KAGAME NAREKE KUBESHYA ABANYARWANDA NGO NTA KWIBOHOZA KWA GATATU KUZABAHO
Banyarwanda
bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,
Kagame
ka Rutagambwa si kamara. U
Rwanda ntabwo ari we rwabereyeho. Kagame yabaho atabaho, u Rwanda ruzahoraho.
Ku
itariki ya 04 nyakanga 2005, mu gihe yizihizaga umunsi wiswe uwo « KWIBOHOZA”
Kagame yafashe ijambo atangaza ku mugaragaro ko mu Rwanda habayeho
“KWIBOHOZA” kabiri. Ati “Ukwibohoza kwa mbere kwabaye uko kwibohoza
abakoloni, ukwibohoza kwa kabiri kuba uko kuwa 4 nyakanga
1994”. Maze yongeraho ati “Nta KWIBOHOZA kwa gatatu kuzabaho”!!!
Nyamara
yabishaka atabishaka, u Rwanda n’abanyarwanda bakeneye ukwibohoza. Kwaba
ukwa gatatu cyangwa ukwa kangahe, abanyarwanda baragukeneye cyane. Ukwibohoza
kwa gatatu kurihutirwa kandi benshi mu banyarwanda ni abagutegereje. Ndetse
ushishoje wasanga ahubwo ukwibohoza kwa gatatu kwaranatangiye.
Icyo
nka twe Katabirora kandi kabireba twabasaba mwese,
ni uguhaguruka mugashyigikira ukwibohoza kwa gatatu. Mukaguhagurukira
mwese kugira ngo kuzabe koko ukwibohoza gushyitse kandi kuzuye, kutazakenera
ukwa kane.
Pawulo
Kagame arananiwe!
Mzee-Kijana
wihanukira akemeza ko nta kwibohoza kwa gatatu kuzabaho ni na we kandi wari
uherutse gusaba abanyarwandakazi kumubwira “ukuri kubaka” yaburiye mu
bafasha be. Ngo abategarugori ni bo bavugisha ukuri kuko atakizera abagabo.
Kagame
yaba yaraburiye icyizere Rutaremara Tito yagize Umuvunyi w’ u Rwanda,
akakiburira Makuza Bernardo Ministri w’intebe, Mukezamfura Alfred uyobora
inteko y’abadepite, Biruta Visenti Perezida wa Sena Itegeko nshinga riha
ububasha bwo gusimbura Perezida wa Repubulika mu gihe adahari, Kayumba
Nyamwasa na Karegeya Patrick bari mu bamwubatse, maze akanga ate UKWIBOHOZA
kwa gatatu?!
Kagame
iyo abuze icyizere mu byegera bye nk’ibi tuvuze haruguru, ntakigirira
byibuze Mugabo Piyo n’umugore we(Umuvunyi wungirije) b’abanyagikari be?
Yakiburira se na Mutsindashyaka Théoneste Meya w’Umujyi wa Kigali wabikijwe
ibanga ryo kuwucamo abahoze bawutuye mbere y’ukwibohoza kwa kabiri ari na ko
kwa nyuma kuri Perezida Mzee-Kijana alias Kagame Pawulo? Ese yaburira icyizere
na Ngarambe François Perezida wa Ibuka ubundi iyi yakabaye ihuriro ry’abo
yirirwa acuruza mu mahanga ngo yarabarokoye?
Kagame
yaburira icyizere Kalisa ka BCDI bahoze bafatanyije kwibasira imitungo ya
Cyama(RPF-Inkotanyi) no gusahura iya Congo-Kinshasa none bakaba bayirwaniramo,
akakibura muri Inyumba Aloyiziya wakusanyaga imisanzu yose yahabwaga Umuryango
wa RPF yari igamije gucyura impunzi z’abanyarwanda no kubohora abanyarwanda
bose ubu bakaba bicirwa n’inzara mu iterabwoba ritagira gisobanura, maze
akatwemeza ko UKWIBOHOZA kwa gatatu kutari hafi?
Yaba
yarashwanye na Kajeguhakwa Valens akesha byinshi birimo kuba yaramuhuje na
Bizimungu Pasteur wamugejeje mu Rwanda no ku butegetsi, akaba agaragaza
icyizere gike muri Nyakwigendera Général Fred Gisa Rwigema adahwema
gutotereza umupfakazi ngo ni maneko wa Perezida Museveni wa Uganda na we
atakigirira icyizere, agatinyuka ngo nta KWIBOHOZA kwa gatatu kuzabaho?
Ese
ubundi umuntu uburira icyizere abazima n’abatabarutse tumutezeho iki? Umuntu
wivugira ko yahindutse umuyoboro w’imyanda yose, agasezeranya abatavuga
rumwe kubasya no kubakomeretsa kandi akifuza ko bamubwira “ukuri kubaka”
yazatugeza ate kuri Noheri n’ubunani?
Kagame
rero twongere tukugire inama isumba izindi, inama itandukanye na zimwe
upakirwamo na Nziza na Ndahiro, emerera abanyarwanda muganire amazi atari
yarenga inkombe. Tanga uburenganzira n’ubwisanzure ukiri nyirububasha
cyangwa se ureke abanyarwanda babukwambure.
Tubaye
ducumbikiye aha tuzakomeza ubutaha. Icyakora twongere tubisubiremo: UKWIBOHOZA
kwa gatatu rwose kuriho twe turakurora. Mbwira abumva!
Pacifique KATABIRORA kandi kabireba
08/07/2005