Rwanda | 16.10.2008

Dominique Makeli libéré après 14 ans de prison.

 

L’ancien journaliste de la station publique Radio Rwanda, Dominique Makeli, incarcéré depuis 1994, a été remis en liberté le 13 octobre 2008, après avoir passé quatorze années en prison, sous le coup d’une accusation imprécise, a appris Reporters sans frontières.

"Sa libération est une excellente nouvelle et un soulagement. Comme sa consœur Tatiana Mukakibibi avant lui, Dominique Makeli a subi une épreuve invraisemblablement longue, durant laquelle il lui était impossible de se défendre alors même qu’on le calomniait. Nous formons le vœu qu’il puisse désormais vivre en paix, après ces quatorze années de séparation et d’injustice", a déclaré l’organisation.

Dominique Makeli, chroniqueur de Radio Rwanda, a été acquitté par un tribunal populaire gacaca du district de Nyarugenge (Kigali), le 5 octobre, et remis en liberté après l’annonce du verdict, le 13 octobre.

Dominique Makeli était détenu au Rwanda depuis le 18 septembre 1994. Transféré à plusieurs reprises, il était dernièrement détenu à la prison centrale de Kigali (PCK), dite "1930". En octobre 2001, le procureur de la République avait affirmé à Reporters sans frontières que Dominique Makeli était accusé d’avoir "incité au génocide dans ses reportages". En mai 1994, il avait couvert une apparition de la Vierge à Kibeho (ouest de Butare) et rapporté sa supposée déclaration : "Le parent est au ciel". Selon le procureur, la population aurait interprété ce message comme un soutien de Dieu à l’ancien président Habyarimana et, par extension, à la politique d’extermination des Tutsis. Une version contestée par l’accusé et par de nombreux observateurs sur place.

Au cours de missions au Rwanda, Reporters sans frontières a plusieurs fois rencontré Dominique Makeli sur son lieu de détention. L’état de santé de ce journaliste très pieux, qui a toujours clamé son innocence, s’est peu à peu dégradé au cours de ses années de détention. En 2007, il avait été transféré à Arusha, où il avait comparu comme témoin devant le Tribunal pénal international pour le Rwanda (TPIR), avant d’être renvoyé au Rwanda.

 

De: amiel nkuliza <jjacques2006@ yahoo.fr>
 Objet: Dominique Makeli libéré après 14 ans de prison
 À: rwandanet@yahoogroups.com
 Date: Jeudi 16 Octobre 2008, 20h21

 
 
 
 
 Bwana Jonas.
 
 D'abord ndashaka kukumenyesha ukuntu Makeli yafunzwe. Ari muri  zone turquoise ku Kibuye, muri aout 1994, Seth Sendashonga
 yahamagariraga  abantu bose bari i Nyamishaba gutaha, kuko ngo u Rwanda rwari  amahoro.  Kimwe n'abandi banyarwanda benshi icyo gihe, Makeli na we yatinye  gutaha, kuko zari zikibaga!
 
 Muri septembre 1994, Anastase Gasana yaje ku Kibuye nk'iya Gatera,  abwira Makeli ko radiyo Rwanda yabuze abanyamakuru, ko akwiye
 gutaha  agasubira ku kazi, ko ndetse na Wilisoni Rutayisire, wayoboraga  ORINFOR  icyo gihe, yiteguye kumusubiza ku kazi.
 
 Kimwe n'abandi batashye icyo gihe kubera ko ntacyo bikekaga  bakoze, na  Dominiko Makeli yahise ataha, ajya iwe ku Kabasengerezi. Ku  italiki ya  10 y'ukwa cyenda 1994, Gasana yaje kumufata iwe, kugira ngo  amumurikire  Wilisoni Rutayisire, dore ko uyu ahari atari amuzi. Rutayisire
 yamwakiriye neza cyane (muri ya mayeri yazo), ndetse anamubwira ko  niba  hari ibintu yaba yarasize mu kabati mbere y'uko ahunga, yabikura
 mo  akabitwara. Makeli yahise akura mu kabati ke manuscrits ze  z'igitabo  yashakaga kwandika muri iyo minsi, asezera kuri Rutayisire,  banasezerana  ko le 18 septembre imodoka ya ORINFOR izaza kumufata mu gitondo  ikamujyana ku kazi.
 
 Nk'uko byari biteganyijwe koko, imodoka yaraje, aho kumugeza ku  kazi,  imukomezanya muri DMI ku Kimihurura. Le meme jour iyo modoka
 yamugejeje  no kuri gereza ya Ntsinda, aho yamaze imyaka irenga itatu, mbere  yo kuza  muri gereza ya 1930 i Kigali. Mbere y'uko afungwa, ndashaka  kumenyesha  ko atigeze akorerwa interrogatoire nk'uko bigenda iyo umuntu yenda  gufungwa. Muri janvier 1997, Makeli yimuriwe muri gereza ya  Kimironko,  ari na ho namusanze, mu kwa gatanu muri uwo mwaka.
 
 Muri 1998 abanyururu barigaragambije kubera kubura ibiryo (Comite  International de la Croix Rouge yagemuraga ibishyimbo muri gereza
 aba  surveillants bakabigurisha, tugatungwa n'amamininwa ya byo).  Kubera ko  directeur wa gereza (James Gatare) yari aturwaye, yoheje capita
 general  ngo avuge ko iyo myigaragambyo ari twe twayiteje.
 
 Gatare yahise aduhamagara hanze, dukorerwa torture ntigeze mbona:  kutuvika mu ngunguru yuzuye amazi, ukarengerwa, umwuka wahera,
 ukazamuka, umutwe wagera hejuru y'amazi, bakawukubita igikoni,  wakumva  umutwe umenetse, ukongera ukibira mu mazi, na none umwuka wahera,  ukazamuka, ugasanganirwa na cya kibando. Byari urupfu. Indi  torture,  personnellement yanteye ubwoba: kukwambika mu mutwe isashe,
 igafunga  hose amaso n'amazuru. Wahera umwuka, ukayishwanyuza, ugahura na  cya  kibando, si ibyo kuvugwa.
 
 Nyuma y'izo tortures, directeur wa gereza yategetse ko dusubira  muri  gereza imbere, tukajya mu gasho, tukajya tukavanwa mo tugiye
 gukubitwa.  Inkoni zuzuye ingorofani twarazikubiswe, tugakandwa n'isima yo mu  gasho.  Kugira ngo tuzirangize, twahitaga mo umubare w'izo turi bukubitwe  uwo  munsi, kugeza zirangiye. Hari uwaba yarigeze abona ukuntu umuntu  akubitwa, bamusuka ho amazi kugira ngo atabyimbirwa, bityo kugira  ngo  akubitwe nyinshi? Ni uko twari tumerewe.
 
 Nk'uko byari bisanzwe, abanyururu basurwaga ku wa gatandatu. Icyo  gihe  umugore wange n'uwa Makeli ntibigeze batubona kuri uwo wa
 gatandatu kuko  twari mu gasho, nta burenganzira dufite bwo gusurwa. Abanyururu  bongoreye abari batugemuriye ko twapfiriye mu gasho yo muri  gereza. Abo  bahise bajya gutabaza muri HCDH (droits de l'homme yakoreraga muri  lycee). Bwakeye baza gusaba imirambo yacu kuri gereza, directeur  abahakanira ko turi bazima.

Umugore wo muri droits de l'homme  washatse  kumenya aho turi, yakoze uko ashoboye turaboneka, akubise amaso  imirongo  y'inkoni mu mugongo, ahita avuza induru! Abo bagiraneza bahise  bajya  gutabaza muri minijust, ari bwo bwacyeye Ministre Nteziryayo ubwe  aza  kuri gereza, agategeka ko tutongera gukubitwa, ndetse tukanavanwa  muri ako kasho, twari twakatiwe mo amezi atandatu.
 
 Ikibazo cyawe rero uti ko abashakanye n'abafunzwe ko batemererwa  gusohoka, uwa Makeli byagenze bite? Mbere y'uko Makeli afungwa,
 Gasana  Anastase yari asanswe ari inshuti y'umuryango, ku buryo yakomeje  no  kuwufasha. Inkotanyi ndetse zahise zinamugira ambassadeur i New- York.  Abakobwa batatu ndetse n'umugore wa Makeli Gasana yahise na bo  abajyana.  Umukuru, kubera impamvu zitazwi, yarasigaye, ari we ngira ngo wari  ukimusura muri gereza. Nkeka ko Gasana yabaye inshuti nziza, niba  nta  kindi cyari kibiri inyuma.
 
 
 Amiel Nkuliza