Discours de P. Kagame à Rebero(Bwisige-Byumba) le 31 avril 2003
Impinduka ya
politique yatangiye mu Rwanda kuva cyane cyane muli 94,
aho aya marorerwa abereye, ndavuga cyane cyane kuko ingamba
z'impinduka zatangiye mbere yaho imyaka itali micye, bikagorana, biza
kuvamo itsembabwoko n'itsembatsemba ndetse, aliko guhera icyo gihe
gukomeza kugeza ubu, no gukomeza kugera imbere, iyo mpinduka ifte
gahunda.
Iyo minduka,
abanyarwanda bose, na Leta y'ubumwe, bayifiteho
inshingano. Ni inshingano kandi idakuka, ni impinduka izakomeza
itazasubira inyuma. Kabone n'abifuza kugira ngo bakomereke
mbere
y'uko babyumva, nabyo dufite inshingano yo kuzabibaha. Kugira ngo
babyumve. Impinduka iriho yatangiye guhindura ubuzima na politiki
by'abanyarwanda, bishingiye ku bumwe bw'abanyarwanda, bishingiye ku
mutekano w'abanyarwanda, bishingiye ku guter'imbere kw'abanyarwanda,
bishingiye kuli démocratie dushaka guha abanyarwanda, bishingi kuli
politiki y'u Rwanda kugira ngo rubane neza n'andi mahanga n'ibindi
bihugu, iyo politiki ntabwo izahinduka. Ahubwo guhinduka itera imbere
irushaho kuba neza, ntishobora guhinduka isubira inyuma. Kuko ntabwo
ali ikintu cyaje ngo cyikore gusa, gikorwa n'abantu, kandi abantu
bafite ingamba zo kubigeraho, byanze bikunze. N'abanyarwanda bacya
batarabyumva, nibo navugaga mbere niyo baba bifuza ngo babanze
babikomerekeremo kugira ngo babyumve.
Aliko cyane cyane
bili mu bantu biyita abayobozi, ntabwo biba mu
baturage. Abaturage mwe muli abantu beza rwose nta cyibazo mugira
Bagenzi banjye
nicaranye nabo hano b'abayobozi, niho usanga ikibazo.
Ibyo bibazo kandi, inkomoko yabyo cyane cyane, ni inda nini, ni
ukudahaga, ni ukutanyurwa. Ni uguhabwa uburenganzira bwawe, ugahabwa
amahirwe, warangiza ukabihindura ubusa. Cyane cyane ali uko umuntu
yireba kurusha uko areba inyungu z'abanyarwanda.
Aliko kubera ko
abanyarwanda bo muli rusange babyumva nta kibazo
bafite, twebwe abayobozi turoroshye kubona umuti. Kwishakamo umuti.
Tuzawubona. Urahari ku ruhande runini, ni akabazo gato kaba gasigaye
gusa. Ibyo mujya mwumva rero, limwe na limwe, by'abagenda,
by'abagaruka, by'abagira bate, ibyo nabyo bijyanye n'uburenganzira
bw'abantu. Kugenda, kugaruka, aliko nk'uko navuze, ya gahunda
y'abanyarwanda turimo, inzira turimo yo kugenda dutera imbere,
ntakizayihindura. Kwaba kugenda kwaba kugaruka. Niba ar'ukuza bashaka
kuyisubiz'inyuma, bazakomereka. Niba ali cyo
bifuza kugira ngo bumve
ko abanyarwanda bababaye kumar igihe kinini, ali ubukene, ali
ubujiji, ari amacakubili, ko ibyo abanyarwanda batacyibyifuza,
bashaka kugira ngo batere imbere.
Ibyo kubivuga ntyo,
ndabitekereza bihagije, ndashakisha ikintu
cyabisubiza inyuma nkakibura. Ntabwo njya nkibona. N'abagerageza baba
abo dukorana, baba ababa hanze n'ibibafasha, ntacyo bazahindura rwose
icyo nagira ngo nkivugire aha kandi nabibabwiye kuva kera. Nababwiye
ngo impunzi tuzazicyura zo muli Kongo, turazicyura. Nababwiye ngo
tuzabaha umutekano turawubaha. Nababwiye ngo iyi nzira izakomeza,
izakomeza. Sinzi impamvu abantu batajya bemera ukuli umuntu ababwira.
Aliko impamvu
batabyemera, ni uko bilimo n'ineza nyinshi. Bilimo
kubabalira kwinshi. Ngira ngo abantu bageraho bakabisomamo,
bakabyumva nabi. Ntibabone ko ali inshingano yo guha abantu
uburenganzira ngo babukoreshe neza, amahirwe ngo bayakoreshe neza, bo
bakibwira ngo, abatuma bibaho, ngira ngo bakibeshya ko ali imbaraga
nke bafite.
Icyo bikora gusa,
ikibazo limwe na limwe, ni uko bigenda bigabanya
izo mbabazi. Bigatuma hari ibyo abantu bagomba gukora bitali ngombwa.
Aliko ku mutekano w'abanyarwanda, rwose, mbebwe bantu ba Rebero,
bantu ba Byumba, mujye mukora akazi kanyu neza, nta kwishisha,
muharanire umutekano wanyu, ntabwo umutekano wanyu uzahungabana na
limwe, baba ababazamo cyangwa se abaturuka hanze cyangwa se baba
abaturanyi. Ntibishoboka. Ubushobozi bwo kulinda umutekano
w'abanyarwanda, cyane cyane bishingiye no ku banyarwanda, burahari.
Ubushobozi burahari buhagije. Buranarenze. Burenze ubwo muzi. Aliko
wenda ntabitinzeho, kubivuga gusa ntabwo bihagije, nizeye ko bitazaba
ngombwa kubyerekana ko ubwo bushobozi buhari, nicyo umuntu ahora
yilinda gusa.
Aliko, mu bashaka
kugenda nk'uko nabivuze, cyangwa mu bashaka
kwinjira, n'abandi tuzi, turaza kubabwira, hari ababa bashaka kugenda
bakibwira ko uba utabizi, aliko tuzajya tubibutse ngo bagende. Hali
abo nza kurekure bali bagifashwe n'akazi, ako kazi ndaza kubasaba
kugasubiza abanyarwanda, noneho bashaka inzira bigendere. Abo bose
bamwe mujya mwumva bagenda, bagenda tubizi, tukabihorera. Yajya
kugenda akagenda yububaaaa, akagira ate, yibwira ngo alihisha kandi
tuzi ngo aragenda.
Mu bagenda, hali abo twambura akazi kubera ko tuzi ko bashaka kugenda
kugira ngo babone uko bagenda. Kugenda jye ntacyo bintwaye. N'abandi
bakivunwe n'akazi ko gukorera abanyarwanda, bashaka kugenda, turaza
kugashyira iruhande, bakomeze bagende.
Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira
ko dutunze ibiyasya n'ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya
ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa.
Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa
nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo
aziba. Abanyarwanda ubanza..
Nagira ngo rero, ibyo
ndabivugira ko, ku nshingano yo gukomeza gutera
imbere, yo gukomeza kubaka igihugu, n'ibi bindi tugiye kujyamo, ngira
ngo muzi iby'itegeko-nshinga, ubu biliho binozwa, bili hafi
kurangira, bili mu nteko ubu biligwa, vuba aha bizajya muli
referendumu mu kwezi kuza, kwa gatanu kurangira nk'uko byemejwe,
nyuma y'aho hazaba amatora, amatora y'a Prezida wa Republika, amatora
y'abadepite, ibyo byose tulifuza, kandi turabasaba ko byazaba
mw'ituze, mu mucyo, kandi turumva ali ko bizamera, ni haba hali
abatabyifuza ko ali ko bizamera, tuzabemeza ko ali ko bigoma kumera.
Ntabwo bizahinduka. Ko bizagenda neza, mu mucyo, neza. N'ikizavamo,
jye nababwira ko kizwi. Muli ayo matora, hazavamo abazatorwa, jye
navuga ijana kw'ijana ko mbizi, ko ali abazaba bakulikiza gahunda,
politiki dufite yo kubaka iki gihugu. Niko bizamera. Kandi nzi ko
namwe ali ko mubizi. Kandi nzi ali ko mubishaka, ibyo kugira ngo
gahunda yo gukomeza umutekano, ubumwe bw'abanyarwanda, amajyambere
y'abanyarwanda, demokarasi, abe ali byo tugeraho. Amacakubili,
uzazana amacakubili, kuko bamwe bazaza ni byo bagenderaho n'ubwo
babihisha, nta mwanya bazabona.
Kubera ko nababwiye
ko iyo gahunda yo kubaka igihugu, ntabwo
izahinduka. Ni uko icyo mba nifuza gusa ni uko bizaba ku neza. Ibyo
byose tulifuza ko bizaba mu mucyo, mu mahoro, aliko icyo nzi ni uko,
aho bizaganisha, ali ugukomeza kubaka igihugu. Abashaka kugisenya nta
mwanya bazabona.
Ibyiza abanyarwanda
bamaze kugeraho, muli iyi myaka hafi icyenda
tugiye kumara, limwe na limwe igitangaza, ni uko abanyarwanda ahali
ali bo batabizi gusa. Abandi batubamo, batali abanyarwanda
b'abanyamahanga cyangwa abo mu mahanga yo hanze, bavuga ko nta handi
biba rwose. Ikintangaza ni abanyarwanda ubwabo, batabibona gusa.
Aliko ndizera ko igituma babikora bigakunda, abanyarwanda, ubwo ni
uko n'amaherezo bazabibona, bakabona ko ibyo bakora ali byiza,
bakanabyumva nabyo bikabageza ku cyifuzo bifuza. Cyo kugira ngo
dutere imbere, kugira ngo tugire ubumwe, kugira ngo u Rwanda rwongere
rube igihugu cyitagayitse. Kuko ntabwo ubundi, mu mateka maremare y'u
Rwanda, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika. Sinzi impamvu abantu bamwe
bashaka kurugayisha. Ntabwo u Rwanda, mu mateka tuzi na mbere
tutarabaho aliko dusoma, ntabwo u Rwanda rwigeze rugayika.
Rwakoraga ibintu byiza, bituma abantu memera ko ali igihugu gifite
abantu bacyo batagayitse."""
(Paul KAGAME,
Bwisige-Byumba, avril 2003, propos rapportés par SENGA-KA,
sur Rwanda-l).