Aho uwahoze ari Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa ntahangayikishijwe gusa no kurengera abajenerali b’abicanyi ? Mporayonzi Celestin.

Source :www.leprophete.fr

Icyo Kayumba apfa n'umwanzi we bwite Paul Kagame hari ubwo gifitiye Abanyarwanda benshi akamaro ? Simbihamya !

 

Umusilikari ahabwa amapeti n’igihugu. Iyo igihugu cye kiyamwambuye, biba birangiriye aho. Niyo mpamvu twese dukwiye kumenya ko  Kayumba Nyamwasa atakiri umusilikari w’u Rwanda !

 

Mu kiganiro yatanze  kuri Radio Itahuka ikorera kuri interneti,  taliki ya 27/02/2012, mu rurimi rw’ikinyarwanda, Kayumba Nyamwasa yagejeje ku bamwumvaga ibitekerezo n’ibyiyumviro bye, agerageza  kwerekana :

 

*ngo icyo yapfuye na Kagame

*Inyungu Kayumba arengera

*uko abona ishyaka rye ryitwa RNC n’andi mashyaka

*n’icyo Abanyarwanda bagomba gukora ngo bakure Kagame ku butegetsi.

 

Ibyo bitekerezo yashyize ahagaragara nibyo nshaka kugira icyo mvugaho kuko byanyeretse ko Abanyarwanda batitonze bashobora kongera kugwa mu ruzi barwita ikiziba . Reka tubiganireho !

 

1. Icyo Kayumba Nyamwasa yapfuye na Kagame

Ntibyoroheye Kayumba gusobanura neza icyo yapfuye na Kagame ! Njye natangajwe n’ukuntu yatangiye avagavanga amataliki ubwo yageragezaga  kuvuga amateka y’uko yaretse akazi yari yarigiye (Droit) akajya mu gisilikari cyagombaga kugaba igitero ku Rwanda , taliki ya 1/10/1990! Tujye duhora twibuka ko iyo ntambara ariyo yaje gukururira Abanyarwanda akaga karenze urugero ! Iyo itaba ubu u Rwanda ruba rufite indi shusho !



Kayumba rero mwaramwiyumviye avuga ati  :


*mu mwaka w’2028(!) , impunzi zari Uganda zarirukanjywe zoherezwa mu Rwanda , ngo hanyuma u Rwanda narwo rurazirukana zisubizwa Uganda !


*Ngo amatora yabaye muri za 95 (!) , batoraga icyatsi kibisi abandi bagatora umukara !...


Hari uwandusha kumva icyo iyi "confusion" isobanura ?!

 

Ikindi rero ntabashije kwihanganira ni bya binyoma FPR yakomeje gutsindagira Abanyarwanda ngo bisobanura impamvu habayeho intambara mu 1990 ! Ko impunzi z’Abatutsi zari zifite ikibazo gikomeye, ibyo birumvikana: ubuhungiro buraryana, uwabihinyura yaba atagira umutima ! Ariko guceceka ko, mu 1990,  Leta y’u Rwanda yariho isoza imishyikirano igamije gucyura impunzi mu mahoro bigaragaza ubushake bwo kurimanganya !

 

Kuvuga ko mu Rwanda hari ingoma y’igitugu gishingiye ku ishyaka rimwe rya MRND ni byo rwose ! Ariko guceceka ko Habyarimana yari amaze kwemera Multipartisme, igamije kuganisha igihugu mu nzira ya demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi byerekana ubushake bwo kugoreka amateka y’u Rwanda nk’uko Inkotanyi zabizobereyemo kugeza ubwo Leta ya Kagame ibuza ko amateka y’igihugu yigishwa mu mashuri kugeza n’uyu munsi.

 

Icyo nakumvikanaho na Nyamwasa ni uko yareka kujijisha abantu akavuga yeruye ko gutahuka mu Rwanda Abatutsi badafite ubutegetsi nta we byari bishishikaje ! Akaba ari nayo mpamvu bahisemo gutahuka ku ruhembe rw’umuheto kabone n’iyo byari kuba ngombwa kugenda basimbuka imirambo y’abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi ! Niko byagenze. Twese twarabibonye, narekere aho gucurika Abanyarwanda ! Imvugo zidashobotse zivugirwa mu Rwanda abantu bagaceceka , ntitwakwemera ko zidusanga n’aho twazihungiye !

 

Ngo Kagame ntiyubahirije Programme politique ya FPR !

 

Kuba Kayumba Nyamwasa yerekana akababaro kenshi yatewe n’uko  ibyo batekerezaga byose bakirwana Kagame atemera ko bishyirwa mu bikorwa bikwiye gutera amakenga Abanyarwanda bashishoza !

 

FPR mu myaka 18 yose imaze iyobora u Rwanda twabonye akajagari  yazanye mu burezi , irondakoko yashyize  muri serivice za Leta, iterabwoba iyoboresha abaturage kuva yagera ku butegetsi, gahunda zinyuranye zo gukenesha abaturage, kubasenyera amazu, INKIKO GACACA zo gupyinagaza abo mu bwoko bw’Abahutu BONYINE….twarangije kwibonera ko izo GAHUNDA za FPR nta cyiza zazaniye Abanyarwanda , ni nayo mpamvu Opozisiyo yose ihora isaba Abanyarwanda guhaguruka bakarwanya REGIME ya FPR ! Nongere mbisubiremo : Ikibangamiye Abanyarwanda si PAUL KAGAME WENYINE ! Ni SYSTEME YOSE YA FPR-INKOTANYI !

 

 Umwanzi w’Abanyarwanda si umuntu ku giti cye: Kagame, wenyine! Ni FPR n’amatwara yayo ashingiye ku gitugu n’ITERABWOBA byoretse igihugu !

 

Ni nde rero bitatera ubwoba kumva ko KAYUMBA Nyamwasa we asanga ibyo FPR yakoreye Abanyarwanda bidahagije, ngo hakaba  hari izindi nshingano Kagame yirengagije gushyira mu bikorwa! Ndasaba Abanyarwanda kwitonda bagashishoza !

 

Icyo ngira ngo Abanyarwanda bose bibuke ni uko Kayumba Nyamwasa yahunze u Rwanda , ejobundi …nyuma y’imyaka isaga 17 FPR yica Abanyarwanda urubozo , Kayumba Nyamwasa AYISHYIGIKIYE( yari CHEF D'ETAT MAJOR W'INGABO !!!!). Ubu se aho Kagame amaze kumugirira IKIGARASHA GICITSE nibwo yibutse ko FPR itazanye DEMOKARASI nk’uko yari yarabibeshye Abanyarwanda n’amahanga , ko yafunze Bizimungu na Ntakirutinka, ko yica Abanyamakuru…..??? Igihe aba bose bahohoterwaga yabikozeho iki ? Kuki ateguye ngo ahunge icyo gihe ?

 

Muri make, nk’uko bigaragara mu mvugo ye,  Kayumba aracyikundira FPR-Inkotanyi kandi iyo nyine niyo Abanyarwanda bamaze guhaga kubera ubugome yabakoreye kandi ikibakorera ! Kutitandukanya nayo ku mugaragaro nibyereke Abanyarwanda ko yenda Kayumba Nyamwasa akiri wa wundi bari bazi mu Rwanda !

 

Na none kandi ukurikije ibyo Kayumba yivugiye muri kiriya kiganiro, biragaragara ko nta kibazo cya politiki afite ahubwo yifitaniye ikibazo n’umuntu ku giti cye ari we Paul Kagame kuko ahari batashoboye gusangira iminyago (= ngo Indege za Kagame nta bandi Batutsi bazigendamo,...Ngo amafaranga Kagame agenda yiba nta bandi Batutsi ageraho kandi baranatanze ibyabo n'abana babo kugira ngo urugamba rugere ku ntsinzi ! ) . Ibyo kandi bisobanuye ko nta n’impamvu za politki (cause politique) Kayumba Nyamwasa afite zo kurwanya REGIME ya FPR-INKOTANYI ! Wenda ashishikajwe no kuba yabona uburyo bwo kwihimura kuri mwene wabo, gusa icyo Abanyarwanda badakeneye ni uko yabashora muri izo nzangano zitabakemurira ibibazo !

 

 Uzi gushishoza wese yahamya adashidikanya ko Paul  Kagame aramutse apfuye none cyangwa ejo Kayumba na bagenzi be bahita batahuka i Rwanda kuko umwanzi wabo bwite yaba atakiriho ! Ahasigaye bakisubirira muri FPR-Inkotanyi yabo, igakomeza igashyira mu bikorwa INSHINGANO Kagame atemera gushyira mu bikorwa muri iki gihe ! Ngayo ng’uko !

 

2. KAYUMBA NYAMWASA ararengera Abajenerari b’abicanyi !

 

Biteye isoni kubona Kayumba Nyamwasa ajyaho akihandagaza ngo Kagame ni mubi kubera ko yafunze ABAJENERALI ! Yaramaze, ahubwo iyo anabica ! None se abo bajenerali Kayumba aririra ninde ubayobewe ! Ubu koko hari umunyarwanda ukwiye kuririra Jenerali Fred IBINGIRA n’ukuntu yatsembye Abanyarwanda i Kibeho n’ahandi  yanyuze hose ! Ubu koko Kayumba aragira ngo turire duhogore kubera ko Kagame yafunze Jenerali Wilson GUMISILIZA  warimbuye Abasenyeri n’abandi bihaye Imana ba Kiliziya Gatolika ataretse n’abaturage batagira ingano ? Mbega politiki ! Iyi politiki ya Kayumba yo gukingira ikibaba abicanyi njye ndayanze, ndasaba n’Abanyarwanda bose kuyamaganira kure! Ariko kandi nta mugayo na Kayumba ubwe si miseke igoroye!


Biratangaje kandi biteye isoni kubona Kayumba Nyamwasa afata ijambo iminota 60 yose, ntafate n’umunota umwe gusa wo gusaba Abanyarwanda imbabazi ku byaha bikomeye by’ubwicanyi yabakoreye ! Ubu se aribwira ko twibagiwe uko yatsembye Abahutu bo mu Ruhengeri na Gisenyi , akagerekaho no kuvuga yishongora ngo  azabatwika kugera bataye appétit yo kurwanira uburenganzira bwabo ?! Niba KAYUMBA ashaka gukora politiki nabanze yisuzume, yemere ko ari UMWICANYI, ubundi akubite ibipfukamiro hasi, asabe Abanyarwanda imbabazi, nibamubabarira azakunde akore politiki!


Politiki y’abantu bafite ibiganza bijejeta amaraso ntayo Abanyarwanda bagikeneye! Ibi kandi ntihagire ubyita ivanguramoko ! Abahutu n’Abatutsi ndetse n’Abatwa bagomba gushyira hamwe kugirango basezerere ubutegetsi bw’igitugu  bwa Jenerali Kagame n’Agatsiko ke ! Ariko Abanyapolitiki dukeneye si ABASILIKARI B'ABICANYI! Baba ABAHUTU cyangwa ABATUTSI, abicanyi bose ni bamwe, nyina ubabyara ni umwe, nibafatwe bashyikirizwe ubutabera…ntabwo dukeneye ko birirwa bashinyagurira rubanda ngo barabashakira icyiza! Icyiza batuzaniye twarakibonye!

 

3. Ngo andi mashyaka  ya Opozisiyo nta yindi gahunda afite uretse iyo muri za 1998 yo gukuraho Leta y’Abatutsi !

 

Niba Kayumba Nyamwasa ashaka gucuruza ishyaka rye rya RNC (marketing) , nta wabimubuza ariko akwiye kubishakira imvugo ikwiye ! Gusuzugura andi mashyaka ya Opozisiyo yose muri rusange ngo nta porogaramu politiki afite, mbese aka ya mvugo tumenyereye ya FPR  ngo andi mashyaka afite “ingengabitekerezo” (=gukuraho Leta y’Abatutsi !);  biragayitse cyane ku muntu uzi neza ko azakenera gukorana n’abandi ! Uku KWISHONGORA no KWISHYIRA MU BICU  gutuma Kayumba asuzugura andi mashyaka ya opozisiyo bigeze hariya ni ko kwaranze umutwe FPR-Inkotanyi (ngo ni umuryango w’Abanyarwanda ra ! ) kuva yatangira, akaba ari nayo mpamvu itihanganira ko hagira andi mashyaka abaho mu Rwanda ! Ngicyo igifunze ba Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda…..

Aho Kayumba ntashaka gukuraho KAGAME Paul ngo yimike urushije Kagame Paul Ubukana ? Ni uko njye mbibona !


Umwanzuro

Politiki y’utugambo twiza two gutongoza Abahutu ntaho uberekeza, ntikijyanye n’igihe tugezemo! Ubu igikenewe ni uko abashaka kubaka u Rwanda ruzima bashyira hasi ibyo kwishongora no kwiyemera, bagacisha bugufi bakajya inama, bakumvikana ! Nanone ariko Abanyapolitiki dukeneye ni abadafite amaraso ku biganza kandi bariho. Nibagire bwangu bagaragare abe aribo dushyigikira ! 


Icyo numvikanaho na Kayumba Nyamwasa ni kimwe gusa : ni uko Abanyarwanda ubwabo bafite ubushobozi bwo guhaguruka bakavudukana ingoma ya Kagame n’Agatsiko ke ka FPR, bitagombeye intambara isesa amaraso menshi. AKARENGANE iyi Leta igirira abaturage karenze urugero. IGIHE rero KIRAGEZE ngo Abanyarwanda ubwacu duhaguruke , twirenganure. Uyu mwaka w’2012 ntukwiye gushira tuteretse Kagame n’Agatsiko ke ko ingoma yabo icyuye igihe!



 

Mporayonzi Celestin.

 

  Shakira  ikiganiro cya Kayumba kuri iyi Link:


http://www.blogtalkradio.com/healing-rwanda/2012/02/27/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda#.T0rn9sPvwt4.facebook