Umuherwe Perezida Kagame yimuriye indege ze mu gihugu
cy’Ubugereki (Greece)
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvigizi aturuka muri bamwe mu byegera bya
Kagame bidashimishijwe n’uburyo akomeje kwikubira umutungo w’igihugu mw’izina
rya FPR, yemeza ko bamaze kwimurira indege za Perezida wacu muri Greece.
Amakuru atugeraho yemeza ko sosiyete ya Perezida Kagame REPLI INVESTMENT 29(pty)Ltd
imaze kwimura indege ze zari zifite icyicaro muri Afurika y’epfo, zikaba
zimaze kwimulirwa ibirindiro byazo mu gihugu cy’Ubugereki.
Indege nomero ZS-ESA na ZS-XRS zimaze kugera mu gihugu cya Greece, ari ho
zikomeje guhagurukira zijya gutwara yaba Perezida Kagame kimwe n’abashyitsi be
nka ba Tony Blair baba baje kumusura mu Rwanda.
Twabibutsa ko iyo sosiyete y’umuherwe Kagame Paul iri ku mazina ya Hatali
Sekoko, Prof Nhuti Manasseh hamwe n’umukozi wa Ambasade y’u Rwanda muri
Afurika y’epfo witwa Jean Paul Nyirubutumwa.
Kagame afite n’indi
ndege ye ya gatatu yaguze muli Amerika kw’itariki 1/04/2012 yo mu bwoko bwa
« Gulfstream G550 »
ifite nimero yo mu Bugereki
SX-GJJ akodesha na sosiyete
yitwa Gain Jet Aviation. Ni indege
y’agaciro ka miliyoni 53,5 z’amadolari y’abanyamerika (2011).
Kagame Air lines igizwe na:
-
Bombardier Global Express »
(N1AR)
akodesha na sosiyete yitwa « Al
Ruchaid Aviation Ltd » iba muli Amerika ;
-
Bombardier Global Express »
(SX-GJN)
akodesha
« Gain Jet Aviation »
mu Bugereki.
-
Gulfstream G550 »
ifite nimero yo mu
Bugereki SX-GJJ akodesha na
sosiyete yitwa Gain Jet Aviation.
Nyuma y’uko abanyamakuru hamwe n’abanyapolitiki banengeye imyitwarire ya
Perezida Kagame y’ugusahura umutungo wa Rubanda akawuguramo indege zifite
igiciro kigera kuri miliyoni ijana z’amadolari y’amanyamerika (100.000.000 $
US), ukongeraho nandi mafaranga yaguze anti-misile ebyiri akabakaba muri
miliyoni mirongo itatu (30.000.000 $ US), byatumye umuherwe wacu afata
icyemezo cyo gusibaganya ibimenyetso ahindura amazina n’icyicaro bya sosiyete
ye hamwe n’abanyamigabane.
Ingaruka bifite kubuzima bw’Abanyarwanda
Basomyi bacu, dukurikije gihamya dufite y’amafaranga Kagame yajyaga yiyishyura
mu rugendo rw’amasaha 43 gusa, hishyurwa ibihumbi magana atatu na mirongo
irindwi by’amanyamerika (370.000$ US), nk’uko bigaragazwa na fagitiri nomero
PF 046 yo ku wa 06/06/2008 n’urundi rugendo yishyuwe mu masaha macye gusa
nk’uko muri bubisange mu mugereka w’iyi nkuru, aho nabwo yishyuwe akayabo
kagera kuri 497.800 $ US, facture nomero 43203 yo ku wa 24/06/2008, byerekana
noneho akayabo abanyarwanda bagiye gukomeza kwishura indege za Kagame.
Amakuru atugeraho aturuka muri Maneko za Kagame, yemeza ko akayabo bajyaga
bishyura indege ze yikodeshaho kamaze kwikuba inshuro zirenze ebyiri, dore ko
amakuru dufitiye gihamya yemeza ko indege za Kagame zishyurwa 8500 $ US ku
isaha.
Ni ukuvugako aho byajyaga bitwara 850.000 $ US, agiye kuzajya ahishyurwa
kabiri. Twabaha urugero: niba agiye guhaguruka agiye muri Kenya, indege izajya
yishyurwa akayabo ko kuva muri Greece ize I Kanombe, n’irangiza imutware i
Nairobi, imutegereze ari ko yishurwa buri saha 8500 $ US, nirangiza imusubize
I Kigali, bongere bayishyure amafaranga y’amasaha ayisubiza muri Greece.
Urundi rugero: niba agiye gusura umwana we muri Amerika, indege izajya
yishyurwa amafaranga y’amasaha yo kujya kumufata mu Rwanda, imujyane muri
Amerika asure umuhungu we, wenda anatembere hirya no hino mu ntara zigize
Amerika, narangiza indege ikamusubiza i Kigali, bakongera kuyirihira amasaha
ayisubiza muri Greece aho Kagame yimuriye icyicaro cy’izo ndege ze.
Basomyi bacu iyo mwitegereje akayabo Sosiyete ya Perezida Kagame yitwa
EXECUJET Aviation Group, ifite konti nimero 1445620072 muri banki ya ABSA
Limited, yishyurwa na Leta y’u Rwanda mwakumirwa pe, kandi aka kayabo kose
kakaba gaturuka mu misoro y’abaturage muri rusange.
Twabibutsa ko ubu 60% ya Budget y’uRwanda igizwe n’amafaranga y’abaterankunga
hamwe n’imisoro ihanitse bakura mu baturage nyakujya, barangiza aho kugira
ngo bigire icyo bimalira rubanda, bikagana mu bucuruzi bwa Kagame bwite akunze
kwitirira RPF.
Johnson
Selon
le journal sud Africain « Sunday Times »,
le gouvernement rwandais a court de liquidités s'est engagé dans une folie de
gaspiller des millions de rands sur deux avions de luxe (ultra-jets de
tourisme), pour faire voler son president et ses VIP autour du monde
entier, et a essayé de cacher le propriétaire des jets derrière une compagnie
basée en Afrique du Sud. … Ces avions ont couté une bagatelle de 50 millions de
dollars américains chacun »
Le
génocide justifie tous les mensonges du FPR
Interrogé
sur les motivations d'un tel gaspillage, le pouvoir se justifie: "Nous venons
d'une région qui a une histoire troublée par le génocide et la guerre civile. La
sécurité est primordiale pour nos VIPs et nous avons besoin d’avions efficaces,
sécuritaires et rentables pour les autorités de mon pays".
Rwandan
government secretly buys luxury jets
A luzury jet secretly owned by the Rwandan goverment parked at Lanseria airport
in South Africa.
Photograph
by the Sunday Times.
Ce 2007
Global Express XRS, propriété du gouvernement rwandais, garée à l’aéroport de
Lanseria en Afrique du sud, est immatriculé « ZS-XRS » chez « Repli Investments
29 (Pty) Ltd », et est exploité par la compagnie "ExecuJet" d'Afrique du Sud.
C'est cet
avion qui a transporté la délégation rwandaise au Forum économique mondial.
Droit de
Vérité, Devoir de Justice
www.rwamucyo.com, 17.02.2010.
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye gihamya aragaragaza ko perezida
w’u Rwanda Paul Kagame uyobora igihugu gifite abaturage 60% ba barirwa mu
batinde dukurikije imibare ya ONU, atunze indege ebyiri zihenze zo mu bwoko
bugezweho, zo gutwara abanyacyubahiro bo mu rwego rwohejuru (VIPs).
Iperereza ikinyamakuru cyanyu Umuvugizi cyakoze riragaragaza ko Kagame atunze
indenge ebyeri (2) zo mu bwoko bwa BD-700 atungiye muri Africa yepfo.
IMISHINGA DUHOMBA KUBERA
INDEGE NA POLITIKI BYA KAGAME
|
Ikiguzi mu
madolari |
Ikiguzi mu
manyarwanda (Frw) |
umuhanda wa
kaburimbo washoboraga gukurwa (Km) |
Centres de santé
zashoboraga kwubakwa |
Microcentrales hydroelectriques zashoboraga kwubakwa
(de 100KW) |
Salles de
classe zakwubakwa |
Inzu z'abatishoboye, mu giturage
zakwubakwa |
Inka za
Kijyambere zagurirwa abakene |
Amaterasi y'indinganire
yatunganywa (Ha) |
Imiyoboro y'amazi
meza yakwubakwa |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
Kugura indege
ebyiri |
100000000 |
57500000000 |
100.00 |
287.50 |
191.67 |
7187.50 |
11500.00 |
115000.00 |
38333.33 |
6388.89 |
Ikiguzi cy'
indege kw'isaha imwe |
16000 |
9200000 |
0.02 |
0.05 |
0.03 |
1.15 |
1.84 |
18.40 |
6.13 |
1.02 |
Ikiguzi cy'
indege kuva muri afurika yepfo no gusubirayo |
128000 |
73600000 |
0.13 |
0.37 |
0.25 |
9.20 |
14.72 |
147.20 |
49.07 |
8.18 |
Urugendo
rumwe rwa Tony Blair |
384000 |
220800000 |
0.38 |
1.10 |
0.74 |
27.60 |
44.16 |
441.60 |
147.20 |
24.53 |
Kuzana Didier
Drogba na bagenzi be mu Rwanda |
384000 |
220800000 |
0.38 |
1.10 |
0.74 |
27.60 |
44.16 |
441.60 |
147.20 |
24.53 |
Uburyo Kagame yakoresheje Musoni James na Nshuti Manasseh mu gusahura
igihugu bashora muri Banki zo muri Mauritius
Mw’itohoza ikinyamakuru Umuvugizi cyakoze ryemezako Kagame yasahuye Igihugu
muri 2007 na 2008 kurusha indi myaka. Uko gusahura akaba yaragiye agukora
akoresheje ba minisitiri baturuka mw’ishyaka rye FPR, bakoresheje isosiyete
Tristar, yitirirwa FPR.
Nk’uko tubikesha bamwe mu bakorera inzego z’iperereza batishimiye ubusahuzi
bwa Perezida Kagame, bemeza ko yasahuye cyane igihugu mu mwaka wa 2007 na 2008
kurusha indi myaka, ubwo busahuzi akaba yarabukoranye na ba minisitiri b’imari
bagendaga bafata amafaranga aturutse mu nkunga cyangwa mu misoro basoresha
abaturage kandi ihanitse bakayisahura, bakoresheje umuyoboro w’amasosiyete y’indege
ze cyangwa Tristar.
Zimwe muri za gihamya dushoboye kubagezaho ni iz’umutungo w’igihugu basahuye
muri 2007 gusa, tukaba tuzongera kubagezaho izindi bagiye basahura mu myaka
itandukanye mu minsi itaha nk’uko twakomeje kubibasezeranya.
Amakuru atugeraho kandi dufitiye za gihamya zitandukanye nk’uko muri bubibone
muri iyi nkuru, yemeza ko hagati y’itariki ya 1/6/2007 kugeza 3/12/2007,
Perezida Kagame yakoresheje Minisitiri Nshuti na Musoni James gusahura
amafaranga agera kuri miliyoni 44.974.924 z’amadolari y’amanyamerika ($ US).
images/photos/indege kaga/Doc1.pdf
Kw’itariki ya 1/6/2007 Musoni James yabitse amafaranga agera kuri million
4,500.000 $ US, bayasahura bakoresheje imwe mw’isosiyete EXECUJET AVIATION
GROUP ya Kagame akoresha mu gusahura igihugu yitwaje indege ze, ako kayabo
kari mu madorali y’abanyamerika bayashoye muri Banki ya Kagame iri mu gihugu
cya Mauritius yitwa INVEST
BANK .
Kw’itariki ya 19/11/2007 bakoresheje Minisitiri Nshuti Manasseh noneho mu
gusahura akayabo k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri miliyoni 10
(10.000.000 $ US) akoresheje sosiyete ya balinga yitwa Silver Sky Resource
Ltd, bayabika muri
INVEST BANK ibarizwa muri Mauritius.
Kuri uwo munsi twavuze haruguru, nanone barongeye bakoresha Prof Nshuti
gusahurira Kagame akayabo k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri miliyoni cumi
n’eshanu n’ibihumbi magana arindwi (15.700.000 $ US) bakoresheje ya sosiyete
twavuze haruguru, bayabika muri Standard Bank yo muri Mauritius.
Musoni James nawe yongeye kwibira Kagame kw’itariki ya 3 Ukuboza 2007
akoresheje sosiyete yitwa Silver Sky Resource Ltd, basahura igihugu akayabo
k’amadorali y’abanyamerika kagera kuri 13.863.925 $ US, bayabika muri Standard
Bank.
Kagame yongera gusahura amafaranga agera kuri 52.719.743 $ US.
Nyuma y’ayo madorali atagira ingano nanone twashoboye gutahura zimwe muri za
gihamya zigaragaza ukuntu Kagame yasahuye akayabo kagera kuri 52.719.743 $
US, ku matariki atandukanye. Kw’itariki ya 10/12/2007 bakoze transfers
zitandukanye z’amadorali y’abanyamerika, babanje gusohora 20.499.980 $,
6.519.392 $, 20.499.980 $, bongera gusohora andi agera kuri 5.200.391 $. Aya
mafaranga ari mu madorali y’abanyamerika akaba yarasabwe gusohoka kuri ayo
matariki, ariko akorerwa odre de payment nimero 48514, 48517, 47232, 42835
zose zikaba zarasohotse muri 2008.
Kagame abika amafaranga yunguka agera kuri 20.968.668 $ US.
Hari kw’itariki ya 10 Werurwe 2008 ubwo Kagame yategekaga bya bikoresho bye
Musoni James na Nshuti Manasseh gufata umutungo w’igihugu bakawubika kuri
compte y’amadorali yunguka bakaba barabanje gukora transfer nomero CCDTRI1261,
ihwanye na 20.102.403 $ agana muri INVEST BANK MAURITIUS, barongeye bakora
indi transfer nomero CCDTRI310 yo ku wa 17 Mata 2008 ihwanye na 866.262 $ nayo
bayabika muri iyo Banki tumaze kuvuga haruguru.
Ngibyo ibigwi by’abayobozi bacu akaba ari nabyo Kagame yita gukunda igihugu,
dore ko ari nabyo bisobanuro byerekana impanvu Kagame adateze kwitandukanya n’ibyo
bikoresho bye twavuze haruguru kubera ubusambo butandukanye yagiye abakoresha.
Mwitohoza twakoze rikaba ryemeza ko kugeza ubu abayobozi bari kw’isonga mu
gusahura imitungo yabo bayerekeza hanze binyuze mu ngendo n’ubundi bucuruzi ni
umufasha wa Perezida Mugabe, ari we Grace Mugabe na Perezida Kagame Paul. Aba
bombi bakaba bafite imitungo n’amafaranga abitse hirya no hino mu mazina ya
balinga hamwe n’ibikoresho byabo.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko ari yo mpanvu Minisitiri Musoni James yagiye
asahura igihugu akanasenya bagenzi be kugira ngo hato ejo ubundi azashobore
kuzasimbura Kagame kubera kumufataho ingwate, kubera amabanga y’ubusahuzi
yagiye amukoresha. Ibi bikaba na bimwe mu bisobanuro byerekana impanvu Kagame
yahishiriye Minisitiri Manasseh igihe yakoreshaga umutungo wa Tristar mu
kubaka amazu ye ari Gaculiro kubera amabanga basangiye atandukanye,
yamukoresheje mu gusahura igihugu akiri minisitri w’imari.
Bamwe mu bahanga twavuganye bakaba bibaza ukuntu ibigo bya Leta nk’umugezunzi
mukuru wa Leta hamwe n’umuvunyi mukuru batarashobora kwamagana ubu busahuzi;
ikindi ni impanvu Kagame ashobora kuba akora ikinamico ko arwanya kandi yanga
abanyereza umutungo wa Leta, mu gihe abo arega kwiba, abarega ko bibye
miliyoni imwe, we akaba asahura igihugu akayabo kagera hafi kuri miliyoni
ijana (100) z’amadorali mu gihe kitarenze umwaka, kandi izo za gihamya
tubagejejeho ari nkeya cyane ugereranyije nizo dufite tuzagenda tubagezaho.
Ibi bikaba birimo kuba mu gihe abaturage bakomeje gusenyerwa amazu yabo ngo
niza nyakatsi, nkaho bagakoresheje aya mafaranga aturuka mu misoro y’abaturage
n’abaterankunga bakayafashisha abo baturage Kagame akunze gushinyagulira ko
ari inshuti ze. Ibi bikaba bisobanura n’impanvu Kagame aherutse kuvugira mu
Bubiligi ko abanyarwanda ari abana beza, kubera ko basahurwa amafaranga
aturuka mu misoro yabo barebera hamwe naya baterankunga, akongera akagerekaho
kubabeshyera ko bamutoye, rwose bakamwihorera.
Gasasira
Izindi gahamya zerekana ubusahuzi ndengakamere aho
Igihugu kishyura akayabo kagera kuri 868.400,6usd mu gihe cy’ibyumweru
bibiri ku misoro y’indege bwite za Kagame!!!
Nk’uko twabibijeje ko tuzakomeza kubagezaho inkuru zitandukanye na za
gihamya zerekana ukuntu Igihugu cyacu gikomeje gusahurwa nkaho kitagira
abacyo, noneho twashoboye kugwa kuri za gihamya zerekana ukuntu Leta ari yo
ikomeje kwishyura imisoro y’indege bwite za Kagame.
Ikinyamakuru Umuvugizi nanone cyashoboye kubona imwe muri za gihamya
zerekana ubusahuzi simusiga, aho indege bwite za Perezida Kagame akoresha mu
bucuruzi bwe, noneho zishyulirwa akayabo k’imisoro karenze azitangwaho mu
ngendo .
Muri za gahamya twashoboye kubona zirenze ukwemera zerekana ukuntu ibiro bya
Perezida Kagame ari byo bisaba isanduka ya Leta kwishyulira imisoro ya
parking y’indege z’ubucuruzi za Kagame mu gihe nanone izo ndege ziba
zitanzweho akandi kayabo katagira ingano kishyurwa mu ngendo ze.
Nk’uko muri bubone gihamya hasi muri iyi nkuru, zerekana ukuntu mu gihe
kitarenze ibyumweru bibiri Perezida Kagame noneho yategetse ibiro bye kujya
kwishyuza imisoro y’indege ze k’uburyo isanduka ya Leta yishyuye fagitiri
ebyiri, imwe ikaba yari igeze kuri 370.600 usd, indi nayo ikaba yari igeze
kuri 497.800,06 usd.
Ku mugereka wizi fagitiri murahasanga amasinya ya Nkusi David na Rwangombwa
John, bose basaba abakozi ba Leta kwishyura aka kayabo kagera kuri 868.400
usd kandi bavuga ko “Ari classified operations “, hano umuntu akaba yibaza
niba nta bujura bubyihishe inyuma. Ese ingendo za Perezida zaba zite "classified
operations". Nti kubera iki bazishyuriza mu bwiru.
Ikindi nanone twakwibaza ni ukuntu ibiro bya Perezida ari byo byishyuza
fagitiri za Perezida Kagame bwite, ese kuki bataretse minisiteri y’imari
ikaba ariyo yishyuriza Kagame izo ngendo niba ibyo bakoraga byari mu mucyo?
Mu minsi ishize twagiye tubereka akayabo karenze ukwemera nanone igihugu
cyatangaga ku ndege za Perezida Kagame bwite n’uburyo yazikodeshagaho, ariko
igitangaje kurushaho ni ukubona Kagame yikodeshaho indege ku giciiro
cy’ikirenga yarangiza nanone agasaba igihugu kwishyura imisoro y’indege ze
bwite kandi nanone y’ikirenga.
Bakunze kubeshya Abanyarwanda ko indege ari iza FPR, ese niba ari izabo
minisiteri y’imari ya Leta yishyulira ite Kagame na FPR imisoro y’indege
zabo? Ese baba badafite ubwenge bwo gutandukanya imari ya Leta n’ubucuruzi
bwa Kagame bwite? Ikindi niba iyi mosoro yishyurwa amasosiyete y’ubucuruzi
y’Abanyarwanda aribo Kagame, Nshuti Manaseh n’ibindi bikoresho byabo, ni
kubera iki bagomba kubishyura mu madorali? Ese ibi byaba bitandukaniye he na
“Money Laundering “?
Iyo usomye neza izi nyemeza uguzi usanga ahantu banditseho “Incremental
costs” bimenyesha ubwishyu bw’ikirenga ugereranyije n’igiciro giteganyijwe
kwishyurwa bivuga ko Perezidansi ihabwa amabwiriza yo gutubura igiciro ukwo
yishakiye, dore ko ibi binasobanura impanvu iteka abaminisitiri ba Kagame
bakunze kwica bagakiza kubera amabanga baba bamubikiye, bityo bakamufataho
ingwate kubera amafuti aba yarabakoresheje mu kwiba imisoro y’abaturage.
Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byishyura imisoro y’ikirenga mu karere
ugereranyije n’ubukungu bw’abaturage babo, akenshi usanga baba bikokora
kugira ngo bashobore kwishyura imisoro y’ikirenga bakwa, Kagame we agasahura
isanduka y’igihugu cyacu igizwe n’imisoro y’abaturage hamwe n’amafaranga y’abaterankunga
doreko 60% y’ingeno y’imari y’uRwanda ituruka mu baterankunga.
Ese ko duheruka Abanyamuryango ba FPR barega Perezida Bizimungu ko yasahuye
igihugu, bavuga ko yibye utumodoka akanubaka n’inzu, dore ko we noneho
yanabyubakaga mu gihugu cye, Ubushinjacyaha bukongera kurega ibyaha
bihimbano ba Minisitiri Bikoro na Mutsindashaka ko banyereje amafaranga
bakanakira ruswa ,Perezida Kagame noneho azaregwa nande, dore ko we akabije
umuvuduko w’ugusahura akayabo gaturuka mw’isanduka y’igihugu anayashora mu
mahanga . Ese abo yatererezaga Perezida Bizimungu baba baragiye he? Ese
umuvunyi mukuru, ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari, ubushinjacyaha n’inteko
baba bakibarizwa mu gihugu? Cyangwa nta mutima nama bagifite wo gurikirana
Kagame n’abambari be?
Nkurikije amafaranga yagiye asahulirwa kuri konti ya Kagame nomero
1445620072 yo muri banki yitwa ABSA Limited ibarizwa kuri Pretorius street
hamwe n’izindi konti zitandukanye tuzabagezaho mu minsi itaha, nibaza niba
Perezida wacu yaba agifite umutimanama wo gukomeza kuyobora iguhugu, dore
ko amafaranga agera kuri izo konti zose hamwe aruta ayo igihugu kizigama
muri muri Banki nkuru y’igihugu (BNR).
Ibi bigatuma nibaza itandukaniro yaba afite na ba Perezida Ben Ali , Mubarak
na Gaddafi. Cyokora itandukaniro ni uko bo nibura bakunda abaturage babo,
bakaba basahura ariko bakanabafasha ugereranyije nawe, aho yima abanyeshuli
amafaranga ya bourse, bakanasenyera abaturage babo za Nyakatsi kubera
umurengwe, bakibuka gushakisha amafaranga yo kububakira ari uko byarinze
gusakuza mu gihe ubundi bakabaye bakoresha amafaranga bene ayo baba basahuye,
akita ku bikorwa bireba ubuzima rusange bw’igihugu.
Murabyibuka aliko ko Perezida Kagame yivugiye ko gukira atari icyaha, ngo
cyereka iyo umuntu akize yibye. Ahaa!
Gasasira ,Sweden
Ngaho nimwirebere namwe izo za gihamya n’ubwo usanga bavuga ngo
itangazamakuru ryigenga ricuruza impuha (rumours)
Ikigereranyo cy"imitungo ya Kagame:
(Rutaremara yararemaye)!
Dore amwe mu makuru azwi yabonerwa n'ibimenyetso
simusiga:
Twayagejejweho n'abantu
babizi neza , begereye Paul Kagame.
(1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.
(2)Afite inzu 2 mu Bwongereza
(3) afite inzu 1 mu Budage
(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea
(5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia
(6) Afite Hoteli muri Kenya
(7) Afite Hoteli mu Bugereki
(8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu muri Afrika yepfo
(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai
(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa
(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)
(12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza
(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi,
afite Hoteli n'inzu mu Buhindi
(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.
|
Ngo afite n'ubwato buhenze cyane mu nyanja (15)Imitungo myinshi yo mu mahanga akaba ayihagarariwemo n'abavandimwe be
ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba
twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we,
bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo
yumuryango.
|
(16)Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera
ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye,
ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama
muri Ambassade zo hanze.
(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye
kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70%
by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza
banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko
amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye.
Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri
Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na
Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko
yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo z'igihugu
maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe
kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo
abiherwe ubuntu.
(18)Twabwiwe uko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo
n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa
Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye
kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.
(19)Twabwiwe uko yatwaye BACAR
akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo
muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi.
Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.
(20) Badutangarije byinshi bikomeye kugeza n'aho
batubwiye ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale
du Rwanda yayihinduye iye bwite.
(21)Twamenye kandi ko RAMA
yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi
akayikoresha uko ashatse.
(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko
ashatse n'igihe ashakiye.
(23)Batubwiye indege afite ze
bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.
(24)Badutangarije ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye
guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu
mihanda myinshi ya MALAWI.
(25)Twabwiye uko ashaka gushora imari muri
sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.
(26)Twabwiye imigabane afite muri sosiyete yo
muri NIGERIA icukura Petroli.
(27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango FPR wose yawigaruriye, akaba
awukoresha wenyine, uko abyumva.
Icyitonderwa : Icyababaje bamwe mu bakorana na Paul Kagame bigatuma
biyemeza no gutangaza aya makuru ni uko kimwe mu byatumye Rutayisire wabaraga
amafaranga muri TRISTAR yicwa ari uko yari azi amwe muri aya
mabanga y'imitungo, ngo kuko yajyaga asabwa kuyakorera Audit ndetse na
Accouting bityo biza kumenyekana ko yaba ari we ubibwira ba KAREGEYA ngo kuko
bari bafite icyo bapfana.
Twasanze Kagame ashobora kuba ariwe Perezida ukize vuba kandi bikomeye muri
Afrika yose, ariko ngo ibanga rye rikomeye akaba ari uko afatanije ubwo bujura
na bamwe mu Banyamerika n'Abongereza b'Inda nini. Amazina yabo tuzayashyira
ahagaragara ubutaha.
Umwanzuro
Perezida Paul Kagame ntakongere kubeshya rubanda ngo akurikiza amategeko, ngo
akorera mu mucyo kurusha abandi ! Ahubwo biragaragara ko ari umujura mubi, uyu
ukwiye gufatwa agashyikirizwa ubutabera mu maguru mashya. Mu minsi mike iri
imbere tuzabagezaho amazina y'abantu bose bakorana na we muri ubwo bujura.
Ubwo yahisemo gucuruza, nagire bwangu yegure
ku murimo w'Umukuru w'igihugu, asubize rubanda ibyo yasahuye, kandi asabe
imbabazi abo yahuguje utwabo bose n'abo yishe abahora imitungo yabo.
Natabikora ku bwende bwe, Abanyarwanda bazahaguruke bamusezerere mu buryo ubwo
aribwo bwose!
Aimable Rukundo.
Uburyo perezida Kagame yigwizaho
umutungo wa rubanda
Imisoro y'abaturage hamwe n'amafaranga y'inkunga ,
perezida Kagame yayamariye mu mifuka ye !
Mu itohoza rimaze iminsi rikorwa n´Umuvugizi, twasanze perezida Kagame
anyereza umuntungo w’igihugu mu buryo butatu . Uburyo bwa mbere ni
mungendo akorera hirya no hino aho yikodeshaho nk’umukuru w’igihugu indege ze
bwite, ayo mafaranga agakurwa mw’isanduka y’igihugu.
Uburyo bwa kabiri ni amafaranga azwi nka “per diem” akaba ari
amafaranga agenerwa umukuru w’igihugu agera ku bihumbi Magana abiri by´
amadorali (200,000usd). Perezida Kagame akaba azwiho kutagarura bene ayo
mafaranga mw’isanduka y’igihugu akaba ayashyira mu mufuka we .
Ubundi buryo bwa gatatu ni amafaranga agenerwa umukuru w’igihugu yitwa
“Operational Confidential Accounts”. Guha bene ayo mafaranga atagira
gikurikiranwa ni nko guha bihehe intama dore ko ayo mafaranga atagira umubare
aya koresha mu nyungu ze bwite .
Mwitohoza twakoze twasanze perezida Kagame agenda inshuro zirenze mirongo ine mu
gihe kitageze ku mwaka, bene ayo mafaranga amarirara mu ngendo zitagize icyo
zungura igihugu ayakoresha mu kwigwizaho umutungo w’igihugu, yarangiza akavuga
ko arwanya ruswa .
Mugabo , Kigali
Ubucuruzi bwa FPR-Inkotanyi bwacengeye amashami yose y’ubukungu bw’igihugu
Ibintu byahumiye ku mirari muri ino myaka 18 FPR-Inkotanyi
imaze ku butegetsi. Ihereye ku gasosiyete katangiye kitwa « TRI-STAR Ltd »,
katangijwe n’uwitwa Ruzindana Méthode, Kabayija Ephraim na Ben Rugangazi,
katangije miliyoni 5 gusa z’ amafaranga y’u Rwanda, FPR-Inkotanyi yubatse
uruhererekane rw’ibigo by’ubucuruzi bitagira ingano, byikubiye ubucuruzi ku
buryo ububangamiye ameneshwa.
Twabyanditseho inshuro nyinshi. Umushakashatsi Nilkün Gokgür mu
nyandiko aherutse gutangaza ifite umutwe ugira uti : « Rwanda’s ruling
party owned enterprises : Do they empede or enhance development ? »,
yemeza ko FPR-Inkotanyi ikoresheje amasosiyete atatu Cristal Ventures Ltd (yatangiye
yitwa Tri-Star Ltd), « Horizon Group » na « Rwanda
Investments Group », yagabye amashami 30 mu bice byose by’ubukungu
bw’igihugu. Ni menshi cyane kuko mu gihugu cyose amasosiyete manini
n’aciriritse (Large and Medium Size Enterprises) ari 255 gusa, 41 manini na
204 aciriritse. Akoresha abantu barenze ibihumbi 20,000. Tri-Star ni iya
FPR-Inkotanyi, yashinze yihishe ikoresheje amazina y’abakada bayo muri 94,
igenda ikura kugeza magingo aya.
Abanyarwanda bazi neza Crystal Ventures Ltd kuko ariyo yashinze
Inyange Industries Ltd bose bazi kuko amata yose acuruzwa mu gihugu ariyo iyatunganya,
ikaba yarigaruriye vuba aha, na Laiterie ya Nyagatare. Crystal Ventures
Industries niyo yashinze Real Contractors Ltd, Nyarutarama Property
Developers Ltd, COTRACO S.A.R.L, MUTARA Enterprises Ltd, INYANGE
Industries Ltd, Bourbon Coffee Shops, Graphic Printing Solutions, Intersec
Security, Media Systems Groups. Ifite imigabane muri MTN Rwanda,
Building Material Investments Ltd nayo ubwayo ikaba ifite andi masosiyete
yigaruriye nka Ruliba Clays Ltd, yishingira na East Africa Granite
Industries Ltd zikora ibikoresho by’ubwubatsi. Crystal Ventures Ltd ifite
andi masosiyete ari hanze y’igihugu nk’imwe icunga indege Pawulo Kagame
agenderamo. Igenda kandi ishora imari mu masosiyete akorera hanze y’igihugu
ndetse inahagura amazu y’amacumbi n’ay’ubucuruzi nko muri Dubai no mu
Bwongereza.
Horizon Group yashinzwe n’abasirikare ba RPA (Rwandese
Patriotic Army). Yitwa ko ari iya ministeri y’ingabo ariko mu by’ukuri ni
iy’Inkotanyi. Nayo ifite amashami atabarika : Horizon Constructions Ltd na Horizon
Logistics Ltdikaba inafite imigabane muri Gacuriro Property Developers
Ltd, Building Materials Industries Ltd, Green Horizon na Africa
Agropharm ifatanyije na Agropharm yo mu Bwongereza.
Rwanda Investments Group Ltd yashinzwe n’abantu benshi
ariko mu by’ukuri bose bagengwa na Crystal Ventures Ltd, ni ukuvuga
FPR-Inkotanyi. Iyi RIG niyo yaje kwigarurira CIMERWA Ltd, ishinga Rwanda
Energy Company,Peat Energy Company, Multisectorial Investments
Group S.A., Ultimate Concepts na Kigali Convention Center. Rwanda
Energy Company na MIG s.a. n’ubwo utabikeka nizo zigaruriye imirima
n’inganda z’icyayi ndetse n’aho batonorera ikawa mu gihugu cyose. Hari n’andi
masosiyete yitwa ko ari ay’abantu ku giti cyabo, ariko mu by’ukuri bakorera
FPR-Inkotanyi nka Rwanda Mountain Tea Ltd yahawe uruganda rw’icyayi rwa
Nyabihu n’urwa Rubaya.
Izi nduruburi zose za FPR-Inkotanyi zahombeje ibigo bya Leta
zifatanyije nabyo nka Caisse Sociale du Rwanda (basigaye bayita Rwanda
National Social Security Fund), bihombya amabanki ya Leta nka Caisse
Hypothécaire du Rwanda (yari isigaye yitwa Rwanda Housing Bank) kandi
bibangamira ubwisanzure n’ipiganwa mu bucuruzi ku buryo umucuruzi uzibangamiye
ageraho agafungwa cyangwa akameneshwa nk’abanyapolitiki.
Haravugwa ko umutungo wa
FPR-Inkotanyi ukabakaba 500 million US
$. Mu byo ukuri urarenze, ntawe uzi uko
ungana uretse Kagame we ubwe.
Uwo mutungo yigwijeho, hari bacye bagiye bamenya ibyawo!
James Musoni na Nshuti Manasse, Gerald
Gahima, Kayumba Nyamwasa, Aloysea
Inyumba, na Dr Ben Rugangazi. Ubu Jack
Nziza, Manasse Nshuti, James Musoni na
Hatari Sekoko nibo bamucungira uwo
mutungo. Aho ubitse, uko
ukoreshwa bimenywa na Kagame nuwo
yihitiyemo. Uwo mutungo Kagame
awitirira FPR-Inkotanyi
Uwo mutungo yigwizaho akoresheje
CRYSTAL VENTURES na HORIZON GROUP (
ibarizwa muri MINADEF,) niwo mutungo
akoresha guteza intambara muri Congo,
gutegekesha igitugu afunga abatavuga
rumwe nawe, agakurikirana abamuhunze
kubica.
Uwo mutungo yigwizaho
ni uwo abanyarwanda. Umunsi
yavuye ho, musabwe kuzawusubiza
RUBANDA
|
|
Exemple
d'ndettement du Rwanda |
En février 2014, la Banque Nationale du Rwanda
émettait des bons du trésor d’une valeur de 12,5
milliards de frws.
En novembre de la même année, la BNR émettait
d’autres bons pour 15 milliard de frws.
En mai 2015, elle en émit pour 10 milliards de
frws
Et en ce mois de novembre 2015, la BNR vient
d’émettre encore des bons pour un autre 15
milliards de frws. Près de 60 milliards en une
année!La dette publique du Rwanda connait une
croissance exponentielle. De 20.90 % du PIB en
2008, elle est passée à 31.4 % du PIB en 2014. En
argent, seule la dette extérieure est passée de
1,572 milliard de dollars à la fin 2003 à 2,295
milliards de dollars en 2013. Elle était d’environ
un milliard de dollars en 1994. Notons tout de
suite qu’après le génocide, la dette publique du
Rwanda avait été quasiment toute effacée. |
Perezida Kagame Agiye kugabanya ibye
Abaturage
Kamuzinzi
26/03/2016
Perezida Kagame Agiye kuugabanya ibye Abaturage2016-03-26T13:24:38+00:00
Mu ijambo yahaye abaturage ba Rubavu kuri uyu wa Gatandatu President Paul
Kagame yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze bakoresha ibigenewe abaturage mu
nyungu zabo bigatuma abaturage baguma mu bukene, avuga ko bidatinze
abayobozi nkabo bazakurikiranwa bagashyirwa aho bagomba kuba bari.
Inzu Kagame yaguze Boston muri Amerika aho abana be bibera
Aliko kandi yirinze kuvuga kubyo yanyaze kuva ageze kubutegetsi, ntabwo
yigeze asobanura niba isambu ya muhazi azayigabanya abaturage, cyangwa niba
inzu yumutamenwa yubatse mu kiyovu kubutaka bwa nyakwigendera Yuvenali
Habyalimana azayisubiza Agathe Habyalimana nabana be.
Inzu yumutamenwa Kagame yubatse ahahoze ali kwa Habyalimana
Imbere muu nzu aho yakirira abashyitsi
Kigali Tower inzu ya Kagame yubatse ahahoze gare ya Nyarugenge
Perezida Kagame kandi yirengagije amazu yubatse mu mahanga akoresha
umutungo wa leta nibindi, inzu afite dubai, iyo yubatse yimuye gare ya
Nyarugenge ndetse niyo yaguze I BOSTON muri Amerika.
Maze ahubwo yibanze kutubazo twabo aba yaragabiye imbehe, Yavuze ko
abayobozi bamwe bafata ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, GIRA INKA
n’izindi bakabikoresha mu nyungu zabo bazakurikiranwa vuba aha.
Yagize ati: “…Abafata ibigenewe abaturage muri VUP,Gira Inka, bakabigira
ibyabo tuzabakurikirana babigarure kandi tubashyire aho bagomba kuba bari…”
Yasabye abaturage ko bazajya birinda gutora abayobozi nkabo kandi
bagatungira urutoki inzego zibishinzwe zikabikurikirana.
Perezida Kagame yashimye ko Ikigo cya Iwawa kiri gutanga umusaruro
kandi ngo ariko asaba ko uburezi n’ubuzima bizamurwa.
Yanenze ko hari abana muri Rubavu batajya mu ishuri kandi Leta
yarashyizeho uburyo bwo kwiga ku bana bose.
Yacyahe ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye kandi ubusanzwe abana
bagomba kujya kigwa.
Yagize ati: “Turaza guhana abo babyeyi batohereza abana kwiga ahubwo
bakabakoresha imirimo ivunanye.”
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango abo bana babamo hamwe
n’abarimu gufatanya bagakemura iki kibazo, abana bose bakajya kwiga.
Kagame yavuze ko muri Rubavu Mutuelle de Santé ititabiirwa neza asaba
abahatuye gukoresha amahirwe bafite bakatabira iriya gahunda.
Perezida Kagame yasabye abaturage gukoresha amashanyarazi bafite agatara
ka gakondo bita agatadowa kagacika kuko ngo kangiza ubuzima.
Ati:“Turashaka ko amashanyarazi mufite yongeerwa kandi akabyazwa
umusaruro.”
Yashimye urwego ubuhinzi bugezeho ariko asaba ko abahinzi bakomerezaho
bakiteza imbere imirire ikarushaho kuba mwiza.
Umukuru w’igihugu yasabye abavumvu gukorana isuku akazi kabo kugira ngo
bazamure umusaruro w’ubuki bakirinda gukoresha umwotsi kuko ngo ushobora
gutuma ubuki bugira ‘impumuro mbi’.
Yijeje abatuye Rubavu ko umuhanda wa Bralirwa uzakorwa ariko asaba ko
imihanda yabungabungwa binyuze mu kubaka miferege ifata amazi ntiyangize
imihanda yubatswe ihenze Leta.
President Kagame yasabye urubyiruko rwa Rubavu kubyaza umusaruro ingufu
n’ubumenyi rufite mu gukwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Yashimye ubuhahirane hagati ya Rubavu na DRC, asaba abaturage
kwitwararika ntibabe nyirabayazana w’ibibazo na DRC ahubwo bagahahirana
bakiteza imbere.
Yashimye uko CHAN yabereye Rubavu yegenze kandi avuga ko byabaye uburyo
bwo kwiteza imbere ku bashoramari baho.
Umukuru w’igihugu yari amaze iminsi itatu asura abaturage bo mu turere
twa Gakenke mu Majyaruguru no Rubavu mu Burengerazuba aho yaganiriye
n’abaturage ku bibazo bitandukanye asiga asabye abayobozi gukemura ibibazo
by’abaturage burundu.
Inzu iruhukirwamo Kagame yaguze Dubai £12 Million
Amwe muu madoka kagame aba yidegembyamo namadege
Kagame mu imboni ya « Panama Papers »Flavien
LIZINDE
Muri iyi minsi haravugwa ibyerekeranye no gusahura imitungo ya
rubanda bajya guhunika mu bihugu by’amahanga byishyuza umusoro muto cyane
w’ayo mafaranga aba yazanywe kubitswa aho, aribyo bita mu rurimi
rw’igifaransa "Paradis fiscal" cyangwa mu
cyongereza "tax haven". Ikivugwa cyane ubu ni
scandale des paradis fiscaux bise "Panama Papers"
aribyo bishatse kuvuga mu kinyarwanda "Impapuro z’i Panama"
igaragaramo n’agatsiko k’i Kigali karangajwe imbere na Paul Kagame. Ariko
ntibitangaje kuko abanyarwanda ntibahwemye kubivuga .
Ndibuka ko nko muri 2013 nigeze kwandika mvuga ziriya ndege zikiri
ebyiri zabaga muri Afrika y’Epfo zikaba zarahageze biciye muri imwe mu
masosiete ya Kagame atungwa agatoki n’iriya "Panama Papers"
yitwa Repli Investments N° 29 (Pty) Ltd. Iyi "sosiyeti ya
baringa" (société écran) niyo yajyanye bene ziriya ndege ebyiri
za mbere muri Afrika y’Epfo muri compagnie y’indege yitwa "ExecuJet".
Rapport ya "Panama Papers" yasohotse mu kinyamakuru cyo
mu Budage kivugamo ziriya. Byahiriranye n’uko tumaze iminsi tubivuga !
Uretse iyo sosiyete y’agatsiko ka Kagame hari n’izindi zizwi navuga nka
BCI Group, Capital Brokers,
Crystal Ventures, Intersec Security,
Inyange, Mutara Entreprises, Nexus,
n’izindi ntarondoye zizaza ubutaha muri "Panama Papers".
Reka twibukiranye turebe muri make ibyo nari nanditse : Nari natangiye
nsubiza ko Kagame nta gihe atazerera… ko biteye agahinda kumva ngo umukuru
w’igihugu asesagura ataretse no gusahura ibya rubanda mu gihe abaturage
bishwe n’inzara bikubitiyeho n’ubukene. Narakomeje nti ku byerekeye izo
ndege ebyiri ze Kagame yazisahuye kw’ imari y’igihugu akaba anazikodesha
na Leta y’u Rwanda yarazihungishije muri Afrika y’Epfo nyuma byamukomerana
akazihungisha muri Turikiya zikanagera mu Bugereki. Ku iyindi paragraphe
nagize ntya : Ese izo ndege ni izihe ? Ubwo nahise nzisobanura amavu
n’amavuko yayo : Mu ntangiriro z’umwaka w’2003 nibwo
Kagame yanyarukiye mu ruganda rukora indege arirwo rwita
"Bombardier Aerospace" rufite icyicaro mu mujyi wa
Toronto ahagura imwe muri izo zari zisanzwe zikora (ikoreshwa n’uruganda)
yakozwe mu kwa 04/2000 ikaguruka bwa mbere kuri 27/04/2000 ifite nimero zo
muri Canada C-GGJJ ikaba ariyo mu bwoko bwa Bombardier Global
Express. Nyuma mu kwa 08/2000 abayobozi bakuru b’urwo ruganda
bakomeje kuyikoresha ariko muri Amerika ifite nimero yaho N16FX kugeza
ubwo Paul Kagame ayiguze. Niyo ya mbere yari aguze ubwo hari ku ya
8/04/2003. Ubwo ya sosiyete ye yitwa Repli Investments
N°29 (Pty) Ltd ifitwe na ba J-Paul Nyirubutamwa,
Manasseh Nshuti na Hatari Sekoko (uyu
aragaragara muri "Panama Papers") aba ariyo iyigeza muri Afrika y’Epfo
ikambikwa indi nimero zaho ZS-ESA. Nyuma bayinjiza muri
sosiyete y’indege ikorera i Lanseria muri Johannesburg ariyo yitwa
ExecuJet.
Indi ya kabiri nayo ni Bombardier Global Express
yaguzwe ku wa 6/11/2008 ijya muri ya masosiyete navuze haruguru ifite
nimero zaho ZS-XRS nyuma yuko nayo yarakoreshejwe kuva
yasohoka mu ruganda rwayo i Toronto kuwa 3/08/2007. Icyo gihe isohoka mu
ruganda bwa mbere yari ifite nimero zo muri Canada C-FMND nyuma y’ukwezi
kuwa 25/09/2007uruganda ruyigurisha mu mujyi wa Richardson muri Texas
ifite nimero zo muri Amerika N74ZZ mbere y’uko igurwa na Paul Kagame mu
kwa 11/2008. Izo ndege ebyiri muri Afrika y'Epfo zitwaga ko ari i za Leta
y'u Rwanda mu by'ukuri ntaho byanditswe. Banyirazo bashakaga kutishyura
imisoro. Kuva aho abantu bari bazi banyirazo batangiye kubitangaza ku
mugaragaro nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa (Rwanda Briefing)
bikaba kimwe mubyo bashakaga kumuhora ngo bamwivugane (28/02/2010) nyirazo
w'ukuli n'ibisumizi bye byahise bishya ubwoba ubwo n'Afrika y'Epfo imenya
banyirazo itangira kubishyuza n'uko abatypes bahita bazihungisha babanza
muri Turikiya bakurikizayo mu Bugereki. Icyo gihe zari zigifite za nimero
zo muli Afrika y’epfo : ZS-ESA na ZS-XRS.
Muli uko kuzihisha ngo zitazagirwa ingwate na Afrika y’epfo ya société
yitwa "ExecuJet" yazikodeshaga yari yatangiye gushaka
umuguzi uzagura iriya ya mbere ifite nimero ZS-ESA. Nyuma
kuwa 22/04/2011 babonye uyifataho ubukode buzarangira
kuwa 30/04/2017 ariyo société ibarizwa mu mujyi wa
Jacksonville muli Floride (USA) ariyo "Al Ruchaid Aviation Ltd ".
Ubu yambaye nimero zo muli Amerika N1AR. Indi yo (ZS-XRS)
bari bashoboye kuyibonera sosiyete nayo isa nkaho ari "baringa" (écran)
izakoreramo ibarizwa i Athène mu Bugereki yitwa "Gain Jet Aviation"
mu kwa 12/2010 ikaba ifite nimero zo muli icyo gihugu
SX-GJN. Iyo ndege "Bombardier Global Express"
(SX-GJN) niyo Mme Kagame cyangwa inshuuti ze ziza nazo
gusahura. Izo ngendo zose zikishyurwa na Leta y’u Rwanda amafaranga ajya
mw’isanduka ya Kagame. Ubushize twabonye uko ingendo zingana Kagame yakoze
azerera isi. Muri make muri uyu mwaka 2016 duhereye
kw’itariki ya 04/01/2016 kugeza kuri 09/03/2016
twabonye ko amaze kugira igendo zigera 8 bingana n’amasaha 187
indege iguruka. Ikiguzi cyayo kikaba cyaratwaye €
1.212.600 (US$ 1.358.896,81) ubwo
bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali imwe na miliyoni cumi n’umunani
n’ibihumbi magana cyenda makumyabiri ni umwe magana inani mirongo icyenda
na tanu (RwF 1.018.921.895,81) ! Umwaka ushize
2015 Kagame yagize igendo zigera 37 bihwanye
n’amasaha 514 indege iguruka : 514h x €
8.600 (kw’isaha) = € 4.420.400 (US$
4.952.949,77) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga
Miliyali eshatu miliyoni magana rindwi na cumi nane n’ibihumbi magana tatu
mirongo itandatu na karindwi na magana rindwi mirongo itandatu na kabiri (RwF
3.714.367.762,36).
Turebe no neho ingendo Kagame yakoze umwaka 2014
n’amasaha byatwaye aguruka :
1. Hagati y’amatariki ya 14 - 15/01/2014 Kagame
yagaragaye i Luanda muri Angola mu nama
ya 5 isanzwe y’abakuru ba Leta na za guverinoma byo mu karere k’ibiyaga
bigari (5e Sommet des Chefs d’Etat et de Gouvernement de la
Région des Grands Lacs).
2. Hagati y’amatariki ya 20 - 21/01/2014 Kagame
yagaragaye i Naivasha muri Kenya mu nama
yahuje abakuru b’intara (47) aho bigaga ubufatanye n’imiyoborere myiza (Media
Group Governors’ Summit).
3. Hagati y’amatariki ya 22 - 24/01/2014 Kagame
yakomereje i Davos mu Busuwisi mu nama
ya "World Economioc Forum".
4. Hagati y’amatariki ya 29 - 31/01/2014 Kagame
yagaragaye i Addis Abeba muri Ethiopia
mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’umuryango w’Afrika (African
Union Summit).
5. Hagati y’amatariki ya 4 - 5/02/2014 Kagame
yagaragaye i Praia muri Cape Verde mu
nama nyafrika ngarukamwaka ku guhanga ibishya (Africa
Innovation Summit).
6. Tariki ya 12/02/2014 Kagame yagaragaye i
Los Angeles muri Amerika aho yasuye Fondation
Shoah (Shoah Foundation) no munama yiswe "Los
Angeles World Affairs Council".
7. Hagati y’amatariki ya 13 - 14/02/2014 Kagame
yakomereje i San Francesco aho yasuye Kaminuza yaho (University
of California).
8. Hagati y’amatariki ya 19 - 20/02/2014 Kagame
yagaragaye i Kampala muri Uganda mu nama
ya 4 y’imishinga y’ubufatanye mu muhora w’amajyaruguru (4th
Summit of the Northern Corridor integration Projects).
9. Hagati y’amatariki ya 22 - 23/03/2014 Kagame
yagaragaye i Dublin muri Irlande mu nama
yahuje abagize akanama gashinzwe kwihutisha ikoranabuhanga rya internet
inyaruka ku isi (UN Broadband Commission Meeting).
10. Tariki ya 25/03/2014 Kagame yagaragaye kw’incuru
ya kabiri i Luanda muri Angola mu nama
y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (Sommet des
Chefs d’Etat de la Région des Grands Lacs).
11. Hagati y’amatariki ya 2 - 3/04/2014 Kagame
yagaragaye i Bruxelles m’u Bubiligi mu
nama ya 4 yahuje umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu by’Afrika (4e
sommet UE-Afrique).
12. Hagati y’amatariki ya 22 - 23/04/2014 Kagame
yagaragaye i Boston muri Amerika aho
yasuye "Massachusetts Institute of Technology".
13. Tariki ya 25/04/2014 Kagame yakomereje i
San Francisco aho muri Amerika muri "Stanford
Global Speaker Series".
14. Tariki ya 26/04/2014 Kagame yanyarukiye mu mujyi
wa Lake Forest imwe igize akarere ka Los Angeles aho
yagaragaye mu Rusengero (Saddleback Church) ruyoborwa
n’incuti ye Rick Warren ngo mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 20 génocide
ibaye mu Rwanda.
15. Hagati y’amatariki ya 27 - 29/04/2014 Kagame
yakomeje kuba i Los Angeles muri Amerika
agaragara muri "Milken Institute Conference".
16. Tariki ya 1/05/2014 Kagame yagaragaye i
Nairobi muri Kenya mu nama ya 5 y’imishinga
y’ubufatanye mu muhora w’amajyaruguru (5th Summit of the
Northern Corridor integration Projects).
17. Hagati y’amatariki ya 7 - 9/05/2014 Kagame
yagaragaye i Abuja muri Nigéria mu nama
ya 24 yiga kubukungu bw’isi (World Economic Forum).
18. Tariki ya 11/05/2014 Kagame yagaragaye i
Nairobi muri Kenya mu gikorwa cyo gusinya
amasezerano n’u Bushinwa yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uva
Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali ukagera n’i Juba muri Sudani y’Epfo.
19. Tariki ya 16/05/2014 Kagame yagaragaye i
Genève mu Busuwisi mu Ikigo mpuzamahanga
cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (World Telecommunication and
Information Society).
20. Tariki ya 23/05/2014 Kagame yagaragaye i
Libreville muri Gabon mu nama yiswe "New
York Forum Africa".
21. Tariki ya 27/05/2014 Kagame yagaragaye i
New-York muri Amerika mu nama rusange y’Inama
y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu n’imibereho myiza (Economic
Social Council Meeting on Sustainable urbanization).
22. Hagati y’amatariki ya 25 - 27/06/2014 Kagame
yagaragaye i Malabo muri Guinée Equatorial
mu nama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango w’Afrika
yunze ubumwe (23rd Ordinary session of African Union assembly).
23. Tariki ya 8/07/2014 Kagame yagaragaye i
Accra muri Ghana ubwo Wole Soyinka yamurikaga
igitabo cye yise : "Crucible of the Ages – Essays in Honour of
Wole Soyinka at 80".
24. Hagati y’amatariki ya 3 - 7/08/2014 Kagame
yagaragaye i Washington D.C. muri Amerika
mu nama y’abayobozi b’ibihugu by’Afrika n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika (USA-Africa Leaders Summit).
25. Hagati y’amatariki ya 19 - 20/09/2014 Kagame
yagaragaye i Atlanta muri Amerika muri “Rwanda
Day”.
26. Hagati y’amatariki ya 20 - 27/09/2014 Kagame
yakomereje i New-York muri Amerika mu
nama Rusange ya Loni (United Nation General Assembly).
27. Tariki ya 1/10/2014 Kagame yakomereje i
Dubai mu barabu mu nama ya "Global Business Forum".
28. Tariki ya 6/10/2014 Kagame yagaragaye i
Trieste mu Butaliyani muri yubile y’imyaka 50
y’ikigo mpuzamahanga ku Bugenge cyitiriwe Abdus Salam (50th
Anniversary of Abdus Salam international Centre for Theoritical Physics).
29. Hagati y’amatariki ya 7 - 9/10/2014 Kagame
yakomereje i Kampala muri Uganda aho
yitabiriye inama ya 3 igamije gusuzumira hamwe uko hakongerwa ingufu mu
bucuruzi n’ishoramari hagati y’Uganda n’u Rwanda (3rd Uganda
Rwanda Business Forum) yitabira n’inama ya 7 y’umuhora wa
ruguru (7th Northern Corridor Integration Projects Summit)
ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 52 y’ubwigenge bwa Uganda (52th
Anniversary of Uganda Independence).
30. Hagati y’amatariki ya 20 - 22/10/2014 Kagame
yagaragaye i London mu Bwongereza mu
nama ku ishoramari mpuzamahanga muri Afrika (Global African
Investment Summit).
31. Tariki ya 26/10/2014 Kagame yakomereje i
Abu Dhabi mu barabu ari kumwe anaganira n’Igikomangoma cy’Ingoma
y’Abu Dhabi akaba na Minisitiri w’Ingabo Sheikh Mohamed bin Zayed Al
Nahyan.
32. Tariki ya 28/10/2014 Kagame yakomereje i
Busan muri Koreya y’Epfo mu nama ya 19
y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (ITU).
33. Tariki ya 29/10/2014 Kagame yakomereje i
Seoul muri Koreya y’Epfo asura ikicaro gikuru
cy’itumanaho "Korea Telecom Headquarters".
34. Tariki ya 31/10/2014 Kagame yakomereje i Jakarta
muri Indonesia m’uruzinduko rw’akazi (Visite d’Etat).
35. Hagati y’amatariki ya 4 - 5/11/2014 Kagame
yakomereje i New Delhi mu Buhinde mu
nama mpuzamahanga y’ubukungu "World Economic Forum".
36. Hagati y’amatariki ya 11 - 12/12/2014 Kagame
yagaragaye i Nairobi muri Kenya mu nama
ya 8 y’umuhora wa ruguru (8th Northern Corridor Integration
Projects Summit) ndetse n’ibirori byo kwizihiza isabukuru
y’ubwigenge bwa Kenya (Jamhuri Day).
37. Tariki ya 17/12/2014 Kagame yagaragaye i
Luanda muri Angola m’uruzinduko rw’akazi (Visite
d’Etat).
Amasaha indege yagurutse kuri izi gendo 37 bihwanye n’amasaha
591. 591h x € 8.600 (kw’isaha)
= € 5.082.600 (US$ 5.796.134,88)
ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali enye na miliyoni magana abiri
mirongo icyenda na tatu n’ibihumbi magana inani mirongo itanu n’icyenda na
magana rindwi na makumyabiri (RwF 4.293.859.720,55)
F-Flavien Lizinde (FlavLiz)
Bruxelles, 07/04/2016
Igiciro cy'amafunguro ye iyo yasohotse
IRYAVUZWE RIRATASHYE: WA MUHUNGU TWASOMYE MURI PANAMA PAPERS KO AKORESHWA MU
GUSAHURA UMUTUNGO W’ U RWANDA, NIWE UGIYE KURONGORA ANGE KAGAME
BANYARWANDA MUTUMVA, MUZEMERA RYARI KO KAGAME ARI GUSHYIRA U RWANDA MU KAGA?
NDENGEYINGOMA BILLY… izina riri kuvugwa cyane muri social media, kuko ari irya
mwene Ndengeyingoma Cyrille (ufite agataje hariya imbere ya Ecole Belge),
akaba ariwe Ange Kagame yahaye intoki, maze amwambika impeta ya fiyanse,
ubukwe nabwo bukaba bwegereje…
Muri 2016, dosiye yari ihishwe yiswe “PANAMA PAPERS” nibwo yasohotse hanze
kuko yari ibanga rikomeye, maze yerekana uburyo abategetsi b’abanyagitugu
bajya guhisha amamiliyari y’amadolari mu gihugu cya Panama.
Kuri lisiti ya “Panama Papers”, hariho uwitwa NDENGEYINGOMA wari ufite za
miliyoni z’amadolari kandi yiga muri Leta ya Massachusetts, aho bita “MIT”
(Massachusetts Institute of Technology), nk’umwe mu bakurikirana uko imitungo
y’igihugu cy’u Rwanda inyerezwa na Kagame ubwe n’umugore n’abana, bagakoresha
abo mu gatsiko kabo, twibajije uburyo Ndegeyingoma w’umunyeshuri usanzwe kandi
uvuka mu muryango wifashije ariko utakwita abaherwe, atunga za miliyoni
z’amadolari muri Panama!!! Icyo nakuyemo nta kindi, ni uko ayo “mahera” (wa
mugani w’abarundi) yari aya Kagame Polo…
Iryavuzwe riratashye rero, Kagame arabyerekanye, agiye gushyingira umwana
akoresha mu bujura bw’imitungo y’abenegihugu! Injiji nazo ziti turi mu “Cyama
cya FPR, kandi turacyize turakomeye”,muribeshya cyane kuko Kagame
abakoresha uko ashatse, akabanduriza amazina, bwacya akabanaga mu muhanda,
gereza cyangwa “iwabo wa twese”…
Andi makuru ni uko uriya Billy ari musaza w’umwe mu bakoze deal ya Arsenal
witwa Belise Kariza muri RDB, akaba ari Chief Tourism Officer (Belise Kariza,
uwo ugaragara muri stade ya Arsenal wambaye umupira wa Visit Rwanda).
Hasi
aha murebe iyo nkuru yanditswe muri 2016 ijyanye na Panama Papers kandi
yerekana Billy Ndengeyingoma.
Muri iyi minsi haravugwa ibyerekeranye no
gusahura imitungo ya rubanda bajya guhunika mu bihugu by’amahanga byishyuza
umusoro muto cyane w’ayo mafaranga aba yazanywe kubitswa aho, aribyo bita mu
rurimi rw’igifaransa “Paradis fiscal” cyangwa mu cyongereza “tax haven”.
Ikivugwa cyane ubu ni scandale des paradis fiscaux bise “Panama Papers” aribyo
bishatse kuvuga mu kinyarwanda “Impapuro z’i Panama” igaragaramo n’agatsiko
k’i Kigali karangajwe imbere na Paul Kagame. Ariko ntibitangaje kuko
abanyarwanda ntibahwemye kubivuga. Ndibuka ko nko muri 2013 nigeze kwandika
mvuga ziriya ndege zikiri ebyiri zabaga muri Afrika y’Epfo zikaba zarahageze
biciye muri imwe mu masosiete ya Kagame atungwa agatoki n’iriya “Panama
Papers” yitwa Repli Investments N° 29 (Pty) Ltd.
Iyi “sosiyeti ya baringa” (société écran)
niyo yajyanye bene ziriya ndege ebyiri za mbere muri Afrika y’Epfo muri
compagnie y’indege yitwa “ExecuJet”. Rapport ya “Panama Papers” yasohotse mu
kinyamakuru cyo mu Budage kivugamo ziriya. Byahiriranye n’uko tumaze iminsi
tubivuga ! Uretse iyo sosiyete y’agatsiko ka Kagame hari n’izindi zizwi navuga
nka BCI Group, Capital Brokers, Crystal Ventures, Intersec Security, Inyange,
Mutara Entreprises, Nexus, n’izindi ntarondoye zizaza ubutaha muri “Panama
Papers”.
Reka twibukiranye turebe muri make ibyo
nari nanditse : Nari natangiye nsubiza ko Kagame nta gihe atazerera… ko biteye
agahinda kumva ngo umukuru w’igihugu asesagura ataretse no gusahura ibya
rubanda mu gihe abaturage bishwe n’inzara bikubitiyeho n’ubukene. Narakomeje
nti ku byerekeye izo ndege ebyiri ze Kagame yazisahuye kw’ imari y’igihugu
akaba anazikodesha na Leta y’u Rwanda yarazihungishije muri Afrika y’Epfo
nyuma byamukomerana akazihungisha muri Turikiya zikanagera mu Bugereki. Ku
iyindi paragraphe nagize ntya : Ese izo ndege ni izihe ? Ubwo nahise
nzisobanura amavu n’amavuko yayo :
Mu ntangiriro z’umwaka w’2003 nibwo Kagame
yanyarukiye mu ruganda rukora indege arirwo rwita “Bombardier Aerospace”
rufite icyicaro mu mujyi wa Toronto ahagura imwe muri izo zari zisanzwe zikora
(ikoreshwa n’uruganda) yakozwe mu kwa 04/2000 ikaguruka bwa mbere kuri
27/04/2000 ifite nimero zo muri Canada C-GGJJ ikaba ariyo mu bwoko bwa
Bombardier Global Express.
Nyuma mu kwa 08/2000 abayobozi bakuru
b’urwo ruganda bakomeje kuyikoresha ariko muri Amerika ifite nimero yaho N16FX
kugeza ubwo Paul Kagame ayiguze. Niyo ya mbere yari aguze ubwo hari ku
ya8/04/2003.
Ubwo ya sosiyete ye yitwa Repli
Investments N°29 (Pty) Ltd ifitwe na ba J-Paul Nyirubutama, Manasseh Nshuti na
Hatari Sekoko (uyu aragaragara muri “Panama Papers”) kaba ariyo iyigeza muri
Afrika y’Epfo ikambikwa indi nimero zaho ZS-ESA. Nyuma bayinjiza muri sosiyete
y’indege ikorera i Lanseria muri Johannesburg ariyo yitwa ExecuJet.
Indi ya kabiri nayo ni Bombardier Global
Express yaguzwe ku wa 6/11/2008 ijya muri ya masosiyete navuze haruguru ifite
nimero zaho ZS-XRS nyuma yuko nayo yarakoreshejwe kuva yasohoka mu ruganda
rwayo i Toronto kuwa 3/08/2007. Icyo gihe isohoka mu ruganda bwa mbere yari
ifite nimero zo muri Canada C-FMND nyuma y’ukwezi kuwa 25/09/2007 uruganda
ruyigurisha mu mujyi wa Richardson muri Texas ifite nimero zo muri Amerika
N74ZZ mbere y’uko igurwa na Paul Kagame mu kwa 11/2008.
Izo ndege ebyiri muri Afrika y’Epfo
zitwaga ko ari i za Leta y’u Rwanda mu by’ukuri ntaho byanditswe. Banyirazo
bashakaga kutishyura imisoro. Kuva aho abantu bari bazi banyirazo batangiye
kubitangaza ku mugaragaro nka Lt Gen Kayumba Nyamwasa (Rwanda Briefing) bikaba
kimwe mubyo bashakaga kumuhora ngo bamwivugane (28/02/2010) nyirazo w’ukuli
n’ibisumizi bye byahise bishya ubwoba ubwo n’Afrika y’Epfo imenya banyirazo
itangira kubishyuza n’uko abatypes bahita bazihungisha babanza muri Turikiya
bakurikizayo mu Bugereki. Icyo gihe zari zigifite za nimero zo muli Afrika
y’epfo : ZS-ESA na ZS-XRS. Muli uko kuzihisha ngo zitazagirwa ingwate na
Afrika y’epfo ya société yitwa “ExecuJet” yazikodeshaga yari yatangiye gushaka
umuguzi uzagura iriya ya mbere ifite nimero ZS-ESA.
Nyuma kuwa 22/04/2011 babonye uyifataho
ubukode buzarangira kuwa 30/04/2017 ariyo société ibarizwa mu mujyi wa
Jacksonville muli Floride (USA) ariyo “Al Ruchaid Aviation Ltd “. Ubu yambaye
nimero zo muli AmerikaN1AR. Indi yo (ZS-XRS) bari bashoboye kuyibonera
sosiyete nayo isa nkaho ari “baringa” (écran) izakoreramo ibarizwa i Athène mu
Bugereki yitwa “Gain Jet Aviation” mu kwa 12/2010 ikaba ifite nimero zo muli
icyo gihugu SX-GJN. Iyo ndege “Bombardier Global Express” (SX-GJN) niyo Mme
Kagame cyangwa inshuti ze ziza nazo gusahura zigendamo.
Izo ngendo zose zikishyurwa na Leta y’u
Rwanda amafaranga ajya mw’isanduka ya Kagame. Ubushize twabonye uko ingendo
zingana Kagame yakoze azerera isi. Muri make muri uyu mwaka 2016 duhereye
kw’itariki ya 04/01/2016 kugeza kuri09/03/2016 twabonye ko amaze kugira igendo
zigera 8 bingana n’amasaha 187 indege iguruka. Ikiguzi cyayo kikaba cyaratwaye
€ 1.212.600 (US$ 1.358.896,81) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali
imwe na miliyoni cumi n’umunani n’ibihumbi magana cyenda makumyabiri ni umwe
magana inani mirongo icyenda na tanu (RwF 1.018.921.895,81)!
Umwaka ushize 2015 Kagame yagize igendo
zigera 37 bihwanye n’amasaha 514 indege iguruka : 514h x € 8.600 (kw’isaha) =
€ 4.420.400 (US$ 4.952.949,77) ubwo bingana n’amanyarwanda arenga Miliyali
eshatu miliyoni magana rindwi na cumi nane n’ibihumbi magana tatu mirongo
itandatu na karindwi na magana rindwi mirongo itandatu na kabiri ((RwF
3.714.367.762,36)…
Mu gusoma inyandiko z’izi mpapuro z’i
Panama kandi, haragaragaramo izina ry’umunyarwanda witwa Ndengeyingoma, akaba
ari umunyeshuri i Cambridge, muri Leta ya Massachusetts ya Leta Zunze Ubumwe
z’ Amerika. Aha Cambridge benshi bahazi nk’i Boston kuko ni imigi yegeranye
cyane, akaba ariho Kagame afite abaganga bamuvura, ndetse n’umuhungu we
Cyomoro akaba yarigeze kuhiga ariko agatsindwa amasomo yo muri Harvard School.
Ubutaha tukazabaha amakuru y’uburyo uyu Ndengeyingoma mwene Cyrille yaba
yaragiriwe icyizere kugera aho yandikwaho za miliyoni z’amadolari n’umuryango
wa Kagame.
Umusomyi wa The
Rwandan
Kigali
Le fils du président rwandais emménage dans la somptueuse maison de Beverly
Hills
Par James
McClain
Icône Plus
26 octobre 2021 à 12 h 41 (heure du Pacifique)
Jerritt Clark/Wireimage/Invision/AP
Icône PlusVendeurLindsey
Vonn, PK Subban
Icône PlusEmplacementBureau
de poste de Beverly Hills, Los Angeles, Californie
Icône PlusPrix6,9
millions de dollars
Icône PlusAnnée1958
Icône PlusLocataireIvan
Kagame
Icône PlusSpécifications5
564 pieds carrés, 4 chambres, 6 salles de bain
Icône PlusLa
taille du lot0,55 acres
Le Rwanda, pays africain enclavé, est pauvre. Près de 40 % de la population
vit encore en dessous du seuil de pauvreté, bien que la nation
majoritairement rurale soit actuellement en plein boom économique. Selon la
Banque mondiale, l'économie a progressé
de près de 10 % en
2019, grâce à l'augmentation de l'activité dans le commerce, la
construction, l'exploitation minière et le tourisme. Alors que la pandémie
de COVID-19 a mis un frein inattendu à cette croissance, une hausse
économique est à nouveau
attendue cette
année, le pays aspirant
à atteindre le statut
de pays à revenu intermédiaire au cours de la prochaine décennie.
Mais il y a de riches Rwandais, bien sûr. Le chef d'entre eux semble être la
famille du leader du pays Paul
Kagame ,
qui a dirigé la présidence pendant plus de 20 ans. Son fils aîné Ivan Kagame
est titulaire d'un MBA de l'USC et siège au
conseil d' administration de
l'agence d'investissement du Rwanda. L'entrepreneur à succès, 31 ans, passe
encore beaucoup de temps aux États-Unis, où il a emménagé dans un luxueux
manoir de Los Angeles qui a récemment été vendu pour 6,9 millions de
dollars, par disque.
La maison arbore même un pedigree sportif de célébrité. Il appartenait
auparavant à la skieuse olympique Lindsey Vonn et
à son ex-mari, la star du hockey sur glace PK Subban, bien que le couple
n'ait conservé l'endroit qu'un an – le vendant en mai, peu de temps après
leur séparation.
Décrite dans l'annonce comme un « fabuleux domaine de villas italiennes au
sommet d'une colline », la maison se trouve sur une longue allée et derrière
des portes. Construit dans les années 1950 mais radicalement remanié ces
dernières années, la structure européenne de style villa dispose de quatre
chambres et six salles de bains sur 5 500 pieds carrés, et est visuellement
dominée à l'avant par une longue rangée de colonnes carrées massives, toutes
peintes d'un blanc crème . Un garage pour trois voitures dispose d'une
station de recharge Tesla et la propriété d'un demi-acre est fortifiée par
un système de sécurité de haute technologie.
À l'intérieur, le foyer avec verrière se connecte au salon et à la salle à
manger formels. La cuisine avec une lucarne comprend deux îlots, tandis que
la salle familiale attenante dispose d'un bar avec évier et déborde sur la
cour arrière par des banques de portes françaises. Il y a trois chambres
d'hôtes, plus une retraite principale avec une cheminée, deux somptueux
dressings et deux salles de bain.
Photo : Redfin
Il n'est pas tout à fait clair qui possède actuellement l'ancien domaine
Vonn-Subban, ou si Kagame est le propriétaire lui-même ou simplement
loue. Les dossiers montrent que la propriété est maintenant enregistrée dans
une LLC gérée par un agent immobilier prospère basé au Nevada et un associé
connu de Kagame. (La propriété n'a jamais été officiellement inscrite à la
location, mais des maisons comparables dans le même quartier peuvent coûter
jusqu'à 35 000 $ par mois.)
Depuis qu'il s'est fait connaître politiquement au début des années 90, Paul
Kagame et son régime ont longtemps
été considérés comme des
alliés proches des États-Unis et des Nations Unies, bien que son régime
autoritaire - et sa réponse aux assassinats
d'opposants politiques -
aient engendré
des critique ces
dernières années. L'ancien chef militaire est largement crédité d'avoir mis
fin au génocide rwandais de 1994 qui a fait 800 000 morts et d'avoir stimulé
les investissements étrangers dans le pays semi-éloigné.
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
Photo : Redfin
lecteur d'écran en option
MOTS CLÉS