Mana y'i Rwanda wadukijije Nepad!
 
Ubu i Kigali birashyushye kubera inama ya Nepad,ariko rero abategetsi barayifashishije kugira ngo bashimangire umugambi  wabo usanzwe wo gukwiza ubukene mu baturage.Ubu kubera iyo nama:

-Abanyonzi b'amagare barahagaritswe ibyumweru bibiri mberey'uko iyo nama iba,kandi bibumbiye mu ishyirahamwe ry'abantu barenga 5.000,si ibyo gusa;

-Ubu n'abandi bantu baza mu mujyi bambaye kambambiri barafata bagafungwa,ngo barasebya igihugu nk'aho nabo biyanga,mayibobo zo ubu birirwa baziyora zagejejwe i Gitagata mu Bugesera;

-Abagore bateze ibitambaro mu mutwe nabo hamwe na hamwe barafatwa ngo bigaragaza nabi igihugu imbere y'abashyitsi b'Afandi;

-Ibyo biriyongera ho no gusaka kwa hato na hato mu duce tumwe na tumwe tw'umujyi nka Nyamirambo na Gikondo,ngo Afandi Kagame yarahiriye kuzereka abandi ba Perezida ko we ategeka igihugu yakijije kitabamo abakene,rimwe na rimwe n'ikiboko biragendana,abenshi muri abo bantu bategereje kuzafungurwa iyo nama nirangira,imibare y'agateganyo iravuga ko hamaze gufatwa abantu barenga 6.000;

-Ubwo kandi niko n'imihanda bagerageza kuyisibamo bya binogo byayihinduye igisoro,cyakora no kuyifunga birajyana,ngo kubera impamvu z'umutekano w'abashyitsi,ariko hari n'abavuga ko ari ukuyirinda ko yongera kuzana ibinogo abo bashyitsi bakiri ino,bigatuma badusekera Afandi.


-Ubu abaturage barimo baravumira Nepad ku gahera ngo ntizapfe igarutse i Rwanda,kubera ibibazo ibateje n'ubundi bari basanzwe baragowe,nyamara wasanga Nepad irengana,ah'ubwo ari ukwirarira kw'abategetsi b'u Rwanda,atari ukwirarira se,wasobanura ute ukuntu Perezida John Kuffor wa Ghana yaje mu Rwanda ateze Kenya Airways isanzwe,mu gihe Perezida Kagame we,agomba gukodesha indege special nayo ivuye muri Afrika y'Epfo,ibihugu byombi kandi ntaho binahuriye mu by'ubukungu,urwo rwari urugero rumwe gusa muri nyinshi cyane.