Budget national 2004: 334 milliards de
FRW,
dont BO: 225 milliards
BD: 88 milliards de FRW
INGENGO Y'IMALI RIS JPK 4/12/03
Umushinga w'ingengo y'Imali y'umwaka 2004, ugizwe n'amafaranga angana na Miliyari magana atatu na mirongo itanu n'enye, na Miliyoni magana atanu na mirongo ine n'eshanu, n'ibihumbi ijana na mirongo icyenda n'umunani n'amafaranga magana abiri na mirongo icyenda n'umunani (334.545.198.298) uyu munsi wagejejwe ku bagize umutwe w'abadepite mu nteko ishinga amategeko, kugirango wigwe kandi wemezwe.
Minisitiri w'Imali
n'igenamigambi, Dr Donald Kaberuka watangaje uwo mushinga w'ingengo y'Imali,
yavuze ko uyu mwaka ingengo y'Imali iziyongera ugeraranije n'iy'umwaka ushize.
Ibyo ahanini bikazaterwa n'abana bazigira ubuntu mumashuri abanza, kugerageza
kwegereza abanyarwanda imiti igabanya ubukana bwa SIDA, kwita kubikorwa bijyanye
n'ubuzima no gutanga imirimo kubaturage, kwonger amafaranga agenerwa uturere,
kugaburira za Gereza ndetse no kwishyura imyenda y'amabanki n'iyindi.
Nkuko minisitiri Donald Kaberuka yabivuze, imisoro yo ntizongerwa, nubwo ingengo y'imali yo iteganywa kwiyongera. Amafaranga azakoreshwa mubikorwa byo kurwanya ubukene no kuvugurura ubukungu bw'igihugu: ubukungu bukaziyongeraho nibura 6%, ifaranga ry'u Rwanda ugereranije n'amadovise rikagira agaciro, ibikorwa remezo bigahabwa ingufu, ubuhinzi bukitabwaho, uburezi n'ubuvuzi nabyo bizaterwa inkunga igaragara harimo kwita ku kibazo cya SIDA,amazi n'amashanyarazi bizakwirakwizwa mubaturage, ndeste n'ikoranabuhanga rizakomeza kwegerezwa abaturage.
Nkuko Minisiriri w'imali n'igenamigambi yakomeje abivuga, ubukungu bw'uyu mwaka ntibwagenze neza cyane cyane ibijyane n'ubuhinzi,bikaba byaratewe ahanini n'ikirere kitabaye cyiza ugereranije n'ibihe by'ihinga. Ikindi Minisitiri kaberuka yavuze, n'uko kugeza ubu ibyoherezwa mu mahanga bikiri bike cyane ugereranije n'ibyagombye koherezwayo.
Mubyerekeranye n'amategeko
mashya y'imisoro. Leta irasaba ko ababona umushahara uri munsi y'ibihumbi 30
basonerwa imisoro, mbere ibyo bikaba byararebaga abahembwa munsi y'ibihumbi 15.
Abanyarwanda bifuza gutaha bazanye imitungo yabo bazoroherezwa imisoro,
Inzitiramibu n'imiti ya marariya Leta irasaba ko yakurirwaho imisoro, kuko
bigaragara ko Marariya ariyo ihitana abantu benshi mu Rwanda kugeza ubu. Mu
rwego rw'uburezi hazakurwaho imisoro y'ibitabo n'ibinyamakuru byigisha uburezi.
Mukurangiza, Minisitiri Donald Kaberuka , yagaragaje ko umusanzu w'abanyarwanda
wiyongereye ukava kuri miriyari 50 ukagera kuri miriyari 120, ndetse n'impano
z'amahanga zariyongereye bigaragara ko u Rwanda rwungutse inshuti nyinshi.
Kuko Ingengo y'iamali igizwe hnini n'inkunga zivuye hanze, minisitiri Kaberuka
yibukije ko ingaruka niziramuka zibonetse hari bimwe bizavanwa mungengo y'Imali.