Mercredi 20 juillet 2011 3 20 /07 /Juil /2011 10:08

Agapfunyika k'amabanga Ministre MUSHIKIWABO apfunyikiye abafaransa mu gutegura uruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa !

 

043-FPR--UMP.pngMu ruzinduko rwihutirwa Minisitiri Mushikiwabo abanje kugirira mu Bufaransa mbere yuko raporo ya Trévidic itangazwa kandi urwo ruzinduko rwa Mushikiwabo rukazakurikirwa nuruzinduko rwa Kagame, Amakuru amaze kutugeraho  avuye mu bunyamabanga bwa Minafet mu Rwanda akaba adutangarije ingingo zingenzi zanditswe mu nyandiko Mushikiwabo agomba gushyikiriza abategetsi bu Bufaransa ngo ikaba yairswe: RWANDA FRANCE DIPLOMACY REFLESHMENT PROPOSALS. Iyo nyandiko  ikaba igizwe n'ingingo 5 zingenzi zikurikira:

 

1. IRASWA RYINDEGE YA HABYARIMANA NA NTARYAMIRA

 

Kagame arasaba abafaransa gukora ibishoboka byose ntibatangaze ibyo anketi zagezeho, ngo noneho Kagame agahita ashyiraho urwego rushinzwe kuvugurura ibyakozwe na commission Mucyo yashinje abafaransa jenoside kandi ngo u Rwanda rukazakora inyandiko ku mugaragaro isaba leta yu Bufaransa imbabazi kubinyoma bashinje Ubufaransa ku byerekeranye n’ibyaha  bya jenoside y’abatutsi ndetse ko ngo na Kagame ubwe akazasura ku mugaragaro leta y’abafaransa nyuma yuko izo nyandiko zivuguruza ibyakozwe mbere zimaze gukorwa.

Kagame akaba asaba abafaransa ko bishobotse hakorwa  komisiyo ihuriye u Rwanda nu Bufaransa yakora ubundi bushakashatsi kwiraswa ryindege ya Habyarimana, noneho ngo naho batagaragaza uwayirashe bigakorwa biganisha  mu gukeka Bagosora wenda ntibamushinje, ariko bakabizinzikira aho.



2. UBUFATANYE MU BUTWERERANE



Kagame yemeye gusubiza akarere k’ ibirunga leta yu Bufaransa kuko nubundi bari barahahawe na Habyarima ngo bajye bahakorera ubushakashatsi bwabo, aho bari baratangije umushinga wo kuhubaka antenne ikomeye kuri kimwe mu birunga, ariko Habyarimana agapfa uwo mushinga  utararangira noneho Kagame yajyaho akawukomeza ariko akawirukanamo abafaransa.



3. UBUFATANYE MU BYUMUCO



Kagame yemeye ko nubwo yari yaciye ururimi rwigifaransa mumashuri ngo agiye guhita agisubizaho kikiganwa nicyongereza, Kagame akaba asaba abafaransa ko baza mu Rwanda bakahubaka Kaminuza yakwigisha mu gifaransa, ndetse Kagame akaba asaba ko mu Bufaransa haba inzu yumuco nyarwanda izasabanya abafaransa nabanyarwanda nkuko nubundi iyi nzu yabafaransa iri i Kigali.



4. UBUFATANYE MU BYA GISIRIKARI



Mu gihe Kagame afite amasoko yaguye yintwaro zu Bwongereza na Amerika ndetse nizindi nke ziva mu Bushinwa, yemeye ko agiye gushora imari ku masoko yintwaro zo mu Bufaransa, ndetse akaba asaba ko ingabo zubufaransa zaza mu Rwanda gutoza ingabo zu Rwanda ku masomo amwe namwe ya gisirikari kandi ngo bakagira imikoranire myiza.



5. UBUTERANKUNGA



Kagame yemereye ishyaka UMP kuritera inkunga yose ishoboka mumatora ya 2012, akaba yemeye gutanga amafaranga azakoreshwa mumatora haba hiyamamaje SARKOZY cyangwa Alain Jupe, ayo mafaranga ngo kaba azatangwa mu rwego rwubufatanye hagati ya FPR na UMP, kandi ngo akazaba atari nguzanyo ahubwo ari impano yubuntu.

Kagame akaba yemereye amafaranga atubutse imiryango yabafaransa babuze ababo mu ndege ya Habyarimana ndetse akaba asaba leta y’u Bufaransa ko yabubakira urwibutso rwihariye mu Rwanda.



AYAMAKURU YIZEWE AKABA AVUYE MURI MINAFET I KIGALI, ATEWE IMBONI MU BUNYAMABANGA BWAHO, KU NYANDIKO  YAHGURUKANYWE NA MUSHIKIWABO ARI IBANGA (CONFIDENTIEL), IKABA YARI MU GIFARANSA NICYONGEREZA.

 

 

 

Inkuru ya KARUHIJE Eraste - Kigali