Perezida w’Inteko nshinga mategeko mu gihirahiro kubera raporo y’umushinga w’urugomerwo rwa Rukarara

Rose Mukantabana.

tohoza ryakozwe n’umuvugizi.com ryemeza ko perezida w’Inteko nshinga mategeko, Mukantabana Rose, ari mu gihirahiro kubera raporo y’inyerezwa ry’umushinga w’urugomero rwa Rukarara kubera igitutu cy’ikigirwamana Musoni James, gikomeje kumushyiraho.

Ku batibuka iki kibazo ni uko ubujura bw’umushinga w’urugomero rwa Rukarara bwamenyekanye umwaka ushize nyuma y’umwaka umwe gusa uwo mushinga urangije gutahwa, ari na bwo Inteko nshinga mategeko yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bujura bw’uwo mushinga, ikurikirana abayobozi bo muri minisiteri y’imari hamwe n’ibikorwa remezo, baba barabigizemo uruhare.

Kubera igitutu cy’abatera nkunga bari bamaze kumenya ko uwo mushinga wariwe na Musoni James kimwe na bagenzi be, byabaye ngombwa ko Minisitiri Musoni James yigurutsa ubwo bujura, ategeka Mukantabana Rose, ari we perezidante w’Inteko nshinga mategeko, umutwe w’abadepite, gushyiraho komisiyo ya baringa iyobowe na Depite Karima Evode, kugirango ikore raporo ya nyirarureshwa kuri ubwo bujura, iyo raporo ikaba yaragombaga gukingira ikibaba abayobozi b’igihugu, bariye uwo mushinga, abayobozi barimo na Perezida Kagame ubwe.

Umutego mutindi waje gushibukana perezida Kagame ubwo itangazamakuru ryashyiraga mu majwi ikigirwa mana cye, Musoni James, ko ari we wariye uwo mushinga, bityo biba ngombwa ko perezida Kagame abyigurutsa, ahubwo ategeka ko habaho indi komisiyo yagombaga kuvugisha ukuri kuri iki kibazo.

Kugeza ubu icyabaye amayobora nuko Komisiyo iyobowe na Depite Nkusi Juvenari yatanze ukuri ku bariye uwo mushinga wa Rukarara, iyi komisiyo ikaba igaragaza ko uwo mushinga wariwe na minisitiri Musoni James. Nyuma y’itangwa ry’iyo raporo, madamu Mukantabana, ku mabwiriza ya Musoni James, abifashijwemo n’umumotsi wa Kagame, minisitiri Inyumba Aloysia, bagiye guha amabwiriza abadepite kugirango bavuguruze iyo raporo y’ubujura bw’uwo mushinga, no gukuramo ikigirwa mana Musoni James hamwe n’umujura mukuru wabo, perezida Kagame Paul.

Mu gihe Musoni James yibazaga ko agiye gukoresha abadepite, bakabeshyera bagenzi be bari baranze kugira uruhare muri ubwo bujura, icyaje kumutungura nuko raporo y’iyo komisiyo yaje kugaragaza neza ko ari ikigirwamana Musoni James cyariye uwo mushinga, bityo abura ayo acira n’ayo amira.

Ikibazo noneho kikaba ari uko Inteko nshinga mategeko, umutwe w’abadepite, wabuze uko uzabyifatamo. Perezidante Mukantabana se azemera atange iyo raporo igaragaza ko ari ikigirwamana Musoni James cyagize ukuboko kurekure mu busahuzi bw’amafaranga y’abatera nkunga? Ntibizamworohera.

Irindi hurizo rikomeye rituma na perezida Kagame ubwe aba mu gihirahiro gikomeye, nuko bimaze kugaragara ko adateze kwemera ko iyo raporo isohoka, dore ko ikigirwamana cye Musoni James, ari cyo gikoreshwa muri ubwo bujura, abanyarwanda bakaba bibaza nimba perezida Kagame azemera kwikora mu nda, agatanga icyo gikoresho cye kimaze kugira uburambe mu bujura butandukanye, gisahura amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage n’abatera nkunga.

Andrew Nzamurambaho, Kigali, Rwanda.