ABATEGETSI BAKOMEJE GUSAHURA UMUTUNGO WA LETA NTA NKURIKIZI.

Gashyantare 24, 2012  
Miriyari zisaga makumyabiri z’amafaranga y’amanyarwanda (FRW 20,000,000,000) z’umutungo wa Leta zararigise. Uwo mubare uwubona ushyize hamwe ibishushanyo n’imbonerahamwe zashyizwe ahagaragara na Raporo ya Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y’imari bya Leta. Iyo Raporo yagejejwe ku Nteko Nshingamategeko kuri uyu 15 Gashyantare 2012, irerekana imicungire mibi y’imari n’umutungo wa Leta y’umwaka 2009-2010.

Iyo raporo y‘impapuro 59, iravuga inyerezwamutungo rirenze inzovu n’akayovu ryagaragaye muri ministeri, imishinga n’ibigo bya Leta 104 byagenzuwe kuri 315 byagombaga kugenzurwa, ni ukuvuga gusa 33% yabyo. Birumvikana ko iyo izo nzego zose zigenzurwa, imicungire mibi yari kurenga miriyari mirongo itandatu (FRW 60,000,000,000) ujanishije. Ni akayabo karenze urugero kangana n’ingengo y’imari y’imyaka itatu igenewe amashuri yisumbuye. Umutungo wa Leta ucunzwe neza ni ukuvugako abana bajya mu mashuri y’isumbuye ubu bashobora kwikuba gatatu, ndetse birenze.

Raporo irashyira ahagaragara imicungire mibi y’imari n’umutungo bya Leta. Amakosa ni menshi, muri yo haravugwa :

Kunyereza no gusesagura umutungo wa Leta bigaragarira kandi :

 

Mu ncamake, hagaragaye amafaranga angana na :

Muri Raporo ya Komisiyo y’Inteko Nshingamategeko ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, hari amafaranga yagaragajwe ko yanyerejwe n’ayasesaguwe, muri yo harimo ayaburiwe irengero, ayibwe, ayabuze kubera ukutubahiriza amategeko y’imisoro, ayishyuwe ku mirimo itakozwe n’ayishyuwe y‘ikirenga nta mpamvu zibigaragaza.

Mu nzego za Leta n’ibigo byagaragayemo kunyereza umutungo, twavuga kw’isonga :

Mu nzego zasesaguye zigakoresha imari bitari ngombwa, agizwe cyane cyane n’ibihano bicibwa kubera kutamenyekanisha no kutishyura imisoro inyuranye n’imisanzu y’isanduku y’ubwiteganirize bw’abakozi (CSR), gushyira umukono kuri za sheki zitazigamiwe, kwishyura imirimo itakozwe n’ibihano bicibwa n’inkiko. twavuga nka :

Andi 248,200,000 Frw y‘ikirenga yishyuwe ku masoko, 22,367,000 Frw y’ibikoresho by’ikoranabuhanga byibwe, 25,860,000 Frw yahawe imishinga itariho (CDF), 7,889,065 Frw yibwe kuri konti y’umurenge, 1,100,000 Frw y’umushinga wo guhinga imboga yibwe, 986,000 Frw yibwe kuri konti y’amakoperative.

 

Mu nzitizi zagaragajwe zituma kwishyuza umutungo wa Leta wanyerejwe bidakorwa neza, harimo ko : nta teka rya Perezida wa Republika cyangwa rya Ministri ririho riteganya uburyo imitungo ya Leta yanyerejwe yishyurwa, ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta nta bushobozi bufite bwo gukora igenzura nyaryo ku nzego, igitugu n’icyenewabo mw’itanga amasoko, abiba bahindurirwa za minisiteri cyangwa ikigo, nyuma bakikomereza kwiba ntawe ushobora kubahana. Byagaragaye kandi ko hari Raporo yanditswe isaba gushyiraho Komisiyo ishinzwe gukurikirana imitungo idafite beneyo n’ikurikiranwa ry’umutungo wa Leta itigeze yigwa na Leta, ngo isohoke ishyirwe mu bikorwa. Nyamara mu bindi bihugu habaho ibigo byihariye bishinzwe kwishyuza ; ubutegetsi bwo mu Rwanda rw’ubu bukomeje kurigisa umutungo wa Leta nta nkomyi.

Raporo iragaragaza kandi amakosa mu micungire y’imishinga: komisiyo ibishinzwe yerekanye ko hari ibibazo mu itegurwa ry’imishinga, imicungire yayo, ikurikirana n’imenyekanisha ryayo ku bo igenewe biterwa n’abategurira Guverinoma iyo mishinga bagaragaza inyungu izagirira abaturage ariko yamara gushyirwaho ntibayikurikirane uko bikwiye ngo igere ku ntego iba yarashyiriweho.

Nk’uko byavuzwe hejuru, iyi Raporo nti nka cya giti gihisha ishyamba. Imari n’umutungo binyerezwa cyangwa bisesagurwa ni akayabo karenze ubwenge. Ku buryo umuntu yakwibaza impamvu za Minisiteri cyangwa ibigo binyuramo imari n’ibikoresho byinshi kandi bihenda, byo bitigeze bigenzurwa, nta nubwo byari kuri lisiti yo kugenzurwa. Aha twavuga nka Minisiteri y’ingabo z’igihugu, EWSA (Electrogaz).

Leta y’u Rwanda yakunze kwamamaza mu gihugu, ariko cyane cyane hanze y’igihugu, ko irangwa no gucunga neza ibya rubanda. Bavugako utigerera ibwami abeshywa kenshi.

Igice kinini cy’misoro yakwa biragaragara ko gishirira mu mifuka y’abategetsi kandi yari igenewe guteza imbere ubuzima bw’abenegihugu. Aho kugirango hashyirwe imbaraga mu kugarura imitungo iba yanyerejwe, ahubwo ubu abaturage bari mu kaga gakomeye kuko Leta yazamuye imisoro cyane muri uyu mwaka wa 2012, ku buryo hari n’aho yikubye inshuro enye cyangwa zirenga. Ibi bigasa nkaho abaturage aribo bagiye kwishyura ingaruka z’igihombo kiba cyatejwe no kunyereza no gucunga nabi ibya rubanda.

FDU -Inkingi irasaba ko za ministeri n’inzego zindi zitagenzuwe, nazo zakoreshwa byihutirwa igenzuramutungo, kuko bigaragara ko n’agace gato kagenzuwe, kagaragaje inyerezamutungo rikabije. Ibi biteye isoni niba kunyereza ibya rubanda bihindutse umuco.

FDU- Inkingi irasaba ko kugena imisoro bikwiye gushingira ku bushobozi bwa buri musoreshwa. Kuko kutabushingiraho bisa n’aho ari ugukandamiza no guhonyora ab’intege nkeya.

FDU -Inkingi irasaba kandi Leta gutangaza bidatinze ingamba zo gukurikirana, guhana no kugaruza umutungo wa rubanda. Turasaba inzego zibishinzwe guhita zikurikirana abarebwa n’iri nyerezwa nta robanura no gukingirwa ikibaba.

 

FDU-INKINGI

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo