Gari ya moshi ndende muri Africa izubakwa mu 2014 ihuze Tanzania, Rwanda, Burundi
Inyenteri News

May 4, 2012 By Leave a Comment
Iyi nzira ya gari ya moshi izaba ariyo ndende muri Africa ikazaba ifite agaciro ka miliyari 5 USD izubakwa mu 2014 ihuze u Rwanda, Burundi na Tanzania nkuko byemejwe kuri uyu wa 3 Gicurasi n’umuyobozi mu kigo cy’ubwikorezi mu Rwanda.


Gari ya moshi ziri gukoreshwa muri Africa ubu 65% ngo zirashaje cyane
Elias Twagira umuyobozi mukuru wa Rwandan Transport Agency (RTDA) yabwiye itangazamakuru ko “ kubaka iyi nzira ya gari ya moshi bizafasha gukomeza ubucuruzi buganisha ku iterambere ry’u Rwanda biciye mu guhahirana n’ibihugu duturanye bizaba byoroshye kubera iriya nzira yihuse”

Uyu muyobozi yatangaje ko kugera mu mpera za 2013 ibisabwa ngo uriya mushinga utangire bizaba byatunganye ku buryo imirimo yo kubaka uriya muhanda izatangira mu ntangiriro za 2014, imirimo izatwara miliyari zisaga 5 z’amadorari y’Amerika.

Twagira yatangaje ibi mu gusoza inama nyunguranabitekerezo yasuzumaga uriya mushinga w’umuhanda wa gari ya moshi izaba inyura Daresalam-Isaka-Kigali-Musongati (mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Uburundi)

Iyi nzira ya gari ya moshi nisozwa bivugwa ko izazamura ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’inganda muri rusange.

Iyi nzira kandi ngo izakemura ikibazo cy’amasaha meshi imodoka zamaraga mu muhanda zihuza Tanzania, Rwanda, Burundi na Uganda na Kenya.

Iyi nzira biteganyijwe ko izaba ifite uburebure bwa km 1 5000. Yuzuye ireshya itya yaba ariyo nzira ndende ya gari ya moshi muri Africa.

Soudan niyo ifite inzira za gari ya moshi ndende muri Africa, zifite uburebure bwa km 5000, izi nzira zihura ziva Port Sudan ku nyanja itukura ikagera Nyala mu burengerazuba, indi nzira ihura n’iyi ikava Wadi Halfa mu majyaruguru ku mupaka na Misiri ikagera ahitwa Wau mu majyepfo (south Soudan). Hafi 1/2 cy’izi nzira ntikigikoreshwa kubera intambara.


Gari ya moshi nshyashya zizafasha africa ejo hazaza ibihugu byuburayi bizimaranye imyaka.