Akari i murori mu nkotanyi


Melchiol Gato aragira ati:

"Komera Bertrand:

Ngo FPR yahagalitse genocide?

Inyandiko wohereje Murayi ndayisomye sinihangana kuko nali ku rugamba ndwanilira FPR aliko ibyo yakoreye abahutu ibica urubozo aho za Kibungo,za Byumba,za Ruhengeri umenye ko alibyo byatumye nyivamo.Kubirengaho ukandika ibintu nkibi wanditse bitera umujinya abantu ku bulyo bafite uko babigenza nabo baza guhagalika ibyabakorewe kandi bitigeze bihagarara.Aho za Byumba ahegereye Rukara sinzi niba uhazi,FPR yafashe abahutu bayihungiyeho abenshi bali intellectuels ibavangura n'abatutsi irabarasa ibazilikiye amaboko inyma,umubare wabo ntubalika kandi intambara twali twayirangije kuko ennemi yali yageze muli Congo aduhunga.Ubwo iyo za Kibungo imisozi yose twarayambutse dufunguza abanyururu baho ngo badufashe kwica,abahutu barapfa karahava ntaho byali bihuliye no guhagalika intambara.Ubwo twarambutse tugera iyo za Gikongoro,za Butare,ibyabereye i Kibeho urabizi twishe abahutu batabalika ntaho byali bihuliye no guhagalika iyo genocide numva ili mu maraso yawe.Ubwo twasabwe gukomeza tubasnga ahandi baduhungiye,tubica baduhunga abandi bicwa n'isali,yewe ahubwo nuko abahutu batazi kwivugira n'aho ubundi genocide ulilimba yaba zero.Jyewe navuye mu ngabo za FPR kubera agahinda ku kubona twica abahutu tukarenza urugero n'impuhwe numvise imana yandemanye kandi nzazihorana kuko na Arusha impamagaye navuga nk'ibyo ahubwo nkerekana n'amafoto y'ibyo twakoze aho za Kibungo na Byumba na Ruhengeri mbere ya genocide na pendant le genocide.

Ukomere,ureke kubogama gutyo kuko jye nahisemo Imana kandi izi neza ibyo twakoreye abahutu, izabitubaza ahali cyera kuko itinda kurakara." (Melchiol Gato, Saturday, November 22, 2003 11:30 PM)

NANJYE NTI:

Dore ahubwo Inkotanyi yazisezeyemo (Melchiol Gato) ngo irabwiza ukuri IYAMARERE Bertrand Dukundane ikizitsimbarayemo (aho kwitandukanya na Sekibi nk'uko Paul Rwarakabije yabigenje).

Bravo Melchiol Gato.