Guverioma Kagame A. MUREKEZI
24/7/2014
Abashya binjiye muri leta
- Ambasaderi Rugwabiza Valentine wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, yagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba.
- Habineza Joseph wari Ambasaderi muri Nigeria yagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo (mbere y’uko ahagararira u Rwanda muri iki gihugu, yari ayoboye iyi minisiteri).
- Dr Uzziel Ndagijimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
- Tony Roberto Nsanganira yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.
- Francis Kaboneka wari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
- Francis Gatare wari Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere.
- Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
- Mukeshimana Gelardine yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Abahinduriwe za ministeri
- James Musoni wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo.
- Prof Silas Lwakabamba wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo yagizwe Minisitiri w’Uburezi
- Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri y’Umutungo Kamere.