Leta y’Ubumwe (RPF/FPR) ijijisha

 

     

  1. Ikirangantego cya Republika y’u Rwanda :

Urugori rufite ipfundo ! Urugori ntirupfundikwa, hapfundikwa umugozi kandi ntirugira ibara ly’icyatsi cyangwa ly’ubururu. Ntimukitiranye umugozi n’urugori. (…). (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)

Umugozi upfunditse uzengurutse cya kirangantego, urasobanura :

  1. Ingoyi ya gihake, kandi koko imbohe ni nyinshi cyane mu Rwanda.
  2. Mbona usobanura gufunga umunwa alibyo twavuga kutavuga ibibi biliho ; aliko kwakutagira demokarasi, utavuze rumwe n’ubutegetsi akazilikwa ndetse akanyongwa. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

Ishaka n’igihigwa ngandurarugo ntabwo ari igihigwa ngengabukungu. Ahubwo mwajya gushyiraho ikawa n’icyayi mu ngengabukungu. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)

Ihundo ly’ishaka. Uwo ni wa muganura w’amasaka abahinzi bajyanaga i bwami buli mwaka.

Ishami ly’ikawa lisobanura ubukungu bwa kijyambere rubanda bayihingira kugurwa amafaranga ajya muli ka gaseke (ubutegetsi). (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

Kuzigama bigaragazwa n’ikigega ntabwo ari agaseke.

Gusangira bigaragazwa n’imbehe cyangwa icyibo ntabwo ari agaseke. Naho agaseke gapfundikiye bivuga kwihalira wenyine. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002) Agaseke gapfundikiye : n’inkangara ya gihake. Kugapfundikira bisobanura ubwiru (Agapfundikiye gatera amatsiko). Ubwiru ntibumenywa na bose. Ni ukuvuga ubutegetsi butalimo demokarasi. Ali byo Abarwanashyaka baharaniye Republika banze gutegekerwa mu bwiru banga no kwikorezwa inkangara. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

Urugori rufite amenyo ? ! Urugori ntirugira amenyo. Ibyo ni ugusebya urugori. Urugori ruvuga Ububyeyi. Ububyeyi bufite amenyo burya abana ali byo kubacura. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)

align="justify">Uruziga rufite amenyo ni ishusho lya kizungu livuga umulimo. Uwo mulimo uli hasi y’agaseke bisobanura uburetwa kera abagaragu bakoreraga ba shebuja. Iyo umulimo ujya kuba hejuru y’ako gaseke biba byarabaye byiza. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

Tugaruke kuli ya menyo 24, aliko hakagaragara 19. Andi yagiye he ? Yakuwe na nde ? Dusanga yarakuwe na ka gaseke kayaryamiye, kugirango atazongera kulya ! (Kwicisha abantu inzara). (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)

     

  1. Indirimbo : " Rwanda nziza "

    Rwanda nzinza gihugu cyacu

    Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga

    (…)

    Uhamye umubano n’amahanga yose

    Maze ijabo ryawe riguhe ijambo. (Leta y’Ubumwe, 31/12/2001)

     

    Ku byerekeye indirimbo yubahiliza igihugu, aha twavuga ko iyo ndirimbo iyo uyitegereje ukagereranya n’iyahozeho, usanga nta huliro uretse ko ijwi lyayo batashoboye kubonera ililisimbura. Ubundi indirimbo yubahiliza igihugu usanga ikubiyemo amateka yacyo n’igikorwa kiyibanziliza cyatumye ihimbwa. (…).

    Indirimbo nshya y’u Rwanda rw’ubu ni amabango y’indirimbo zalizisanzweho z’ubukerarugendo (tourisme), …imisozi, ibibaya, ibiyaga ndetse n’ibirunga n’amashyamba. Bizwi na bose, kandi nta cyo umuntu yakoze ngo bibeho, Abasokuruza babisanzeho n’abavuka ubu barabibona. N’ibintu cyimeza.

    Kandi koko. Nonese barata ko bishe abantu bakangiza ibintu ? Bavuga se barukuye ahantu habi, kandi barasanze rukungahaye, abaturage bishyira bakizana (nk’uko indirimbo ya mbere yavugaga ngo : " twishyire twizane… "). Ndabona koko nta gikorwa barata bashyira mu ndirimbo. Bavuga se ibikorwa by’Abarwanashyaka babo ?

    (…). Ibyo bavugamo by’umubano n’amahanga kandi barateye ikindi gihugu byaba bifite irihe shingiro ? Barangiza bavuga ngo " Maze ijabo ryawe riguhe ijambo ". Aho ilyo jambo ijabo bazi icyo rivuga ? Ijabo lisobanura ubwirasi. (…). (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

  2. Ibendera :

(…). Ibara ry'icyatsi Kibisi gisobanura icyizere cy'Uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z'abanyarwanda nibiri mu Rwanda.

Ibara ry'Umuhondo risobanura Ubukungu, abanyarwanda bagomba guhagurukira Umurimo hamwe n'Ubumenyi kugirango bagere k'Ubukungu burambye.

Ibara ry'ubururu risobanura Umunezero n'amahoro. Aha Abanyarwanda bakaba bagomba guharanira amahoro azabageza k'Ubukungu burambye n'umunezero. (…). (Leta y’Ubumwe, 31/12/2001)

Kubyerekeye ibendera na byo, hali ukuntu ibendera (amabara yalyo) agira ibisobanuro bihuje n’ibikorwa biranga icyo gihugu (…). Iyo urebye ibara litangira n’ubururu n’izuba. Ni ibintu kavukire (naturelles). Ijuru n’ubururu izuba na lyo liba hejuru likikijwe na bwa bururu. Icyo si igikorwa cy’umuntu. Umuhondo wo mu mabara ya kizungu usobanura ubwirasi (nka lya jabo lyo mu ndirimbo). Icyatsi kibisi hose kivuga uburumbuke. (…).

Gukuramo inyuguti ya " R " yavugaga Republika, ni ukuvuga ko hagiyeho ubwami ? Babandi babuvuga bakaba bafite aho babikura ? Cyangwa hakaba haliho Republika nyabami ? (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake ", Bruxelles, 27/01/2002)

Ibyerekeye amabara n’ubulyo muyasobanura byo ni ibindi. Kuko amabara atigeze agira ibisobanuro mu muco w’Abanyarwanda : Havugwaga : umweru = kwera, umukara = kwirabura. Andi yose yazanywe n’Abazungu bayaha ibisobanuro byabo. Niba mwarayahaye ibyanyu bisobanuro, ni ukuvuga ko n’undi wese yatanga ibye bisobanuro. (Flavien Lizinde, " Republika ya Gihake (2) ", Lille, 28/02/2002)

 

Leta y’Ubumwe (RPF/FPR) ntigafate " ibuye " ishukishe umwana ngo n’alye " umutsima " cyangwa " inzoka " ngo n’" ifi " ! Mwijijisha kandi mwarataye umuco.

 

Flavliz