Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano
y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo
bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa
23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru
b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.
Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika,
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba
Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite;
Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora
gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi
w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.
Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka
wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
- Umushahara mbumbe
ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na
bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri
kwezi;
- Inzu yo kubamo
ifite ibyangombwa byose;
- Imodoka eshanu (5)
z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
- Amafaranga yo
kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta;
- Uburyo bw’itumanaho
rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi,
interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni
parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi
hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose
byishyurwa na Leta;
- Amafaranga
akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana
atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;
- Amazi
n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
- Uburinzi buhoraho
haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe:
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe
bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u
Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu
n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.
Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:
- Inzu yo kubamo
ifite ibyangombwa;
- Imodoka imwe (1)
y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na
Leta;
- Amafaranga yo
kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda
ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti
y’urwego bireba;
- Uburyo bw’itumanaho
rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa,
telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni
ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na
Leta;
- Amafaranga yo
kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi
magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
- Amazi
n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
- Uburinzi buhoraho
ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro
ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro
ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.
Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite,
Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma
Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite,
Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida
wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana
n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo
itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861
Frw).
Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi
ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na
mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).
Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite,
Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida
wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi
bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:
- Amafaranga y’icumbi
angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
- Amafaranga yo
kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi
magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti
y’Urwego bireba;
- Amafaranga yo
kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro
angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
- Amafaranga y’u
Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya
interineti igendanwa;
- Amafaranga ibihumbi
ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya
telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose
bibaye ngombwa.
- Amafaranga yo
kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu
z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya
mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya
w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3
cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi
ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana
na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu
gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese
umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda
miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana
atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).
Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe,
bikurikira:
- Amafaranga y’icumbi
angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw)
buri kwezi;
- Amafaranga yo
kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda
ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego
bireba;
- Amafaranga y’u
Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya
telefoni, fagisi na interineti byo mu biro;
- Amafaranga ibihumbi
mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti
igendanwa;
- Amafaranga ibihumbi
ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya
telefoni igendanwa ;
- Uburinzi buhoraho
ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
- Amafaranga yo
kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu
z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye
imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho
guhindurirwa umwanya w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2
cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari
Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara
yigeze kuyobora; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga
imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000
Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.
Abasenateri n’Abadepite:
Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana
n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo
ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi.
Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana
n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo
irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.
Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi
bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi
mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo
bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri
kwezi.
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha
gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:
- Amafaranga y’icumbi
angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000
Frw) buri kwezi;
- Perezida na Visi-
Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda
ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa
buri kwezi;
- Buri Musenateri na
buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu
(50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa;
- Amafaranga y’u
Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda
(35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa
ikoreshwa kuri mudasobwa.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4
cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi
ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana
na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu
gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu
gihugu
Amafaranga y’ubutumwa bw’imbere mu gihugu:
Iyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe
w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu,
bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa,
herekanywe inyemezabuguzi.
Iyo ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite,
Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta,
Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagiye mu butumwa
imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe
ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu
gihugu.
Iyo Abasenateri n’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa
amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida
rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.
Bitabangamiye ibivugwa mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 9 y’iri teka,
Abasenateri cyangwa Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu
gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri
hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.
Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze,
amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze,
agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli
Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu
gihugu.
Iyo ba Visi- Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite,
Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta,
Abaguverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri
n’Abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo,
Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza
ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.
Iyo abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bavugwa muri iri teka bagiye mu
butumwa hanze y’Igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’iteka rya Perezida
rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga.
Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira
Mu gihe Perezida wa Repububulika cyangwa uwahoze ari Perezida wa
Repubulika yitabye Imana, Leta yishingira ibijyanye n’amafaranga yose
akoreshwa mu mihango y’ishyingura kandi ikagenera umuryango wa
nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we
w’amezi atandatu (6).
Mu gihe umwe mu bandi banyapolitiki bakuru bavugwa mu ngingo ya 5, iya 6,
iya 7 n’iya 8 z’iri teka yitabye Imana akiri mu mirimo ye cyangwa nyuma
yaho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Leta itanga amafaranga
akoreshwa mu mihango y’ishyingura angana n’inshuro ebyiri (2) z’umushahara
mbumbe wa nyakwigendera. Leta iha kandi umuryango wa nyakwigendera
amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu
(6).