Dimanche 24 juillet 2011 7 24 /07 /Juil /2011 23:28

Ubuhanuzi bwa MAJESHI Léon wabaye ingabo ya FPR Inkotanyi : Bwerekeranye n'irangira ry'ingoma ya Kagame Paul !

Abantu bakomeje kutwandikira ari benshi cyane basaba ko twabasubirizaho ubuhanuzi bw'Umuhanuzi Majeshi Léon kuko bamwe bashobora kuba batarashoboye kubusoma cyangwa ngo babubone . Ikinyamakuru Inyenyerinews cyaganiriye n'Umuhanuzi MAJESHI Léon, akigezaho ibyerekeye ubuhanuzi bwe, ari nabwo tugiye kubagezaho muri uyu mwanya. Ubwo buhanuzi buri mu bice bitatu, tukaba duhereye ku gice cya mbere, ubutaha tuzabagezaho ibice bibiri bisigaye. Tuzabagezaho ibyo uwo muhanuzi yavuze ku ivanwaho rya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida wa Republika, kujya ku butegetsi kwa Paul KAGAME, ivanwaho n'ihunga rya Petero Celestini RWIGEMA, ihunga rya Joseph SEBARENZI KABUYE, amatora ya FPR, ihunga rya General KAYUMBA na Col. Patric KAREGEYA, iyicwa rya Paul KAGAME, intambara izakurikiraho, itahuka ry'Umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA, no kugaruka kw'Umwami YESU.

 

1. MAJESHI LEON NI MUNTU KI ?

 

Umuhanuzi MAJESHI Léon yavukiye muri Tanzania mu Ntara ya KAGERA akaba ariho yigiye amashuri ye abanza. Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Rwanda, ndetse n'aya Kaminuza. Yabaye mu gisikari cya APR/FPR. Icyo gisirikari yacyinjiyemo muri 1992 aho yahise ashyirwa mu bantu bashinzwe kurinda abategetsi ariyo High Command ya RPF/ APR kugeza intambara irangiye; nyuma y'intambara yakomeje gukora umurimo we wa gisirikare muri Presidential Protect Unit PPU ariyo yaje kwitwa Republican Guard R/G abenshi bakunze kwita abajepe.

 

2. NO MURI GEREZA MAJESHI LEON YAHANURIRAGA ABANDI BANYURURU

 

Muri Gereza yo ku Mulindi, hari hafungiyemo abasirikari bagera ku 2.000. MAJESHI yatubwiye ko babaga bafashwe nabi, nta byo kurya, nta n'amazi yo kunywa yari ahari, usibye ikinogo cyahoze ari W.C. cyari inyuma ya Gereza, ari nacyo bajyaga gushakamo amazi yaretsemo. Icyo kinogo ariko nacyo cyaje gukama.   Uyu  MAJESHI Léon niwe wari umuyobozi w’Itorero ry’aho muri Gereza. Yateguye amasengesho y’iminsi irindwi kugirango basenge Imana ibashe kubaha amazi  yo kunywa,  nibwo ku munsi wa gatanu saa sita na 45 Imana yakoze igitangaza amazi apfumuka  mu kibambasi cy'inzu abafungwa bose baravoma batangira guhimbaza Imana yo mu Ijuru. Umuyobozi wa Gereza ntibyamushimishije, yashatse guhagarika ayo mazi yo mu rukuta, ariko Imana ihita itanga andi mazi hanze ya Gereza, aba ariyo bajya kuvoma.  Barabaretse bakajya bajya kuvoma ayo mazi yo hanze kugirango hataba ikidendezi.

Icyo gitangaza kimaze kuba, bamwe barabyemeye abandi ntibabyemera.  Hari umugabo w’umuyisilamu witwaga Sheh CYAKABARE wahise avuga ko atari Imana yatanze ayo mazi, maze atega n’Umuhanuzi MAJESHI, amubwira ko niba  ari Imana yabahaye amazi, nyuma y’iminsi itatu azapfa, niba kandi atari yo nyuma y’iminsi itatu ntapfe, ko nawe azaba Umuyisilamu.  Ku munsi wa kabiri, nk’uko MAJESHI yabitubwiye, uwo CYAKABARE yahise abyimba hagati y'urutugu n'ijosi. Amusaba ko amusengera undi arabyanga. Yajyanywe mu bitaro bya gisirikari i Kanombe, ku munsiwa gatatu yitaba Imana.

3. GUHIRIMA KW’INGOMA YA  PEREZIDA PASTEUR BIZIMUNGU

MAJESHI yahanuye kandi ikurwa ku butegetsi rya Pasteur BIZIMUNGU: “ Imana yanyeretse igiti kinini cyane gifite amashami atatu, ishami ry’ibumoso ryari rito ugereranyije n’ishami ry’iburyo hanyuma hagasigara ishami ryo hagati rirerire cyane, maze mbona haje umuntu atemye ya mashami yombi uko ari abiri hasigara ishami ryo hagati “ Daniel 4:1. Ubwo Imana yambwiye ko ishami ry’ibumoso ari Ministiri w’Intebe Peter Celestini RWIGEMA ugiye gukurwa ku butegetsi agahita ahunga igihugu, naho ishami ry’iburyo akaba yari Perezida Pasteur BIZIMUNGU ugiye gukurwa ku mwanya wa Perezida agahita ajyanwa mu nzu y’imbohe akazakurwamo ntacyo ashobora kwimarira, hakazasigara uwahoze ari Vice-Perezida akaba ari nawe uzaba Perezida kandi akazahura n'ibibazo byinshi cyane kuruta iby'abaperezida bandi bamubanjirije. Azaba afite ibyo yifuza byose ariko n'ubwo aziringira amagare n’amafarashi ifeza n'izahabu ntacyo bizamumarira. Imama yavuze ko izamwanga ndetse n'abana b'abantu nabo bakamwanga”.

MAJESHI yahanuriye kandi SEBARENZI KABUYE wari Prezida w'Inteko ishinga amategeko: ”Imana yantumye kuri SEBARENZI KABUYE ngo mubwire ko nategura kumwanya ariho bagiye kumwica. Nagiye aho yakoreraga ntamuteguje, aranyakira mu Biro bye, mubwira ubutumwa bw'Imana arangije arapfukama ndamusengera. Nisubiriye mu byanjye, nyuma y'ukwezi kumwe yahise atoroka igihugu”.

 

UKO INGOMA YA PEREZIDA KAGAME PAUL IZAHIRIMA:

Ibyo Imana yambwiye mu mwaka w’Ibihumbi 2000-2001: Nyuma yo kuvaho kwa perezida Pasteur Bizimungu uwari Vice-perezida yahise yima Ingoma,dore ibyo Uwiteka yanyeretse nabonye urumuri ruturutse mu ijuru rw'umuhondo maze rukwira igihugu cyose.Maze uwanyerekaga arambwira ati" uru rumuri ni idarapo rigiye gusimbura irya MRND kandi iryo darapo rizaba rigizwe n’Izuba,iryo zuba rizaba ikimenyetso cy’Umucyo ku gihugu cy’Urwanda".Uwiteka arambwira ati dore nyuma yiryo darapo rigiye gusimbura irya MRND hazakurikiraho guhunga kwa abadayimoni bakoranaga na leta ya perezida Habyarimana.Aba badayimoni yabakuye mu gihugu cya kongo abahawe na perezida Mobutu  kandi n’Ubundi niho bazasubira kandi icyo gihe igice kimwe cya Goma kizashya icyo kizakubere ikimenyetso kibyo nkubwiye".

Irongera irambwira iti" dore mu gihugu cyanyu hagiye kubaho ubusambanyi bwinshi cyane kandi butagira umubare kandi dore n’Abakozi banjye bankorera nabo bagiye kwivanga muri politiki ya FPR ,nyuma y’Ibyo hazakurikiraho kugura intwaro zikomeye cyane kandi izo ntwaro zizica abaziguze kuko ntawundi uzatera igihugu cyanyu ahubwo mwebwe ubwanyu muzacikamo ibice binne (4) kandi ni mwebwe ubwanyu muziyanga mu gahindukamo abanzi b’igihugu cyanyu".Uwiteka Imana arambwira ati" dore umukuru w’Igihugu cyanyu akoze uburiganya agiye ku ngoma nyamara igihe cyari kitaragera akaba ariyo mpamvu ibyo yibwira ko azageraho ntabwo azabigereho kuko uko iminsi izajya yicuma niko ibibazo bizarushaho kwiyongeraé.

Imana yongera kumbwira aya magambo ngo "dore umukuru w’Igihugu ariwe nyakubahwa perezida Paul Kagame yavushije amaraso y’Abantu benshi cyane none dore amaraso ararira, niyompamvu ndakajwe cyane no guhorera abatagira kivurira".Imana irambwira iti" dore General Kayumba Nyamwasa azahunga igihugu ndetse namara guhunga James Kabarebe azahita aba Ministiri w’ingabo icyo gihe  guhora kwanjye kuzaba kwegereje kuko abakoze ibyaha bose naho bahunga bakajya mu mahanga umuvumo w’ibyo bakoze uzabasangayo kandi icyo gihe mu gihugu cyanyu muzaba muririmba amahoro ariko ntamahoro muzaba mufite ndi Uwiteka ubivuze,gusa icyafasha nkagirira imbabazi igihugu cyanyu ni uko mwashyiraho umunsi wo kunshima ko nabahaye igihugu abandi nabo nkaba narabarinze bityo mu gashyiraho umunsi umwe ndetse uwo munsi mwese mu kawuhuriraho mu kajya kuri stade amahoro mu kihana ibyaha mwakoze hagati y’Abahutu n’Abatutsi niho nzabona kubabarira".Iirambwira iti" ujyende urebe pastor Rene Masasu mujyane kwa perezida wa repubulika mu mu bwire ko jyewe Uwiteka ariko mvuze.Ni mutabigenza gutyo igihugu cyanyu sinzakibabarira".

 

Ubwo Imana ikimara kumbwira ayo magambo nahise mfata imodoka igana iKigali kuko icyo gihe nabaga ku Gisenyi; ndaza njya kureba Masasu musanga kunzu ya KABUGA niho Restauration church yari ifite ibiro by’Ubuyobozi bukuru bwa represantation mu bwira ibyo Imana yambwiye byose nawe ansubiza ko nawe Imana yabimubwiye duhana Gahunda ko tuzajya kureba perezida ariko icyo gihe ntiyacyubahirije maze Imana irambwira ngo" Masasu nimureke ngo kuko ari indyarya".Ubwo nashatse perezida, bakajya bamunyima bigeraho ndananirwa mbivaho.

Mu itora ry’ibihumbi 2003 kuwa 25/08 Imana yarambwiye iti" ntujye gutora kuko perezida aziba amajwi ntampamvu yo kwiyanduza, maze uwiteka Imana irambwira iti" ahubwo jya kuri round point urebe amagambo yanditse ku kibaho ndakubwira amagambo akurikira" ndazamuka icyo gihe nari ntuye mu kiyovu cyo hepfo ngeze kuri round point Imana irambwira iti" ubonye iki?" nti "mbonye amagambo yanditse ku kibaho: Kagame Inkingi y’Amahoro,Kagame inkingi ya Demokarasi,Kagame inkingi y’Umutekano".

Maze Imana irambaza iti" ni iki cy’Ukuri muri biriya byose usomye?" nti nta nakimwe Uwiteka Imana irambwira iti" rero umukuru w’Igihugu cyanyu nzamuzamura amere nk’igiti kingaza marumbo Isi yose izamwubaha azagera ahantu hose,azabona abantu bose bakomeye nzamuha ubutunzi ku buryo abamubanjirije n’abazamuheruka ntawuzanganya nawe ariko nzamumanura nk’Umurwa w’Ibaburooni,kandi ubwami bwe nzabusenya nta n'umwe wabubayemo uzongera kwibukwa ukundi!".

Maze Imana irambwira iti" n'Ubwo bizagenda gutyo nta mahoro azabiboneramo ndetse nta n’Umunezero azigera agira kuko yiringiye Imana z’Abanyamahanga niyo mpamvu nzamuha ibintu byose kugirango mwereke ko ndi Imana ifuha.Kandi dore mbere yuko intambara iba mu gihugu cyawe dore ibimenyetso bizabaho mbere yuko iba:

-Icya mbere umuhanda ugana CHUK umunsi bawukoze uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.

-Icya kabiri umunsi wabonye abavunjayi birukanywe mu mihanda uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.

-Icya gatatu umunsi wabonye ahakorera karitasi hasenywe hakubakwa etage uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.

-Ikimenyetso cya kane n’Ubona isoko rya nyarugenge risenywe uzamenye ko ibyo nakubwiye byegereje.

-Icya gatanu n’ubona gare isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.

 -Icya gatandatu n’ubona inzu ya Rubangura ivuguruwe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje.

-Icya karindwi n’Ubona iposita isenywe uzamenye ko ibyo na kubwiye byegereje".

irambwira ngo" Bank National du Rwanda ngo izabona ishyano kuko uzaba directeur nyuma y'Intambara azaba yararangije amashuri atandatu y’isumbuye".

 

Nagiye kuri BNR mbibwira umugabo witwa Vedaste utuye i Gikondo akaba directeur wa echange mubwira ibyo Imana yambwiye arambaza ati" ikimenyetso n'ikihe? nti umunsi wabonye General Kayumba Nyamwasa na col Patrick Karegeya bahunze igihugu uzamenye ko igihe kibyo Imana yavuze kiri hafi.

-Ikimenyetso cya munani Imana irambwira iti" umunsi wabonye gacaca zitangiye uzamenye ko ibyo na kubwiye biri hafi gusohora".

-Ikimenyetso cya cyenda umunsi wabonye ikiyovu cyo hepfo bagishenye uzamenye ko ibyo nakubwiye bigiye gusohora.

-Ikimenyetso cya cumi umunsi wabonye Kagugu bayishenye hakurya ya kacyiru uzamenye ko ibyo na kubwiye bigiye gusohora.

-Ikimenyetso cya cumi na kimwe n’Ubona hadutse umupadiri ukora ibitangaza n’Ibimenyetso uzamenye ko ibyo nakubwiye biri hafi gusohora.

-Ikimenyetso cya cumi na kabiri umunsi wabonye amayero( Euros) atangiye gukora mu gihugu cyanyu uzamenye ko ibyo navuze biri hafi.

-Icya cumi na gatatu n’ubona inzara itangiye mu gihugu cyanyu uzamenye ko biri bugufi cyane.

-Ikimenyetso cya cumi na kane Imana yantumye kuri perezida wa repubulika Paul Kagame kuwa 25/09/2005 icyo gihe nigaga kuri KIST maze ndamwandikira mubwira ko nabishaka yazaza nkamuha ubutumwa bwe Imana yampaye,urwandiko ararubona maze atuma ba maneko be bari bayobowe na CPT Aloys Mpenzi bansanga kuri KIST uwo munsi hari kuwa gatandatu saa ine n'igice maze basanga mfite isomo mbasaba kuntegereza nkarangiza isomo  kuko twarangizaga saa sita ndetse banambwira ko batasubirayo batanjyanye ngo kuko bari bamaze igihe banshaka ngo akaba yabanje kubakubita mbere yuko baza kundeba.

Ubwo narangije amasomo tujya murugo bari bafite imodoka ya double cabine y’Umweru tujya ku Kivugiza aho nari ntuye, njya mu gitabo cyanjye nandikagamo ubuhanuzi nkuramo page cumi n'ebyiri (12) , turajyenda ba maneko be barazimuha ambwira ko nankenera tuzavugana nkamusobanurira ibyo atasobanukiwe muri ubwo buhanuzi.

Ubwo bahise bankatana banjyana mu GP kujya kumfunga maze Imana irambwira iti" humura witinya nabateje kutumvikana ntacyo uri bube kandi barakurekura". Mbona bakoze inama yihiturwa bananirwa kumvikana nkuko Imana yavuze baraza banshyira mu modoka bansubiza mu rugo ku kivugiza bajyenda bambwira ko bari bagiye kumfunga ngo kuko ubuhanuzi bwanjye bwari burimo ko Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa azataha akima ingoma.Bakomeje kungenzura cyane basanga ibyo bantekerezagaho ntabirimo bansaba ko nabemerera bakampa akazi ndabahakanira kuko akazi ko kuneka ntagashobora kandi Imana itabinyemerera.

Bongera kumpamagara bansaba kongera kubandikira ubwo buhanuzi bitwaje ko ubwo na bahaye mbere computer babubitsemo yapfuye,ubwo nafashe computer mbandikira ibyo nibuka ariko mbamenyesha ko General Nyamwasa na hunga kazaba kabaye.

Ikindi kimenyetso cya cumi nagatanu Imana yambwiye ko Pasteur Antoine Rutayisire umunsi yabaye Pasteur ibyo Imana yavuze bizaba bigiye gusohora.

Ubwo nafashe urugendo njya kubwira Rutayisire ko azaba Pasteur arambwira ati koko birashoboka ko byabaho nubwo njya mvuga ko ntazaba Pasteur ati ubwo Imana yaba impaye promotion mu mwuka ariko mu mubiri nkaba demoted kuko amafaranga mpembwa muri AEER ntashobora kuyahembwa ndi pasteur.

Taliki ya 10/10/ 2008 Imana yarambwiye, turimo dusenga iti imika Umwami w’Urwanda kuko niwe uzasimbura paul Kagame irambwira iti ngiye gusenya imfatiro z'isi zose ibyo abantu biringiraga mbikureho, imbwira ko igiye guteza ikibazo mu bukungu bw'Isi ubwo na bwiye abo twarimo dusengana nti Imana imbwiye ko twimika Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa kandi ko ubukungu bugiye kugwa mw'Isi yose ba byumvise bose bagira ubwoba bwinshi ahubwo bananirwa gusenga ubwo nahise n'Imika Umwami w’uRwanda nkuraho KAGAME PAUL maze Imana imbwira amagambo akurikira.

Irambwira iti "dore mu bihe bizaza mu gihugu cyanyu hazaba intambara ikomeye cyane ku buryo umuntu umwe azajya kugura buji mu kayanza mu gihugu cy’Uburundi undi ajye kugura buji i Goma mu gihugu cya kongo avuye ikigali",irambwira iti" icyo gihe  hazarokoka abantu bacye cyane kuko hazapfa abantu benshi cyane ngereranyije ni hagati ya miliyoni enye 4,000,000 na miliyoni zirindwi 7,000,000 z'Abanyarwanda irambwira iti icyo gihe igihugu kizabamo abanyamahanga, kandi hazabaho amahoro menshi cyane kuko isi yose izaza gushaka amahoro mu gihugu cyanyu, irambwira iti Umwami w’urwanda KIGELI V Ndahindurwa nzamushyira kungoma niko uwiteka avuga kandi icyo gihe azanshima kandi azanyubaha kuko atazagenza nkuko basekuru bagenjeje. Maze Imana inyereka Perezida Paul Kagame akurwa kungoma yicwa n’Abantu batanu harimo umwe w’inshuti yiringiraga yinshwe yambaye ishati ifite amabara havanzemo amabara y’umweru.

 

Yayikuweho kuwa 14/12/2009 niho mu ijuru bakoze inama bemeza ko KIGELI V Ndahindurwa ariwe uzasimbura Paul Kagame agasubizwa Ingoma yahoranye. mbona indege nyinshi cyane zuzuye mukirere cy’uRwanda muri iyo ntambara mbona Ingabo ziturutse mu burengerazuba y’Igihugu zirwana intambara ikomeye cyane ariko ntizafata igihugu,mbona izindi ziturutse mu bice bya CYANGUGU ziganjamo ingabo ngufi nazo ntizafata igihugu,maze mbona izindi ziturutse iburasirazuba bw’Igihugu ziganjemo abasore barebare ariko bari bake cyane kandi umupaka bambukiyeho nta burinzi bwari buhari kuko abari baharinze ntibari bashyigikiye ingoma ya FPR.

Ariko barasaga ibiti n’Amabuye mbona baraje bafashe igihugu,maze mbona Umwami KIGELI Ndahindurwa ageze k’Ubutaka bw’Urwanda arunamye arabusomye maze igihugu agikuraho umuvumo cyari gifite amazi ahita adudubiza aturuka mu misozi y’Igihugu kuburyo umuntu warutunze inka imwe yaramutungaga we n’Umuryango we wose.

Amaze kwima Ingoma mbona intara ya KARAGWE mbona igarujwe k’Urwanda maze intara zose z’Urwanda zigaruzwa n’Umwami Kigeli V ndahindurwa, kandi ataha mu Rwanda yatahanye ubwami n’Umwami uzamusimbura amaze gutanga ku ngoma ye.

Imana yambwiye n’Amazina yuzamusimbura ku ngoma amaze gutanga ariko sinshobora kuyavuga kuko igihe kitaragera kugeza igihe cyategetswe. Maze mbona Umwami w’uRwanda yimika abandi bami bagomba kumukorera maze mbona nyuma yo kwimika abo bami mbona aratanze maze asimburwa n’Umusore ukiri muto kandi uwo musore azaba  yarize cyane ariko ku ngoma ye azahura n’intambara z'abazungu azahura n'intambara ya ndetse niya Anti-christu.

Nyuma yaho hazamuka imbaraga z’Umwuka wera mu Rwanda hazakorwa ibitangaza bikomeye isi yose igire ishyari ndetse bitere ishyari ubwoko bwa Israel,kuburyo umwuka wera azakwira isi yose ndetse agakiza kazahita gasubira muri Israel kuburyo abazaba batarakijijwe bizabagora kuzabona ijambo ry’Imana.

NB:Abafite amasezerano bose basezeranyijwe n'Imana bakaba baririnze kwiyanduza n’iby'iy'isi nibo bazakorera Imana icyo gihe,Abazungu bazifuza kuba inshuti z’Abanyarwanda ariko kubera umubabaro bazaba baraciyemo cyangwa bazaba bafite ntabwo bazabitaho kuko icyo gihe ubutunzi Imana yahishe FPR icyo gihe Imana izabugaragaza kandi abantu bazakira cyane ariko kuko buri muryango uzaba warapfushije ubwo butunzi ntabwo buzabashimisha,ariko hazagaragara kugwa cyane kuko ntacyo bazitaho ndetse no gusenga Imana bazaba batagisenga kuko ntacyo bazifuza byose bizaba bihari.muri ayo mahoro Umwami yesu niho azazira,kandi hazapfa aba Pasteur benshi cyane k'uburyo nta w'uzongera gukinisha ijambo ry’Imana.

 

Ndr: Abifuza gusoma ubuhanuzi bwa SGT.NSABAGASANI Dominiko babusanga aha:

 

 - Igice cya mbere:

 http://www.veritasinfo.fr/article-a-umuvumorngo-abahakana-ubuhanuzi-bwa-stg-nsabagasani-barikururi-72518540.html

 

 - Igice cya Kabiri:

http://www.veritasinfo.fr/article-ubuhanuzi-nyuma-ya-magayane-sgt-nsabagasani-dominic-yeretswe-ko-kagame-azicwa-n-inshuti-ye-70631275.html

 

 

Byaruhanga I(Inyenyerinews)

byaruhangaissac@gmail.com

BIRACYAZA