KURAMBIKA INTWARO HASI KWA FDLR NTIKUZABUZA INTAMBARA KUBAHO.

2 juin 2014

Politiki

FDLR yarambitse intwaro hasi yiyemeza inzira y’imishyikirano n’amahoro, kandi bibaye ku nshuro ya kabiri FDLR yerekana imbere ya Loni n’amahanga, ko itifuza intambara kandi idashaka ko abateza intambara mu gihugu cya Kongo kubera inyungu zabo bwite bakomeza kuyigira urwitwazo.
 

Izi zari intwaro za FDLR

Nyamara ibi byose ntibizabuza intambara ikomeye kuba muri kariya karere k’Afurika y’ibiyaga bigari nkuko yapanzwe kuva kera. Ubwo CNR-Intwari yatangazaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze ku mvo n’imvano ya ziriya ntambara zayogoje akarere k’afurika y’ibiyaga bigari, yerekanye ko zose zishingiye k’ubwibone bw’abashaka ngo gushyiraho ingoma-nyabami Nilotique-Hima muri kariya karere bakabigeraho bakoresheje intambara zinyuranye ari nazo zagiye zibyara ibyaha bya jenoside mu Rwanda no muri Kongo. Hariho benshi bashidikanyije ndetse bamwe badutera utwatsi kuko batumvaga ukuntu mu bihe isi igezemo, habaho abantu baba bagiteganya kwigarurira ibindi bihugu bakoresheje ingufu n’intambara.

Nyamara Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Ubwo abo batindi bateguraga intambara yo kworeka u Rwanda no kurimbura abanyarwanda mu myaka ya 1986, habayeho amanama menshi yo kunoza uwo mugambi kandi hafi ya yose yaberaga Rwagitura mu biro bya Perizada Museveni. Hagiye havugwa amagambo akomeye cyane benshi bakunze kwiyibagiza nkana cyangwa se kwirengangiza kandi ariyo pfundo rikomeye rigaragaza inkomoko ya Jenoside nyarwanda.

Mu manama amwe akomeye yabaye icyo gihe kandi CNR-intwari ifitiye ibimenyetso byanditse, havugiwemo aya magambo. “No opposite tribe (Hutus) should be left on ground as this should be highly maintained. Hutus are regional enemies as expressed by liberation leader Y.K. Museveni under special agreements refer to Rwagitura meet enhanced by Major Paul Kagame, strictly special techniques to be embarked on in order not to attract international attention» (Preuve n°011”). Aya magambo uwagenekereza mu Kinyarwanda yayasobanura atya:

Nta muryango numwe w’abahutu mu baturwanya ugomba gusigara ikweru, kandi ibi bigomba kwitwararikwa cyane buri gihe. Abahutu ni abanzi bacu bo mu karere nkuko byemejwe n’umuyobozi mukuru Y.K. Museveni mu masezerano yihariye yabereye Rwagitura mu nama yitabirirwe na Major Pahulo Kagame wemeye ko hazakoreshwa amayeri menshi anyuranye kugirango amahanga atazarabukwa ku byerekeye uwo mugambi. (Gihamya no ya 011). Abashidikanyaga rero nibibuke ko noneho Museveni yabibasubiriyemo mu ijambo ry’akaminura muhini yavuze mu minsi ishize ubwo mu Rwanda hibukwaga imyaka 20 jenoside nyarwanda imaze ibaye.

Amaze kwerekana no kuvuga ibigwi n’ubuhangange ibihugu bigize Empire Nilotique Hima byari bifite ngo abakoloni batarabyigarurira yagize ati “ We are now much stronger in every sense of the world: politically, militarilly, socially and economically. The People of Rwanda should know that they can always count on the people of Uganda.” Birasobanura ngo “ Ubu noneho turakomeye cyane mu buryo ubwo aribwo bwose; muri politiki, mu gisirikari mu mibereho myiza ya rubanda no mu bukungu.” Abanyarwanda nibamenye ko buri gihe cyose bazaba bari kumwe n’abaganda muri byose

Urubuga ikazeiwacu narwo rwasohoye inyandiko irambuye kandi ifite n’ibimenyetso bikomeye ku wa 9 Gicurasi 1994 yerekana neza ko umugambi wo kubaka no gushyiraho empire Hima tutsi mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, wabayeho kandi ukiriho. (http://ikazeiwacu.fr/2014/05/08/three-plans-to-achieve-tutsi-empire). Kugirango hatagira ikibangamira uwo mugambi Kagame na Kaguta n’abambari babo babona ko abahutu bo mu karere bagomba kurimbuka hakoreshejwe amayeri yose ashoboka ku buryo amahanga atarabukwa.

Ibi mbigarutseho kugira ngo byumvikane ko hateguwe kandi hakabaho n’umugambi wo kwica no kurimbura abahutu mu Rwanda nk’ubwoko. Intambara ya 1990 ikaba yari igamije mbere na mbere gushyira uyu mugambi mu ngiro nubwo wenda hatari habuze n’izindi mpamvu zuririweho. Imwe mu zo bakunda gushyira imbere cyane, ikaba ijyanye n’ubuhunzi kandi bigaragara ko icyo kibazo cyari cyaramaze gukemuka biciye mu nzira z’amahoro n’imishyikirano, muri komisiyo y’igihugu yari yashyiriweho gukemura ikibazo cy’impunzi.

Nta mpamvu nimwe rero yatuma dutinya kuvuga ukuri nubwo kandi byagira uwo byakomeretsa abyihanganire. “Les faits sont têtus”. Abahutu barishwe guhera za Byumba, igihugu cyose, Kibeho, Kongo, mu majyaruguru y’igihugu ndetse n’ahandi hose bagiye bahungira mu bihugu binyuranye. Nyuma yo kwica mu kivunge hakurikiyeho amayeri yo kwica abanyabwenge n’abajijutse cyangwa se kubafungira ubusa, kwoza urubyiruko mu bwonko no kubigisha amateka acuramye, kubatoza gusaba imbabzi z’ibyaha ngo byakozwe mw’izina ryabo batarabaho, kubabuza kwiga ngo batagira ubumenyi bwiza kandi buhagije, kubakenesha by’ihabu no kubahoza ku nkeke y’ubwoba budashira n’ibindi byinshi ntarondora.

Bityo rero: “Jenoside y’abahutu mu Rwanda yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi bafatanije na Museveni Kaguta n’abaterankunga babo; naho Jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu yabaye ingaruka mbi yuwo mugambi kirimbuzi wari wateguriwe mbere na mbere kurangiza abahutu ». N’ubu rero uyu mugambi uracyariho kandi uzahoraho igihe cyose Kagame na Kaguta n’ababashyigikiye bazaba batarahindura imyumvire yabo ku kibazo cy’u Rwanda.

Ibimenyetso bica amarenga

Mbere yuko FDLR itangiza k’umugaragaro umuhango wo gushyira intwaro hasi, umukozi mukuru muri Ambasade y’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye Bwana Nduhungirehe Olivier yagize ati: “Biriya FDLR irimo byo kubwira amahanga ko yashyize cyangwa se yiteguye gushyira intwaro hasi ni ikinamico tumenyereye. Si ubwa mbere biba si n’ubwa nyuma. Ikibazo ariko ni uko imvugo atari yo ngiro. Bamara kubivuga, nyuma y’iminsi tukumva basagariye abaturage bo mu duce tumwe na tumwe twa Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.”
(http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/fdlr-gushyira-intwaro-hasi-ni)

Kagame na Museveni biteguye intambara kandi ntawe babihishe ubu barakora uko bashoboye ngo ibihugu bimwe bibashyigikire hashingiwe ku masezerano ngo yo gutabarana arimo akorwa huti huti hagati ya Kenya, Uganda n’u Rwanda. Mwibuke kandi ko muri Uganda hageze abakomando batojwe ubwicanyi mu gihugu cya Israheri biswe ngo n’impunzi zoherejwe mu gihugu cya Uganda. Kuri aba bose hiyongeraho n’abacancuro n’imitwe y’iterabwoba baturuka imihanda yose (Etiyopiya, Eritreya, Sudani, Somaliya), basanzwe bakorana na Kagame na Museveni.

Ndasoza nemeza ko iyi ntambara izaba byanze bikunze. Imana yonyine niyo yayihagarika gusa. Izarimbura byinshi kandi noneho ntizabera I Kongo gusa ishobora no kuzabera mu bihugu byayiteguye. None se twiteguye kuyirwana? Kuyiburizamo se? Cyangwa se kurebera gusa. Abanyapolitike bose bashyira mu gaciro bafatanyije n’abandi banyarwanda bose cyane abasore n’inkumi bakwiye gukoma imbere iyi ntambara isuma yerekeza iwacu kandi yaba inabaye bakitegura kuyirwana.

 

Gakwaya Rwaka Theobald