Jenerari KABAREBA James mu burobyi bw'amafi
.....................
Umugaba
w’ingabo z’u Rwanda Bwana Kabarebe James n’umuryango we, bafatanije n’umuryango
w’umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda no mu karere Bwana Mugisha Joseph
benshi bazi ku izina rya company ye « Fair Construction »
bigaruriye i société y’uburobyi bw’amafi mu biyaga byo muri Parc
National y’Akagera(Lac Ihema).
Mu
bisanzwe nta gitangaza cyakabaye kuba abanyarwanda nk’abo navuze haruguru
bashora imari yabo mu bikorwa by’uburobyi. Bipfa kuba byubahirije umuco
nyarwanda n’amategeko y’igihugu. Ariko rero si ko byagenze. Ubwo burobyi
bigaruriye babwambuye umwana w’umunyarwanda nyuma yo kumutoteza bitavugwa
kugeza n’aho bagerageza kumuvutsa ubuzima bwe mu buryo bwa kinyamaswa.
Nyuma
y’aho Bwana RUSHOMWINTWARI Sylvestre ari we tuvuga aha apiganiye kandi
agatsindira ku mugaragaro iyegurirwa ry’uburobyi bwo mu kiyaga Ihema kubera
ubumenyi n’ubushobozi yari yagaragaje cyane cyane mu guteza imbere umushinga
w’uburobyi ari na ko abungabunga Ibidukikije(Environnement) byo mu karere ka
Parc y’Akagera(dore ko ari na byo yigiye-ni écologiste w’umunyarwanda),
yashinze i société ikora neza ku buryo yaje gukurura amashyari ya ba ba
« bakame » twavuze aho hejuru.
Mumbabarire
kuba nkoresheje iryo zina « bakame » mvuga abanyacyubahiro cyangwa
se abafasha babo. Ni ukubera ko uburyarya n’ubucabiranya ari byo bakoresheje
mu kwegera Rushomwintwari kugeza aho bamwamburiye utwe. Uko byagenze ni
birebire cyane. Ariko icy’ingenzi kigomba kumenywa na buri wese ni uko Bwana
Rushomwintwari yatotejwe, agafungwa arengana kugeza n’aho bamuta…(mumbabarire
si ugusebanya cyangwa se gukabya inkuru, ni ko byabaye), Bwana Rushomwintwari
bamutaye mu musarani ku mabwiriza aturutse i bukuru ariko Imana ikinga akaboko
umusarani uramuruka, ashobora guhunga, asohoka uwo musarani yerekeza iyo mu
buhungiro. Mu gihe twandika iyi nkuru ntitwakwemeza ko akiriho kubera ko
bariya babisha be baje kumenya ko wa musarane wamurutse bagatangira
kumuhigisha uruhindu. Impungenge zacu rero ni uko dukurikije ubuhanga mu
bugome basanganywe, baba baramukurikiye aho yahungiye bakamusya.
Impamvu
twibanda kuri Rushomwintwari kandi hari n’abandi benshi barengana nka we, ni
uko ari umwe mu banyarwanda bake bari mu gihugu muri ibyo bihe bya 1998-2005
werekanye cyane urukundo afitiye u Rwanda n’abanyarwanda cyane cyane
akanerekana ubushake bwo gufasha inzego z’ubutegetsi mu mirimo yazo.
Aha
twatanga nk’urugero rw’ibaruwa yandikiye Perezida wa Republika amugira
inama ku byerekeye ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda
bikaba bikomeje no kugira ingaruka ziremereye ku bukungu bw’igihugu no ku
mibereho y’abanyarwanda bose.
Ndasoza
mpamagarira buri munyarwanda cyangwa se n’umunyamahanga wabishobora ngo
badufashe :
- Kumenya
niba Bwana Rushomwintwari yaba agihumeka, aha na we kandi aramutse abonye
iyi nyandiko, ntazazuyaze kutumenyesha ko akiriho n’aho yaba aherereye ;
- Ku
banyamategeko n’ababunganira babishoboye, twafatanya kugira ngo
dukurikirane ibi bintu by’akarengane n’urugomo kuko inyandiko n’ibindi
bimenyetso byinshi twashoboye kubikusanya tukaba tubifite.
- Abafite
ibyo bazi kuri aya manyanga bari bakwiye kwihutira kudufasha batanga
ubuhamya bwabo hakiri kare ku byo bazi kugira ngo ejo batazafatwa
nk’abagambanyi. Uruhare rwabo ni ingenzi kugira ngo abo babisha bose
batahurwe maze bakanirwe urubakwiye.
Kuri
izo ngirwa bategetsi navuze na zo, nagira ngo nzimenyeshe ku mugaragaro ko
twiyemeje(jye ubwanjye n’abo dufatanije) kuzakurikirana iki kibazo kugeza
aho ukuri kose kugiriye ahabona. Tuzifashisha abapfuye n’abagihagaze,
abahisi n’abagenzi, abanyarwanda n’abanyamahanga, ariko ukuri kugaragare.
Syi
we !!! Dore aho mwahereye muserereza abaturage. Mwabambuye utwabo,
murabacupiza ; abo mudakomerekeje cyangwa ngo mubasye murabamenesha. Ibyo
TURABIRAMBIWE.
Rutikanga
Jean d’Amour
...........................................................................................................................................................................................
KABAREBE JAMES MU BUCURUZI BW'AMAFI!?
Harya ngo Kagame Pawulo arwanya ''korabusheni"(corruption)?
Ese
koko Kabarebe Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda yaba afite uruhare mu
manyanga yaranzwe mu burobyi bw'amafi yo mu kiyaga cy'Ihema?
Mu nyandiko ye yo mu mwaka ushize yise ''CHEF
D’ETAT MAJOR GENERAL DES ARMEES, GENERAL KABAREBE JAMES, MU BUROBYI BW’AMAFI",
uwitwa Rutikanga Jean d'amour yavugagamo ibyago
by'umugabo witwa Rushomwintwali Sylvestre wahoze afite umushinga w'uburobyi
muri Parc national y'Akagera nyuma akaza guhohoterwa bikomeye bikanamuviramo
no guhunga na nubu tukaba tutaramenya neza igihugu abarizwamo.
Rushomwintwali twari twamwumvise by'amahushuka ndetse twigeze no kuvugana mu
mwaka wa 2005, icyo gihe yari muri Tanzaniya ariko ntiyahatinze. Icyo gihe
twagerageje kumusaba amakuru kuri dosiye ye ariko yanga kugira icyo
adutangariza. Yaratubwiye ngo turateta cyane. Ati ''Mwirengagije ko
abampohoteye wasanga n'aha bahankurikiye bakahantsinda?''.
Twakomeje
rero gushakisha amakuru ahagije kuri iyo dosiye ariko tukabura ibimenyetso
bifatika kugeza aho Rugamba Didier yatangarizaga ko abifite. Twabanje gufata
inkuru ya Rugamba nk'ibihuha ariko tumwandikiye aduha ibimenyetso bitari bike.
Icyakora twanze guhita tubitangaza kuko twari tugishakisha ibindi ndetse
tukaba twaragize amahirwe tukabona na za documents ndetse zisinye nk'uko muza
kubyiyumvira musomye iyi nyandiko.
Mu
by'ukuri Rushomwintwari yazize Mme Mudenge Espérance Mudenge, umugore wa
Kabarebe, azira Mudenge J.MV. musaza w'uwo mudamu, azira kandi n'umugore wa
Mugisha Joseph, umucuruzi ufite isosiyete yitwa ''Fair Construction'',
uwo mudamu akaba ari inshuti magara ya Madamu Kabarebe.
Byagenze bite rero?
Rushomwintwali yahoranye isosiyete yitwaga ''DRACAENAS HOUSE'' yari ifite no.
RC A6591 ikaba yarakoreraga i Kigali kuva mu mwaka wa 2000.
Mu ibaruwa
no. 426/Priv/BR/Am yo kuwa 11/10/2000, Minisiteri y'imari Secretariat
ya Privatisation yandikiye Bwana Rushomwintwali, igasinywa na Bwana Bayigamba
Robert wari Secretaire Exécutif, yamenyeshaga Rushomwintwali ko yemerewe
kugura umushinga w'uburobyi mu kiyaga Ihema ari na ko imusaba kugaragaza
uburyo n'aho yateganyaga gukura amafaranga ya ngombwa yageraga kuri
62.000.000Frw.
Mu
rwandiko no. 9/Priv/BR/AM rwo kuwa 10/01/2001, Bwana Bayigamba yasabye
Rushomwintwali nk'uwari uhagarariye ''DRACAENAS HOUSE'' gushyira kimwe cya
cumi(1/10) cya 62.000.000Frw kuri Compte no. 120.01.80 yo muri BNR. Ayo
mafaranga kandi yagombaga kuba yageze kuri compte bitarenze itariki ya
31/01/2001. Ayo mafaranga angana na 6.200.000Frw yatanzwe ari chèque no.
000028439 ya COGEBANQUE, i Kigali tariki ya 11/01/2001 mu izina rya
Secrétariat Exécutif ya Privatisation.
Mu
nyandiko mvugo y'inama rusange yo kuwa 15/02/2001, hagaragara uburyo haremwe
isosiyete yiswe SOPEM SARL(Société de Pêche du Mutara) ikaba ari yo yasimbuye
DRACAENAS HOUSE ya Rushomwintwali ku byerekeye umushinga w'uburobyi. Iyo nama
kandi yemeje ko Rushomwintwali aba Gérant wa SOPEM. Iyo nama yari yahuje nyine
Rushomwintwali Sylvestre, Ngarambe Emmanuel na Mudenge Espérance(Mme Kabarebe).
Na none mu
rwego rwo gusimbuza ''DRACAENAS HOUSE'' ''SOPEM", iyo nama yafashe icyemezo
cy'uko SOPEM igomba kwishyura DRACAENAS HOUSE 200.000$US nyuma y'umwaka umwe
umushinga w'uburobyi utangiye. Iyo nyandiko mvugo yasinywe n'abahuriye muri
SOPEM uko ari batatu kandi iriho cachet ya SOPEM.
Nk'uko
biboneka rero, Sosiyete DRACAENAS HOUSE ya Rushomwintwali Sylvestre ni yo
yapiganiye umushinga w'uburobyi kandi yarawutsindiye. Mu rwego rwo gufatanya
no kwongera ingufu, Rushomwintwali abisabwe na Mme Kabarebe na Bwana Ngarambe
Emmanuel, yemeye kurekura nako gusangira uwo mushinga w'uburobyi ku bwumvikane
bugaragazwa na Procès verbal y'inama twavuze haruguru.
Maze
Mme Afande yigarurira SOPEM!
Inyandiko
nyinshi dufite ziragaragaza bihagije uburyo madamu Kabarebe, akoresheje
ubucabiranya bwinshi n'uburemere bw'umugabo we, yakoze ibishoboka
n'ibidashoboka agamije kwigarurira SOPEM Rushomwintwali yari abereye Gérant
dore ko nubundi ari we yari yakesheje kubaho.
Uwo
mushinga wa SOPEM kandi wari warahaye akazi Bwana Mudenge JMV. akaba musaza wa
Madamu Kabarebe. Imyitwarire idahwitse y'uwo musore nko kugirira urugomo
runyuranye abakozi bo muri Pariki ndetse bamwe ntanatinye kubambura imbunda
z'akazi kandi atabahaye, gukora magendu(fraude) z'umuceri, isukali na kanyanga,
kurobesha imitego itemewe n'amasezerano SOPEM yari yaragiranye na MINECOFIN na
ORTPN. Ibyo byose bigaragara mu ibaruwa no. 055/2005 yo kuwa 23/05/2005
Rushomwintwali yandikiye Mudenge, na yo yakurikiraga indi ya no. 30/04 yo kuwa
16/12/2004.
Rushomwintwali yabanje kwihangana ariko biza kumunanira ndetse aza no gufata
icyemezo cyo kwirukana Mudenge maze aba akojeje agati mu ntozi. Kwirukana
muramu wa Afande Kabarebe James si ikintu cyoroshye mu Rwanda rwa FPR!
Nuko
Rushomwintwali yiyambaza Afande Kabarebe!
Ibintu
rero byaje gukomera cyane ndetse Mme Kabarebe afata icyemezo cyo gusesa
amasezerano SOPEM yari yaragiranye n'amwe mu mashyirahamwe y'abaturage bo mu
Mutara mu rwego rwo kubatera inkunga nk'uko byateganywaga n'amasezerano ya
SOPEM na Minisiteri.
Ibaruwa
Mme Kabarebe yandikiye Umurutasate Adeline kuwa 09/05/2005 isa n'igaragaza ko
Mme Afande yashakaga kwihimura kubera iyirukanwa rya musaza we. Bishobora
kandi no kuba kimwe mu bikorwa bitabarika yakoze mu rwego rwo gusabota
Rushomwintwali. Uyu mugabo wanze kuryamira ijambo yandikiye Mme Kabarebe
amubwira ko nta burenganzira afite bwo gusesa amasezerano mu izina rya
Sosiyete atanagishije inama abandi bayifitemo imigabane bose ngo babanze
babyumvikaneho kandi bikorwe hubahirijwe amategeko abigenga. Iyo baruwa
Rushomwintwali yandikiye Mme Kabarebe yayigeretse kandi ku ya yari yandikiye
Afande Kabarebe James na bwana Mugisha Joseph abatabaza ngo bagerageze
kumwumvikanisha n'abadamu babo. Ayo mabaruwa yose turayafite.
Dufite
ndetse n'ibaruwa yanditswe na Mme Umurutasate afatanije na Habiyaremye Jean
Baptiste bandikiye ubuyobozi bwa SOPEM banenga cyane imikorere n'imyitwarire
ya Mudenge Espérance ari we Mme Kabarebe. Muri iyo baruwa bavugaga ko
badashobora guha agaciro ibaruwa ya Mme Kabarebe ndetse bayitaga ''tract''.
Si
bwo Rushomwintwali agiye muri mabuso!
Icyemezo
MA/No. RPGR 120 213/S1/05/ME gifunga by'agateganyo Bwana Rushomwintwali
kiratangaje kikanasetsa kandi ariko kirababaje cyane. Biragaragara rwose ko
umucamanza Manishimwe Antoine wagifashe yari yabihatiwe kuko ''icyaha
cy'ubuhemu'' n'icyo ''kwiba hakoreshejwe imfunguzo zidakoreshejwe na nyiri
inzu'' cyari igipapirano. Rushomwintwali yafunzwe kuwa 08/06/2005 maze umuntu
yari asanze mu munyururu akaba yararegwaga kumena inzu no kwiba moteri ya
SOPEM baba bamurekuye by'agateganyo ngo arashaje!!!
Ibyo byose
byari ikinamico ryari rigamije gutesha umutwe Rushomwintwali ngo akunde agire
ubwoba maze abahebere SOPEM n'ibyayo byose. Ariko umugabo Murenzi Pamphile
w'umugororwa muri gereza ya Nyagatare wari wakoreshejwe mu gushinja
Rushomwintwali yaje gutinyuka yandikira ubushinjacyaha avuguruza ibyo yari
yamubeshyeye byose. Iyo baruwa ye ni iyo kuwa 10/06/2005 kandi dufite copie
yayo.
Ntibyatinze cyane rero Rushomwintwali arafungurwa ku itariki ya 28/06/2005
nk'uko bigaragazwa n'ikiza ry'urubanza DPA 007/05/HC/RWG y'Urukiko rukuru rwa
Repubulika rw'i Rwamagana ruburanisha imanza z'inshinjabyaha mu rwego
rw'ubujurire.
Nuko
Madamu Kabarebe yigira umuyobozi wa SOPEM!
Iminsi
Rushomwintwari yamaze afunze ntiyapfiriye ubusa Mme Afande. Bamaze
kumufungisha bihutira guhinduza ubuyobozi bwa SOPEM maze bwandikwa kuri
Mudenge Espérance nk'uko bigaragarira mu ibaruwa no.1460/16.03/01.03 yo
kuwa 21/06/2005 Minisiteri y'ubutaka, ibidukikije n'amashyamba yandikiye
Secrétaire Exécutif wa Secrétariat de Privatisation imumenyesha ko ''SOPEM
S.A.R.L" isigaye ihagarariwe na
Espérance MUDENGE.
Ibyo
byakozwe mu mayobera bisinywa na Bwana Rurangwa B. Eugène nka Conservateur des
Titres Fonciers kandi nta document n'imwe cyangwa se P.V ya Assemblée générale
ya SOPEM yashingiyeho. Mme Kabarebe rero amaze kwigarurira SOPEM, nta kindi
cyari gisigaye usibye kwikiza Rushomwintwali kugira ngo ejo atazavaho
agerageza kwirwanaho cyangwa ngo yishyuze ka kayabo ka 200.000$US kanditse mu
masezerano hagati ya ''SOPEM'' na ''DRACAENAS HOUSE''. Uwo mugabo
Rushomwintwali kandi na we ntiyari umuntu woroshye kuko atapfaga gukangika.
Nguwo uyu munsi mu kuvuganira abaturage ngo ntibagafungirwe akamama cyangwa
ngo babakubite, nguwo mu kwandikira Perezida wa Repubulika agerageza kumwereka
impamvu nyakuri zateye ibura ry'umuriro w'amashanyarazi mu gihugu kandi
ntatinye gushyira mu majwi bimwe mu bikonyozi byigereraga i bukuru. Ayo
mabarwa yose tuyafitiye copies, nibiba ngombwa tuzayagarukaho.
Mme
Kabarebe rero yamaze kubirambirwa ahitamo ''gufanyiya umushenzi" nk'uko
bivugwa muri Cyama. Maze atuma abantu bamujugunya mu musarani. Amahirwe ya
Rushomwintwali ni uko yasanze muri uwo musarani wari ukiri ''mushya'' harimo
igiti kinini kandi kirekira akabasha kucyuririraho agashobora gusohoka. Ariko
nyine yawusohotsemo ari indembe, ni Rutikanga yitaga ''kumuruka''.
Rubanda bagira urwenya!
Ariko
wabona na Rushomwintwali yashoboye kuhivana.Twaje kumenya ko hari abandi
bakoranaga batagize amahirwe nk'aye. Hari nk'umukozi umwe bishe nabi cyane ku
buryo uwakwandika ibyo bamukoreye byavamo inyandiko ingana n'iyi ngiyi.
Dushobora kuzabigarukaho ubutaha nibidushobokera.
Mu gusoza
iyi nyandiko, turasaba dukomeje abanyarwanda bose gushyira mu gaciro bakajya
bamagana ubugome aho bwaturuka hose batarebye ubwoko, akarere cyangwa ishyaka
rya politiki abagome baturukamo.
Tumaze kubimenyera, ibi
twanditse hari abazabyita ''gukwiza impuha'', ''gushyushya imitwe'', ''guharabika
ubutegetsi'', ''gusebanya'' no ''kwanduranya''. Nyamara
kandi akariho karavugwa kandi uvuze ko nyiri urugo yapfuye si we uba yamwishe.
Amahano nk'aya si Rushomwintwali yabayeho wenyine mu Rwanda. Na nubu twandika,
hari abaturage b'inzirakarengane bakomeje guteshwa umutwe n'abo bise ''abagizi
ba nabi'' batajya batahurwa ngo bamenyekane kandi bahanwe, hari abanyapolitiki,
abanyamakuru n'abandi baharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu baborera muri
gereza bazira gusa kutavuga rumwe na FPR, hari abahora babundabunda mu Rwanda
kubera gutinya DMI, LDF n'ibikoresho byabo, hari ndetse n'abategetswe ''gutaha
kare'' ngo baticwa, hakaba n'impunzi z'abanyarwanda zikiri nyinshi ku isi hose
zitegereje amahoro ngo zitahe zifatanye n'abandi kubaka igihugu. Ibi byose
kubirebera ngo ejo utitwa ibi n'ibi byaba ari ukuba inkundarubyino.
Twanze guhishira
ubugome, ubwicanyi n'andi mafuti yose. Ntituzaceceka ngo turatinya kwitwa ''byacitse''
mu gihe tuzi neza ko byacitse nyine. None se koko niba umuntu nka Afande
Kabarebe Jamesyizihirwa mu manyanga nk'ayo tubabwiye, Kayonga Charles
agashimuta inka z'abagogwe mu gihe Nziza yirirwa atohoza amagambo ''asebya''
Cyama ngo akaba avugirwa mu tubari tw'i Kigali, naho Kagame akigamba ngo
ararwanya ''korabusheni'' ari na ko yita bamwe mu byegera bye ''nothing'
cyangwa ''useless'', abanyamakuru batinyutse kwandika ukuri bagahinduka ''mayibobo'',
murasanga twaceceka rikarema?
Twabibabwiye kenshi
reka tubisubiremo : Muri Pop_info, TURAZIMURA ariko NTITUBESHYA.
Mugire
amahoro.
02/02/2007