Amacakubiri

 

Mu kiganiro bwana Bazivamo christophe, visi-perezida wa FPR akaba na minisititiri w'ubutegetsi bw'igihugu mu Rwanda, yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa 16 nzeri 2003, asobanura ibyavuye mu nama idasanzwe y'abaminisitiri, yamaganye abakoresha amacakubiri mu kwiyamamaza. Mu ngero yatanze, yavuzemo abiyitirira ibikorwa bya leta y'ubumwe, abakoresha imvugo isenya n'isebanya, abiyitirira abacitse ku icumu ndetse n'abiyitirira Twagiramungu Fawusitini. 

 
Yanamaganye kandi abayobozi bo mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano babangamira ubwisanzure bw'abiyamamaza asaba ko inzego zibishinzwe zafatira bene abo bantu ibyemezo.
 
Ibihuha bivuga ko abaregwa kwiyitirira abacitse ku icumu ari PL (parti Libéral) , n'aho abiyitirira Twagiramungu bakaba PSD (Parti social Démocrate ). 
   
Amakuru tugishakira ibimenyetso avuga ko kubangamira amashyaka n'abakandida bigenga byatangiye gushyirwa mu bikorwa hirya no hino: Ku Gisenyi PPC-Ubusabane ya Marara na Mukabaramba yabujijwe gukora mitingi, abayoboke bayo bafungwa amasaha make. Mu Ruhengeri ngo Biruta wa PSD yabujijwe gusabana n'abayoboke be ahitamo gutanga inyandiko n'ibirango by'ishyaka bye mu mfufo. Hirya no hino iyo za Kibuye, Byumba, Kigali-ngari,... ngo abamamaza PL baba babuzwa uburyo ndetse ngo hari n'abatangiye kwitandukanya nayo ku mugaragaro bisangira FPR nka kurya byagendeye abasangirangendo ba Rukokoma.
 
Tubihanze amaso.
 
Noheli Twagiramungu,
Kigali-Rwanda