Uko amatora yanizwe

 

Amakuru ki [...]? Twe ni ibisanzwe uwagombaga gutsinda nkuko byari biteganyijwe yaratsinze. Gusa icyo si cyo kibazo ahubwo ikibazo ni uko ubungubu dusa nk'abagenda bihishe kuko baturega kuba twarateye ingabo mu bitugu Twagiramungu. Ubu ni cyo kigezweho tous les injijuke sont dans le collimateur.

Mu by'ukuri rero ibyabaye mu Rwanda ni ikinamico. Habayeho gutoresha igikumwe ku ngufu ku mukandida wabo, nko mu maperefegitura nako mu ntara nka 8 gutora kw'abaturage kwabaye kujya kurotira bulletin de vote zabo zarangijwe guterwaho kashe ikiswe ubwiherero bose ntibazi uko gisa. Aho ubu buryo butakoreshejwe bagiye bafungura les urnes bakavanamo bulletins de vote zatoye RUKOKOMA hanyuma bakazitwika cyangwa se bakazangiza uko bashoboye maze bakazisimbuza izindi bateyeho igikumwe kuri Pahulo. Ibi nabyo aho bitashobokaga bafataga impapuro z'itora zatoye RUKOKOMA bagateraho ikindi gikumwe bityo ijwi rikaba ribaye impfabusa. Ibi byose babikoze mu masaha 3 yabanjirije ibarura.

Dore nko kuri uyu wa  kabiri havumbuwe ikintu cy'icyobo bajugunyemo impapuro z'itora nyinshi zatoye RUKOKOMA zikaba zareretswe abanyamakuru nyuma y'uko ikirego cyatanzwe na RUKOKOMA cyimaze kwangwa n'urukiko rw'ikirenga kandi ibi ntibyatunguranye kuko uwaregwaga niwe waregerwaga. Gusa ikinamico irarangiye ubu abantu nibo bamerewe nabi kuko ubutegetsi bwa Kagame burimo gukora ibyo bugomba gukora. Iyo witegereje neza Rukokoma yari gutsinda amatora nka 65%.

Ni nde uhakana ko hari abantu bahawe amabwiriza yo gukanga abayobozi ba district bababwira ko nibemera ko Rukokoma anyura mu bwatsi bwaho yiyamamaza bazaba bafite akaga? Ubihakana agende abaze Aho Makuba ageze umuyobozi wa Karaba.

 

Ni nde wahakana ko hari abantu bagaragaje ko bayobotse Rukokoma maze bagahatirwa kuvugira kuri radio , bemera ko Rukokoma  atera umutekano muke? Ndababwira ko nubwo inkotanyi zari zabijeje ko ntacyo zibatwara zahise zibajyana muri 1930.

 

Ni nde wahakana ko abantu bakubiswe bakanahohoterwa kubera bagaragaje ko bashyigikiye Rukokoma. Ubihaka agende abaze umusore witwa Pascal mwene Seyanze Dominique akaga yahuye na ko muri cachot ya Kacyiru.

 

Ni nde wahakana ko inkotanyi zabwiye umuntu wese wajyaga kwa Rukokoma ko niba ashaka amahoro ko atagomba kongera kumuvugisha. Mbere yo kumbeshyuza ubanze ubaze umugabo witwa Alphonse w’ umwubatsi. Ni nde wahakana ko umugabo wakodeshaga imodoka Rukokoma yatewe ubwoba maze agahita amwambura imodoka ye?

 

Banyarubuga, muzi amakimbirane ari hagati ya Human Rights Watch na leta y’ u Rwanda . Nimwibaze iyo umuzungu waturutse i Buraya ajya kumenya ko umuturage runaka yahohotewe aho ibintu biba bigeze?

 

Banyarubuga, agahomamurwa kabereye mu biro by’ amatora ni akumiro.  Ko tuzi ko amatora arangwa n’ ubwiherero, aho mwabubonye mu gihugu hose ni hangahe?

Mbere yo kumpinyuza ubanze wibaze impamvu. Ni amafaranga make? Byari bimenyerewe ko abanyarwanda biyubakira ubuhugiko bw’ ibiturusu.

Banyarubuga,  uwavuga ko Inkotanyi zabeshye abantu amatora ya demokarasi ntiyaba abeshye.  Abashishoza bavuga ko bwari uburyo bwo kugira ngo barebe abataraboyobotse maze babikize. Niba mbeshya mubaze umubare w’ abantu bafunzwe kubera amatora, muzabaze n’ abatorotse igihugu kubera umutekano muke.