Perezida wa Repubulika aherutse gusinya iteka rituma abayobozi bakuru
b’igihugu bazajya bongezwa 10% by’umushahara nyuma ya buri myaka itatu (3).
Iri teka ryashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame tariki ya 18 Kamena
2014 rigenera umukuru w’Igihugu umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u
Rwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine na birindwi na
magana cyenda mirongo itandatu (5.547.960 Frw) buri kwezi.
Perezida wa Repubulika kandi yemerewe ibintu bitandukanye byishyurwa na Leta
birimo inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka eshanu (5) z’akazi za
buri gihe n’ibyangombwa byazo byose; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu
rwego rw’akazi; uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni
itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet
igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya
ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha
kuzuza inshingano ze.
Umukuru w’Igihugu yemerewe kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na
miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw ) buri
kwezi; hakiyongeraho no kwishyurirwa amazi n’amashanyarazi.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe
bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u
Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itanu na kimwe
n’ijana na makumyabiri n’icyenda (3.951.129 Frw) buri kwezi.
Aba nabo bagenerwa ibindi bibafasha mu buzima busanzwe ndetse n’akazi bifite
agaciro karuta ak’umushahara bagenerwa.
Mubyo bemerewe harimo inzu yo kubamo, imodoka ibafasha mu kazi kandi
yitabwaho na Leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi no mu rugo,
amafaranga y’itumanaho rya telefoni na interineti.
Abaministri bahabwa umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw gusa
bakongerwaho amafaranga angana na miliyoni 5 yo kugura ibikoresho byo mu
rugo n’amafaranga 500.000 yo kwishyura inzu.