Chers compatriotes,
Muli Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR) tumaze
iminsi dukurikira igitugu cy'abategetsi biyemeje gukoresha stratégie
yo gushonjesha abaturage babatemera intoki zari zisigaye zishobora kubatunga
hamwe na avocats kuko nazo basigaye baziteka nkuko byagendaga za Butare mu
gihe cy'inzara.
Muri iri joro ryo kuwa gatatu taliki 27/09/2006 abaturage b'i Gitarama bamaze
gutabaza bavuga ko ejo bundi Maire wa district MUHANGA, witwa Hategeka
Augustin (akaba yarabaye Maire wa Muhanga avuye kuba préfet wa province Gitarama;
mbere yaho yari yarigeze kuba inspecteur d'arrondissement wa Gitarama)
yakoresheje inama rurangiza kuri stade ya Gitarama. Ategeka abaturage
bose ba district ya Muhanga (mu cyahoze ari province ya Gitarama)
ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 30/09/2006 umuganda uzakoreshwa mu gutema
intoki zari zitunze abaturage. Yavuze ko ari itegeko rya Leta kandi
ko buri muturage ategetswe kwitemera urutoki rwe. Ngo nyuma hazaba contrôle,
noneho abatazitemera urutoki bakazacibwa amafaranga ibihumbi 50.000 bayabura
bagafungwa.
Hagati aho abaturage baribaza ikizabatunga kuko Leta nta mfashanyo yigeze
ibategurira.
Iryo tegeko (lihotora abaturage, ribasaba kwiyahura) livuga ko uzamara
gutema urutoki rwe nta bishyimbo cyangwa ikindi gihingwa ashobora gutera mu mu
mulima we. Ngo bagomba bose gutegereza umurama w'indabo bazahabwa na
Leta igihe kitazwi. Hagati aho nyine uwicwa n'inzara azaba yarangije gupfa
kandi iyo Leta ya Kagame ntishobora kumuzura.
Itegeko ryuje ubugome nkiryo ubwo mu rumva ko ariyo ntwaro nshya yo
gukomeza génocide y'abaturage ukoresheje inzara. Abaturage bo
biteguye kwicwa n'amasasu cyangwa umunyururu ariko bavuze ko batazatema intoki
zibatunze.
Umva nawe nta bijumba bagihinga kuko imigozi yabuze kuva abaturage
bakwamburwa ibishanga. Nta mwumbati ukiboneka i Gitarama kandi ariho yeraga.
Ubwo rero urutoki nirwo rwonyine rwari rusigaye rutunze abaturage ba Gitarama
na Butare. Bakuragamo urwagwa n'inyamunyo cyangwa "inkashi" kuko byose byari
bisigaye bitekwa kubera inzara.
Nkuko twabibabwiye muri communiqué yacu n°94/2006 abaturage bose ba
Gitarama bari baranze gutema intoki zabo. Bakavuga ko uzaza kubatemera intoki
nabo bazamutema. Nkuko musanzwe muzi rero ubwicanyi bwa Kagame,
bizaba ngombwa noneho ko hakoreshwa ingufu za Leta zirimo no kuziyenza ku
baturage ubatemesha ku ngufu. Hashobora kuvuka intambara itagira isura. Kuko
nibwo bwa mbere mu Rwanda hafatwa icyemezo cyo kwicisha abaturage inzara
ubutegetsi bukoresheje amayeri yo kubeshya abaturage ngo bwababoneye ibindi
bihingwa bifite umusaruro utubutse.
None se mwebwe uko mubibona, icyihutirwa gisaba ko abaturage biyahura bitemera
intoki zari zibatunze n'iki. Uretse ubugome bwa Leta y'Igitugu gusa gusa.
Mu tundi turere nka Kibungo cyangwa Gisenyi urutoki rwaho nta tegeko ryo
kurutema riratangwa. Ubwo bagomba gutsemba Gitarama ngo kuko ariyo yahiritse
ingoma ya Cyami muri 1959. "la vengeance est un plat qui se mange froid".
Turabasaba rero gushakisha ukuntu mwabivuga mu makuru yanyu kandi mukaba
mwanabibazaho abategetsi ukuntu bashobora gufata ibyemezo byicisha abaturage
inzara.
Twebwe muri Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda
twiteguye gusubiza ibibazo mwaba mufite.
Tuboherereje itangazo twari twakoze n°94 kandi ejo tuzasohora irindi mu
gitondo naryo tuzaribagezaho tunaryoherereze abategetsi bose bo mu Rwanda.
Iyo politiki irimo Ministri Musoni Protasi wakoze ibikorwa byo gutsemba
abanyakibungo.
Turabasaba gutabara abaturage. Iyo abategetsi basaze, abanyamakuru nibo
bashobora kuhagoboka pour les ramener à la raison lorsque c'est possible.
Après vendredi ce sera trop tard.
MATATA Joseph
Coordinateur.
Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
BP. 141 Bruxelles 3
1030 BRUXELLES-Belgique
Tél/Fax: 32.81.60.11.13
GSM: 32.476.70.15.69