Amatora y'abadepite
(Kgl 04.09.03)
Urugendo rwo gusohoka mu nzibacyuho rurakomeje.
Nyuma y'amatora ya perezida amaze iminsi avugisha benshi amangambure, uwo
yahesheje kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi itha akaba azatangira uwo murimo
ku mugaragaro kuri 12 nzeri; Abaharanira intebe zo mu nteko nabo bamaze
kwigaragaza. Kuri uyu wa 30 Kanama ni bwo Komisiyo ya bwana Prof. Dr Karangwa
Kirizoloji yashyize ahagaragara lisiti y'abakandida basaga 200 babyifuza ku
myanya 53 ihatanirwa.
FPR yari yifuje gukomezanya isafari
n'abasangirangendo isigaranye (MDR ni yo isigaye mu nzibacyuho) ariko kugabana itako
ry'umutware bitera intugunda. Amatwi
aduha ko yari yageneye PSD imyanya 3 na PL itatu.
Ibyo rero byaranze maze ayo yombi akuramo akayo
karenge yiyemeza gutanga abakandida buri eyose ku giti cyaryo.
FPR yasigaranye abandi basangirangendo batari bake
muri bo PDC ikagira inda ya bukuru. Mu bantu 53 FPR yashyize ku ilisiti yayo
harimo 3 ba PDC barimo 2 ku myanya icumi ya mbere ( Mukezamfura
Alfred ku wa 5, Mukabaranga Agnès ku wa 10) n'undi ku wa 35. Hataho PDI aho
Mukama Abbas ari ku mwanya wa 16, hamidou Omar ku wa 30 n'Urujeni Dora ku wa
53. PSR ifite Rutijanwa ku wa 21 na Rucibigango Jean baptiste ku wa 50. UDPR
yo ifite Rangira Adrien ku wa 26 na kayirangwa Claire ku wa 47.
Ilisiti ya FPR kandi tuyisangaho abantu b'ingeri
zinyuranye barimo Polisi denis na Nyandwi Desire baza ku isonga; ingabo zavuye
ku rugerero nka Sam Kaka na wo muri APR na Nshizirungu Anselme wo muri Ex-Far;
abadepite batari basanzwe babarirwa mu ba FPR nka Mukamusoni wari uhagarariye
abagore, Gatabazi JMV wari uhagarariye urubyiruko na Mugarura Alexis wari
uhagarariye MDR.
Mu biyemeje kubuza FPR kuronka amahirwe yo
kwiharira inteko ikanasagurira abasangirangendo bayo harimo PSD yatanze liste
y'abantu 43 barangajwe imbere na Vincent Biruta, Ntawukuriryayo J. Damaseni na
Nkusi Juvenal. Hari kandi PL irangajwe imbere na Nsengimana Joseph (utari uwa
Arena), Ndahimana emmanuel na Nyiramirimo Odette bose bakaba 51. Hari na
PPC yatanze 43 babimburirwa na Marara Christian, Niyonzima Etienne na
Ntwarabakiga Emile- Hari abahwihwisa ko PPC yaba yarasabye kujya mu
basangirangendo ba FPR ikabahakanira ko itazi amavu n'amajyo yabo.
Hari kandi n'abakandida bigenga 19, barimo
Sibomana Innocent na Kabanda Celestin (bo muri ADEP-Mizero itaremerwa),
Kayumba casimir nyiri ikinyamakuru Ukuri n'uwitwa Kayumba Jean baptiste
uyobora Cosyli.
Ngabo rero abahatanira intebe zo ku Kimihurura.
Kwiyamamaza bizatabgira ku wa 06 nzeri 2003.
Twizeye ko noeho nta macakubiri azazamo.
Noheli Twagiramungu,
Kigali-Rwanda