RUZIBIZA ABDUL JOSUÉ

Uwakenera ko musobanurira birenzeho  kubyo ntangaza, yambona kuli IYI email, byaba bibaye ngombwa nkamuha téléphone twavuganiraho.

Email: ruzibiza@operamail.com

Itariki:07-04- 2004

Mbere na mbere nifatanije mbivanye kumutima n’abavandimwe, inshuti, n’abanyarwanda bose muli rusange, mu kwibuka inzirakarengane z’abatutsi bazize gutangwaho ibitambo na FPR nanjye nari ndimo; namaganye nivuye inyuma uwariwewese wamennye amaraso yabo, arakamuhama, kandi icyo cyaha ,azagikurikiranweho kugeza apfuye. Nanifatanije kandi n’imbaga y’abanyarwanda b’abahutu, kuli bo kwicwa kwabo kugeza ubu kutemerwa nk’ishyano, kandi ari ibiremwa muntu. Mwese mwihanganire kuba abanyu barazize abategetsi bafite imitima ya kinyamaswa, ahubwo muharanire kubamenya, no kwirinda ko bazongera kubata mu kaga, nkuko bakomeje kubikora. Ntihakongere kubaho amaraso amenwa n’abanyarwanda, amenwe n’abandi banyarwanda.Yaba Kagame, yaba Habyarimana n’abababanjirije, buli gihe bajyaga ku butegetsi, bakabuta bakagenda. Igihugu mbere ya Kagame, cyariho,nawe azagenda agisige, nta mpamvu akwiriye kukigira ingwate n’akarima ke. Turambiwe ubucuruzi bw’amaraso y’abatutsi benewacu, inyungu abuvanamo zimwubakira amazu y’imiturirwa hirya no hino kwisi,amafaranga abuvanamo agura ibindi bitwaro rutura bikoreshwa mu kumara abanyarwanda, n’abaturanyi babo, si kunyungu y’impfubyi, si ku nyungu y’ibimuga by’intambara, abapfakazi, abasizwe iheruheru na génocide yatumye iba, , akanga ko inahagarikwa.Byose akaba yarabikoze yishakira kwigarurira igihugu, ngo azagicure bufuni na buhoro nk’uko ubu abikora. Ntabwo igihugu kigeze kigira umugome ugitegeka nkawe, ariko amenye ko ejo n’ejo bundi azagenda nawe. Ntacyo nibwira ko arusha Habyarimana, Mobutu, Idi Amin, Obote,Hitler,SadamHussein, n’ibindi binani byose byamurushaga ubukaka,none ubu byaranibagiranye.

NDISOBANURA KANDI KU BIREGO BY’IBIHIMBANO BIRI KUNGEREKWAHO , KUKO MVUGISHA UKURI KU RUHARE RWA KAGAME MU NTAMBARA YARI AYOBOYE.

Nyuma y’amakuru yasakuje cyane kubijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ndetse nkanavugwa muli bamwe mu batanze ubuhamya ko Perezida Kagame ariwe ubwe watanze itegeko ryo kuyihanura igihe yari RPA CHC-(RPA Chairman of High Command );

Nyuma yo kubona ko ikinyoma cye kirangije mandat yacyo yari imaze imyaka icumi,abeshya abanyagihugu n’amahanga ko yahagaritse itsembabwoko;

Nyuma yo kubona ko ntayandi mirukiro uretse guhakana no guharabika abemeye kujya kuli radiyo bakavuga mw’ijwi rya benshi,ko biyemerera ntagahato ko batanze ubwo buhamya;

Nyuma yo kubona ibinyoma bidafite ishingiro byasakajwe mubinyamakuru byandikirwa mu Rwanda na TV y’u Rwanda ubwayo,ndetse n’ibinyamakuru bimwe byo mu Burayi;

Nsanze ari ngombwa ko nongera kugira ibyo nsobanurira abanyarwanda kubimvugwaho, hato ntazaceceka hakagira uwibeshya no naba naremeye ibyo ndimo mparabikwaho.Ibi mbikoreye kugirango benshi babashe gusobanukirwa amayeri Kagame ,ba maneko be ,n’ agatsiko kose basangiye akazu bagiye bakoresha mu kujijisha rubanda, igihugu cyose bakakigira ingwate y’ikinyoma, no guheza igihugu mu gihirahiro.

Nibyinshi numvise mvugwaho, nabashije gufatamo iby’ingenzi,ari nabyo ngiye kwisobanuraho birambuye.Ndegwa kuba ngo naratorotse igihugu, narakatiwe ibihano n’inkiko za gisirikare, nzira ibyaha byo kunyereza umutungo wa gisirikare,

Ngo ntampamvu za politiki izarizo zose nahunze , ngo n’ikibazo cy’Umwami mvuga ntashingiro gifite.

Ngo ndi mu bantu barimo bakoreshwa n’igihugu cy’u Bufaransa, kugirango bakomeze gahunda yabo yo gupfobya itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ndetse banahishire uruhare rwabo muli genocide.

Ngo ntabwo ubuhamya butangwa n’abahunze igisirikare bukwiriye gufatwaho ukuri kuko ari abanyabyaha bahunze cyangwa bafite ibyo bapfa na leta.Ndetse ngo kuki hadakorerwa iperereza mu Rwanda?

 

Reka nisobanure ingingo kuyindi:

Ntabwo ndi umujura sinigeze nanabawe.

 

Kandi mbanze nanibutse ko ntacitse gereza, cyangwa ngo mpunge icyaha cy’ubujura,cyangwa ngo mpunge kubera ko nkurikiranywe n’ubutabera. Nafungiwe maherere, n’akagambane k’abantu bari bihishe inyuma y’umugambi wundi ntari nzi, mfungwa kuva tariki 3-05-1997 kugeza tariki 5-06-1999.

i).Nafunguwe nyuma yo kuburana murukiko rwa gisirikare(Conseil de Guerre), mburanishijwe mu byiciro bibiri, kuko ubwambere tariki 27-4-1999, urukiko rwari ruyobowe na Lt Col Salton Bahenda rwasanze ibisobanuro ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangaga budafite ishingiro, bitanuzuye,ndetse ntan’umugabo n’umwe bufite bwo kunshinja. Si ibyo gusa nanjye nari natanze abagabo bagombaga kuza kunshinjura, Auditorat militaire(ubushinjacyaha bwa gisirikare) itinya kubazana, kuko yo yarizi neza ko indega amafuti.

Tariki 1-06-1999 nibwo urubanza rwasubukuwe, urukiko rwiteguye ko noneho auditorat militaire izana ibimenyetso noneho bifatika. Ubushinjacyaha bwa gisirikare nanone bwaje amaramasa nta kimenyetso , nta mugabo, nabo nasabye banze kubazana.Urwo rubanza rwariruyobowe n’umugabo Capt Hodari wari uhari nka perezida w’urukiko uwo munsi , uwo n’umugabo wa Madame Christine Umutoni Nyinawumuntu uhagarariye u Rwanda muli Uganda. Naburanye kumugaragaro, Urukiko runasanga ibyo ndegwa ntaho bihuriye nibivugwa muli dosiye y’impimbano, kuko kuva mfungwa impamvu yari imfunze siyo naburanishirijwe,bigaragaza vuba cyane ko ifungwa ryanjye ryari rihishe byinshi ntasobanukirwaga icyo gihe.

Urukiko rwemeje ko nd’ umwere, runategeka ko mpita mfungurwa, nkanasubizwa ku mirimo yanjye ya gisirikare.Uhereye tariki 5-06-1999 nibwo nashubijwe uburenganzira bwanjye.

ii).Aho mfunguriwe, iyahoze ari unit yanjye ariyo 9th Bn, icyo gihe yari mu karere ka Kabalo na Nyunzu, muli Congo.Iyo Unit ubwayo niyo yasabye umuyobozi mukuru w’ingabo, ( A/COS - Army Chief of Staff), General Kayumba Nyamwasa, ngo anyohereze muli iyo Unit nikomereze akazi kanjye kuko nari nararenganijwe. Aha rero nkabaza abo barimo basakuriza kumaradiyo nti: Ese niba Unit yanjye ubwayo, ntagahato , nta ruswa ariyo yisabiye Chief of Staff ngo ayinsubizemo, kandi ubu bivugwa ko ariyo nibyemo amafaranga, ntacyo aho abanyarwanda bumvamo? Ubwo gufitira kurenze uko n’ukuhe?

iii).Nari nibereye iwanjye murugo, mbona intumwa ivuye kuri Etat major , ngo baranshaka byihutirwa , kandi bitarenze uwo munsi. Nagiye kwitaba kuri Etat Major, Gen Kayumba ubwe ati we shida gani wanze akazi? Ndamusubiza nti ese Afande ko uzi ko ndi ofisiye, nabasha nte kwiha akazi, cyangwa kwihitiramo aho njya gukorera?. Ati nonaha, jya kwa G1 yari Lt Col Byegeka, agusobanurire akazi ujya gukora muli unit yawe wahozemo. Ndamubaza nti 9thBn niyo uvuga? Ati yego, kandi gira vuba.Hari saa tanu ku manywa. Nahise niruka nzamuka hejuru, kwa Lt Col Byegeka, ati we waburiyehe, ko udasubira ku kazi kawe?Musubiza nk’uko nari nabwiye A/COS. Ati nonaha, si ejo cyangwa ejo bundi, hita usubira muli 9th Bn ujye kukazi kawe ka A/O(Administrative Officer) officier ushinzwe administration muli unit. Nti ntabwo niteguye, murantunguye , ntana uniform ndongera kubona. Ako kanya yaterefonnye ku kibuga ahamagara uwitwa Capt Gakumba Jomba, amubaza niba hari indege ijya hamwe mu hantu hakurikira uwo munsi : Manono, Kongolo, Kabalo.Amubwira ko ihari ari ya Kongolo, kandi ko unit yanjye irimo yimuka ijya muli Kasaï ikaba igice kimwe cyayo kizananyura Kongolo. Amusobanurira ko iyo ndege ihari saa saba ko indi izaboneka itinze gato.Uwo munsi kuli iyo saha napakiwe indege njyanwa muli 9thBn, ngenda nanambaye imyenda yagisivili,ntakantu na kamwe ntwaye, habe n’uburoso bw’amenyo. Nanone uwumva ibi byose asobanukirwe ibyo ndimo ndegwa ko arugufitira gusa.

iv).Ngeze muli iyo Unit, yari isanzwe ari iyanjye,nakoze akazi nshinganwa kanjye uko mbashije kose. Nasanze ndetse iyo unit kimwe n’izindi zose za APR , zamaze gutanga amapete , ziyasabira aba ofisiye bazo, bategereje ko inama ya guverinoma iyemeza, kandi iryanjye ntiryarimo kuko nari mfungiwe amaherere. Iyo Unit ubwayo, yandikiye Chief of Staff, ngo izina ryanjye ryongerwe kuyandi ,ipete ryanjye ryisumbuyeho rizasohokane n’ayandi. Nyamara kubera gukererwa cyane, ntabwo ayo mapete nayaboneye umunsi umwe n’abandi ba ofisiye, hashize iminsi mike nanjye iryanjye riza ari special.Ese ye uwabaza nti muli APR, ibisambo ruharwa birimo bivugwa mu maradiyo, babihembaga amapete yisumbuyeho, bimaze imyaka 2 n’amezi2 bifunze, ibyo babisobanura bate?

Ikindi kintu cyabasha kuvana abantu mu gihirahiro, n’ugushyira ahagaragara , inyandiko ikubiyemo imyanzuro y’imikirize y’urubanza rwanjye(copie de jugement) byanze bikunze iri murukiko niba itararigishijwe. Iramutse kandi nabwo yararigishijwe, hasobanurwa ukuntu numvise ko ngo Army Court (Urukiko rukuru rwa gisirikare ) yaba yaranciriye urubanza narahunze. Kuko Njye simburanishwa muli urwo rukiko rukuru , kuko ntari officier supérieur.Ibyo bivuze ko Impamvu yatuma mpaburanira aruko hari kuba habaye ubujurire, kandi sinigeze njurira kuko natsinze. Auditorat Militaire nayo sinigeze mbwirwa na rimwe ko yajuririye urubanza nayitsindiyemo.Ese bajuriye mpunze nyuma y’imyaka hafi ibiri urubanza ruciwe? Ese ntamategeko agenga ijurira akora mu gisirikare?Ibi byose, bivuze ko ntigeze mpunga nziko nkurikiranwe n’inkiko.Ahubwo nanashatse kurega ubushinjacyaha, ko bwampohoteye igihe cy’imyaka 2 n’ukwezi bumfungiye ubusa, umwe mubakora muli auditorat angira inama ati niba ushaka kwicwa ubarege, ndabireka. Aha rero abantu basobanukirwe ko njye ntakibi nzi nahunze.

v).Navuze ko nahunze ntafunze sinigeze ncika umunyururu, n’aho ngereye mu gihugu cya Uganda, nasobanuye impamvu zitumye mpunga ariko sinigeze mbabwira ko mbasabye asile politique na rimwe, nta mutekano nabonaga ko babasha kumpa nkurikije uko ari hafi y’u Rwanda, ndetse, inzego z’iperereza z’u Rwanda zabashaga kuhantsinda kuko zanabigerageje kenshi. Bivuze ko imyaka 2 n’amezi 6 namaze mu gihugu cya Uganda , nayihamaze ntamategeko namwe agenga impunzi ankingiye.Haba muli UNHCR haba kuli leta ya Uganda sinigeze mpasaba ubuhungiro.Icyo nshaka kugeraho n’uko, iyaba ndi umunyabyaha koko, nkaba ndi igisambo nkuko birimo bivugwa, u Rwanda rwari kunsaba Uganda rubicishije kuli INTERPOL kuko nzi benshi batanzwe muli urwo rwego, bagasubizwa mu Rwanda izuba riva.

vi).Ikindi kintu abantu babasha gusobanukirwa n’ukuntu abantu bose bahunga Kagame, bahora baregwa ibirego bisa:Abatutsi bose, niyo baba bahunze mu buryo butandukanye, baregwa ibyaha bibiri gusa, n’ubujura, cyangwa inyota y’ubutegetsi nkibyaregwaga Sebarenzi, ko yashakaga kugomesha abasirikare b’aba rescapé ba génocide, cyane cyane abakomoka ku Kibuye, ngo bashyigikiye Umwami. Abahutu nabo iyo bahunze, kabone niyo baba ari ntacyo bakoze, ariko icyaha cyamamazwa n’uko ngo uhunze yari agiye gufatwa ngo afungwe kubera uruhare yagize mw’itsembabwoko rya 1994. Ibyo binyoma birarambiranye, kandi birashaje cyane, igihe cyabyo cyarashize, Kagame nasigeho.

vii).Nabonye agahomamunwa mu binyamakuru ngo n’ibaruwa nandikiye Auditeur Général, musaba imbabazi mu 1997,ngo nemera icyaha, nanisabira gucibwa urunkwiriye. Dore noneho ikinyoma kizabata kukarubanda.
Sinarikwandikira Auditeur Général muli 1997 kuko sinaburanishwaga na Army Court, nagengwaga na Auditorat Militaire , si parquet nkuru nagombaga kwitabaza, sinari officier supérieur.

Ntabushobozi namba narimfite bwo kwandikisha ordinateur muli gereza, cyangwa mu bitaro nkuko byanditswe,uru rwandiko ruhishe ibintu byinshi byo kujijisha: batinye kurwandikisha intoki ngo ntahakana ko uwo mukono atari uwanjye kuko abahanga mugupima inyandiko bari kubigaragaza, bityo bahitamo kwandikisha imashini. Amagambo akubiyemo n’ibinyoma kandi avuguruza ibyo navuze byose hejuru, iyaba nemeraga ibyaha byose ngo ndegwa, byari noneho gushoboka gute ko mba umwere murukiko?Ese hari uwemera icyaha cyo kunyereza umutungo wa gisirikare , gihanishwa imyaka hagati y’5 na 20 ntibikorerwe inyandiko mvugo, ngo nyirukwemera abyandikishwe abisinyire? Ese Ko ibyo bimenyetse byose barimo batanga byari bihari, bemeza ko naba narahaye ruswa abacamanza3 n’umwanditsi ba gisirikare kugirango bangire umwere, nanategekwe gusubizwa kukazi kanjye, nanongererwe amapete ako kanya?

Mu rwandiko ruhimbano bati kubera uburwayi bwo mu mutwe…., niko ye ,Leta yose, na za ambassades zayo zose, na Perezida ubwe barahagurutse peee, bagiye kumaradiyo naza televiziyo, bahanganye n’umuntu uvuga ko ari umurwayi wo mu mutwe , w’umusazi? Ubwo se ko ndi umusazi nkuko byanditswe, baraburana n’umusazi kuzihe mpamvu?Cyangwa baraharabika uwo musazi ngo bibahanagureho ibyaha baregwa byo kurimbura imbaga y’abahutu n’abatutsi, no gukongeza génocide? Ubwo se umusazi koko yabasha gutanga ibimenyetso nkibi byose ndimo mpa abanyarwanda n’amahanga?

Icyo abantu bakwiye kumenya n’uko leta z’ab’abanyagitugu (dictateurs) zitegekesha ingufu n’ agahato, zihorana amadossiers y’amahimbano,yanditswe , abitswe , ategereje ko umunsi mwiza n’ugera uwo bashaka bazayamutura hejuru kugirango yicwe cyangwa afungwe ubutavamo.Kumusirikare we biroroshye cyane kuko baba bafite imyirondoro ye yose, kumuhimbira idosiye mpimbano n’ako kanya.

Haravugwa kandi umuntu witwa Kalisa Dominique, njye mperuka ari private soldier (pte) soldat mu gisirikare, ubu ngo niwe wiyambajwe ngo ajye kuli radiyo yisararange avuge ukuntu nd’umujura, nd’umugome, ngo akaba yari pay master (ushinzwe guhemba abasirikare), ngo akaba yari ananyungirije, DMI yo ibishatse n’ibihumbi bitanu byo guharabika yababona, ariko simbitinya kuko ukuri kuzahora gutsinda.. Reka mperaho, ntabwo nigeze ngira unyungirije witwa Kalisa, bajye babeshya abasivili wenda badasobanukiwe neza n’uburyo akazi gakorwa mugisirikare. Ntabwo Paymaster ari ar’uwungirije Administrative officer, icyo ni ikinyoma.Ikindi uwo musirikare, nemeza ko namufatishije, murega akagambane yakoranaga n’abasirikare, bakamuha ruswa iva kuli 50.000FRWkugeza kuli 200.000FRW akabasibisha muli Ordinateurs za Etat Major na MINADEF nk’abapfuye, abatorotse,cyangwa abavanywe mu ngabo.Ibyo yabikoraga akoresheje za formulaires zuzuzwa zigasinywaho n’abayobozi bakuru ba Unit nanjye ndimo, akaba yaranabikoraga yarangiza akigana signature yanjye ,iy’ushinzwe kubika inyandiko za gisirikare (records’officer)iy’umuyobozi mukuru wa batayo(Batallion Commanding officer). Icyo kuli njye byari icyaha gikaze cyane, kuko iyo mbimenya simbivuge byari ubufatanyacyaha bubi. Uwo musirikare, Kalisa Dominique, icyo cyaha, cyaramuhamye, murukiko ruto rwa gisirikare, aracyiyemerera, asaba imbabazi, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu,kubera gusaba imbabazi no kwemera icyaha, yagabanirijwe igihano. Amaze gufungwa hafi imyaka itatu, ahabwa gufungurwa by’agateganyo(liberté conditionnelle). Ntiyigeze ajurira, nawe kopi y’imikirize y’urubanza rwe izashyirwe ahagaragara.None ubu, igihugu kirimo kiriyambaza soldat, ngo aze asobanure ibyo GENERAL KAGAME aregwa koko?Bitey’isoni n’agahinda.Ese ahubwo ibyo bipfana iki n’ikirego cy’ihanurwa ry’indege?Ese ibibazo bireba amaraso y’abanyagihugu yamenwe na leta na FPR/APR bigiye kujya bisobanurwa na Pte Kalisa Dominiko (ashobora kuba yarazamutse mu ntera ho gato simbizi)?

 

Ngo ntampamvu zijyanye n’ikibazo cy’ubwami nigeze ngira ngo ndabeshya.

Basigeho, cyane, kuko ntawe uyobewe, ko Paul Kagame ubwe yivugiye, n’akanwa ke ko abo bose ngo baharanira gutahuka k’umwami azabashwanyaguza. Sinzi rero niba nari kumenya, mfite na gihamya, kandi mvana munshuti n’abavandimwe, bakora muli DMI, nanjye ubwanjye narakoranye nabo,ko nashyizwe kuli liste y’abantu biswe Negative force, ibipinga numero yambere byo kwicwa vuba na bwangu, maze ngo ndindire ko banshwanyaguza nkuko Paul yabyitangarije. Njye nzi neza umugabo Kagame, n’umwe mubantu bacye cyane babayeho, cyangwa bazabaho, batagira impungenge na rimwe, byaba kumena amaraso akabyishimira bihebuje. Ntiwateguzwa rero ko ugiye kwicwa , ngo ubwirwe n’abazakwica abo aribo , maze ngo uturame, cyane cyane kubantu muziranye kuli techniques zo kwica bucece.Hanyuma kugirango ibyo byose ntibizitwe amatiku, uwariwe wese wakenera kubaza Umwami Kigeri niba ibibazo nahuye nabyo kubijyanye n’ubwami azamutelefone amwibarize.

Ngo ibirimo bivugwa n’ibirimo bikoreshwa n’abafaransa ..

Ngo ibirimo bivugwa n’ibirimo bikoreshwa n’abafaransa , (manipulation) kugirango bahishire uruhare rwabo muli Genocide, ndetse banayipfobye: Ibi n’ibinyoma bihebuje, kuko iyaba byari ukuri, koko, ariwo mugambi urimo ukorwa, ntabwo Kagame, yabeshya ko yanga abafaransa kundusha. Ndamutse nifashe nk’umusirikare wa APR ,n’umunyamuryango wa FPR, icyo gihe mba ndi umwanzi w’abafaransa, kuko , kuba intambara yacu yaramaze imyaka 3 n’igice, ahanini nibo badukumiriye, ndavuga mugufasha leta ya Habyarimana kubona amasoko y’ibibunda bikomeye byatubuzaga kugera i Kigali vuba, bakaba barabikoze mu kumugira inama kumayeri yo gukumira intambara , ibyo bikaba byaratubangamiye bikomeye Byatubujije , kuryama, bindaza rwantambi na bagenzi banjye, babaye inshuti za Habyarimana n’akazu ke, kandi abo nibo batumye mba impfubyi, mpfusha abanjye bose bararimbuka. Ni iyihe mpamvu nonaha nakoreshwa n’abantu njye ubwanjye niyitira abanzi, mugupfobya irimburabwoko ryahitanye abanjye bose? Ese ko bitakiri ibanga ko iwacu ari i Bugesera, hazagize usimbukira i wacu, akabaza niba hari n’uwa kirazira nashigaje? Ese n’ikiguzi kingana iki cyatuma ndenga kumaraso ya Data na Mama n’abavandimwe 6 n’abo dufitany’isano bose barimbutse, nahabwa ngo mvuge ibyo ndimo mvuga. Ese ahubwo ibi mvuga ninde muhanga kabuhariwe wabasha kubihimba koko, ko ari ukuri gusesuye?Sinanabitsindagira abantu kungufu, ababasha guperereza bazajyeyo, babipererezeho bisesuye, nibasanga atari ukuri nzashyikirizwe inkiko, ko naharabitse umukuru w’igihugu.Reka mbisubiremo, ntanarimwe, ntanubwo nigeze mbigambirira, gukoreshwa n’U Bufaransa kunyungu zabwo,ngo zo gupfobya no guhakana uruhare rwabo muli Génocide , kuko njye mpakana nivuye inyuma ko iyo Génocide yateguwe ikanakorwa n’abanyarwanda ubwabo, ahubwo ibyo byose Kagame we abyita gupfobya Genocide we ubwe yateje, akanatuma ishoboka.

Igitangaje cyane kurusha ibindi ...

Igitangaje cyane kurusha ibindi na none n’ukuntu ntawigeze atangariza amazina yanjye abanyarwanda, ko naciriwe urubanza rw’uko ndi igisambo cyibye imitungo ya leta, none , ubu nonaha, maze imyaka 3 mpunze abashakaga kunyica, nibwo leta yose ihagurukiye rimwe itangaje urubanza yanciriye mw’ibanga,ntahari, kuko , gusa navuzwe mu batanga ubuhamya bushinja Perezida Kagame.

Icyo nakwibutsa , gitandukanye cyane n’ibivugwa , n’uko kuva muli Uganda kwanjye byatewe n’uko nabonaga umutekano wanjye wari umaze kugera aho ntakibasha kuwucunga.Uretse ko nkiri n’i Kigali nari nashyizweho abantu bazanyica, ndetse no kumahugurwa nkaba nari nashyizweho abangendaho aribo : Capitaine Silas Udahemuka maneko mukuru wa Republican Guard, Captaine Majyambere waje kuhavanwa akajya muli Unit ya NINJA wa mwicanyi kabuhariwe wagororewe UBatallion ya RPA, Capitaine Kabera wa DMI, n’abandi ntabashaga kumenya,aho ndavuga aho nari mu mahugurwa muli Rwanda Military Academy(RMA) i Gako. No mu mujyi wa Kigali nari namaze gutegwa imitego ikomeye, nyitegwa n’abagabo Col Jack Nziza wategekaga DMI, Major Gacinya Rugumya wa Special Intelligence Branch, bakaba bari banshinze ba officiers bitwa Capt Karangwa , umwicanyi kabuhariwe muli DMI, WO2 Abbassi nawe kabuhariwe mu kwica muli DMI, ndetse n’abasirikare ba Republican Guard, ari nabo natinyaga, kuko bo benshi kubitondera byari binduhije kukera kutabamenya bose.

Muli Uganda ho rero , Nari inyama ya nyamunsi, ndaye nduribwicwe buli gihe. Hakozwe inama nyinshi cyane, mu mwaka wa 2001, na 2002, inzego z’iperereza ziga kuli buli officier wahunze, ibyo atangaza, aho yatse ubuhungiro, n’ubwoba ateye leta aramutse avuze. Izo nama , nyinshi muli zo zayoborwaga na Gen Charles Kayonga, ari kumwe n’inzego z’i perereza, Col Jack Nziza, Col Patrick Karegeya, Gacinya Rugumya , na bamwe mu ba commandants ba za Brigades nka Col Mubarak Muganga. Ibyemezo byanyuma byafashwe n’uko Bamwe muli twe hafashwe ibyemezo byo kutwicira muli Uganda, si ibanga, benshi bamenye ukuntu, Kagame yaguriye , umwe mu bashoferi ba CMI ya Uganda ngo bice Maj Furuma kuko yabashaga kugera aho yari ahishe,uwo yari yasezeranijwe igihembo cya 7000$, afatwa amaze guhabwa ngirango 3000$ ya avance. Niko byanapangwaga kuli Capt Frank Tega, na Maj Frank Bizimungu. Kuruhande rundeba, njye ibyanjye byarabayoberaga, bageraga kuli dosiye yanjye ikabashobera, bagasanga ntarigeze nsaba ubuhungiro, bakavuga ko mfite contacts nyinshi cyane mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa Uganda, ko nkorana na za ambassades nyinshi, ko nkorana n’abanyamashyaka barwanya leta bari hanze, ko nkorana n’interahamwe ziri muli Congo,ko ndi mubapanga gutera Urwanda nciye mu ba Hema bo muli ITURI, ko mpora mvugana n’Umwami Kigeri,ko mbese ndi igitotsi gikomeye cyane, kandi batazi aho mvana amafaranga yo gukora ibyo byose.Nimutse incuro zirenze 8 muli Kampala, mpinduranya telefone incuro 6, mpindura emails zanjye incuro nk’icumi, ngerageza kwihisha uko nshoboye. Buri gihe nahinduraga telefone aruko natelefonwe na Jack Nziza, kenshi we anambwira ngo niba ntanashaka gutahuka, ariko mbabarire sinzabe nk’ibipinga byirirwa bibamenera amabanga, iyo yabaga atari we n’umwe mu ba escorts ba Kabarebe, cyangwa , undi musirikare ntazi aho yavanye numero yanjye wabaga ampamagaye.

Buri gihe muli komisiyo ya gisirikare yari ihuriweho n’abagande n’abanyarwanda yo kugerageza kugabanya ubushyamirane, Gen Kayonga ataraba Chief of Staff, yahoraga abaza Col Mayombo utegeka iperereza rya gisirikare rya Uganda ngo kuki babereka abasirikare bandi bose, ariko njye bakampisha. Col Mayombo yamubwiraga ko atigeze ambona ko nshobora kuba ntari muli Uganda. Kandi koko Col Mayombo sinigeze mbonana nawe. Urwo rujijo rwose no kunyikanga bikabije byatumye hakorwa inama rukokoma ngo nigweho, hafatwa umwanzuro ko HAGOMBA GUSHAKWA UBURYO BWO KUNGARURA MU GIHUGU KUNEZA, BYAKWANGA ,BIGAKORESHWA UBUHANGA BWO KUNSHIMUTA, BYANANIRANA NKICWA KUKO NGO IBYO BIDAKOZWE NZABAKORAHO NINDAMUKA MVUZE IBYO NZI.

Nyuma yo kunterefona kenshi, nyuma yo kugerageza kuntumaho abantu benshi nkahakana ko ntabasha kugaruka gukorera leta y’abicanyi, hashyizweho itegeko ko hakoreshwa kunshimuta cyangwa kunyicira muli Uganda. Ako kazi kashinzwe Col Jack Nziza na Gacinya Rugumya, batoranya abantu babasha gushyiraho network nini yazanta mu muntego ntabasha gusimbuka, kuburyo byari biteganijwe ko nshobora no kuba nafatwa n’abantu barikumwe n’abapolisi, cyangwa abiyambitse gipolisi, bakorana n’abasirikare ba ba nya Uganda bahungiye mu Rwanda, bakorana na Col Cyiza Besigye na Col Mande na Lt Col Kyakabale, kuko nabo bari bafite ibyitso byinshi mu gisirikare, police n’ahandi. Umugambi wari kumfatisha abantu nk’abo, nkaterwa urushinge rusinziriza, nkashyirwa muli capot y’imodoka, nkambukanwa mu Rwanda nahagera bakankanira urwo bakaniye abandi. Muli uwo mugambi hari hazanywe abasirikare bakurikira kugirango bapange iyo operation. Harimo Hodari umugabo wa Christine Umutoni uhagarariye u Rwanda muli Uganda, harimo uwitwa Lt Gerard Mbanda, wahoze ahagarariye ORINFOR I Butare, harimo uwitwa Lt Frank wa DMI, harimo Captaine Speciose MUTAMBA kabuhariwe w’umukobwa wakoreshaga indaya n’abandi bakobwa mu kuneka no kwicira abantu hanze y’igihugu,byaba hakoreshejwe uburozi, kurasa cyangwa gushimuta, harimo kandi abandi bantu b’aba commandos kabuhariwe mu kwica, gushimuta no kurigisa abantu. Operation yo gukora ibyo byose kugahanga kanjye yari yatanzweho amafaranga ashobora kuba agera kuli 80000$,ibyo nkaba nari nabivunguriweho n’icyitso cyanjye cyakoraga mu biro bya Col Jack Nziza. Ayo mafaranga, akubiyemo za ruswa, imodoka za operation, n’ibitunga abo bose mu ma hoteli n’aho babaga bantegera hose.Hazanjywe utwuma dufata fréquences, twa scanners twavanywe muli africa y’epfo, ngo bajye badukoresha buri gihe, bamenye aho natelefoneye, cyangwa nitabiye telefone.Byageze n’aho amajwi yanjye ashyirwa muli ordinateurs za MTN, ngo igihe cyose nterefonnye, zijye zifata amagambo mvuga, n’uwo twavuganaga. Njye mu by’ukuri narusimbutse leta yakoresheje amikoro menshi ngo nicwe.

Nkurikije nanone kandi ibyo Col Mubarak Muganga yari amaze iminsi akoreye uwitwa Capitaine David Sabune, akamushukashuka ngo ikibazo cye cyarizwe basanga yararenganijwe ngo naze bamusubize bataillon yabagamo, banamuhe andi mapete, akemera, yakwambuka i Gatuna agahambirwa amaguru n’amaboka, ndetse bajya no kumwica bakamushinyagurira. Maze kureba ubuhanga bwakoreshejwe mu gushimuta Sous Lieutenant Védaste Ngarambe, atanzwe na mwene nyina Paul Muvunyi, maze kubona urupfu Sendashonga na Col Lizinde bicishijwe i Nairobi, kandi benshi muli bo ntanuwavugaga nkibyo mvuga ubu, nasanze narikwicirwa muli Uganda. Nibwo nahise mpitamo guhunga. Sinigeze mpungira mu Bufaransa nkuko byasakujwe, cyangwa ngo njye kwifatanya n’interahamwe muli Congo nkuko nabyo byavuzwe, nagiye kwisabira ubuhungiro mugihugu cya Norvège, bitavuze ko buri gihe ngomba kuba nkirimo, cyangwa ko nzagiheramo. Ibyo rero abantu bavuga ko ari igihugu cy’u Bufaransa kirimo gitoragura ku muhanda abatutsi b’abasirikare ntaho bishingiye.

 

  • Ngo nta musirikare wahunze ukwiye gutanga ubuhamya ngo bufatwe nk’ukuri

  • Ngo nta musirikare wahunze ukwiye gutanga ubuhamya ngo bufatwe nk’ukuri, ngo n’abantu batoragurwa ku muhanda bakajya kuvugishwa , ngo ibivugwa n’inkuru zirundarundwa hirya no hino zidafatika. Reka mbaze: Ninde uyobewe imikorere ya Kagame, kuburyo yakubahuka gutinyuka kuvuga ari mu Rwanda, mu gisirikare cya Paul, akaba yizeye ko aramuka?Ese niba bivugwa n’abari hanze kubera ko bo bapfuye kubona aho bikinga, kuki icyitabazwa nonaha ari ukuvuga ko ari abanyabyaha bahunze , bakaba badashobora kuvuga ukuri. Ese ko Kagame n’inzego ze zihari, zacecetse zikitegura kuzishinjura imbere y’inkiko niba ibivugwa ari ibinyoma? Ngo dutoragurwa ku muhanda, ibyo n’igitutsi cyane , sin’ijambo rikwiriye kuvugwa na Perezida w’igihugu, kuko nawe arabizi ko ba Officiers badatoragurwa kugasozi, ntabwo abari aba minisitiri batoragurwa cyangwa abandi bahoze ari abayobozi bakuru mu gihugu, ntabwo turi za mayibobo, ikindi ntabwo tunaba mu gihugu cy’ubufaransa nkuko bivugwa ngo nibwo buri kudukoresha.

    NB:Ndangije nemera ko ikosa kuli Kagame nakoze ari ugutoroka igisirikare, mvuze kuli Kagame, kuko kuli njye si ikosa, kuko nahunze ntarigeze nsinya contrat na APR ko nzayikorera kugeza aho yo izashakira. Nahunze nta Statut igisirikare kigira, dukoreshwa bupagasi , nka ba nyakabyizi, igihano numva ko bankatiye narihungiye, sinzi niba ahubwo gifite icyo gipfana n’ibyo gutoroka.

    None rero, icyo natangariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, n’uko ibyo turimo dushinja Kagame ko yakoze, bizakomeza, bikerekwa abantu. Si indege gusa, n’amarorerwa yose we n’inzego ze z’iperereza na bamwe mu basirikare bakoreye abaturage.Ibyo ngiye kubishyira ahagaragara , uko nzajya mbasha kubona uburyo bwo kubikora. Ntandukanye cyane n’abantu benshi bibwira ko guhanura indege aricyo kintu cyonyine cyatumye Génocide iba. Njye nemeza ko ari ibikorwa byinshi cyane, by’uruhurirane, byiyongereye kumateka yaranze igihugu kuva kera, byose byatswa mo umuriro n’intambara ya FPR, na leta ya Habyarimana, bigenda bihererekana, kugeza tariki 6-04-1994 ubwo indege yahanuwe,ishyano rigahita rigwa ku Rwanda.Kwica abahutu, no kwica abatutsi byose n’icyaha, byaba byarakozwe na leta cyangwa na FPR, tuzaharanira ko bikurikiranwa, ababikoze bose, bitinde bitebuke bazajya imbere y’inkiko. Ndasaba bagenzi banjye hirya no hino gushira ubwoba bakavuga ibyo twarebesheje amaso yacu, n’ibyo twumvishije amatwi yacu.Twigishishijwe gukora bucece, nziko benshi turimo tubikorana, ariko abagisinziriye namwe nimukanguke, ntituzakomeza kuryama mu maraso ya benewacu ."Ngo uhishira umurozi akakumara kubibondo" Twabikiye ibanga umugabo none aranze atumazeho abacu, uhereye 1990 kugeza n’ubu aracyakataje, urupfu rutakicishwa ingurube rw’ifuni rusigaye gusa ku bana b’abatutsi bitwa ibipingamizi, n’abahutu batemera kuba ibikoresho bya Paul Kagame. Ibyo tugomba kubyereka amahanga, kuko tubifitiye gihamya zuzuye.

     

    Ndabashimiye

     

    RUZIBIZA A JOSUE

    (Sé)