MU MYAKA 12 AMAZE KU BUTEGETSI KAGAME YARANZWE NO GUKARABA INKABA
 
Imyaka 12 imaze ku butegetsi, FPR yaranzwe no guhohotera rubanda: gufungira abantu ubusa, kwica, no kuzimiza abatavuga rumwe na yo. Ingero ntizibuze.
 
1) Ku italiki ya 29 mutarama 1995, i Nyamirambo ho mu mugi wa Kigali, uwitwa Edouard MUTSINZI, wayoboraga ikinyamakuru cyigenga LE MESSAGER-INTUMWA, yajanjaguwe umutwe n'abicanyi ba Kagame kubera inkuru zamaganaga ubutegetsi bubi bwa FPR uwo munyamakuru yari amaze igihe ahitisha mu kinyamakuru cye. Imwe mu nkuru yazize ni Ijambo ry'Ibanze yise ngo «NTA N'AMARESYAMUGENI?» Muri iyo éditorial ye Mutsinzi yamaganaga ubwicanyi bwa FR bwakorerwaga mu ishyamba rya Arboretum i Butare, aho buri gihe nimugoroba bicaga abantu bakabapakira mu mamodoka ya gisirikari, bakajya kubajugunya muri iryo shyamba. Imfu z'abo bantu bazize Ingago za FPR zanashyizwe ahagaragara na Filip Reytjens, umwarimu muri Kaminuza y'i Louvain mu Bubiligi. Nyuma yo kuba ikimuga burundu, Edouard MUTSINZI ubu yahungiye mu Bubiligi ahitwa i Namur.
 
2) Taliki ya 27 mata 1997, ahagana saa tatu z'umugoroba, mugenzi we Appolos HAKIZIMANA wayoboraga ikinyamakuru UMURAVUMBA, na we abicanyi ba Kagame bamutegeye iwe ku Mumena (Kigali y'umugi) bamumishaho amasasu, ahita yitaba Imana. Uyu munyamakuru ari muri bake bamaganye ingoma ya FPR, cyane cyane ubwicanyi bw'ingabo zayo ku Kibuye, no gufungira abantu ubusa, babatwerera ibyaha by'itsembabwoko n'itsembatsemba.
 
3) Abandi banyamakuru bamaganye ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR barimo NIYOYITA Isaie wayoboraga ikinyamakuru Intego na NKULIZA Amiel wayoboraga ikinyamakuru cyigenga LEPARTISAN. Uyu, nyuma yo guhora yitaba mu nzego z'iperereza za gisirikari (DMI), yaje gufungwa imyaka hafi itatu, asohoka mu buroko ahita ahunga, naho mugenzi we NIYOYITA Isaie apfa urw'agashinyaguro nyuma yo guhozwaho inkeke na we n'izo nzego z'ipererereza za gisirikari.
 
4) Nyuma y'uko sous-préfet wa Ruhango Placide KOLONI n'umuryango we wose basutsweho lisansi bagatwikwa n'abasirikari ba FPR iwe mu rugo i Gitarama, mu ijoro ryo ku wa 11 gicurasi 1996, uwahoze ari burugumesitiri wa Karengera (Cyangugu), Madamu MUKANDOLI Anne-Marie, yarashwe n'umuntu wari wambaye imyenda ya gisirikari, agwa aho.
 
5) Ku mugoroba wo ku wa 07 nyakanga 1996, mugenzi we wa Rushashi (Kigali ngali), Vincent MUNYANDAMUTSA, hamwe n'abantu 17 barimo procureur wa Rushashi, Floriyani HABINSHUTI n'umuryango we wose, biciwe ku Kirenge muri komini Rushashi, bishwe n'uwitwa GAKWERERE, capitaine wo mu ngabo za FPR.
 
6) Izindi mfu ni iz'abandi ba burugumesitiri ba Gikoro, TWAHIRWA Nehemiya, wishwe muri werurwe 1995, n'uwa Nyabikenke, Elie DUSABUMUREMYI, wishwe n'ingabo za APR ku wa 11 nyakanga 1996, ziherukwa na madamu Judith MUKABARANGA wari burugumesitiri wa Nyakabuye (Cyangugu), wishwe n'abantu ngo batazwi, taliki ya 28 ukwakira 1996.
 
Kubera abo bantu bose bapfaga umusubizo, bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu bahisemo gufata inzira y'ubuhungiro, barimo Sixbert MUSANGAMFURA, wayoboraga inzego nkuru z'ipererereza mu Rwanda na Jean Damascène NTAKIRUTIMANA, wari umunyamabanga wihariye wa Minisitiri w'intebe, Faustin TWAGIRAMUNGU.
 
Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 20 ugushyingo 1995, NTAKIRUTIMANA yagize ati: «Kuva nahunga, natangajwe n'uko FPR yanshyize ku rutonde rw'abakoze itsembabwoko n'itsembatsemba mu Rwanda. Mu guharabika abahutu bari muri guverinoma, nta kindi FPR igamije uretse uburyo bwo gushaka uko yaguma ku butegetsi. Birababaje ko FPR yahinduye génocide «fonds de commerce». Birababaje na none ko kugirango ibone uko iducecekesha, yatugize twese abicanyi. U Rwanda rwose rufite ubwoba, baba abahutu n'abatutsi barurimo. Imfungwa zirapfira mu magereza mbere y'uko ziburana. Inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi zirakomeje. FPR iratinya gutakaza ubutegetsi hanyuma igategura iterabwoba ku bahutu ibita ibyitso by'interahamwe, nk'uko abatutsi bitwaga ibyitso bya FPR mbere y'1994. Amashyaka ya politiki n'itangazamakuru ryigenga byagiye nka Nyomberi...».
 
Iyo déclaration ya NTAKIRUTIMANA yo mu w'1995 ikubiyemo ibirimo kuba ubungubu. Mu Rwanda ubu uvugishije ukuri wese Leta y'i Kigali imugerekaho ibyaha by'itsembabwoko n'itsembatsemba cyangwa iby'amacakubiri. Uhunze igihugu, icyo cyaha atarigeze akiregwa, gihita kimugerekwaho. Ibyo bikaba ari byo NTAKIRUTIMANA  yise «génocide yabaye mu Rwanda FPR yayigize fonds de commerce».
 
Kuri point ya kabiri ya NTAKIRUTIMANA y'uko abantu bari mu gihugu bahisemo kwicecekera, baba abahutu cyangwa abatutsi, byo ni ukuri kuko utinyutse kuvuga wese imwita umwicanyi, ubundi ikamwita icyitso cy'abarwanya ubutegetsi bwayo baba hanze. Iby'uko amashyaka ya politiki mu gihugu na yo ariho ku izina gusa, ni byo biriho gusa kuko ayo mashyaka yose yamaze kwizingira mu kwaha kwa FPR.
 
Déclaration ya NTAKIRUTIMANA yakurikiwe n'iyo ku wa 08 ukuboza 1995, yasinywe na MUSANGAMFURA Sixbert, ubwo yaregaga FPR ibyaha bya double génocide. Muri iryo tanganzo rye, Sixbert yavuze ko ingabo za FPR zishe abantu bagera kuri 312.626 hagati ya mata 1994 na nyakanga 1995, bakajugunywa mu byobo ijana na mirongo irindwi na bitatu (173) n'ingabo za FPR-inkotanyi.
 
Iterabwoba rya Kagame mu ma disikuru ye.
 
Ingoma karaso zose zirangwa n'amadisikuru ya rutwitsi abayobozi bazo bageza ku baturage. Mwene izo disikuru, iyo abaturage baziteze amatwi, abashoboye kuzisesengura, barahahamuka. Bigatuma bayoboka ubutegetsi ku ngufu kubera gutinya za «représailles».
 
Urugero ni discours ya Paul Kagame yavugiye i Bwisige (Byumba) ku wa 31 werurwe 2003, ubwo yihanangirizaga abamurwanya, baba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, baba mu mashyaka nka MDR itaraseswa, muri aya magambo: «...Abavuga ko bafite umusaruro w'ibigori n'amasaka, jye mbabwiye ko twe dufite insyo; tuzabiskya.» Ubwo yashakaga kuvuga ko abahutu batagomba guhora bitwaza ngo ni benshi. «Impunzi zita igihe cyazo mu kumoka, icyo zigamije ni ukwigisha amacakubiri. Nazo nzazikomeretsa» Aha yavugaga Faustin TWAGIRAMUNGU wari urimo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. «Abahunga igihugu mu ibanga turabareka bakagenda. Hari abataragenda kubera ko bagifite imyanya y'ubutegetsi muri guverinoma. Nzayibirukanamo kugirango mborohereze guhunga». Aha yavugaga abahutu bari mu myanya ikomeye muri Leta y'i Kigali, cyane cyane Célestin KABANDA wari secrétaire d'Etat muri Minisiteri y'Imali n'Imigambi ya Leta. Nta gihe rero cyashize n'ubundi atamusabye gusezera kuri uwo mwanya, ahita ahunga. «Ikizava mu matora ataha ndakizi ijana ku ijana. Ni icyo nzaba nateguye ubwange kandi gihuriweho na guverinoma yose». Hano Kagame akaba yaremezaga ko ari we mukandika umwe rukumbi mu matora ya Perezida wa Repubulika yo ku wa 25 kanama 2003; ko abandi bakandida ari ukwirebera mu mazi. Ni ko byaje  kugendekera TWAGIRAMUNGU na NYINZIRA.
 
Icyerekana ko Kagame ashaka gutsimbarara ku butegetsi ni uko, nyuma yo gusenya MDR, andi mashyaka yavukiye mu buhungiro, na yo ayamagana ngo ntiyemewe n'itegeko nshinga yari aherutse kwishyiriraho. Urugero ni Nation Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda yamaganywe icyo gihe na Jacques BIHOZAGARA wari ambassadeur w'u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi, mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ryo ku wa 22 gashyantare 2001.
 
Nation Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda ni ishyaka ryavukiye mu Bubiligi ry'abahutu n'abatutsi barwanya ingoma ya FPR, cyane cyane ku kudashyira mu bikorwa ingingo zigize amasezerano y'amahoro ya Arusha, mu gika cyayo kirebana no gusangira ubutegetsi. Iryo shyaka ryongera kurega FPR ko kuva muw'1994, yafata ubutegetsi ku ngufu, yabugize nk'akarima kayo, irica, iriharira, inigizayo abatavuga rumwe na yo.
 
Mu kuniga amashyaka kandi kugira ngo abayobozi bayo badasunutsa ubuzuru ku butegetsi, Kagame yongeye kubyerekana ku wa 30 gicurasi 2001 ubwo ingabo ze zaburizagamo ishyirwa ahagaragara ry'ishyaka PDR-Ubuyanja ry'uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Pasteur BIZIMUNGU na Charles NTAKIRUTINKA, wari Ministre w'imirimo ya Lerta n'ingufu, bagafungirwa mu mago yabo kugeza bamanuwe mu buroko ku wa 20 mata 2002. Abanyamakuru bigenga bari muri uwo muhango wo gushyira ahagaragara PDR-Ubuyanja, bahise bafatwa bafungirwa muri Criminologie, bamburwa ibyuma bifata amajwi ndetse na notes zose bari bafashe, bifungiranirwa mu tubati twa services zishinzwe iperereza rya DMI, mbere y'uko bafungurwa bukeye.
 
Kugira ngo na none yiharire ubutegetsi, Kagame yigaruriye andi mashyaka nka PL, PSD, PDC, PSR, akoresheje uburyo bune bukurikira:
 
1) Gukandamiza abayobozi b'ayo mashyaka;
2) Kuyacengezamo abantu be bakigira abayoboke bayo ku ngufu;
3) Gutera ubwoba abayoboke bayo ba kera;
4) Kwigarurira ayo mashyaka akoresheje inkoramutima ze, zigahindura abayasanzwemo ibishushungwe, bakayoboka FPR ku ngufu, ndetse bagategekwa gukwirakwiza idéologie yayo, babyemera, batabyemera.
 
FPR yagiye yigarurira ayo mashyaka ikoresheje kwica abayoboke bayo cyangwa ikoresheje iterabwoba.
 
Ishyaka PL kugira ngo iryigarurire, FPR yabigezeho ubwo, taliki ya 16 mutarama 1997, i Rutare (Byumba), sous-lieutenant KABERA, aherekejwe na lieutenant RUGIRA wayoboraga compagnie militaire ya Rutare, yamishaga urusasu kuri depite Evariste BURAKARI w'iryo shyaka PL. Uyu mu depite akaba yari muri bake mu nteko ishinga amategeko bataniganwaga ijambo.
 
Urupfu rwa BURAKARI kuva icyo gihe rwahahamuye abayoboke ba PL aho bava bakagera, bamwe bayoboka ingoma, abananiwe kwihangana barahunga, barimo uwahoze ari perezida wa PL Dr GAKUBA Narcisse, wageretsweho ibyaha byo gusebya ubutegetsi, na SEBARENZI Joseph Kabuye wahoze ari Perezida w'inteko ishinga amategeko. Uyu akaba yarageretsweho icyaha ngo cyo kwamamaza itahuka ry'umwami Kigeli V NDAHINDURWA, ariko mu by'ukuri bwari uburyo bwa FPR bwo kumwikiza kuko yari afite imigambi yo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yari yegereje. SEBARENZI akaba yarashoboraga gutorwa kuko yari akunzwe cyane n'abaturage, baba abahutu n'abatutsi kubera kuvugisha ukuri kwe mu nteko ishinga amategeko.
 
Kwigarurira PSD byatewe no kwica uwahoze ari Perefe wa Butare, Petero Selesitini RWANGABO n'umuhungu we, taliki ya 04 werurwe 1995 i Save hafi y'i Butare. Uwo murwanashyaka wa PSD yazize ko yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n'ingabo za FPR i Byumba aho yari yarahungishirijwe na zo. Umusirikari wari umurinze witwa Egide, ari na we wamurashe, ntiyigeze akurikiranwa. Yafunzwe bya nyirarureshwa iminsi itanu ahita arekurwa.
 
Kwigarurira PSR byo ntibyari biruhije na gato kuko iryo shyaka ryari rigizwe n'abantu babiri gusa, ari bo Dr Médard RUTIJANWA na Dr Jean-Baptiste MBERABAHIZI. RUTIJANWA yakoreshejwe na FPR imushyira mu gaco k'abadepite bo gusenya MDR, naho MBERABAHIZI, muri mata 1997, FPR imugerekaho icyaha cyo gucura no gukwirakwiza za tracts z'abantu ngo bari kwicwa na FPR, ari byo byamuviriyemo guhungira mu Bubiligi. Iyo tract yariho abitwa Colonel KANYARENGWE Alexis, RUGENERA Marc, Depite NKERINKA Eustache, Padiri SIBOMANA Andreya, na NKULIZA  Amiel. MBERABAHIZI akimara guhunga, umwanya we wafashwe na Jean-Baptiste RUCIBIGANGO witirirwaga iryo shyaka nyamara ari umuyoboke wa FPR.
 
Icyaha cy'inkomoko !
 
PDC ryari ishyaka ry'uwitwa NAYINZIRA Jean Népomuscène. Kubera imbaraga z'ikiswe forum des partis, cyari cyashyizweho na FPR, PDC na PDI zategetswe guhindura amazina muri kamena 1998. NAYINZIRA wari perezida wa PDC yanze ucyo gitugu cya forum, ariko biba iby'ubusa.
 
FPR imaze kubona ko NAYINZIRA afite amarere yo kurwanya ibyemezo bya forum, yakoresheje abadepite bose mu nteko ishinga amategeko, aba bamugerekaho icyaha cy'uko ngo yasambanyije umuyaya we, ari cyo cyanamuviriyemo kwirukanwa mu nteko ishinga amategeko no mu ishyaka yishingiye ubwe.   
 
Mu itumizwa rye n'abadepite bose mu nteko ishinga amategeko kugira ngo yisobanure kuri icyo cyaha bitaga ngo ni icy'urukozasoni, NAYINZIRA yatunguye abadepite n'imbaga twari mu nteko, ati: «udakora icyo cyaha nantere ibuye» ! Ubwo yashakaga gushyira mu majwi mugenzi we wari visi-perezida w'inteko, Depite Prosper HIGIRO, na we wari umaze igihe afashwe  n'umugore we, ari ku muyaya we. Abanyamakuru twashatse gushyira ahagaragara iyo nkuru na yo y'urukozasoni yo kwa HIGIRO, twatewe ubwoba na commandant wa brigade wa Muhima wari umaze gushyikirizwa ikirego n'umuyaya wari urimo kuvirirana kubera umukoropesho yari amaze gukubitwa mu gahanga na nyirabuja !
 
NAYINZIRA rero kubera ko yari nyakamwe mu Nteko ishinga amategeko, icyaha cyamuhamye wenyine, arirukanwa, naho HIGIRO we, n'ubwo nawe yaregwaga icyo cyaha, ntiyakurwaho icyizere kuko icyaha cy'inkomoko atakirangwagaho. NAYINZIRA yaje gusimburwa na MUKEZAMFURA Alfred witiriwe PDC, ariko mu by'ukuri ari umuyoboke wa FPR, dore ko mu ntangiriro z'umwaka w'2000 ari bwo yari yarayirahiyemo. Uyu ariko na we FPR ikaba irimo kumugenda runono, imuteza ibinyamakuru byayo, ko ngo yakoze itsembatsemba, cya cyaha kimwe gusa kiregwa abavukanye icy'inkomoko kugira ngo FPR ibone uko ibigizayo cyangwa bafungwe. Icyo cyaha cy'inkomoko MUKEZAMFURA na we akaba adashobora kugikira uko byagenda kose !
 
Nguko uko FPR yagiye isenya amashyaka ya politiki mu Rwanda ikoresheje abayoboke bayo bayiyitirira.
 
Nkuko nabivuze ngitangira, Leta y'i Kigali, iyobowe na perezida Kagame, kuva yajyaho muw'1994, yakoresheje uburyo bwose bushoboka bwo kwigizayo abantu yagendaga ikeka ko bayibangamiye mu mikorere yayo mibi, irimo ubwicanyi n'ubugambanyi burenze urugero.
 
Mu gihugu hakunze kubonekamo imfu z'abantu benshi zagiye zidasobanuka. Ikibabaje zikaba zigikomeza. Navuga nk'ibura cyangwa urupfu rwa Colonel Augustin CYIZA, wahitishijwe na DMI. Lieutenant HABUMUGISHA alias MAKWANDI, mu w'2004 i Kampala muri Hotel Equatorial, ni we wemeje ko CYIZA yiciwe muri DMI urw'agashinyaguro, nyuma y'igihe kuri torture yakorerwaga n'uwitwa Colonel KABANDA wo muri DMI. Lieutenant HABUMUGISHA yavugaga ko ahunze Kagame ariko mu by'ukuri yari aje kuneka impunzi z'abanyarwanda zari i Kampala, kuko ntiyatinze gusubira mu Rwanda. Aha ndibutsa ko uwo Lieutenant HABUMUGISHA ari na we wari uyoboye agaco k'abasirikari ba FPR bishe GATABAZI Felisiyani muri gashyantare 2004, na Emmanuel GAPYISI wari musanzire wa Faustin TWAGIRAMUNGU. I Kampala kandi nabajije HABUMUGISHA niba azi urupfu rwa Dr HITIMANA, avuga ko aruzi.  Ko yiciwe muri Kigali ngali, ari naho imodoka ye bayisanze. Ku byerekeye urupfu rwa Major RUZINDANA Alexis, Makwandi yavuze ko ataruzi, ariko Ministre NTIRUHUNGWA yemeje ko igihe abura yari kumwe n'umukapiteni witwa BUTERA, uyu akaba yaraje gufatwa agafungwa, ariko akaza kurekurwa nyuma y'igihe gito. Amakuru mfite ni uko Colonel RUZINDANA yiciwe muri Nyungwe umurambo we ukaba utarigeze uboneka kuko umuryango we wari utuye ku Kicukiro wemeje ko yatwitswe.
 
Ibyo byaha byose byakozwe ku ngoma ya FPR, bikaba bikwiye kuba intandaro ikomeye y'uko Perezida Kagame n'ishyaka rye batagombye guhabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda, ahubwo we n'abambari be bakishyikiriza urukiko mpuzamahanga ku Rwanda, nabo bagacibwa imanza z'itsembabwoko n'itsembatsemba n'ibyaha byibasiye inyoko-muntu, kuko ibyo byaha ntaho bitandukaniye n'ibyakozwe muri génocide yiswe iyakorewe abatutsi.
 
Ubutegetsi buriho kandi, mbere y'uko butanga inda ya bukuru ku batarijanditse mu maraso, ni ngombwa ko burekura imfungwa zirengana zuzuye amagereza, ndetse n'iza politiki, zirimo Pasteur BIZIMUNGU, umaze gukatirwa imyaka 15 y'ubusa, na Charles NTAKIRUTINKA umaze na we gukatirwa imyaka icumi y'igifungo.
 
Kagame agomba kumenya ko politiki yo kuyobora igihugu itagize aho ihuriye n'iyo «GUKOMERETSA», «GUSYA», n'ubundi bunyeshyamba bwanze kumushiramo.
 
Amiel Nkuliza.