Ubutabera: Rwa rubanza rwarangiye uko byari biteganijwe

Byanditswe Tariki ya: 10-25-2008 13:49:42 (-0400 GMT)

Inkuru ya: Buhigiro
 

FPR yarangije urubanza yari yarashoye hagati yayo ubwayo. abatekereza ko ari musenyeri Tadeyo cg se Benedigito wa 16 batsinzwe baribeshya. mutegereze.

Rwa rubanza rwarangiye uko byari biteganijwe.
Rwa rubanza rwari hagati ya FPR na FPR rwarangiye dushimire Imana. FPR yishe abasenyeri n?abapadiri. Imyaka ibaye hafi cumi n?itanu. Muri uyu mwaka, iyo FPR yihindura umurezi wo kwirega ngo hari abasirikari bayo bishe abasenyeri. Si imiryango y?abo basenyeri yareze kuko ari ntaho yari kuvugira. Si abasenyeri bareze dore ko nabo uretse no gucecekeshwa, ibibazo bimwe by?u Rwanda ntibabyumva kimwe. Urugero, biragoye kumvikanisha Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa na Musenyeri Rukamba Filipo ku kibazo cy?iyicwa rya bagenzi babo. Si na Kiliziya muri rusange yareze kuko intumwa ya papa mu Rwanda itigeze itanga ikirego. FPR rero yakoze ikinamico, itanga ikirego, ababuranyi, abashinja abasenyeri bapfuye n?abashinjura ingabo zabo. Yishakiye n?abacamanza yemwe n?ababuranira abo yashinjaga. Iryo kinamico rero rirangiye neza rwose. Abahakanye ibyaha bagizwe abere, abemeye ibyaha barababariwe, ubumwe n?ubwiyunge biraganje mu Rwanda.
Izi mbabazi n?uko kwezwa bigezweho, mu gihe abariye ibijumba by?abatutsi, abacanye inkwi zabo muri 94 bari gukatirwa imyaka 35 y?igifungo. Aha simvuze abahishe abatutsi bwacya bakabahinduka , abavuze ijambo ritagombaga kuvugwa, ababeshyewe. ...bakatiwe gufungwa burundi. Abishe bo muzi uko byabagendekeye. Uru rubanza rwa FPR na FPR Inkotanyi, rwongeye kwerekana ko turi kugana kuri ya migani yo hambere abahutu bari baraciye ubu yari imaze kwibagirana. Dore ibiri muri iyo migani yo hambere : ?Nta we uburana n?umuhamba?; ?Ugutegeka agukubita aryamye?. Indi na mwe muyishyirireho. Narabibabwiye nongeye kubisubiramo, turagenda dusatire cya gihe cy?imyaka 400 y?ubutegetsi bw?Abanyiginya n?Abega. Aho uretse abahutu n?abatutsi bamwe na bamwe batashoboraga kuvuga. FPR-Inkotanyi oyeeee!
 

Source:Iwacu1.com

 

General Gumisiriza na Major Ukwishaka babarekuye

Urukiko rwa gisirikare rw'i Kigali rwarekuye General de Brigade Wilson Gumisiriza na Major Wilson Ukwishaka baregwaga iyicwa ry'abihebeye Imana 13 mu kwezi kwa 6 mu 1994 igihe habaga itsembabwoko mu Rwanda.

Urwo rukiko ariko rwakatiye aba Captaines 2 John Butera na Captaine Dieudonne Rukeba  imyaka 8 y'igifungo kuko bemeye icyo cyaha.

 Umucamanza General de Brigade Steven Karyango warukuriye iburanisha, yavuze ko nta kimenyetso urukiko rwabonye kigaragaza ko abagizwe abera baba baramenye umugambi wahitanye abihebeye Imana 13 barimo abepisikopi 3.