Itangira ry'Umwaka w'Amashuri 2009 mu Rwanda


13/01/2009
 

 

 

Mu Rwanda, hari ibintu bidasanzwe bitandukanye byabaye mu itangira ry'umwaka w'amashuri 2009.Uwo mwaka w'amashuri watangiye ku itariki ya 12 z'ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2009. Muri uwo mwaka nibwo hatangijwe gahunda y'imyaka 9 mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza. Hahinduwe kandi n'ururimi rwo kwigishamo, aho amasomo yose azajya yigishwa mu rurimi rw'icyongereza cyonyine.

Minisiteri y'uburezi yamenyesheje ko kugira ngo izo mpinduka zishoboke, abanyeshuri bazajya biga mu byiciro bibiri, kimwe mbere ya sa sita ikindi nyuma ya sa sita.

Ibi kandi bizatuma amasomo yigishwaga mu mashuri agabanuka cyane. Mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza hazasigara higishwa amasomo 4 yonyine ku masomo 9 yari asanzwe yigishwa. Abanyeshuri bazayigamo bose bazajya bataha iwabo. Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri abanza, amasomo azava kuri 12 hasigare 5 yonyine.

Mu mwaka w'amashuri 2009, abanyeshuri biga birihira muri za kaminuza zigenga bo bararira ayo kwarika. Amafaranga y'ishuri batangaga yikubye hafi inshuro 2. Umwe mu barimu bamwe bo muri za kaminuza zigenga z'i Kigali, yatangarije Ijwi ry'Amerika ko ari itegeko rya Minisiteri y'uburezi. Abanyeshuri bamwe bigaga muri izi za kaminuza, batubwiye ko bagiye guhindura bakajya kwiga muri za kaminuza zo mu bihugu by'akarere u Rwanda ruherereyemo kuko ho ibiciro biri hasi.