ICYO ABEPISKOPI BA KILIZIYA GATOLIKA BAVUGA KURI RAPORO YA KOMISIYO IDASANZWE YASHYIZWEHO KU WA 20 MUTARAMA 2004 N'INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, UMUTWE W'ABADEPITE, ISHINZWE GUCUKUMBURA UBWICANYI BWABEREYE KU GIKONGORO, INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE N'ABAYIHEMBERA HOSE.



Twebwe Abepiskopi, tumaze kumenya raporo yasohowe na Komisiyo idasanzwe y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ishinzwe gucukumbura ibyerekeranye n’ubwicanyi bwabereye mu Ntara ya Gikongoro, ingengabitekerezo ya jenoside n'abayihembera mu Rwanda hose ;

Duhereye kuri byinshi byavugiwe mu Nteko bishyira mu majwi abantu n’imiryango itegamiye kuri Leta baba bafite ingengabitekerezo ya jenoside n’ukuntu ibinyamakuru byabisamiye hejuru bikabyamamaza ;

Duhereye ku kuntu ibivugwa muri raporo, bitangiye kujya bikoreshwa mu buryo bunyuranye, mu madisikuru, mu itangazamakuru, mu biganiro, no mu mibanire y’Abanyarwanda hagati yabo ;

Dusanze ari ngombwa kugira icyo tuvuga kuri iyo raporo tukaboneraho no kugira icyo dutangariza abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza bakomeje umugambi uboneye wo gushyira imbere icyasana umuryango nyarwanda mu kuri, ubumwe, ubwiyunge, ubutabera n’amahoro.

1. Turashimira Leta y’u Rwanda intego yayo yo guharanira icyatuma Abanyarwanda bose babaho mu mudendezo no mu mahoro, batsinda urwango n’inzika, intambara n’ubuhunzi byakomeje kuranga amateka y’igihugu cyacu kugeza ubwo byirunduriye muri jenoside. Turayishimira kandi umugambi mwiza yagize wo guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside aho yaturuka hose. 

2. Turashima Inteko Ishinga Amategeko ubushake yagaragaje bwo gukurikiranira hafi uburemere bw’iki kibazo mu gihugu hose. Umurimo nk’uyu igihe ukozwe neza ushobora kutubera igipimo cy’aho tugomba gushyira ingufu mu mugambi mwiza wo gukomeza gusana igihugu cyacu, kunga no gusabanya abagituye.

3. Turashima ko raporo yagaragaje byinshi bigomba kwitabwaho. Muri byo hari nk'ukubahiriza agaciro k’ikiremwa-muntu, kizira kuvogerwa, kikarindwa ubwicanyi, ari ubushingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside cyangwa se n'ibindi. Raporo yerekanye ko inzira ikiri ndende muri iyi ntego kuko umwuka mubi ukirangwa muri bamwe mu banyarwanda. Iyo nabi igaragazwa no gutoteza, guha akato abacitse ku icumu n’abatanga ubuhamya, kimwe n’imvugo zikomeretsa kandi zigahembera urwango.

4. Kiliziya yemera ko kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside, n'abandi bazize ubundi bwicanyi, ari ngombwa. Twabitsindagiye no mu ibaruwa yacu Twibuke ibyabaye dushimangira ukuri, ubutabera n'imbabazi, yo kuwa 4 gashyantare 2004. Turemeranya kandi na Komisiyo ko jenoside ari icyaha kiremereye, kitagomba gufatwa mu buryo busanzwe, kugereranywa, cyangwa se kwitiranywa n’ibindi byaha.

5. Turashima ko Komisiyo yerekanye uburemere bw’ihahamuka butagomba gufatwa mu buryo bworoheje n'uburyo rigomba kwitabwaho.

6. Kiliziya irashima ko Komisiyo yagaragaje ibibazo binyuranye mu bucamanza kandi ishyigikiye ko Gacaca ari ubutabera bwunga. Kuri iyi ngingo twabisobanuye bihagije mu rwandiko rwacu Inkiko gacaca - Ubutabera bwunga, rwo kuwa 13 Kamena 2002.

7. Ku byerekeranye n’amadini, Kiliziya Gatolika yemeranya na Komisiyo ko nta guhishira abayobozi cyangwa abayoboke b’idini iryo ari ryo ryose babiba ingengabitekerezo ya jenoside.

8. Turashima icyifuzo cya Komisiyo cyo gushyiraho itegeko ryihariye rigenga imiterere n’imikorere y’amadini mu Rwanda, ritandukanye n’iry’andi mashyirahamwe. 

Nubwo hari ibyo dushima muri iyi raporo ya Komisiyo, dusanze harimo n'amakosa agomba gukosorwa. Amwe muri ayo makosa ni aya :

1. Iyi raporo igenda igaragaramo ugukomatanya kudasobanutse (globalisation, généralisation). Ibi bigaragarira cyane cyane mu kwitirira umuryango, ubwoko, akarere, idini cyangwa se ishyirahamwe ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ umuntu ku giti cye.

2. Hari aho raporo yihutira idasesenguye kwambika isura y'ingengabitekerezo ya jenoside ibitekerezo n'ibikorwa by'abantu cyangwa iby'amashyirahamwe, kandi tuzi uburemere bw’icyaha cya jenoside.

3. Hari amakosa ababaje tubona muri iyi raporo kubera ko yemeza ku bantu ibintu bikomeye bidahuye n'ukuri ku buryo byabagiraho ingaruka mbi. Ingero twavuga ni nko kwitiranya abantu, kwitiranya amazina y'abantu, cyangwa se kwitirira Kiliziya Gatolika amashyirahamwe atari ayayo.

4. Iyo usomye neza iyi raporo usanga yarakozwe huti huti, idashungura ngo isesengure ubuhamya butanzwe n’ababajijwe. Ibi kandi bikaba byaragendeweho mu ifatwa ry'imyanzuro ku bavugwamo bategerewe ngo babazwe ku bibavugwaho. Ibyo byose bishobora kuba intandaro yo gukwiza impuha, urwikekwe n'inzangano z'urudaca.

5. Ikindi gitangaza muri iyi raporo ni uko isubira mu manza zakemuwe n’inkiko z’igihugu cyacu, ibi bikaba bivuguruza ubutegetsi bw’ubucamanza bugomba guhorana ubwigenge. Ubundi urubanza rusubirwamo ari uko habonetse ibimenyetso bishya kandi nabwo rugatangira bundi bushya.

6. Ibivugwa kuri Kiliziya Gatolika by’umwihariko byaradutangaje kuko bidahuye n’ukuri. Kiliziya yemera ko jenoside ari icyaha gikomeye ku buryo idashobora guhishira abagaragaweho n’icyo cyaha. Niyo mpamvu kuvuga ko ihishira abapadiri n’abandi bayobozi bakoze jenoside bidahuye n’ukuri. Leta ifite uburenganzira bwo gushakisha abo bantu aho bari hose. Ndetse Kiliziya Gatolika yasabye abayoboke bayo bose bagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kwirega ibyaha bakoze. Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa kabiri yabivuze agira ati: «Ntabwo Kiliziya ishobora kuryozwa amakosa y'abayigize bakora ibinyuranyije n'Ivanjili; buri wese aryozwa ibyo yakoze. Abantu ba Kiliziya bakoze amakosa y’itsembabwoko bagomba kugira ubutwari bwo kwemera ingaruka z’ibibi bakoze bibangamiye Imana na bagenzi babo» (Reba ibaruwa yacu Twibuke ibyabaye dushimangira ukuri, ubutabera n'imbabazi, yo kuwa 4 gashyantare 2004, p. 12-13). 

7. Kurega Kiliziya Gatolika kutemera uruhare yaba yaragize mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda, ntaho bishingiye. Reka ibyange ntiyigeze ibikora! Kiliziya ifite ubutumwa bwayo buzwi: guhuza abantu n’Imana no kubanisha abantu bose nk'abavandimwe. 

8. Muri raporo, imiryango-remezo yagiye igarukwaho kenshi, igasa nk’aho bayibonamo imiyoboro y'ingengabitekerezo ya jenoside. Turamenyesha buri wese ko umuryango-remezo ari urwego rw’ibanze rwa Kiliziya Gatolika, bityo ukagengwa n’amategeko yayo. Niba hari abakoresheje imiryango-remezo yacu, cyangwa se bakayihisha inyuma, ntibigomba kuyitirirwa. Tuzakomeza kuyishyigikira no kuba maso ngo hatagira abakwiha kuyikoresha ibitari mu nshingano zayo. Ibyo kandi turanabyemeza no ku bigo n’amashyirahamwe y’abakristu ashamikiye kuri Kiliziya.

9. Ikindi gitangaje muri iyi raporo ni ukumva ko Kiliziya Gatolika yaba igendera ku ngengabitekerezo y’ubukene no kugumisha abaturage mu bukene! Ibi ababivuga ni abirengagiza nkana uruhare Kiliziya yagize kandi ikomeje kugira mu iterambere ry’iki gihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera! Kiliziya ntiteze gutererana na rimwe abakene kuko ifite inshingano zo kubitaho itavanguye. 

10. Kuvuga ko mu madiyosezi menshi harimo abapadiri b’ubwoko bumwe bw’abahutu gusa, uretse ko atari na byo, imvugo nk’iyi ishobora guhembera ivangura n’amacakubiri bisa n'ibiganisha kuri politiki y’iringaniza. Hari amategeko agenga ukwiyeguririmana. Si ugupfa kuringaniza nk’ugabanya ibintu. Nta Diyosezi n’imwe tuzi yangiye umuntu kwiha Imana yabisabye kandi yujuje ibyangombwa bisabwa. Nta n’uwo ibihatira ngo ikunde ibone ku ngufu uhagararira ubwoko ubu n'ubu mu bapadiri cyangwa se mu biyeguriyimana.

Twongere tubisubiremo, jenoside ni icyaha gikomeye kitagomba kwitiranywa cyangwa kugereranywa n’ibindi byaha by’ubwicanyi n’ubwo na byo bigomba kwamaganwa no guhanwa. Nta we ukwiye kwitirira kanaka, uvuzwe mu izina, ko yaba afite ingengabitekerezo ya jenoside atabifitiye ibimenyetso simusiga. Ni yo mpamvu tuvuga ko iyi raporo yakozwe huti huti kandi igahita itangazwa hose mu buryo butumvikana.

Ngibyo bimwe mu bitekerezo twifuje kugeza ku bakoze iyi raporo, dushingiye ku nyandiko yabo. Ni ngombwa ko dukomeza umugambi umwe wo kubaka umuryango nyarwanda dushyigikira intego y’ubumwe n’ubwiyunge kimwe n’iyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho. Twirinde icyadusubiza inyuma. Mureke tugendere mu kuri kunga abanyarwanda, duharanire icyateza buri wese imbere nta na hamwe ahejwe.



Bikorewe i Kigali taliki ya 26 Nyakanga 2004
Abepiskopi Gatolika b'u Rwanda
+ Alexis HABIYAMBERE, Evêque de Nyundo
+ Thaddée NTIHINYURWA, Archevêque de Kigali
+ Anastase MUTABAZI, Evêque de Kabgayi
+ Augustin MISAGO, Evêque de Gikongoro
+ Frédéric RUBWEJANGA, Evêque de Kibungo
+ Servilien NZAKAMWITA, Evêque de Byumba
+ Jean Damascène BIMENYIMANA, Evêque de Cyangugu
+ Philippe RUKAMBA, Evêque de Butare
+ Kizito BAHUJIMIHIGO, Evêque de Ruhengeri