ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No ISH 2020/09/010/Kiny
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2020 u Rwanda rwagiranye n’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, amasezerano arebana na “status” y’ingabo zayo mu gihugu cy’amahanga, mu magambo ahinnye SOFA (Status of Forces Agreement). Nyamara ayo masezerano yagizwe ubwiru na Leta ya Kigali kugeza ubu ndetse ntiyigeze akurikiza inzira zemewe n’amategeko, harimo kuyamenyesha inteko ishinga amategeko ngo iyemeze no kuyatangaza mu igazeti ya Leta. Ibyo byatumye, Ishyaka Ishema, ku itariki ya 03 Kamena 2020, risohora itangazo rigenewe itangazamakuru No ISH 2020/06/006, dusaba abayobozi b’u Rwanda kudakomeza kugira ubwiru amasezerano igihugu kigirana n’ibindi bihugu by’amahanga kuko ubusanzwe yagombye kuba akorwa mu nyungu z’abenegihugu bose.
1. AYA MAZEZERANO U RWANDA RWAKORANYE NA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA ATEYE INKEKE.
A. UKO TWAMENYE IBIKUBIYE MURI AYA MASEZERANO
Ishyaka Ishema rimaze kubona ko amasezerano agizwe ubwiru, byaduteye inkeke maze dushaka kumenya ibiyakubiyemo. Twegereye abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika tubagezaho impungenge zacu n’iz’Abanyarwanda bose muri rusange, ni bwo badutangarizaga ayo masezerano yanditse mu rurimi rw’icyongereza kandi akaba asinyweho n’impande zombi zayagiranye.
Nk’uko bigaragara, ayo masezerano ashyinguwe ku izina ry’ “Amasezerano n’izindi nyandiko mpuzamahanga, urutonde No 20-528, akaba afite umutwe ugira uti: “AMASEZERANO HAGATI YA GUVERINOMA YA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA NA GUVERINOMA YA REPUBULIKA Y’U RWANDA AGENA STATI Y’INGABO ZA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA MU GIHUGU CY’U RWANDA”.
B. IBIKUBIYE MURI AYO MASEZERANO YAGIZWE UBWIRU
-Muri macye ayo masezerano agamije gutuza ingabo z’Amerika ku butaka bw’u Rwanda akanazemerera kuhakorera ibikorwa by’ubwoko bwose nta genzura cyangwa indi nkomyi iyo ariyo yose. Ibi bikaba bihabanye n’itegekonshinga ndetse n’andi mategeko.
– Aya masezerano aha uburenganzira Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika:
– Kohereza ingabo n’abakozi bayo gukorera mu Rwanda nta ruhushya basabye, kwinjira no kwinjiza ibikoresho byabo, gusohoka no gusohora ibikoresho byabo nta sakwa ribayeho.
– Gutumiza no kohereza mu mahanga ibikoresho byose bifuza nta genzura cyangwa andi mananiza, hakoreshejwe inzira zose bashaka: iz’ikirere, ubutaka cyangwa amazi.
– Gushyiraho iminara ya Radiyo yigenga.
– Gusonerwa imisoro n’amahoro y’ubwoko bwose mu gihe bakiri mu mbibi za Repubukika y’u Rwanda, kugira ubudahangarwa bungana n’ubw’ abahagarariye ibihugu byabo.
– Kwambara gisirikare no kwitwaza intwaro igihe cyose bari mu kazi kabo, kandi mu gihe cyose bakorera ibyaha abatarebwa n’aya masezerano bakaburanishwa n’inkiko z’Amerika hanakurikijwe amategeko y’Amerika.
– Ko nihavuka andi makimbirane ayo ariyo yose ashingiye kuri aya masezerano batazigera bitabaza inkiko ahubwo bazayarangiza mu bwumvikane.
– Kuzibukira ibirego byose byaturuka ku gihombo, kwangiza, gukomeretsa cyangwa urupfu biturutse ku bakozi babo bari mu kazi.
-Ikibabaje kandi gikwiye gutera agahinda buri munyarwanda ukunda igihugu cye ni uko aya masezerano akubiye mu ngingo 16 zose nta na hamwe agaragaza inyungu u Rwanda rwo ruzayakuramo.
2. TURASANGA:
-Abategetsi ba RPF Inkotanyi bakomeje politiki yo gusuzugura rubanda, bahonyora amategeko, no gufata bugwate inzego z’igihugu bakazikoresha mu nyungu zabo gusa, zidafite aho zihuriye n’iza rubanda birengagije ingingo ya 167, igika cya mbere n’icya kane n’ingingo ya 170 z’itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Naho ingingo ya 169 y’iryo tegeko, mu gika cya mbere igira iti:
“Birabujijwe gukora amasezerano mpuzamahanga yemera gutuza ingabo z’amahanga mu Gihugu”.
– Turasanga ibikubiye muri aya masezerano byambura igihugu cyacu ubusugire bwacyo kandi bikavogera bikabije n’uburenganzira bw’umwenegihugu;
-Aya masezerano abangamiye cyane umutekano w’igihugu ndetse n’uwa Akarere kose muri rusange;
-Aya masezerano agamije kugurisha u Rwanda mu buryo budasubirwaho;
-Amasezerano nk’aya abayobozi ba Repubulika ya mbere n’iya kabiri banze kuyasinya mu rwego rwo gusigasira inyungu rusange n’ubusugire bw’igihugu cyacu.
3. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE
Turasaba Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na yo gusuzumana ubushishozi aya masezerano, maze igategeka Guverinoma ya RPF guhita iyasesa byihuse kuko akocamye kandi adakurikije amategeko y’u Rwanda.
U RWANDA SI IGIHUGU KIGURISHWA.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho ubutegetsi bukorera mu mucyo na Demokarasi
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Bikorewe Montreal kuwa 13/09/2020
Nadine Claire KASINGE
Perezidante
Ishema Party