Jeanne D'Arc Umwana
Kigali
14/11/2007
|
|
Ku italiki ya 12 z置kwezi kwa 11, 2007, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro
umuhango wo gutangira kwishyura amafaranga y段nguzanyo yahawe abanyeshuri
barangije za kaminuza mu Rwanda.
Abanyeshuri bazishyuzwa ni abarangije kaminuza kuva mu mwaka w段 1980. Ikigo
cy段gihugu gishinzwe guha inguzanyo abanyeshuri, SFAR, kivuga ko nibura
abanyeshuri basaga ibihumbi 20 aribo bagomba kwishyura.
Abanyeshuri barangije baba mu Rwanda bazamenyakana hifashishijwe minisiteri y誕bakozi
ba Leta ndetse n誕bikorera ku giti cyabo. Buri munyeshuri azajya akurwaho 8 ku
100 ku mushahara we yo kwishyura inguzanyo yahawe akiga. Kubaba mu mahanga
hazifashishwa ambasade z置 Rwanda mu kubishyuza.
Iyo nguzanyo yagiye ihabwa abanyeshuri ntingana. Kuva mu mwaka w段 1980 kugeza
mu mwaka w段 2000, bahabwaga amafaranga ibihumbi 11 buri kwezi. Kuva mu mwaka
w段 2001 bahabwa amafaranga ibihumbi 25 buri kwezi.
Minisitiri w置burezi Dr. Jeanne d但rc Mujawamariya avuga ko abanyeshuri ubwabo
bagomba kugira uruhare mu myigire yabo, nk置ko bimeze mu bihugu bya Afrika,
nko muri Uganda, Kenya n誕handi.
Uretse kwishyura, SFAR itangaza ko guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008,
nta munyeshuri uzongera guhabwa inguzanyo yo kwiga. Iyo nguzanyo izajya ihabwa
gusa abana b誕bakene kandi nabwo hakurikijwe amanota bagize.