Umariye iki igihugu cyawe?
Muri iki gihe tugezemo, ni ngombwa ko buri
munyarwanda wese asobanukirwa uko igihugu ke kimeze, uko kitwaye, aho cyavuye n'aho kijya. Ni
ukuvuga ko buri munyarwanda yagombye gusobanukirwa n'uruhare afite (cg se mugenzi
we afite) mu gutuma igihugu ke gitera imbere cg se inyuma. Urugero:-
Umunyarwanda w'umuhinzi arahinga akagaburira urugo rwe byaba amahirwe
agasarurira n'amasoko.
Mwalimu yigisha abana gusoma no kwandika ejo abo bana bakazavamo intiti zikorera
igihugu.
Muganga agerageza guhashya indwara maze ubuzima bw'abaturage bugakomeza kuba
bwiza, ...........
Ni muri urwo rwego abanyarwanda bakomeje kwibaza icyo umudepite w'ubu, mu mwaka 2002, amariye u Rwanda? Bamwe bashobora guhita bavuga bati umudepite ni intumwa ya Rubanda, bityo atuma ibitekerezo by'abaturge bigera ku nzego zo hejuru ndetse bagatuma rimwe na rimwe ibyo byifuzo bishyirwa mu bikorwa.. Nyamara iyo urebeye hafi usanga ibintu biteye ukundi. Mu bihugu bigendera kuri demokarasi, abadepite, ari zo ntumwa za rubanda, bafite inshingano zo gukora amategeko ndetse no gukurikiranira hafi ihinduka ryayo rikurikije igihe kigezweho. Bityo rero, ni abantu bo muri politiki bashinzwe gusabanisha amategeko n'abaturage. Birumvikana ko abo bantu bagomba kuba inyangamugayo kuko aribo bahagarariye Rubanda mu butegetsi.
Mu Rwanda ibintu byifashe bite? Abadepite batangiranye na Republika ya mbere. N'ubwo abenshi icyo gihe batari intiti mu byo amategeko, inibura wasangaga koko begereye abaturage dore ko ari nabo babatoraga bityo bakaba intumwa zabo. Ikindi kandi, abo badepite baranzwe no kwizirika umukanda dore ko umushahara wabo ntaho wari utandukaniye n'uwabandi bakozi ba Leta. Uko imyaka ishira indi igataha, urwo rwego rw'ubutegetsi rwagombye kugenda rurushaho gukora neza dore ko n'abaturage bagenda barushaho kujijuka.
Kuri Republika ya kabiri, intumwa za rubanda zakomeje gutorwa. Nyamara itorwa ry'abategekaga izo ntumwa (Président, Vice-président, Secrétaire député) ntiryari rifututse (basaga n'abashyirwagaho na perezida wa Republika), ibyo bikaba byaragiraga ingaruka ku mikorere yabo.
Kuri Republika ya gatatu, abagombaga kwitwa intumwa za rubanda basa naho bacanye umubano na Rubanda. Muti ese bite. Abadepite bashyizweho bavuye mu mashyaka . Nawe se bishoboka bite ko Ishyaka ritemewe gukorana n'abaturage mu gihugu cyose ryatanga abadepite bo kulihagararira muri icyo gihugu? Kugeza ubu, izo ngirwa mashyaka zikorera gusa mu murwa wa Kigali, naho ni mu kwaha kwa FPR. Ko amashyaka aba i Kigali gusa, byumvikana bite ko bafata umuturage wo mu Mutara cg i Cyangugu ngo ni depite w'ishyaka iri n'iri kandi iryo shyaka ridakorana n'abaturage baho? Ababikurikiranira hafi basanga ubwo buryo bwo gushyiraho abadepite bunyuranije n'ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Abadepite bariho ubu bihishe mu kwaha kwa FPR. Ntabwo ari intumwa za Rubanda. Amashyaka agomba gukorana n'abaturage bityo abadepite bayo bakava mu bayoboke. Hagombye kubaho rero uburyo buhuza UMUTURAGE - ISHYAKA- INTUMWA YA RUBANDA- LETA. Uko bimeze ubungubu rero, ni ukuvuga ko intumwa zitirirwa iza Rubanda zishyirwaho mu bwiru, Rubanda itigeze isobanukirwa. Kubera ko izo ngirwa mashyaka zikorera mu kwaha kwa FPR, birumvikana ko abadepite bose bashyirwaho na FPR, bityo bakaba bose ari abadepite ba FPR, ariko atari intumwa za Rubanda.
Mu bihugu byadutanze gutera imbere mu majyambere, abadepite nibo bashyiraho amategeko. Ndetse abaturage baho baciye akenge ku buryo bibariza ubwaboicyo intumwa yabo yabamariye. Ibyo bigaragarira aho abanyamakuru bemerewe kugaragaza imibare yerekana neza uko abadepite bagiye bavuga mu manama (interventions), umubare w'amategeko depite kanaka yitekerereje akageza ku bandi, n'ibindi n'ibindi. Birumvikana rero ko umudepite nyawe arangwa n'akazi ke mu guharanira icyazamura abaturage. Byaba se bimeze bite mu Rwanda? Ese abadepite koko bakora amategeko cg bategereza ko guverinoma iterana ikaboherereza imishinga bagahita bayemeza gusa? Ni bangahe bavugisha ukuri kubibera mu gihugu badatinya kuva mu kwaha kwa FPR? Ese ko intumwa ya Rubanda yagombye kwerekana ibyo yakoze imbere y'abaturage, intumwa za FPR ni responsable imbere ya nde?
Igitangaje ariko, ni uko izo ntumwa zitari iza Rubanda zigabaganije umutungo wa Rubanda . Turamutse dutanze urugero, mu myaka ya 80, umukozi wa leta wo hejuru (secrétaire d'administration) yafataga umushahara w'amafaranga ibihumbi makumyabiri na kimwe. Intumwa ya Rubanda yo yafataga ibihumbi mirongo itanu ni ukuvuga inshuro zirenga ho gato ebyiri. Ubungubu (2002) umukozi wa leta (secrétaire d'administration ) ageze ku bihumbi hafi mirongo itanu naho umudepite FPr ageze ku bihumbi magana inani, inshuro hafi 20. Ibyo biragaragaza urwobo abanyapolitiki bagenda bacukura rubatanya n'abakozi ba leta cyana cyane abitwa ngo ni abo hejuru. Mu gihe Rubanda rugufi itabaza ivuga ko itakibona icyo kurya gihagije, ushinzwe gushyiraho amategeko we ariyuzuriza inda nyamara kandi yarangiza ati: Muturage ukwiye gusorera akaruri kawe ubamo kuko bitagenze bityo nta kintu gishobora gukorwa mu gihugu! Abanyumva nabi bati imisoro siyo ihemba abadepite. Ikibazo si aho kiri, ahubwo Leta aho kugirango isesagure udufaranga twayo ku mishahara y'agatsiko k'abantu rimwe na rimwe batitaye ku nyungu z'umuturage, yagombye kuyasaranganya mu nzego zo hasi zikorana n'abaturage (la décentralisation doit s'accompagner du transfert des moyens particulièrement financiers). Byongeye kandi, imishahara irengeje urugero niyo yagombye gusoreshwa aho kugirango umuturage asorere agasambu ke atagira icyo avanamo. Abadepite b'ubu mu Rwanda si intumwa za Rubanda!