From :
massaihouse@hotmail.com
Subject :
Ijambo ly’ireme
Kuli
Nyakubahwa Major General Paul KAGAME,
Prezida w’u RWANDA.
Nyakubahwa,
Umuhanzi
Cyprien. RUGAMBA, mu nyandiko ye y’ubuhimbyi, yagize ati : « Uwigize
Nyili-ubwite, n’iyo abishyizemo ubwohe, Rubanda babibonamo ubwenge » !
Ngira ngo ayo mabango murayumva.
Hali
umugani w’ikinyarwanda baca bagira bati : « Igiti cyiswe umwana ntigicanwa » !
Ni ukuvuga ko uwiswe Prezida wese agomba kwubahwa, kabone n’iyo yabyihaye.
Ikindi rero mu burere mfite, uretse ko uli Prezida, uli mukuru urabyiruye. Ubwo
rero sinaguhangara ngo ngushireho isoni. Na bwo kandi sinagutinya bituma
ntakubwiza ukuli.
Hali
icyo nibajije kuva hambere : Uhagaraliye umulyango wawe gusa ?
Uhagaraliye ubwoko bwawe ? Uhagaraliye igihugu ? Aha ndasanga uwo waba
uhagaraliye wese, hali imvugo ugomba kuvuga igihe uvugira mu ruhame. Amagambo
uvugira mu ruhame ni ay’ubukotanyi ? Ni ay’uburere bwite usanganywe ?
U
Rwanda rugeze ahaga koko. Ese byibura ntugira abafasha bakubwira imvugo Prezida
agomba gukoresha iyo abwira Rubanda ?
Muli political akenshi barabeshya,
aliko bakabeshya mu kinyabupfura. Wali uzi ko kuva u Rwanda rwabaho, rutigeze
umutware uvuga nka we ?
Ese
byaba bisobanura ko unaniwe ?
Ni mu gihe. Warwanye intambara y’inkundura, kunanirwa ni ngombwa. Aliko se
bwo, ko utigeze amavamuhira ?
Uko tubimenyereye rero, muli Afurika ubutegetsi butangirana amatwara Rubanda
bashima, uko imyaka ihita bukananirwa, ugasanga buyobagulika mu mvugo no mu
bikorwa. Nonese ko ali ko mwatangiye kugeza ubu, aho ntimwananiwe rugikubita ?
Ko
Inkotanyi mumaze imyaka 9 mutegeka, imvugo yanyu ikaba ali intambara gusa,
muzagira program izamura igihugu
mufite, ali muli political ali no
gushaka imibereho myiza y’abaturage ?
Amashyaka muraca imitwe, mufunga bene yo, ayitwa ko ahali ntagagifite icyo
avuga, abadafunzwe murabahigira... ejo bazaba bali ku mugozi n’ibindi,
n’ibindi...
Nyakubahwa
Prezida, imbaraga ufite zirusha iza Hitler (uretse ko mu bugome muli mahwi)
zingana iki ?
Nawe byageze aho aratsindwa, Ubudage bwali bwabaye ruhabwa-nduru
bugaruka mu nzira. Erega Nyakubahwa, wikwishinga Abanyamerika, baragushyigikiye
kuko bagukoresha, aliko ntuli mubyara wabo ;
uretse ko nabo nta wavuga ko ejo bataba bali hasi. Ku isi niko bigenda, uretse
ko musa n’abatize amateka y’isi, ngo mumenye uko ibihangange byagiye
bihanuka :
Abaromani baratsinzwe, Charles wa Mbere (Charlemagne) aratsindwa, Napoléon wa
Mbere aratsindwa n’abandi. Ikibi rero ni uko u Rwanda rumaze kugira isura mbi
hose.
Imigambi
yanyu Nyakubahwa, ni iya UNAR pe, pe, pe ! Aba UNAR bumvaga barasuzuguye
isi yose, cyane cyane Abazungu, kandi nyuma bagenda ali bo bisunga. Kwanga
Abahutu no kubabonamo ibimonyo
bakandagira, kubasuzugura bikabije, ubu ni cyo mukora gusa na bya bindi byo
kuvuga ngo « nta moko ali mu Rwanda »,
ni ibya UNAR. Murumva
u Rwanda muzarugeza hehe ? Nyakubahwa, hali na limwe mujya mwicara mukibaza
muti :
Mbe none… ?
Dore abatangiye RPF, ali bo zampunzi z’impande zose zilirwaga mu manama,
zandika… ubu ntibaheze mu mahanga ? Si bo ba Kimenyi bahimbye amashyaka
arwanya Ubutegetsi bwanyu ?
Si ba Kajeguhakwa (uretse ko nawe ali umunyanda-nini n’inyota y’ubutegetsi
atazakira) n’abandi n’abandi bahisemo kwigumira mu mahanga.
Aba
bantu bagumya guhunga kandi ali bo bali bashyigikiye Inkotanyi, barahunga iki ?
Barahunga amahoro
(nka bimwe bya Habyarimana na Kanyarengwe) ?
Iyi demokarasi mwemereye urubuga rw’amahanga uzayikora ?
Rero mwarivugiye ngo :
« Ibizava
mu matora… hazavamo ibyo njyewe nshaka ko bivamo… » !
Iyo ni imvugo y’umunyapolitiki ?
Umubano n’amahanga ugeze hehe ?
(uti :
ku buce). Nka Museveni wabashyigikiye
kuva mwanzo na mwisho, ko murebana
ay’ingwe, mukaba muli mu mitsi, murapfa iki ? Murapfa amabuye y’agaciro
yo muli Kongo ? Ko atali ayanyu mwese, mwacukuye mugaceceka ! Kongo
yo yabaye ifu iseye. Rero ngo mufite
urusyo rusya abantu n’ibitekerezo byabo. Ubu muribwira ko muzamara
imyaka 21 ku butegetsi nka Habyarimana ?
Ntibishoboka,
kuko imvugo zanyu mwembi ziratandukanye, n’imikorere si imwe.
MDR
icyibeshya, cyangwa ikibeshywa, yagira ngo :
« Habyarimana
navaho impundu zizavuga » !
Ni
ukuvuga se gusa ko zomongana ? Mbabazwa na Batutsi babibeshyeho bagatomera,
bikabaviramo itsemba-tsemba ! Rero Genocide ni yo yabaye ijambo ly’Ibanze, murayitaka, murayisingiza.
Aho
mujya mwibuka ko ali mwe mwayiteye ?
Iri jambo liraryana mu matwi yanyu. Nyamara amaherezo bizagaragara. Wa musizi
Cyprien Rugamba navuze ni we wagize ati :
« Abalirimba
turatsinze, baraterera ahatsuka, bazagirwa n’isuli maze ibatware isibo bose » !
Kandi byarabaye.
Halya
ngo mwashatse gucyura impunzi, mubigeraho ? Izo mpunzi muba muvuga ni izihe ?
Ni
zazindi z’Abatutsi, cyangwa se ni iz’Abahutu ? Iz’Abatutsi se
zatashye zose ? Mwarahira ? Iz’Abahutu mwacyuye muli bwa bulyo, na
Kayibanda cyangwa Habyarimana iyo bashaka kubigira nk’uko mwabigize, ziba
zaratashye. Bo banze gucyura abantu ku ngufu. Ubishime kuko iyo babigira
nk’uko mwabigize ntimuba mufite ubutegetsi. UNAR na RPF babujije impunzi
gutaha ngo bazataha bategeka. Ubu se mu mpunzi zatashye izitegeka ni zingahe ?
Barabeshywe na bo baribeshya.
Bikira-Mariya
abonekera abana i Kibeho, yaravuze ngo : « Amatwi alimo urupfu ntiyumva » ! Iyiba yumvaga,
mwakumvise aya magambo mbabwiye mukayazirikana yose. Alimo ukuli n’impanuro.
Maze
nkaba ndekeye aha, kubwira Abakuru si ugusakuza, n’ubwo nzi ko nta cyo biza
guhindura mu matwara mufite ; aliko ntimuzagire ngo « intamenya » !
Rero murategeka ntimutwara. Gutwara birarushya, naho gutegeka biroroha. Ubwo se
mwaba mwumva itanuliro lyabyo ? Mu cyivugo cya Nyilingango hali ibango
yashyizemo ati : « Nategetse ababisha ntabatwara ». Na mwe rero murategeka
Abanyarwanda mutabatwara.
Mugire
amahoro ya Nyagasani.
Don
Rodriguez