IKIGO KIRWANYA UMUCO WO KUDAHANA

N’AKARENGANE MU RWANDA

BP 141  Bruxelles 3                                                                          Buruseli, le 20 Gicurasi 2003

1030 BRUXELLES   - Tél/Fax:32.81/60.11.13

                                       GSM:  32.476.701.569

 

Impamvu: Kwegura ku boyobozi

nk’umukuru w’igihugu

 

                                                                                    Kuri Bwana Perezida wa Repubulika

                                                                                    y’u Rwanda

                                                                                    BP  23  KIGALI

Bwana Perezida wa Repubulika,

 

            Ikigo Kirwanya Umuco wo Kudahana n’Akarengane mu Rwanda (Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda*), kimaze kubona akaga gakomeje kwibasira abanyarwanda biturutse ku buyobozi bubi, kikwandikiye iyi barwa kigusaba ko wakwitwara nk’abagabo ukegura ku milimo ushinzwe kubera impamvu zikurikira:

  -          Taliki ya 31 Werurwe 2003, uli i BWISIGE muli Byumba, wafashe ijambo wizeza abanyarwanda ko ugiye „gukomeretsa no gusya“ abo mutavuga rumwe ku miyoborere y’igihugu. Muli iryo jambo lidafifitse weretse abanyarwanda ko ubasuzugura cyane, ndetse ko ufite insyo zihagije zo kubasya nkuko basya amasaka n’ibigori. Iryo jambo wivugiye ku mugaragaro rigaragaza ko wiyemeje kuyobora igihugu ukoresheje ubwicanyi, ikinyoma, itarabwoba no guhohotera abo mutavuga rumwe. Iyo mikorere niyo yagiye iranga interahamwe n’inkotanyi zayogoje icyo gihugu zica, zisahura, zikoresha itarabwoba n’urugomo birenze kamere guhera intambara yatangira muli 1990. Hagati yo kuba Perezida w’igihugu no kuba interahamwe inyereza inzirakarengane mu muhanda, ugomba guhitamo kuko udashobora gukomatanya iyo milimo yombi: kuyobora igihugu no gukoresha iterabwoba n’ikinyoma ni imilimo itabangikana.  

-          Taliki ya 19 na 20 Mata 2002, wafashe uwahoze ali umukuru w’Igihugu, Bwana Pasteri BIZIMUNGU n’uwahoze ali ministri, Bwana Karoli NTAKIRUTINKA urabafunga ukoresheje ubuliganya bw’ikinyoma. Wabafunze ubahoye ko batinyutse gukoresha uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemerera buli munyarwanda gushinga ishyaka. Kuva wamenya ko bagiye gushinga ishyaka PDR-UBUYANJA (Parti Démocratique pour le Renouveau), ntiwahwemye kubakorera ibikorwa by’iterabwoba ubundi bisanzwe biranga amabandi. Ukoresha insyo zawe maze baterwa amabuye izuba liva, abandi balicwa nka Garasiyani Munyarubuga wishwe n’aba DMI taliki ya 26 Ukuboza 2001 saa cyenda z’amanywa i Nyarutarama. Ibindi bikorwa by’iterabwoba wakoreye Pasteri BIZIMUNGU n’itotezwa ryo guhamagarwa ngo acunaguzwe kw’ishingwa rya PDR-UBUYANJA (interrogatoires). Iryo cunaguzwa ryabaye taliki ya 5, 8, 9, 11 na 12 Mutarama 2002, ali nawo munsi mwamubujije kwongera gukandagira mu misa ngo aratera amacakubiri mu bakirisitu. Iyo turufu yo kwikiza abo mutavuga rumwe ubabeshyera ngo barigisha amacakubiri ukwiye kuyivaho kuko nta munyarwanda numwe utabona icyo kinyoma kitwikiriye iterabwoba, urugomo, agasuzuguro, abushinyaguzi.

  -          Ku wa gatanu taliki ya 16 Gicurasi 2003, Inama y’abaministri yiyemeje gushimangira ikinyoma n’iterabwoba wakoresheje usenya ishyaka rya MDR (Mouvement Démocratique Républicain). Abanyarwanda si injiji zitifuturira ikinyoma n’iterabwoba mwabahejejemo igihe mubeshya ngo mwahagaritse itsembabwoko kandi Inkotanyi nazo aho zaciye hose (Byumba, Kibungo, Kigali, Gitarama, Butare) zaratsembatsembye abaturage b’inzirakarengane batagira ingano. Uruhare ingabo zawe z’inkotanyi zagize mw’itsembabwoko ryabaye mu Rwanda nirwo rukomeje kugutera ubwoba bwo kutemera ko amashyaka menshi na demokarasi bishimangirwa mu Rwanda. Gusenya MDR wifashishije Inteko ishinga amategeko na Guverinoma byerekana igipimo cy’UBWOBA nawe ufite. Ari abo badepite, ari n’abo ba ministri b’abacancuro wahinduye ibikoresho mu gusenya ishyaka MDR ntibayobewe urubategereje. Ibihembo byabo n’urupfu nk’urwo wageneye ba Assiel KABERA, Alphonsi MBAYIRE cyangwa umunyururu nka Pasteri Bizimungu n’abandi, guhunga nka: Joseph Sebarenzi, Valens Kajeguhakwa, Josué Kayijaho, Yohani Bosco Iyakaremye. Igitangaza ni ukubona umutegetsi nkawe akomeje guhitana abigeze kumufasha bose: abo atishe, akabafunga, cyangwa abagize amahirwe bakamuhunga, iyo atabatsinze mu buhungiro.

-          Taliki ya 7 Mata 2003 hagati ya saa mbiri na saa tatu z’ijoro, Depite wa MDR, Léonard HITIMANA yanyerejwe n’inzego za DMI avuye gusura abantu b’inshuti I Remera mu mugi wa Kigali. Perezida w’Inteko ishinga amategeko n’umuvugizi w’abapolisi bavuze ngo ko imodoka ye yabonetse mu Kaniga i Byumba hafi y’umupaka w’u Bugande. Uzi neza ko ali wowe watanze itegeko ryo gushimuta uwo mudepite kugira ngo umubuze gufata ijambo ngo arengere ishyaka rye MDR imbere ya bagenzi be mu Nteko ishinga amategeko. Twizere ko ikinamico ryo kubeshya ko yaba yarambutse umupaka ridahishe ihotorwa rye. None se yari guhunga ate kandi yari gufata ijambo mu ruhame? Usabwe kugaragaza irengero ry’abandi bantu bashimuswe n’aba DMI bawe nka ba: Major Felisiyani NGIRABATWARE wategekaga ishuri rya gisilikare i Nyakinama wabuze kuya 01/04/03; Damiyani MUSAYIDIZI wari umunyamabanga muli MINADEF wanyerejwe avuye ku kazi kuya 03/04/03; JMV NKULIKIYINKA wali umucuruzi muli Rugenge wanyerejwe taliki ya 04/04/03.

 -          Taliki ya 23/04/2003 nyuma ya saa yine z’ijoro, Lt Colonel Agustini CYIZA yanyerejwe avuye kwigisha muli Iniversité yigenga ya Kigali. Uyu mugabo, wahoze ali Visi Perezida w’Urukiko rw’ikirenga na Perezida w’Urukiko rusesa imanza (Cour de Cassation) bamunyereje yaramaze gusimbuka urupfu incuro zirenze ebyiri. Kuva yahagarikwa ku milimo ye kuya 24/03/1998 yimwe akazi kubera ko yaharaniraga ubwigenge bw’inzego z’ubutabera. Usabwe kugaragaza irengero rye cyangwa ukazalibazwa igihe nikigera cyo kugucira urubanza, niba insyo zawe zitaguhitanye.

  -          Taliki 14/04/2003, depite Protazi Kabanda Mitari, akaba visi-perezida n’umwanditsi wa Komisiyo ngo yakoze iperereza ligamije gusenya ishaka rya MDR, yibasiye bikomeye ishyirahamwe liharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu LIPRODHOR. Ubwo se naryo urashaka kurisenya urikurikiza andi mashyirahamwe yasenyutse cyangwa yigaruliwe n’abacancuro bawe? Ubwo se ninde ubiba amacakubiri mu gihugu?

  Kuyobora igihugu ni ugutanga umutekano w’abantu n’ibintu, ntabwo ali ukurata ingufu zo gukomeretsa no gusya abanyarwanda kuko atali amasaka n’ibigori. Abanyarwanda n’ibiremwamuntu bifite agaciro, kuburyo ntawe ufite uburenganzira bwo kubahindura ibikange, abacancuro, ibikoresho, injiji, cyangwa kubafata nk’amatungo ye cyangwa akalima ke.

  Tumaze kubona ko imiyoborere myiza y’igihugu ikunaniye, kandi ukaba uregwa kuba warateje itsembabwoko uhanuje indege ya Habyarimana, warangiza ingabo zawe zikaregwa ibikorwa by’itsembabwoko n’Urukiko mpuzamahanga (TPIR) nubwo wanze kuzigemulira urwo rukiko, tugusabye guhitamo hagati y’imilimo igenewe interahamwe (ubwicanyi, ikinyoma n’iterabwoba) n’imilimo igenewe Perezida wa Repubulika (umutekano, kwubahiriza ubutabera n’amategeko y’igihugu no kurengera uburenganzira bw’abantu). Tubaye tugushimiye icyemezo cya kigabo uzafata, ugatanga amahoro, ubutabera, n’ubwigenge dukeneye twese.

 

MATATA Yozefu, Umuhuzabikorwa

w’Ikigo kirwanya Kudahana n’Akarengane mu Rwanda