bageze ahitwa Nyacyonga hafi y’i Kigali, bamaze guhunga incuro zirenze 20 mu gihe kitageze ku myaka 2. Ntibyabagaho ko abo bahunga bagera ahantu nka Nyacyonga bakiri kumwe, kenshi abahunga bagendaga inkambi yarashishijwe ibisasu bya rutura, hakaba ubwo uhunze asiga ahahambye umwana, umugore, cyangwa umuvandimwe we. Iyi mpamvu nayo iri mubyatumye genocide yitabirwa kandi ishoboka (4)
Igice cya 3 :
Kuva ku gitero cya Byumba mu ntangiriro z’Ukwezi kwa 6/92 kugeza 6/4 1994 IGIKURU
ABANTU BAMENYA N’UKO UWO MUTWE WITWA NETWORK a-Kuzajya hakoreshwa uwo mutwe mu kudurumbanya igihugu kugira ngo haboneke impamvu zishinja leta kubikorwa by’ubwicanyi maze haboneke urwitwazo rwokubura intamabara. b- kujya hategwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, n’ubwo byari byaranatangiye mbere ariko byari mu kajagari. c-gushyiraho udu selile (cellules) duto twa FPR mu gihugu, kwigisha ibyitso no kubishaka hirya no hino, kujya kuroga amazi anywebwa n’abakuwe mu byabo n’intambara, kujya kuneka kure cyane inyuma y’umwanzi… d-gutegura ubwicanyi ku bantu bahiswemo (attaques ciblées), mu bo FPR idashaka… Hagati aho habayeho igitero cy’iya 8 gashyantare 1993, cyari kigamije, gusuzuma aho ingufu zo kujya i Kigali zigeze, kureba aho akazi ka NETWORK kageze, mu kubona ibisobanuro byo kubura intambara, igihe habaga hari imishyikirano. Icyo gihe nanone hakozwe amarorerwa akabije, kuko njye nk’aho nari ndi muri amwe mu ma Komini ya Ruhengeri, ndibuka nko kuli Base, mu kwezi kwa 2, abasirikare bari bahari bishe abaturage, barabatwika barabananira, barahamba bararuha, baborera ku muhanda no muli Base hagati, kugeza n’aho abasirikare ba GOMN bahageze batubaza bati nta soni bibatera kubana n’imirambo y’abantu muyica hejuru uko mushatse? Turarundarunda abaturage, baraza barahamba, GOMN yagiye nabo bakurikizwa benewabo. Aho niho n’ubugome bwo gutangira gusenya kumugaragaro ibikorwa by’amajyambere byatangiye, nko gushwanyaguza ibyuma by’amashanyarazi bya Ntaruka, gutega ibisasu mu mazu y’abayobozi bakuru bo muli Leta, nibuka ko icyo gihe hatwitswe hanasenywa inzu ya RUCAGU, kwa Col GASAKE,… aho ni za Nyarutovu na Cyeru, Nyamugari…Ubwo ntawakwiyibagiza amarorerwe yakozwe na Charlie mu Ruhengeri, nyuma yo kunanirwa kuguma mu mujyi wa Ruhengeri. Ku Musanze abantu barahazi n’ibyahabereye, kuli ETIRU na za Karwasa, Kigombe yose na Kinigi, ibyahabaye uwahatuye arabizi. Ntawe uyobewe, ibyo Inkotanyi zakoreye Ngarama, Buyoga, n’ahandi. IVUKA RY’INTERAHAMWE, IMPUZA MUGAMBI- RTLM Kagame yapangaga kuzica imishyikirano agatera Kigali, Habyarimana yapangaga ibindi byo guhangana n’abo yitaga abanzi b’igihugu, uretse ko kuli we koko twari abanzi. Yashyizeho imitwe yitwara gisirikare, ikigishwa kandi igakurikiranwa n’ingabo, polisi ya komini, gendarmerie, n’inzego za perezidansi ubwazo. Urwo rubyiruko ruzageza igihe rugakora ishyano, rwabaga ruri buri hantu hose mu gihugu. NYAMARA ntabwo bose banganyaga ubukana mu kwitabira kwica abatutsi. Iyi nayo n’ingingo abantu bagomba kumenya kuko n’ukuri cyane. Buli wese wabaye mu Rwanda muli icyo gihe ashobora kubyemeza. Mu ntangiriro y’ibikorwa by’interahamwe byo gutera ibitero za Bugesera, Kibirira, Mu Bagogwe, BURI GIHE abateraga bazaga mu ma bus ya ONATRACOM kandi bose babaga bavuye mu Ruhengeri cyangwa Byumba bavanywe mu bakuwe mu twabo n’intambara. Mbese bamwe bahuye n’agahomamunwa, babaye inyamaswa kubera kujujubywa na APR. Abo basore, abandi bahutu b’interahamwe ntabwo bumvaga ukuntu bafite ubunyamaswa bugeza aho bica abantu nk’uwica isazi, bafite umujinya mwinshi. Henshi hazwi hagabwe ibitero mbere ya Genocide hatewe n’urwo rubyiruko rwatojwe ubugome mu nzira ebyiri,: na leta hamwe na FPR. Ushaka uko genocide yashobotse naha yahazirikana (6).Kuri FPR, MRND yayikoreraga ibyo yishakira.kuko uko MRND yabaga itoza interahamwe, FPR yabaga ibonye uko izajya yiturikiriza ibisasu, igahita ibiroha kuli Leta, maze ikaba ibonye uko ibyutsa intambara, kandi amahanga yose agahita avuma Habyarimana. Simpakana kandi ko izo nterahamwe, n’izindi ntagondwa nazo zitaturitsaga ibyo bisasu. Kuri FPR kandi hari habonetse umwanya wo gutoza aba commandos bazakorera Network, kuko iyo habaga hari imishyikirano, habaga habonetse akanya ko kongera kwihugura. Nko mu mwaka wa 1993 gusa, FPR yabashije kwigisha abasirikare bayo mu bintu bikurikira: -yigishije imitwe ibiri minini y’aba commandos, n’utundi duto duto twinshi -yabashije kwigisha abasilikare bazaba aba GD barenze 400 -yigishije ibyiciro bitandukanye by’aba instructeurs birenze 4. Yiteguraga ko habaye intambara buli unit yaba yifitiye abarimu bahita bigisha abandi bakaba abasirikare vuba vuba. -yigishije aba officiers bayo hafi bose amasomo ya command na leadership -yigishije mu buryo buhagije, kurwanira mu mujyi, bikorwa muli buli mutwe wa gisirikare -yigishije kandi itoza bikaze abasirikare kugenda ingendo ndende cyane, bikoreye imizigo yabo bwite, buri wese n’amasasu n’ama bombes yamumaza iminsi myinshi mbere yuko ibindi bikoresho bimugeraho. -yigishije abasirikare ibyo yitaga amateka nyakuri y’uRwanda, mu by’ukuri atagaragaza amacakubiri, ariko na none agamije gutsindagiramo abasirikare ko umuti mwiza kurushaho ari uguhirika Habyarimana, akajyana n’agatsiko ke kose FPR ikifatira ubutegetsi. Ibi uburemere bwabyo bwari bunini cyane, kuko nta narimwe abasirikare bigeze mu mutwe wabo bumva ko amahoro azava Arusha. Aha mu by’ukuri, FPR yahitaga isa nk’Intagondwa za CDR na MRND na Power, itandukaniro, FPR yabibwiraga abasirikare bayo, bigashiriraho, kuruhande rwa leta ho bakajya kuma radiyo n’ibinyamakuru bakabyasasa, bikaba intero ngo amasezerano n’ibipapuro gusa, ngo n’imbwa iboze. Icyi cyiciro kandi cy’intambara, FPR/APR yabashije kugera ku migambi yindi izatuma ibasha guta mu mutego Habyarimana, kuburyo uhereye ubwo amakosa hafi yose yakorwaga, FPR yabaga ifite uburyo bwo guhita ibihirikira kuli leta ya Habyarimana. Turi mu cyiciro amasezerano yasinywe, ariko abagabo babiri Habyarimana na Kagame, ba Generals bombi, umwe ari umwanzi wundi anikanga ko baramutse bahuriye mu gihugu, uwatanga undi yamwivugana. Turi mu cyiciro, FPR yatangiye kubona gihamya ko ibishatse yateza akaduruvayo igafata leta, ariko kandi initeguye ko ishobora gushyirwaho igitsure n’amahanga (pression internationale) ngo yemere kujya muri leta. Yo rero kimwe n’intagondwa za Habyarimana, ibyo barabitinyaga, ntawe mulibo wabonaga gusangira ubutegetsi nk’umuti mwiza. Niyo mpamvu buri wese yateganije plan yindi yakoreshwa mu gihe no kubana byaba bibaye itegeko, maze ahubwo hategurwa icyazatuma bisandara. Dore ibyakozwe ku mpande zombi:
Ku ruhande rwa leta: -Kubera gusuzumwa k’umupaka wa Uganda, FPR yinjije amasasu menshi cyane ashoboka, ashobora gukoreshwa igihe kirekire. Ibyo byakozwe mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 1993, bibera ahantu hane hatandukanye, kandi ku mpamvu ebyiri: kubura intambara simusiga yanyuma tugafata leta, niba atari uko bigenze, kubihisha tukazabiteza akaduruvayo tumaze kugera muli leta, maze tugafata ubutegetsi kungufu. Ushaka kumva imikorere ya Network, aha hari ikimenyetso. Abajonjowe, nanjye ndimo, twacukujwe imyobo minini cyane nibura nk’aho narindi uwo mwobo wari (50 m x 30 m x 7m), duhambamo amasasu n’amabombes y’ubwoko bwose kuva kuli 7,62 mm ,11.5 mm, 12.7 mm, 14.5 mm , 23 mm, 37 mm, 75 mm, 76 mm, 81 mm, 82 mm, 107 mm, 120 mm, 122 mm. Ibyo n’amasasu n’amabombe uko yabaga arutana. Ibyo bikoresho byikorewe n’abaturage b’Abakiga ba Uganda, bakabigeza ku gasozi hejuru ku mupaka w’u Rwanda tukajya kubyitundira tujyana kubihamba. Abaturage babyikoreye barengaga 1000, babitwara umunsi wose, byari byaje muli za rukururana ishayano ryose. Twe twari dushinzwe kubirinda twari dufitanye amasezerano ko umwe muli twe ahagije kugira ngo twese twicishwe amafuni niba iryo banga rimenyekanye. Aho hantu hiciwe abasirikare bacu bwite 3 bazira gusa ko bagiye kugura agatabi ahantu umuyobozi atabizi. Ibyo twabwiwe na Kabarebe na Kayumba Nyamwasa, ni uko nubwo byazaba itegeko ko tujya muli leta, ko twe tutazajyamo, ko tuzatuzwa hafi y’aho ibyo bikoresho bihishwe, kuruhande rwa Uganda, n’urw’u Rwanda, tukahatungirwa mw’ibanga, kuzageza ubwo igihe kizagera tukabikoresha mu guhirika leta. Ahantu handi ibyo byabereye ni Karama mu Mutara, Bungwe muli Cyumba, n’ahandi hagati ya Kaniga na Gatonde. Mu by’ukuri, ibyo ntakindi byari bigamije uretse kuzateza akaduruvayo ko gufata leta. Iki gikorwa cyabagamo abantu bacye cyane , kuburyo abantu babimenyaga babaga babarirwa ku ntoki, ni Kagame ubwe, ni Kabarebe umufasha we, Kayumba Nyamwasa maneko mukuru, Col Ngoga mu majyaruguru, Col Bagire mu Mutara, Major Jacob twitaga Rubondo wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, n’abandi wenda bahagezwaga na ba shebuja babarinze cyangwa babadutumyeho. Ingabo za FPR zakoreshwaga uwo murimo zabaga zizewe cyaaneeeee, kuburyo ari nazo zimwe zatoranijwe mo abajya kuneka umujyi wa Kigali mbere y’iyicwa rya Habyarimana. -Hanyanyagijwe abasirikare benshi mu gihugu, bashinzwe gutega ibisasu, gushyiraho uduserire duto duto twa FPR, kwigisha imbunda abo twumva bazatugirira akamaro mu ntambara, kujya ku menya imikorere ya buri shyaka, kwivangavanga mu rubyiruko rw’amashayaka, no kwiga ku bantu FPR yabaga ishaka kwivugana. -FPR n’abakada (political mobilisers-cadres) bayo yacengeye cyane muli zone twitaga tempon, itemerewe gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare, itangira kuhacengeza amatwara yayo. Kuli njye byari byiza, ariko ikosa ryahabaye, n’uko utumvise ako kanya ngo anyurwe n’ibitekerezo bya FPR nta rundi rubanza yicishwaga ifuni, kenshi akajyana n’umuryango we. -FPR nayo yakoze igerageza (essai) ku mugambi wayo, wo kujya ikora ubwicanyi ikaburega MRND kugirango irebe uko bigenda. Abicwaga kuli FPR babaga bishwe gusa kugira ngo ibone ibirego, yaba ibanga cyangwa ntacyo ipfa nabo. Muli uko kwica abantu FPR, ikoresheje aba techniciens (network) cyangwa ishami ryayo élargie muli ba Intelligences Officers ba ma Units n’utugurupe twabo tw’abicanyi, cyangwa se ikoresheje bamwe mu basore yigishije gukoresha utubombe duto mu gihugu, hahitwagamo abicwa muli ubu buryo:
1. Umuhutu ukorera
leta neza, mbese ukunda Habyarimana na leta Kubajonjora nabyo byakorwaga
gutya:
Kujojonjora abo basirikare byakoreshejwe imibare
miremire cyane, kuko
ntabwo bari abasirikare nkuko tuzi abasirikare ubu. Dore uko
byagenze: Mbese, ko igisigaye, ku mpande zombi hagiye gukoreshwa plan A, ariyo gushaka uko imirwano yubura, kuko plan B kuli buli ruhande ryari ibanga rizakoreshwa mu gihe twavanze bigasandara twese turi mu gihugu. Abareba kure bari batangiye kubona ko bidapfa bidapfusha intambara igiye kubura kandi ko izaba simusiga, ikazagwamo imbaga y’abaturage. FPR INKOTANYI YARI IMAZE KUGEZA LETA YA HABYARIMANA AHO ISHAKA. Kugira ngo imirwano yubure byari ngombwa ko haboneka impamvu, icyizere cyo gutsinda kandi vuba, bivuze gushaka inzira y’ubusamo. Reka nisobanure kuli izo ngingo: -Nyuma yo guteza icyuka kibi, gucagaguramo ibice mu mashayaka, kuburyo abashyigikiye FPR bajya ukwabo n’intagondwa na Power zikajya ukwazo, FPR yari isatuyemo kabiri imbaraga z’abahutu, bivuze ko no mu ngabo z’igihugu, n’ubwo zitemerewe kujya muli politiki ku mugaragaro, ariko burya buri wese muli politiki aba afite ibyo yumva bimunyura. Bivuze ko n’izo ngabo zitari kurwana zifite imyumvire imwe. Hari abibaza ko icyo ari igikorwa cya Habyarimana wenyine ariko sibyo, kuko hari aho contrôle ye itageraga, ndavuga kubamurwanya, kabone niyo baba badakunda FPR. Yo ntiyabakundaga, nayo ntiyari ikeneye ko bayikunda, ahubwo yari ikeneye ko bakora ibiyiha imbaraga zo kuzubura intambara. -Nyuma yo kwivugana abanyapolitiki batandukanye, no kugerageza ku bandi ariko ntibishoboke, FPR yarangiza ikabisiga MRND, uretse ko hari n’ibyabaga aribyo koko MRND na CDR zabishe, leta yagumaga iba ruvumwa mu maso ya benshi, bigaragara ko ariyo irimo guteza akajagari ngo leta y’ubumwe ya Arusha itajyaho. Nyamara uwo wari umutego wa FPR, kandi leta yawuguyemo, FPR irigaramira. Mu by’ukuri dusubiye ku bikorwa twe INKOTANYI twakoraga mu turere tugenzura, n’ibyabaye ku baturage b’inzirakarengane bakomokaga mu majyaruguru y’igihugu, byari bigoye gutandukanya imikorere y’inkotanyi n’iy’impuzamugambi. Hanyuma Intagondwa zo kwa Habyarimana, uretse ko ntanuwatinya kubivuga, abanyakazu benshi babaga baturuka mu majyaruguru, zasangaga nta mpamvu yatuma CDR ibuzwa kujya mu butegetsi, ngo MRND yayiremye inayikoresha yo ibujyemo. Ntabwo byumvikanaga impamvu FPR n’Ingabo za APR zo zigiye kuza mu butegetsi, nazo ari inkoramaraso kandi ibyo birasobanutse nabyerekanye hejuru, mbese impamvu yo kwanga ko leta ijyaho kuli FPR no kuli Habyarimana bose byari urwitwazo, abaturage basanzwe batabasha kwisobanurira icyo bihishe. Ikibabaje ni uko muli rusange, kumvisha abantu ukuntu FPR ari abicanyi, kandi izi kubikora bucece, barangiza bagatunga agatoki MRND na leta, byaribigoye. Itandukaniro hagati ya FPR na Leta n’uko FPR yicaga ikoresheje abanyamwuga (professionels) babitojwe bihagije , ibyo ikoze ntibisakuze ikicecekera, ikanirinda ko abantu bigenga baza ngo babibone Leta yo ikabikoresha interahamwe yagaburiye urumogi, bikogezwa na radiyo RTLM n’ibinyamakuru byose byo mu kwaha kwa Habyarimana.KUKI IBYAKORERWAGA MU
KARERE KA FPR AKENSHI BITAMENYEKANAGA? UBUGOME BWAKORESHEJWE N’INTERAHAMWE MU KWICA BWATANGIJWE N’INKOTANYI Gupfa kose gutera ubwoba, ariko reka mvuge ku mpfu uko zakozwe kumpande zombi. Ni ibyo naboneshaga amaso yanjye, byaba ibyakozwe na FPR cyangwa na Leta ikoresheje intagondwa zayo, cyangwa inzego z’umutekano. MU NKOTANYI ari nazo zatangiye uhereye le 4-10-1990 Rwigyema yapfuye le 2- 10-1990. Ndamuvuga kuko we ntiyari kwemera na hato ko Ingabo ayoboye zica abaturage:
1. Guhambira amaguru
ukwayo, amaboko mu mugongo ugakururura kugeza
mugatuza haturitse
hakavuga, ugapfukamisha uwo ugiye kwica, ukamuhonda
ifuni mu mutwe
hagati, ubwo ahita yitura hasi, maze ugajanjagura umutwe mu
misaya yombi, umutwe
ukaba n’ikinonko cyasandaye. 2. Hakoreshejwe impiri ziteyemo imisumari kuburyo ikubita umutwe ikawujanjagura. 3. Hakoreshejwe za grenades aho zabaga ziteye abantu benshi barunze hamwe. 4. zica abana nk’inkotanyi. 5. zicaga abakobwa zibanje kubarongora kungufu. 6. zasaturaga inda byo narabibonye, kubafite inda. 7. zasambanishaga kungufu abafitanye amasano. 8. etc.. n’ibindi bisigaye zigiye ku nkotanyi. KWITABIRA IBIKORWA BY’UBWICANYI KU MOKO YOMBI. KU BAHUTU Birababaje kandi biteye agahinda kubona abahutu baritabiriye ubwicanyi kariya kageni. Abantu mu by’ukuri babonesheje Genocide amaso yabo n’abayikoze, natwe inkotanyi zazerereye igihugu cyose turwana. Numvikane neza, kabone n’ubwo abagabo bo kubihamya nubundi bose batikiye, kuko n’uwacitse kw’icumu yabaga yihishe atabasha kubona, ariko ntibibuza abahutu kuva kuli prezida wa republika, kugeza mwana muto, bitabiriye igikorwa cyo kurimbura abatutsi, hagamijwe ko bashiraho burundu. Uhakana ibi, yaba yigiza nkana, kabone nubwo we yaba yiyiziho ko ntakibi namba yakoze. Uwo ni uwo gushimirwa ko atiroshye mu bwicanyi, ariko ntiyaca urubanza ko abahutu batitabiriye genocide. Kurimbura abatutsi rero, byahagarikiwe n’ubutegetsi kuva hejuru kugeza hasi, buhagararirwa n’inzego z’umutekano, nazo zibyirohamo, bikorwa na none n’imitwe yose yitwara gisirikare , kuburyo bihita byitwa umugambi wo kurimbura ubwoko nk’uko ubu bivugwa kandi binemerwa. KU BATUTSI. Ntabwo abatutsi bigeze bicara ngo bavuge ko bagiye kurimbura abahutu, nta narimwe ntanibyo bari gushobora dukurikije imbaraga zabo n’imibare yabo. Ku kibazo kijyanye n’Inkotanyi, byo biratandukanye, kuko zo zicaga abaturage, bizishimishije kuko shebuja Kagame ariyo mategeko yabaga yatanze. Nibutse ko ajya gutanga amategeko ngo bibe, rapports zose ku rugamba zavugaga ko kwinjira muturere dutuwe ntibishoboka, kuko abaturage batuvugiriza induru, bose bakaba bategekwa gukora amarondo, ndetse bakaba baranategetswe kworora imbwa ngo zijye zimoka tukiri kure, maze ingabo zitegure, n’abaturage bihishe kure y’amazu yabo. Nawe ati abahutu turi kumwe muli FPR, bemeza ko politiki ya MRND idashobora kuvanwa mu mitwe y’abakiga dukoresheje tracts, cyangwa inyigisho kuko batanazizamo, none Fyeka hawo wajinga wote ngo : mukubureho ibyo bigoryi byose. Atangira kuvuga aya magambo bwambere na mbere yali yaje gusura Unit yitwaga Yankee combined mobile force, ahantu hitwa GIKOBA, muli komini Shonga, muli Muvumba, hari mu kwezi kwa 12/1991. Aho hantu, hari units zitwaga, Zulu, Nkurumah, Bravo, Mike, Sierra,…zose wongeyeho Combined mobile forces, zari iburyo n’i bumoso bw’aho Yankee yari iri icyo gihe.None rero, ntabwo icyaha cyakozwe n’abasirikare b’inkotanyi cyagombaga kuryozwa abaturage batanazi uko FPR yagiyeho, ari nayo mpamvu njye mbabazwa cyane n’ukuntu abahutu igihugu cyose bitwaje iyo mpamvu bakarimbura ubwoko. Muli make rero, abahutu, bayobowe n’ubutegetsi bwariho n’inzego zabwo zose, barimbuye abatutsi, n’uwabacitse agasigara yagombaga kwicwa wenda ntiyabonetse, abatarabyitabiriye bakwiye gushimirwa. Abatusi bari mu mutwe w’Inkotanyi, ndavuga abasirikare, bishe abahutu, benshi bashoboka, ndavuga uwabashije kuboneka, cyangwa uwo uburyo bwo kwica bwabonetse. Icyo cyaha, cyitabiriwe n’abasirikare bakabakaba 23000, benshi bakoreshwa n’itegeko, abandi babikora babyishimiye, ku burenganzira bwatanzwe n’umugabo umwe Kagame. ICYARI GUTUMA INTAMBARA
IBASHA GUHITA ITANGIRA NK’UKO FPR
YABYIFUZAGA
IGICE CYA NYUMA : LE
6-4-1994 KWICA PEREZIDA HABYARIMANA. o Major RUZAHAZA, wajyanye abasirikare kuri Convoy umunsi izo missiles zaviriye ku Mulindi. Yari capitaine icyo gihe yari kumwe n’abasirikare 6 ayoboye, kandi banaherekejwe na MINUAR irimo abasirikare bavuye muli Ghana, kandi ntibamenye ko izo missile s zigiye muli iyo kamyo. o Warrant officer 2 demob Eugène SAFARI wiyitaga KARAKONJE kubera gukunda ka byeri gakonje, yari atwaye igikamyo kikworeraga inkwi zagendeyemo missiles 2 mu bisanduku binini munsi y’inkwi. o Sgt Moses NSENGA : Icyo gihe yari caporal, ubu yahungiye Uganda, avindime na Kayonga, kandi mu bari kumwe nawe mugupakira izo missiles mw’ikamyo hasigaye gusa Sgt TUMUSHUKURU ukiriho, abandi nka WO2 RWAMAPASI Stanley wari CPl yapfuye muli 1998, undi yariWo2 SEROMBA, icyo gihe yari Caporal, yapfuye muli1997. Mu kuzipakira kandi hari na pte Joseph NZABAMWITA, ubu ni Lt Col ahari, hamwe na Major BIRASA wari Capt, uwo Kagame yaramwirengeje. o Sgt MAZIMPAKA Didier: Ubu ushobora kuba afite ipete rya Sous Lieutenat, watwaye imodoka Toyota Stout 2002 yari yikoreye Missiles zombi zakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana. Yajyanye abarashi abagezayo, anagaruka kubatahana muli CND bamaze gukora ishyano. Incuro nyinshi nawe yatezwe imitego yo kumwica akabimenya cyangwa ntabimenye, agakizwa n’Imana. o Capitaine Frank NZIZA : Wari s/lt icyo gihe, kabuhariwe mu kurashisha missiles zo mu bwoko bwa SA16 twazitaga SAM16 twe. Uyu niwe warashe indege irashwanyagurika. Mbere yo kwohereza abandi basirikare batatu kwiga kuzikoresha muli Uganda, ntawundi n’umwe mu Nkotanyi wari kuzirashisha. Abo bandi abaje kuziga icyo gihe ni : Sgt NYAMVUMBA Andrew, Sgt TWAGIRA Steven, Cpl HAKIZIMANA Eric bose icyo gihe bari abasirikare bo mu High command barindaga Kagame. o Cpl ubu yabaye Lieutenant Eric HAKIZIMANA : Uyu nawe yarashe iyo ndege, niwe wabanje, ayihamya ibaba ry’iburyo ariko ntiyahanuka, yari no kubasha kwigeza ku butaka, ariko missile ya kabiri niyo yayi sambuye burundu. o Sgt NTAMBARA Potiano, ubu ni LT: Uyu nawe yajyanye na TOYOTA yatwawemo missile, agenda nk’umuntu uyirinze anagarukana nayo. o Sgt Aloys RUYENZI : Ubu yahungiye Uganda afite ipete rya Sous lieutenant. Icyo gihe yari yasigaye mu mwanya wa Lt Silas UDAHEMUKA maneko mukuru wa Kagame. Uwo Ruyenzi akaba yari hafi y’aho inama yo gufata icyemezo cyo guhanura ingege cyafatiwe, munama yarimo Maj Gen Paul Kagame ayiyoboye, nako atanga amategeko, Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Lizinde Charles, Maj Jacob Tumwine, Capt Charles Karamba, hari tariki 31-03-1994, abandi bose baracyariho uretse Lizinde wahunze akanicwa azizwa iyo mpamvu . Icyo gihe kandi, Sgt Paul KARABAYINGA ubu ni Lieutenant yari kuburinzi bw’icyumba cyabereyemo inama, ari kumwe na Sgt SEMPA Peter, uwo yaguye Bukavu mu buryo budasobanutse nawe hari muli 1996. Umuntu yavuga benshi cyane, kuko ni benshi babashije kumenya uko iyo ndege yarashwe, cyane cyane mu bakoreraga network, abasirikare babaga muli 3rd Bn i Kigali. Ikibabaje n’uko uzakekwa wese ko yagize uruhare mugutanga aya makuru, niba adashinganwe, Kagame azamurigisa, ntawe uyobewe ibyo yapanze kwicisha Captain Hubert KAMUGISHA watuyoboraga mu maperereza twakoreraga muli Kigali no mu Nterahamwe, uwo yiciwe mu Bugesera, escort we ategekwa kwemeza ko ngo yumvise yirasa. Utacyumvikana na Kagame, cyangwa ukekwaho kuba yamena iryo banga yarishwe cyangwa aribikiwe. Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukomeza gusobanukirwa neza ibyo byose mu minsi mike nzashyira ahagaragara amazina y’abantu bose nibuka bakoreraga mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda ahasigaye, dufatanije gukora akazi ka gi technicien. ESE FPR YARI YITEGUYE
INGARUKA ZATERWA N’URUPFU RWA HABYARIMANA, NUKO
IZABYITWARAMO NKO 1. Abasirikare b’Inkotanyi bari bafite ubushobozi bwo kugenda nibura kilometero 30 ku munsi izo nizo nke kuko biranazishobokera kugenda 80 kandi wahagera ugahita utangira intambara, kandi barwana. Ibyo si impuha 59th yahagurutse Butaro, ndetse ibanza no guhagarara umwanya munini irara mu Miyove ngo Afande Kagame abanze atange amabwirizwa ya nyirarureshwa kuko we yari azi icyo yategetse ba COs. Iyo Unité ya 59th yakomeje urugendo rwerekeza CND ihagera itari 10/4 ku manywa. Unités zindi nka Bravo naAlpha zo zakoresheje iminsi ibiri gusa, igice cya 101st cyagereyeyo rimwe na bambere, igice cya Military Police cyahageze ku munsi wa gatatu aribwo le 9/4. Icyo gihe umusirikare muto na ba caporaux yabaga yikoreye ibikoresho birenze 30kg hejuru y’imizigo ye bwite, agenda ijoro n’amanywa kuko hari hakenewe amasasu ashobora kuturwanaho iminsi ihagije mbere y’uko dufungura umuhanda wa Byumba. Ibyo birahagije kugira ngo umuntu yumve imbaraga twari dufite, zo kugenda kilometero zirenze ijana kubavuye Butaro, mu minsi 3 kandi agenda urwana inzira yose. 2. Abana b’Inkotanyi uko iminsi yagendaga yiyongera, bagendaga bazamo abava mu Rwanda benshi cyane, kuburyo uretse abanya uganda bavugaga konta batutsi babaga mu Rwanda ko n’uhari ari igisambo cyanze guhunga, cyangwa wabaye umuhutu mu bitekerezo, ariko twari dufite ishyaka rikomeye cyane ryo gutabara abavandimwe bacu barimo batikira. Igitangaje cyanatumye benshi muli bagenzi bacu baniyahura ni uko babuzwaga gutabara abantu tubareba, umuntu agafata imbunda akirasa ati kuza mu Nkotanyi naribeshye. Njye cyokora sinibeshye, kandi kudatabara benewacu tubishoboye byarambabaje cyane. 3. Kigali twari tumaze kuyimenya kurusha abaturage kavukire, kuko twabaga tuzi n’inzira zinyurwamo n’imbeba, tuhazi nijoro na kumanywa, tuzi ahantu hose hatuye abantu bakwiye kuba batabarwa,… Uretse na Kigali kandi, no mu Rwanda ahasigaye, kubera abana bahakomotse, kujyayo byari byoroshye kuko abaturangira amayira bari bahari. 4. Mu Rwanda ahantu hari hatuwe n’abatutsi benshi umuntu yatabarira icyarimwe ntibatikire hari hazwi si henshi cyane ni nka Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana, …, kandi abatabaye hamwe babashaga no gutabara ahandi hegeranye naho. 5. NONEHO RERO reka turebe ukuntu nta bushake namba Kagame yari afite bwo gutabara abatutsi kandi yari abataye mu Kaga nkana. Duhere kuli Kigali gusa nibura. o Byumvikana bite ukuntu twabonye imbaraga zacu zanganaga, n’ukuntu twabashaga kugenda ingendo ndende turwana, ariko APR ntibashe no gutabara abantu baguye muli ETO ku Kicukiro, niba yarashakaga gutabara abantu? Ese ntabyo yamenye ko bahari? Ese hayibereye kure kuva kuri CND, ukambuka ukajya gutabara ahantu h’iminota itageze n’isaha? o Ni kure kungana iki kuva kw’i Rebero ugatabara abantu mu Rwampala koko? o Byumvikana bite ukuntu ku gatindo gato kari hafi ya gare ya Nyabugogo, ujya mu Gatsyata ko hashyirwa barrière y’abicanyi bagatikiza abantu Kagame afite Bravo hejuru ya Jari koko? Byumvikana bite ukuntu Gisozi, Kagugu, za Kinyinya hicwa imbaga Inkotanyi ziri kuli kilometero zitarenze ebyiri? o Ngaho, kuva kuli CND koko ni kure kungana iki byatuma abantu barimbukira Kacyiru, Cyimicanga, ndetse no hakurya za Sainte Famille? o Wasobanura gute uko i Bugesera abantu bapfa bagatikira kabisa, Inkotanyi ziri muli Kigali kuli 35km kugera i Nyamata? Ese haba hari ibigo bikaze kabuhariwe byatubujije biruta ibirindiro byo mu Ruhengeri na Byumba aho iza Habyara zari zarariye karungu, kandi tukazinyuraho zitureba? Noneho hanze ya Kigali o Turetse Bugesera navuze, i Kabuga, Rwamagana, aho hose byatunanije iki? Niho kure cyane tutabashaga kugera vuba se? Ese nyuma ko tweretse abanyarwanda n’amahanga ko tubasha kujya i Kinshasa kuli kilometero zirenze ibihumbi4 (4000km) kuko tutagenderaga mukirere twagendaga zigzag urugendo rukiyongera, kandi tukahagera mu minsi itageze kw’150, ubwo bivuze ko ku munsi twagendaga nibura 26 km.urwo nirwo rugendo ruto cyane rwashobokaga, ubundi na 80km twarazigendaga rwose. o Noneho kure, nka Butare, koko abatutsi bazize iki ahantu genocide yatangiye hashize ukwezi kurenga ngirango. Ku Kibuye se ninde wabatabaye ko birwanyeeehoooooo kugeza mu mpera z’ukwa ga6 bakabagwa butungo nta gitabara? o Twijya kure cyane, reka tujye kumuryango wa CND kw’irembo kuli metero 20. Niba Inkotanyi zakundaga abantu, kuki Kayonga azi ko indege igiye guhanurwa, yategetse ngo birukane abasivili, bagafunga imiryango y’urupangu, ngo hato hatazagira uvuga ko twahishe abatutsi muli CND tuzi icyo dukoze? Imirambo se y’abatutsi yakandagirwaga n’imodoka kuli rond point Kimihurura irangana iki babujijwe kwinjira muli CND ngo bakize amagara? Ese gutanga ibitambo (sacrifier) abatutsi birenze ibi n’ibihe koko? Nabivuze hejuru reka mbisubiremo, KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA BENEWACU TWARI TUBIFITUYE UBUSHOBOZI N’UBUSHAKE. Icyo nakongeraho ni uko igihe cyose habayeho gutabara abantu, byabaye mu buryo butatu: 1. Ku muntu FPR ikeneye kuzakoresha mu butegetsi yafashe leta 2. Ku bantu byahuriranye bakaba bari ku nzira APR yanyuzeho irwana, igasiga ibararuje. 3. Ku ba komanda bafite umutima ugira impuhwe bakabikora kubwabo Kagame ntanabimenye. Ntabwo rwose gutabara abatutsi b’abaturage byigeze biba mu migambi Kagame yateganije. Hanyuma rero reka turebe gato kuli ambiance yari mu nkotanyi muli Kigali muli Genocide. Njye nk’umusirikare, wabaye mu ntambara, nemeza ko kugira abasirikare baruhutse babasha gusimbura abandi bibaye ngombwa, cyangwa bakabatera inkunga, ko ari ngombwa cyane. Ariko reka turebe ukuntu nta gahunda yo gutabara yari ihari pe. Muli Kigali harimo Units za APR zikurikira, zimwe zarahabanje, izindi zirahubakirwa, zitari zisanzweho. Hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, Military Police, Artillery and Air Defence Unit, 5th, 21st. Izo zose, uretse 3rd na Military police, izindi zagiraga ama Coys kuva kuli A-BC- D-E-F-G-H-K- HQ coys, mbese nkeya zabaga ari 10, kandi buli yose ifite hafi abantu 170. Hari units nini cyane zagezaga ku bantu 2000. Abo bose kwongeraho aba techniciens igitero bari baracengeye muli Kigali. Mu by’ukuri si impuha mu mujyi i Kigali n’inkengero zawo harimo ingabo zirenga 12000 z’inkotanyi, abantu barimo bashira hirya no hino. Aho igice cya Gikondo Magerwa gifatiwe burundu, biteye agahinda cyane, kuko mu gihe amaraso ya benewacu yamenekaga, aba Afande bakoreshaga umubare munini cyane mu kujya gusahura mu biduka binini nka za Magerwa nyine. Ingabo aho kujya gutabara kuko bitari mu nshingano Kagame yatanze, ndetse n’ushatse kubyibwiriza, yajya kurwana aho atatumwe, yagira umusirikare apfusha agafungwa. Abagabo Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire, Kayonga, bose barushanwaga kwiba za Land Cruisers nyinshi, no kuzitemamo ama jeeps ya escort, ingabo zimeze nk’interahamwe. Mu by’ukuri ibijya gupfa bihera hejuru nyine. Nta barwanyi bigeze babaho, bameze nk’abagabo mvuze hejuru, na ba Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito,…benshi cyanee bose twese twabemeraga nk’aba komanda bazi icyo gukora pe. Ariko ntamabwiriza bari bafite, ubwo nyine abasirikare aho kujya gutabara, batangiye kwirongoranira, birara muli za Nido, carlsberg, Whisky, na mutzig na primus. Indwara yo kubohoza naho yatangiriye, maze interahamwe zikica zigasahura, APR nayo ikikomereza imyidagaduro muli Magerwa, Kabuye muli sucrerie, i Byumba bamaze kwica inzirakarengane batangira no guhumbahumba aho hose mu nkengero, birangiye hatangira gusahura igihugu bicaho bijya Uganda. Biteye agahinda Ibi byose nzabyandika mu buryo burambuye kurushaho.N’IKI GITUMA KAGAME RERO YIYITA UMUCUNGUZI KU BATUTSI? Uyu n’umutego ukomeye kuko uko yawuteze umunsi washibutse uwambere uzahagwa niwe. Njye nerekanye ukuntu ibintu byagiye bikura, ku mpande zombi, uko interahamwe zagiye zirushaho ubugome, kandi izabanje kugaragaza ubugome buhanitse mu kwica n’izahungaga FPR yabamazeho abantu za Byumba na Ruhengeri, bagera kumuryango wa Kigali babaye inyamaswa burundu, batakibasha kwitandukaniriza inkotanyi n’umututsi, byakongeraho inyigisho z’amacakubiri, byakongeraho urupfu rwa Perezida n’ibikomerezwa bye, kandi aribo banyiri interahamwe, nyir’igisirikare, batabasha kubona uzahangana neza na FPR, ntakindi byari kubyara keretse kurimbuka kw’abatutsi. Amakosa yose yagombaga kuba yarakoze, uko yasaga kose, uyagereranije n’ubwicanyi bw’urubozo abahutu b’interahamwe bicishije abatutsi, byatumaga mbere na mbere abatutsi bamwemera nkuhagaritse itsembabwoko. Nawe rero, kuko n’ubundi akunda ibyubahiro cyanee, byari bimworoheye kubyigisha abantu kuko nibwo abasha kubona uburenganzira uretse ko aba abwihaye, bwo gukanda uwariwe wese utari mu murongo ashaka. Buri gihe uwitsamuye ati genda mwa bicanyi mwe. Amahanga ati nyabuneka cisha make, ati muceceke kuko abantu bashize mubarebera njye mvanaho leta yabicaga genocide irashira, none muravuga iki mu bibazo byacu? None aranze yigize ubukombe nk’uwatabaye abashize, kandi ariwe nyirabayazana. Burya ngo akamasa kazazimara kazivukamo pe!!! Umututsi yatumye abashaka kumara abatutsi babona imbarutso, arangije arabatererana barashira.
URUHARE RW’IBINDI
BIHUGU MU NTAMBARA YACU.
HAKORWA IKI UBU? ONU nitinyuke ku mugaragaro, ive mu kimwaro ifite njye ntasonukiwe, ngo ntiyatabaye abanyarwanda. Ese hari amategeko ya ONU yatanzwe ngo abahutu n’abatutsi barwane? Ese hari uyobowe amagambo ya Kagame ngo niba ONU itaje nonaha, ntayo nkikeneye ntizanaze njye nzihagarikira ubwicanyi? Iyo ONU ipfa kwirahamo uko ishaka , tukayirasira ba basirikare bayo b’abatesi batinya gupfa ikosa ryari irya nde? Ese ubundi ONU igizwe na nde nande? Kuki mu bihangange biyigize, hatungwa agatoki kimwe muli byo, n’uko aricyo gihangange cyonyine cyari kubuza Genocide kuba? NIHAKORWE IPEREREZA KU MPAMVU ZATUMYE GENOCIDE YABAYE YARASHOBOTSE KANDI MU KANYA GATO CYANE, N’URUHARE IMPANDE ZOMBI ZABIGIZEMO, NDAVUGA LETA N’INYESHYAMBA. _______________________________________________
|