Urupfu rwa Rwigema

...........

Mumenye ko igihe Rwigema yicwaga, Kagame yari yaragiye kwiga USA mu ishuli bita CGSC ( Commander general staff and College), aho yiganaga na Colonel Bivugabagabo(wanze kuyoboka Kagame kubera ko baganiraga icyo gihe ku ishuli, none akaba amuhigisha uruhindu, kubera amabanga ye menshi azi no gucisha bugufi)

Ndemera ko Rwigema yapfuye avuye USA, akaba yaranabonanye na Kagame, amubwira uko bateguraga igitero shuma(attaque eclair), ntibabyumvikanyeho na gato, kuko Kagame we yifuzaga ko nibatera, bazica abahutu bose bahuye nabo, kimwe nabo basanzwe i Rwanda.

Rwigema we akavuga ko abanyarwanda bagomba kubana, kandi ko Kigali izafatwa mu minsi itatu gusa, kubera ko yari yizeye ingabo ze, n' ingufu yari yatewe na Museveni bwihishwa.

Hari umu Capitaine w' inyenzi Kagame yerekana, uvuga ko yari escort wa Rwigema, ahamya ko Rwigema yarashwe na Camore (véhicule de guerre ya escadron de recconnaissance), ikamurasira hejuru y' agasozi(ku mpinga, mu nsi y' igiti cyari kihali, arashwe n' isasu rya MI.12.7mm mu mutwe, akavuga ijambo rimwe ngo :" Hadui arandashe, ahita agwa aho.

 

Ibi ni ukujijisha cyane abatazi gutohoza amakuru y' Imvaho, kimwe no guhisha umuryango wa Rwigema ukuli guca muziko ntigushye.

 

Dore uko Rwigema yapfuye:
 par BUGARAMA City
Taliki ya 1 /10/90, bakimara kwambuka umupaka, FPR iyobowe na Rwigema, yahise yambuka umupaka wa Kagitumba.
Rwigema akimara kwambuka ikiraro, yabwiye abantu bari kumwe ko ageze iwabo(I am at home), kandi ko atazahava, anatanga amabwiliza yo kwica abasilikali 11 ba Bn Mutara yari iyobowe na Major Hakizimana alias Boyi nawe wize mu ishuli Kagame yizemo muri Usa., ariko Kagame we ntiyarangiza kuko yize ikigoroba gusa.
 
Iyi détachement yari i Kagitumba yari iyobowe na Adjudent, nawe aricwa, abarokotse bahise bahungira kuri détachement yari i Nyagatare, bahita batabaza i Kigali, bakoresheje amaradiyoTRC372.
Etat-Major ya les FAR yahise yohereza indege yo kuneka= gutata( avion de recconnaissance), itwawe na Cdt Pilote  Ruterana na  Lt Pilote (Havugwintore) Havugimana Anatole wakinaga volley ukomoka i Butare.
Indege yabo ikigera hejuru ya Nyabwishongwezi, FPR yahise iyihanuza missille SAM 16 ku mabwiriza ya Rwigema ubwe. Indege yahise igwa i Nyabwishongwezi ako kanya.
EM  ya les Far ikibura liaison yiyo ndege, bahise bohereza Hélicoptère itwawe na Capitaine Ntizihabose.
Akigera hejuru ya Nyabwishongwezi, abona aho indege ya Islander y' Urwanda yaguye, nawe bamurasaho, birabananira.
Yahise abwira EM y' Ingabo za FAR ko abonye ibikamyo biri imbere y' Umupaka wa Kagitumba, à 2 km, mu koni rigana i Namuhemura n' abasilikali benshi cyane ba FPR.
 
Bamusabye gusubira inyuma, afata za Roquettes, asubirayo arazirasa, hashyamo n' imodoka yari ipakiye za fer à beton za Habnimana Bonaventure yari ivuye Uganda, ihagaze muri Kabulimbo.
Capitaine NTIZIHABOSE agisubira i Kigali, abategetsi ba Far bahise bohereza ingabo zirwanira hasi no mu kirere, batewe ingabo mu bitugu na Escadron iyobowe na Capitaine Sagahutu, hamwe na Batterie y' umu CAPITAINE w' Umututsi witwa Bugingo ukomoka i Kibungo, wize mu BUBILIGI muri Ecole de toutes Armées.
 
Aba bose bagiye  gukumira ibyo bitero bya FPR, mu gihe ingabo za FAR zisuganyaga, banatumaho Castar ngo ave mu Bugesera ajye kuyobora urwo Rugamba, afatanyije na Colonel Bems Rwendeye.
Inyabwishongwezi, les FAR bakihagera, koko babonye inyenzi zuzuye imihanda yose, babona hari n' imodoka y' i BENZ yera, yari hafi ya Kagitumba, bahita bamenya ko le Haut Commandement ya FPR yashinze ibilindiro aho hantu.
Ubwo Capitaine Bugingo yahise ashikama, Batterie de Mortier 120mm ze zihita zisuka ibisasu ku kiraro cya Kagitumba n' impande zaho, ari nako atatanya ingabo za FPR.
Abo bita ba observateur avancé5OA) ba FAR, babona i Peloton imwe yirunze inyuma y' umugabo wari wambaye ingofero itukura( bakoresheje za jumelles), batanga iyo nkuru, maze Camore ya Bn de recconnaissance ihita yigira imbere, bose ibaminjiramo urusasu rw' urufaya, ibabuza gusubira inyuma kuri gasutamo.
Nibwo ako kanya ama bombe ya Bugingo yahise abatangatanga, arabasandaguza, baratatana.
 
Ingabo za FPR zari zagiye i Namuhemura guhisha ibibunda bikomeye, zihita zitabara, zishaka kugota ingabo za FAR, nazo zisubira inyuma.
Muri uko gusubira inyuma, abahanga mu kuneka, bemeza ko muri ayo masasu y' urufaya yavuze tariki ya 2/10/94; ariho Rwigema yaguye, nyamara FPR irabihisha ngo badaca intege ingabo zabo.
Ku italiki ya 23/10/94, igihe FPR yiteguraga kujya gutera ibilindiro bya FAR i Karama na Nyagatare, bahuye n' ingabo za Castar i saa kumi n' igice z' ijoro, rurambikana, hafatwa ibimodoka byinshi by' imirwano, hafatwa abarwanyi bakuru ba FPR barimo Major Niligira, ari nawe wemeje ko Rwigema yapfuye taliki 2/10/90, naho Bayingana na Bunyenyezi bagwa muri iyo mirwano yabereye i Ryabega muri urwo rukerera, mu ikoni rihari, ku muhanda wakorwaga n' abashinwa, hashamikiyeho agahanda kerekeza i Nyagatare.
Ku itariki 29/10/90, niho ingabo za FAR zaguye ku mirambo yabo ba Piloti babo(Cdt Ruterana na Lt Havugwintore), banabona ibisigazwa bya ya ndege ya Islander yaguye nko kuri metero 300 yaho imirambo yari iryamye, buracya ngo bigarurire Kagitumba.

.............................