Igitekerezo cya Kikwete kizanozwa na ONU mu nama
iteganyijwe muri Nzeri 2013.
Parution: Tuesday 18 June 2013, 12:45
Par:www.jkikwete.com
Ku itariki ya 2 Kamena 2013,
Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Ban Ki Moon yashimiye prezida
Kikwete ku gitekerezo cyiza yatanze,ku byerekeranye no kugarura amahoro mu
karere k'ibiyaga bigari binyuze mu nzira y'imishykirano aho kwiringira ingufu za
gisirikare gusa. Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye akaba
yaranashimiye TANZANIA ,kuba yaratanze ingabo muri brigade yihariye ishinzwe
kugarura amahoro muri Congo,ndetse no kuba yaratanze umuyobozi wayo.
Umunyamabanga mukuru w'umuryango
wibumbye akaba kandi yarasabye prezida Kikwete ,gukomeza kugira uruhare muri
gahunda zo kugarura amahoro muri Congo no mu karere k'ibiyaga bigari,binyujijwe
muri gahunda y'ako karere yo gukurikirana imigambi y'amahoro(regional oversight
mechanism).
Ban Ki Moon akaba yarashimiye
prezida Kikwete ,ubwo abo bayobozi bombi babonanaga kuwa 2 kamena 2013,mu nama
ya 5 ya Tokyo yigaga ku iterambere rya afurika ,yaberaga mu mujyi wa Yokohama mu
Buyapani. Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye muri Hotel Intercontinental,
Bwana Ban Ki Moon yabwiye Nyakubahwa prezida Kikwete ati"ndagushimira
nyakubahwa prezida ku ruhare rwawe rukomeye wagize mu nama yacu nziza yo ku
cyumweru gishize Addis Ababa (ndlr;inama ishinzwe gukurikirana imigambi y'amahoro
,umutekano n'ubufatanye muri kongo no mu karere).
Icyifuzo cyawe watugejejeho muri iyo nama yacu ni gishya kandi ntikigira uko
gisa"
Yongeyeho ati : 'ubwo nari i Goma
mu minsi ishize nabonanye n'umugeneral ukomoka muri Tanzania,uyobora brigade
yihariye yo kugarura amahoro muri Congo.Turagushimira cyane kuba mwaratanze
abasirikare muri iyo brigade ,no kuba mwaremeye gutanga umuyobozi wayo”.
Umunyamabanga mukaru wa ONU
yaboneyeho no gutumira prezida Kikwete,mu nama kuri icyo kibazo iteganyijwe
kuzabera ku cyicaro gikuru cya ONU,mu gihe hazaba hakoraniye inteko rusange y'uwo
muryango y'uyu mwaka.
Ban Ki Moon yagize ati: 'ndateganya
gutumiza inama yacu kuri icyo kibazo hagati y'italiki ya 20 n'iya 27
nzeri ,uyu mwaka mu gihe hazaba hakoranye inteko rusange ya ONU.Nishimiye
kugutumira kuzitabira iyo nama ikomeye cyane muri gahunda zacu,zo kugarura
amahoro mu karere k'ibiyaga bigari muri rusange no muri Congo by'umwihariko.
Prezida Kikwete yabwiye Ban Ki Moon
ko yemera ko gukoresha ingufu za gisirikare byonyine, bidashobora kugarura
amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ,no muri Congo by'umwihariko."uyu niwo
murongo nabagejejeho nuri iriya nama yo ku cyumweru gishize i Addis Ababa,n'ubwo
hari bamwe batashimishijwe n'icyo cyifuzo" (ndlr: Paul Kagame n’abambari be).
Yagize ati: "tumaze igihe
kirekire dukoresha ingufu mu kugarura amahoro arambye muri CONGO,kuva mu 1997
kugera n'uyu munsi ntiturabasha kugarura amahoro arambye muri iki gihugu
gituranyi.-kuva icyo gihe twagiye tugerageza gufasha impande zihanganye
zinyuranye,ariko kugera ubu ntacyo twagezeho;niyo mpamvu nemera ko igihe
kigeze ko twashyira imbaraga zacu mu nzira y'imishyikirano,nk'uko nabivugiye
muri iriya nama yo ku cyumweru gishize."
Abo bayobozi bombi kandi baganiriye
ku mwuka uri mu gihugu cya Madagascar n'aho imyiteguro y'amatora ya prezida
igeze.Banaganiriye kandi ku gihugu cya Zimbabwe kimaze kwitorera itegeko nshinga
rishya,bakaba baranatangiye imyiteguro y'amatora ya prezida.
Perezida Kikwete kandi nk'ukuriye
akanama gashinzwe politiki ,ingabo n'umutekano mu muryango uharanira iterambere
ry'ibihugu byo mu majyepfo y'afurika(SADC),abisabwe na Ban Ki Moon,
yamusobanuriye neza icyo akanama akuriye gakora mu gukemura ibibazo byo muri
Madagascar.
Prezida Kikwete kandi yamenyesheje
Bwana Ban Ki Moon, ko vuba aha abakuru b'ibihugu bigize SADC bazahurira i Maputo
muri Mozambique, bakarebera hamwe imigendekere y'ibyo muri Madagascar ndetse no
kuri politiki yo muri Zimbabwe.
Ni inkuru dukesha urubuga ,www.jkikwete.com