ITEKA RYA PEREZIDA N°52/01 RYO KUWA 12/10/2006
RIHINDURA ITEKA RYA PEREZIDA
N°59/01 RYO KUWA 27/12/2005 RISHYIRAHO INDAMUNITE N’IBINDI BIGENERWA
ABANYAPOLITIKI BAKURU B’IGIHUGU
Twebwe, KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika,
Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kanama 2003
nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya 121 n’iya 201 ;
Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho
ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru
b’Igihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 7 ;
Dusubiye ku Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho indamunite
n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, cyane cyane mu
ngingo zaryo, iya 3-1°, iya 4, iya 7-1°,
iya 8-1° n’iya 9-1° ;
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo;
Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24/5/2006.
TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE:
Ingingo ya mbere:
Ingingo ya gatatu y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho
Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 4 781 700Frw buri kwezi;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na 6.500.000 Frw
buri kwezi;
3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4. Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone
igendanwa, fax,
internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose
ryangombwa rimufasha
gusohoza inshingano ze. Uburyo bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo
n’ahandi
hose bigaragaye ko ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta ;
7. Uburinzi (gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi
hose hagaragaye
ko bukenewe.
Ingingo 2:
Ingingo ya 4 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho
Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite
mbumbe ingana
n’amafaranga 3 434 642 Frw buri kwezi.
Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe ungana na 2 986 515 Frw buri
kwezi.
Ingingo ya 3 :
Ingingo ya 7 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho
Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi
wa Kigali n’Abandi
bagize Guverinoma bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa,
bagenerwa buri wese ibi
bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 847 608 Frws kuri Minisitiri na 1 774
539 frw ku
Umunyamabanga wa Leta ;
2. Indamunite yo kubunganira ku icumbi n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri
kwezi ;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi
ijana (100.0000
Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu
( 150.000 Frw)
ku kwezi ;
5. Leta iha Misitiri n’Umunyamabanga wa Leta amafaranga 12 000 000 mu rwego rwo
kumwunganira
kwiyubakira cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
6. Ba Guverineri n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, bahagarariye Umukuru w’Igihugu
mu Ntara no
mu Mujyi wa Kigali, bakodesherezwa icumbi rifite agaciro katarengeje amafaranga
400.000 ku
kwezi;
7. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5.000.000 Frw mu gihe
batangiye
imirimo yabo ;
8. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya 2.500 na 3.000 cc,
ku giciro ntarengwa
cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga
miriyoni
cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi
nyirubwite
arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imikoreshereze
y’imodoka akorwa hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
9. Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo
kumufasha gukoresha
iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.
Ingingo ya 4 :
Ingingo ya 8 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho
Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira:
Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese
ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 774 539 Frws na indamunite yo
kubunganira ku icumbi
n’ibindi ingana na 198 828 Frws buri kwezi ;
2. Amafaranga yo kwakira abashyitsi ku kazi angana na 300.000 Frw buri kwezi ;
3. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’
ibihumbi ijana (100.0000
FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu(
150.000 FRW)
ku kwezi ;
4. Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira kwiyubakira
cyangwa kwigurira
icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
5. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe
batangiye
imirimo yabo ;
6. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na 3.000,
ifite agaciro ka
20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga y’amafaranga miriyoni
cumi(10. 000. 000 Frw)
kugirango ashobore kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira.
Bikorwa rimwe mu myaka
itanu, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka
akorwa hagati ya
nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
7. Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha
gukoresha imodoka
guhera igihe atangiriye akazi.
Ingingo ya 5 :
Amafaranga avugwa mu ngingo ya 3-5° na 7° no mu ngingo ya 4-4° na 5° y’iri teka
atangwa rimwe gusa,
kabone n’ubwo umukozi yahindurirwa imirimo.
Ingingo ya 6 :
Ingingo ya 9 y’ Iteka rya Perezida n°59/01 ryo kuwa 27/12/2005 rishyiraho
Indamunite n’ibindi bigenerwa
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu ihinduwe ku buryo bukurikira :
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira :
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana na 1 280 984 Frws ku ba Senateri na 1 230
324 ku ba Depite
;
2. Indamunite yo kubunganira ku cumbi n’ibindi ingana na 137 851 Frws buri kwezi.
3. Amafaranga 50 000Frws buri kwezi yo kwishyura telefoni igendanwa
4. Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri
hagati ya cc 1.500 na
2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na 15.000.000 Frw ku ba
Depite igeze i Kigali.
Leta irabishingira mu gihe bafashe inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi akorera mu
Rwanda. Buri
wese na none agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 325.000 Frw atabarirwa mu
mushahara yo
kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
5. Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite,
bongererwa buri wese 35.000 Frw naho Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo
bakongererwa buri wese
30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa mu gika cya mbere
cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 7:
Kuba hari abandi Bayobozi bashyirwa ku rwego rumwe n’Abanyapolitiki bavugwa muri
iri teka, ntibivuga ko
bose bahabwa ibiteganywa muri iri teka, kuko indamunite zihabwa umukozi, zigenwa
hadakurikijwe urwego
yashyizwemo ku buryo bw’icyubahiro ahubwo hakurikizwa uburemere bw’imirimo akora.
Ingingo ya 8:
Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi basabwe
kubahiriza iri teka.
Ingingo ya 9 :
Ingingo zose z’amateka abanziriza iri kandi zinyuranye na ryo zivanyweho
Ingingo ya 10:
Iri teka ritangira gukurikizwa guhera ku munsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta
ya Repubulika y’u Rwanda.
Agaciro karyo gahera ku itariki ya 01/01/2006.
Kigali, kuwa 12/10/2006
Perezida wa Repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Prof. NSHUTI Paul Manasseh
(sé)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
KAMANZI Stanislas
(sé)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
MUSONI James
(sé)
Bibonywe kandi bishyizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
KARUGARAMA Tharcisse
(sé)
ITEKA
RYA PEREZIDA N° 59/01 RYO KUWA 27/12/2005 RISHYIRAHO INDAMUNITE N’IBINDI
BIGENERWA ABANYAPOLITIKI BAKURU B’IGIHUGU
Twebwe,
KAGAME Paul,
Perezida wa Repubulika
Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kanama
2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 112, iya
121 n’iya 201 ;
Dushingiye ku Itegeko-Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa 16/09/2003 rishyiraho
ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2,
iya 3, iya 6, iya 7, iya 8, iya 9, iya 10, iya 11 n’iya 12
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‘Umurimo ;
Bimaze gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 04/11/2005 ;
TWATEGETSE KANDI DUTEGETSE
UMUTWE WA MBERE : INGINGO Z’IBANZE
Ingingo ya mbere:
Iri teka rishyiraho indamunite n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu
nk’uko biteganywa n’ingingo ya 2 y’Itegeko Ngenga n° 34/2003 ryo kuwa
16/09/2003 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.
Ingingo 2:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa indamunite n’ibindi mu buryo
butandukanye hashingiwe ku nzego z’imirimo n’imyanya y’imirimo barimo.
UMUTWE WA II : IBIGENERWA
PEREZIDA WA REPUBULIKA
Ingingo ya 3:
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi
bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga
3.890.282 Frw buri
kwezi;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi ( frais d’intendance) angana na
6.500.0000
Frw buri kwezi;
3. Inzu yo kubamo (state house) ifite ibyangombwa byose;
4. Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
5. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta;
6. Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefone itagendanwa, telefone
igendanwa, fax, internet, telefone sateliteri, anteni parabolike, n’irindi
tumanaho ryose ryangombwa rimufasha gusohoza inshingano ze. Uburyo
bw’itumanaho bushyirwa mu biro ndetse no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko
ari ngombwa, byose byishyurwa na Leta.
7. Uburinzi
(gardes républicaines) buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi
hose hagaragaye ko bukenewe.
UMUTWE WA III: IBIGENERWA PEREZIDA WA SENA, PEREZIDA W’UMUTWE W’ABADEPITE
NA MINISITIRI W’INTEBE
Ingingo ya 4:
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese
indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga 2.796.325 Frw buri
kwezi.
Minisitiri w’Intebe agenerwa indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga
2.326.689 Frw buri kwezi.
Ingingo ya 5:
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe
bagenerwa buri wese ibindi bikurikira:
1. Inzu yo kubamo
ifite ibyangombwa byose;
2. Amafaranga akoreshwa ku icumbi (frais d’intendance) angana na
600.000 Frw
buri kwezi;
3. Imodoka ebyiri (2) z’akazi buri gihe n’ibyangombwa byazo byose;
4. Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
5. Uburyo bw’itumanaho
rigezweho, rigizwe na
telefone itangendanwa, telefone
igendanwa, fax, internet, anteni parabolike. Uburyo bw’itumanaho bugashyirwa
mu biro ndetse no mu rugo byose byishyurwa na Leta;
6. Uburinzi ku kazi, mu rugo, n’ubwo buri wese agendana mu modoka imwe
bwihariye ;
7. Ibiteganywa mu ngingo ya 7-7° na 8° y’iri teka, bakabihabwa hakurikijwe
uburyo buteganywa muri iyo ngingo kugira ngo boroherezwe kugira imodoka bwite yo
gukoresha mu rugo.
Article 6 :
Iteka rya Minisitiri ufite ibikorwa Remezo mu nshingano ze rigena icyiciro n’ibikoresho
bijyanye n’amacumbi ndetse n’ubwoko bw’imodoka bigenerwa Abanyapolitiki
b’Ikirenga mu gihugu.
UMUTWE WA IV: IBIGENERWA ABAMINISITIRI, ABANYAMABANGA BA LETA, N’ABANDI BAGIZE
GUVERINOMA BASHOBORA KUGENWA NA PEREZIDA WA REPUBULIKA BIBAYE
NGOMBWA
Ingingo ya 7:
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, n’Abandi bagize Guverinoma bashobora
kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa, bagenerwa buri wese ibi
bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo buri kwezi ingana n’amafaranga
1.042.089 Frw
ku ba Minisitiri na 1.035.770 Frw ku Banyamabanga ba Leta ;
2. Amafaranga mbumbe angana na
446.609 Frw ku ba Minisitiri na 443.902 Frw ku
Banyamabanga ba Leta bagenerwa
buri kwezi yo kunganirwa kwiyishyura amazi n’amashanyarazi,
kwakira abashyitsi mu rugo, uburyo bw’itumanaho mu rugo;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi
ku kazi angana na
300.000 Frw
buri kwezi ;
4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi
ijana (100.0000
Frw) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’ ibihumbi
ijana na mirongo itanu ( 150.000 Frw) ku kwezi ;
5. Leta iha buri wese 12 000 000 Frw mu rwego rwo kumwunganira
kwiyubakira
cyangwa kwigurira icumbi igihe atangiye imirimo ye ;
6. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na
5.000.000 Frw
mu gihe
batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;
7. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na
3.000, ku giciro ntarengwa cya 20 000 000 Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese
inkunga y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugira ngo ashobore
kwigurira imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka
itanu, nkuko biteganywa n’amasezerano n’imikoreshereze y’imodoka akorwa
hagati ya nyir’ubwite na Minisitiri ufite imari mu nshingano ze;
8. Amafaranga angana na 475.000 Frw buri kwezi atabarirwa mu mushahara yo
kumufasha gukoresha iyo modoka guhera igihe atangiriye akazi.
UMUTWE WA V: IBIGENERWA VISI-PEREZIDA WA SENA NA VISI-PEREZIDA W’UMUTWE
W’ABADEPITE
Ingingo ya 8:
Visi-Perezida wa Sena na Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa
buri wese ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga
1.065.305 Frw
buri kwezi
;
2. Amafaranga mbumbe angana na 456.559Frw bagenerwa
buri kwezi yo kunganira
kwiyishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi, uburyo bw’itumanaho,
amafaranga y’icumbi;
3. Amafaranga yo kwakira abashyitsi
ku kazi angana na
300.000 Frw buri kwezi ;
4. Amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’
ibihumbi ijana (100.0000 FRW) ku kwezi n’aya telefone igendanwa angana n’
ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150.000 FRW) ku kwezi ;
5. Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na FRW 5.000.000 mu gihe
batangiye imirimo yabo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa ;
6. Gusonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc 2.500 na
3.000, ifite agaciro ka 20 000 000Frw igeze i Kigali. Leta iha buri wese inkunga
y’amafaranga miriyoni cumi(10. 000. 000 Frw) kugirango ashobore kwigurira
imodoka ye bwite, andi nyirubwite arayitangira. Bikorwa rimwe mu myaka itanu,
nkuko biteganywa n’amasezerano y’imicungire n’imikoreshereze y’imodoka
akorwa hagati ya nyirubwite na Minisitiri ufite imari munshingano ze;
7. Amafaranga angana na 475.000 Frw atabarirwa mu mushahara yo kumufasha
gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
UMUTWE WA VI :IBIGENERWA ABASENATERI N’ABADEPITE
Ingingo ya 9 :
Abasenateri n’Abadepite bagenerwa ibi bikurikira:
1. Indamunite mbumbe y’umurimo ku Basenateri ingana n’amafaranga
758.893 Frw
buri kwezi. Bahabwa kandi andi mafaranga mbumbe angana na
325.000 Frw yo
kunganira kwishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo,
indaminite y’imirimo y’Inteko (indemnités parlementaires), uburyo
bw’itumanaho, indamunite y’icumbi, bahabwa buri kwezi;
2. Indamunite mbumbe y’umurimo ku Badepite ingana n’amafaranga
649.432 Frw
buri kwezi.
Bahabwa kandi andi mafaranga angana na
278.328 Frw yo kunganira
kwishyura amazi n’amashanyarazi, kwakira abashyitsi mu rugo, amafaranga y’itumanaho,
indamunite y’imirimo y’Inteko (indemnités parlementaires), ndamunite y’icumbi,
amafaranga y’ingendo, bahabwa buri kwezi.
3. Abasenateri n’Abadepite basonerwa amahoro y’imodoka iri mu cyiciro kiri
hagati ya cc 1.500 na 2.500, ifite agaciro ka 16.000.000 Frw ku ba Senateri na
15.000.000 Frw ku ba Depite igeze i Kigali. Leta irabishingira mu gihe bafashe
inguzanyo mu ma banki y’ubucuruzi akorera mu Rwanda.
Buri wese na none
agenerwa buri kwezi amafaranga angana na 150.000 Frw
atabarirwa mu mushahara yo
kumufasha gukoresha imodoka guhera igihe atangiriye akazi.
4. Kubera imirimo bakora, Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no m’Umutwe w’Abadepite,
bongererwa buri wese 35.000 Frw naho
Abavisi-Perezida b’izo Komisiyo
bakongererwa buri wese 30.000 Frw ku byo Abasenateri cyangwa Abadepite bagenerwa
mu gika cya mbere n’icya kabiri cy’iri tegeko.
|
UMUTWE WA VII: INGINGO ZINYURANYE N’INZIBACYUHO N’IZISOZA
Ingingo ya 10:
Ku birebana n’uburinzi bw’Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, 8, n’iya
9 bagenerwa nibura umupolisi umwe bagendana, Leta isanze ari ngombwa cyangwa
nyirubwite abyifuje.
Ingingo ya 11:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa mu ngingo ya 3 n’iya 4 y’iri teka
iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose
yakoreshejwe muri ubwo butumwa.
Ingingo ya 12:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa mu ngingo ya 7 n’iya 8 iyo bagiye mu
butumwa imbere mu gihugu, buri wese ahabwa amafaranga y’ingoboka angana na
10.000 Frw buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara aho bagiye mu butumwa,
fagitiri z’icumbi, ifunguro n’ibinyobwa bidasindisha, kwakira abantu,
ay’umushoferi byishyurwa n’urwego bakoramo.
Ingingo ya 13:
Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7, iya 8, iya 9 n’iya 10, iyo bagiye mu
butumwa imbere mu gihugu, boroherezwa na Leta uburyo bwo gutwarwa; iyo aho
bagiye harengeje Km 30 uvuye aho basanzwe bakorera.
Ingingo ya 14:
Abasenateri n’Abadepite iyo bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, buri wese
ahabwa amafaranga y’ingoboka angana n’amafaranga ibihumbi birindwi (7.000
Frw) buri munsi. Iyo bibaye ngombwa ko barara mu butumwa, fagitiri z’icumbi,
ifunguro n’ibinyobwa bidasindisha, byishyurwa n’urwego bakoramo ku mafaranga
atarengeje ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw) ku munsi.
Ingingo ya 15:
Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu bavugwa muri iri iteka iyo bagiye mu butumwa
hanze y’igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko ashyiraho indamunite
z’abajya mu butumwa mu mahanga.
Ingingo ya 16:
Mu gihe Abanyapolitiki bavugwa muri iri teka bitabye Imana bakiri ku mirimo yabo,
amafaranga yose akoreshwa mu mihango y’ishyingura yishyurwa na Leta.
Ingingo ya 17:
Abanyapolitiki bavugwa mu ngingo ya 7 n’iya 8 bari basanzwe bafite imodoka za
Leta batangira guhabwa amafaranga abafasha gukoresha imodoka zabo bwite bakimara
gusubiza imodoka za Leta.
Ingingo ya 18:
Ibyakozwe mbere y’uko iri teka ritangazwa bitanyuranyije n’iri teka bihawe
agaciro.
Ingingo ya 19:
Ingingo z’amateka yose abanziriza iri zinyuranye naryo zivanyweho.
Ingingo ya 20:
Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi na Minisitiri w’Ibikorwaremezo basabwe gushyira mu
bikorwa iri teka.
Ingingo ya 21:
Iri teka ritangira gukurikizwa umunsi ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda.
Kigali, kuwa 27/12/2005
Perezida wa repubulika
KAGAME Paul
(sé)
Minisitiri w’Intebe
MAKUZA Bernard
(sé)
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
EL-Hadj BUMAYA André Habib
(sé)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Prof. NSHUTI Manasseh
(sé)
Minisitiri w’Ibikorwaremezo
BIZIMANA Evariste
(sé)
Bibonywe kandi bishizweho Ikirango cya Repubulika :
Minisitiri w’Ubutabera
MUKABAGWIZA Edda
(sé)
Aka ni akumiro! Ese aba batware bacu bajya bibaza ko aya mafaranga ava mu misoro y'abaturage? Bazi se ko inzara inuma mu giturage? Mu gihe abaturage basuhuka abandi bakaba bakubitira abana babo kuryama, ba nyakubahwa bahabwa amafaranga avuye mu misoro yo kwakira bene wabo! Ese bakwakiriye abaturage bose bicwa n'inzara?
|
Mubisanzwe umuntu ajya gukorera leta kugirango afashe, ntabwo abagiye kw'ifasha. Niba Perezida Kagame n'aba ministiri be babona ko imishahara bahembwaga itari ikwiye bari bakwiye kwegura bakajya gushaka imirimo muri secteur prive aho bahembwa menshyi. ( Justin Gasana) |
Commentaires et SOS: