Rwanda: Ntaruka Iri Hafi Gukama
Lucie Umukundwa (Kigali)
29 Dec 2003, 23:10 UTC




Kugabanuka kw’ingufu z’amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka biraturuka ku igabanuka ry’amazi mu kiyaga cya Burera no mu gishanga cya Rugezi. Umuyoboro Electrogaz yaciye ishakisha umuti wihutirwa ngo amazi yiyongere kuri Ntaruka warushijeho gukamya Rugezi, bikaba bizagira ingaruka m’ugukamya burundu kiriya gishanga kandi aricyo soko ya Ntaruka.

Kuva aho igikorwa gitangiriye cyo guca umuyoboro ukurura amazi muri Rugezi uyajyana muri Burera ngo akunde agaburire Ntaruka, amazi mu gishanga cya Rugezi yaragabanutse cyane, maze abaturage bacungana n’aho guhinga babyinira ku rukoma. Ikibashishikaje ni ugukomeza kubona ubutaka bwo guhinga. Kuba gukamya icyo gishanga cya Rugezi byagira ingaruka ntacyo bibabwiye kuko n’ayo mashanyarazi atabageraho.

Abo twaganiriye batubwiye ko ubundi nta muntu wapfaga gukandagira ku nkengero z’igishanga kuko yahitaga arigita. Ubu ahantu henshi rero barahagenda, ahandi batangiye kuhakata imirima.

Ikindi gikamya amazi mu bishanga n’ibiyaga ni ubwoko bw’ibiti bihingwa ku nkengero zabyo. Usanga akenshi hibereye ibiti by’inturusu bikamura amazi cyane mu butaka. Abaturage bahitamo gutera ibyo biti kugira ngo mu minsi mike bashobore kwibonera aho guhinga.

M’uguca umuyoboro wihutisha amazi uyajyana muri Burera ngo Ntaruka idakama, Electrogaz yabikoze amazi yo ku rugomero atangiye gukama, ibyuma bitangiye gukurura icyondo.

Nyamara impuguke nyinshi zatubwiye ko igisubizo cya huti huti nk’icyo, kitajyanye n’izindi ngamba zo gukumira abahinga igishanga cya Rugezi no kurinda isuri ku misozi igikikije n’ikikije ikiyaga cya Burera, bizatuma icyo gishanga gikama burundu vuba,Abanyarwanda bakibagirwa amashanyarazi aturuka ku rugomero rwa Ntaruka.

Amasuri aturuka ku misozi yambaye ubusa ikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’igishanga cya Rugezi na yo ari mu bituma bikama. Imirwanyasuri kuri iyo misozi ni mbarwa. Imwe muri yo misozi itangiye gusa n’urutare k’uburyo mu minsi iri imbere nta muturage uzaba ubona ubutaka bwo guhinga.

Iyo imvura iguye ari nyinshi imanura itaka n’amabuye bikirunda mu biyaga, maze amazi yabyo agasa n’azamuka. Ibyo bituma abantu bakomeza kwibeshya ku ngano y’amazi ari mu biyaga bya Burera na Ruhondo.

Guhinga kugeza ku nkengero y’amazi na byo biri mu bikamya ibiyaga ndetse n’imigezi. Ubundi itegeko rigenga kubungabunga ibidukikije riteganya ko abaturage bagomba gusiga umwitangirizwa wa metero 50 byibura.

Nyamara iryo tegeko ntiricyubahirizwa mu Rwanda hose. Ndetse umuntu atanagiye kure, igishanga cya Nyabarongo kitangiwe na Leta Medivan agihingamo ibisheke kugeza ku nkengero.

Ku kiraro kiri hafi ya Ntaruka, aho uwo mugezi utangirira, ni ho kugabanuka kw’amazi ya Burera kugaragara cyane. Ugereranije n’aho mazi yagarukiraga mu 1994, n’aho ageze muri iki gihe, biragaragara ko yagabanutseho metero hafi 2 zose. Ibyo byemezwa n’abaturage bahaturiye.

N’aho bateganije ko igihe amazi ya Burera yarengeye atangiza ikiraro (deversoire) biragaragara ko nta mazi ahaherutse k’uburyo n’ibitembo byatwaraga ayo mazi byazibye.

Ikindi kigaragaza igabanuka ry’amazi ni ku Rusumo, aho amazi asohokera mu gishanga cya Rugezi, akomeza mu mugezi ugaburira Burera. Uwo mugezi ni wo usohoka muri Burera witwa Ntaruka.

Kugeza ubu U Rwanda rucungira kuri Rusizi na Ntaruka gusa ku bijyabye n’amashanyarazi. Ntaruka rero iramutse ikomeje kugira ingorane, ya mishinga yo gushishikariza ishoramari mu Rwanda, ndetse na ya mitamenwa izamurwa hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mugi wa Kigali, yazakenera mazutu isigaye irusha idolari kubura.

Ikizwi icyakora ni uko hari ingamba zo gushyiraho urundi rugomero ku ruzi rwa Nyabarango. Aha ariko ni mu rwego rwo kwongera ingufu z’amashanyarazi; nta bwo ari ugusimbura izishobora kwangirika.

Twizere ko ubushakashatsi buri gukorwa na Leta cyangwa indi miryango itabogamiye kuri Leta kuri kiriya gishanga cya Rugezi buzihuta ingamba zigafatwa vuba amazi atararenga inkombe.