Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda
Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)*
BP 141  Bruxelles 3                                                  Buruseli, taliki ya 18/11/2005
1030  BRUXELLES                                                                              
Tél. /Fax : 32.81.60.11.13
GSM: 32.476.70.15.69
Mail : cliir2004@yahoo.fr
 
Ibaruwa ifunguye twandikiye abategarugori barindwi (7) Perezida Kagame yatoranije akabashinga imirimo ikomeye : c/o Ambasaderi Joseph BONESHA
 
-         Madamu Janeti KAGAME, umugore wa Perezida KAGAME;
-         Madamu Aloyiziya CYANZAYIRE, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga;
-         Madamu Edda MUKABAGWIZA, Minisitiri w’Ubutabera;
-         Madamu Domitila MUKANTAGANZWA, Umunyamabanga mukuru w’Urwego ry’igihugu rushinzwe Inkiko GACACA
-         Madamu Zayinabu Sylivie KAYITESI, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu
-         Madamu, Fatuma NDANGUZA, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
-         Madamu Immaculata MUKAKARANGWA, Umuvunyi wungirije Umuvunyi mukuru Rutaremara Tito
 
Madamu,
 
Tubanje kubasuhuza no kubiseguraho kubera uburebure bw’iyi barwa ndetse n’uburemere bw’amagambo turibukoreshe muri iyi barwa igamije kubasaba guhosha intambara itwugarije.
Twageneye kopi zayo Mama KAGAME n’abandi bategarugori bafite imyanya ikomeye bo mu Rwanda no mu Bubiligi n’i Burundi . Twageneye kopi zayo abandi bategarugori 14 bahagarariye abategarugori mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda .
 
Iyi barwa ikubiyemo ibyo tubasaba, akababaro n’agahinda bya abaturage, ibyifuzo n’ibibazo twashyikirijwe na benshi. Ingingo eshanu z’ingenzi ziyigize ni izikurikira :
  1. Turabasaba guhaguruka mukinginga Perezida KAGAME n’abajyanama be bakemera byihutirwa IBIGANIRO hagati ya Leta ya FPR-Inkotanyi n’abandi banyarwanda batavuga rumwe nayo (Dialogue inter-rwandais). Bagashakira hamwe umuti w’ibibazo by’inzitane bidindiza agihugu. Ntayindi nzira yaturinda intambara simusiga yugarije u Rwanda . Iby’amatora byo “byabara umupfu” utazi uko byagenze!
  2. Turabibutsa mu ncamake (résumé) zimwe mu nyandiko z’abanyarwanda banyuranye batinyutse kwamagana ubugome n’imitegekere mibi iranga abategetsi b’u Rwanda .
  3. Turabibutsa kandi ingingo zimwe zikubiye mw’itangazo ryo kuwa 26 Nyakanga 2004 ry’Abepiskopi Gatorika b’u Rwanda kuri Raporo ya Komisiyo idasanzwe y’abadepite yaperereje ku bwicanyi bwibasiye abacikacumu b’abatutsi no ku ngengabitekerezo ya jenocide yemejwe n’Inteko ishinga amategeko taliki ya 30 Kamena 2004. Iyo Raporo yafungishije abanyeshuri n’abarezi babo, ituma n’abandi benshi bahunga igihugu.
  4. Turabasaba kuzajya gusura zimwe mu NTWARI zakijije abantu benshi muri jenocide (héros du génocide) nka Padiri Yozefu NDAGIJIMANA wakijije abatutsi benshi bo muri Paruwasi ya Byimana (ari muri gereza Gitarama), umutabazi wa Croix-Rouge, KAREKEZI J.M.Vianney watabaye inkomere nyinshi anyura mu masasu na bombe mu mujyi wa Kigali (ari 1930 ku Muhima), none bakaba baborera mu buroko bamazemo imyaka 10 barengana. Ubwo wenda niyo “midari” FPR yabahembye!
  5. Turabasaba ko mwahagarikisha Inkiko GACACA, igihe cyose zizakomeza kuba agatobero ka DMI n’intagondwa za IBUKA na AVEGA zashinzemo akarenge kazo n’iterabwoba ryabujije abaturage kugira ijambo muri izo nkiko zabitiriwe. Abaturage bazise “ikinamico” nk’iryakorewe Padiri Guy THEUNIS warwanyije jenocide itaraba!
 
Baca umugani ngo “ahari abagabo ntihapfa abandi”. Kuva na kera iyo urugamba rwakomereye abagabo, igihugu kitabaza abagore nta kundi byagenda. Abagabo u Rwanda rwari rusigaranye, barokotse itsembabwoko, bananijwe imirimo bashinzwe n’imashini “zica urubozo, zisya kandi zigakomeretsa” abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Ntidushidikanya ko, mwese uko muri barindwi, Perezida Paul KAGAME ajya kubarambagiza ngo abashinge imilimo yabahaye, afite icyo yabaciye kizwi cyangwa kitazwi.
Twe twizera ko yababonyemo ubutwari dusaba ko mwakoresha muri iki gihe Kagame, nawe ubwe, atumva neza ko abanyarwanda barambiwe kuyoborwa buhumyi nk’amatungo cyangwa umutungo bwite w’umukuru w’igihugu. Barambiwe kuragizwa imbunda n’abasilirakare babakubita iz’akabwana. Barambiwe akarindi ka “abagizi ba nabi” ba DMI babahozaho iterabwoba ridashira. Barifuza kuyoborwa n’abategetsi bazima babatega amatwi kandi batishyira hejuru y’amategeko ngo bayakandagire igihe babona yarengera abaturage. Ubutegetsi bwa “humiriza nkuyobore” na “ceceka udapfa” bwasezerewe kera muri 1992. Ntawe uteze gukomeza “gupfukamisha” abanyarwanda niyo yaba akoresha abagizi ba nabi batagira ingano nka ba maneko DMI (abademayi) bajagata mu gihugu hose.
 
Tubandikiye nk’ababyeyi mwabyariye kandi murerera u Rwanda . Mwese mufite ingo zirimo abagabo, abana banyu n’imitungo mwashoboye kwunguka. Nta numwe muri mwe wifuza kongera guhambira ibirago abitewe n’intambara zabaye urudaca muri ako karere mutuyemo. Nta na rimwe mu Rwanda higeze haba intambara zidaturutse ku butegetsi bw’igitugu n’iterabwoba bibuza abaturage uruhumekero. Kuva kuri revorisiyo ya 1959 kugeza kuri iyi ntambara itegurwa na ba SANO David muri 2005, ubutegetsi bw’igitugu, bwanga imishyikirano (dialogue), buhirikwa n’intambara ndetse n’imyivumbagatanyo y’abaturage iyo barakaye ari benshi nkuko bimeze ubu mu Rwanda. Ntituzi impamvu Perezida Kagame n’udutsiko twe batarabyumva. Ubanza ari ngombwa kumwibutsa amagambo yavugiye i Bwisige (Byumba) taliki 31/03/2003: “Aliko ni uko gusa abanyarwanda ahali limwe na limwe ntibabona, bisa nk'ibya ya mbwa ngo iyo ijya gupfa, amazuru arabanza akaba ari yo aziba”.
 
1. Ibibazo bimwe na bimwe bituruka ku butegetsi bw’igitugu :
 
Dukeka ko mwese mubona bimwe mu bibazo u Rwanda rwacu rwivurugutamo: Itsembabwoko litarahanwa ryakozwe n’abasirikare n’abayoboke ba FPR na bamwe mu bacikacumu ba abatutsi. Guheza muri gereza ibihumbi bitagira ingano by’imfungwa z’abahutu zirengana zitagira amadosiye afatika, Gukodesha abanyururu bagakoreshwa nk’abacakara (esclaves) badahembwa. Guhatira abantu kuba abayoboke ba FPR no kubaka imisanzu ya FPR ku ngufu (racket) ngo badapfa, badafungirwa ubusa cyangwa bakirukanwa ku kazi. Guhindagura buri kanya amazina y’imisozi no kugabanya umubare wa za provinces na districts utitaye kucyo abenegihugu babitekerezaho. Gusibanganya amateka y’igihugu uyobya abenegihugu. Guhatira abaturage ingando zo kubakanda no guhanagura ubwonko bwabo ubajijisha. Guhatira abantu gutura mu midugudu ku gitugu cya Leta FPR. Kurwanya no gusenya amakoperative (ex:KIAKA na COFORWA) n’imiryango itagengwa na Leta (société civile). Kunigana ijambo abacitse ku icumu ndetse n’abacitse ku rya FPR-Inkotanyi. Gupfobya itsembabwoko n’itoteza byibibasiye abahutu kuva muri 1994. Kurwanya, gusenya no gusebya Kiriziya Gatorika n’abakuru b’amadini anyuranye (ADEPR, EER,...) bazira gusa ko ari abahutu. Guhiga abiswe abanzi ba Leta n’abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR. Gucyura ku ngufu impunzi zikomeje guhunga u Rwanda umusubizo. Kwambura abaturage ibishanga, ibirombe by’imicanga ni iby’amategura n’amatafari bigahabwa ibikomangoma bya FPR cyangwa “amashyirahamwe y’udukingirizo” ya FPR. Kubuza abaturage gutema amashyamba yabo. Kwirukana abanyabukorikori n’abatindi mu mijyi. Kubuza uburyo abanyarwanda basanzwe barajahajwe n’ubukene, inzara, icyorezo cya SIDA ni izindi indwara zibyorezo (malariya, igituntu) etc.
 
Ntidushidikanya ko ibibazo birushije ubukana ibyo tumaze kurondora byose ari ibikurikira :
-         Kagame n’ibyegera bye bakorera ku bwoba, bakanigana ijambo abaturage, kubera uruhare bagize mw’itsembabwoko ryakorewe abatutsi (reba pages 5-6 ubuhamya bwa Lt RUZIBIZA na bagenzi be) ndetse ntitwatinya no kwemeza ko FPR yakoreye itsembabwoko abahutu dukurikije ibimenyetso byinshi byakusanyijwe n’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR), Inkiko zo mu bihugu by’i Burayi ndetse no mu maperereza akorwa n’abashakashatsi hamwe n’milyango irengera ikiremwamuntu. Ibyo byatumye FPR yica abacamanza benshi ikabasimbuza abatazigera bayikurikirana
-         Ubwicanyi bwa FPR bahishahisha nibwo bubatera gutegekesha iterabwoba, iyica-rubozo (torture), igitugu, urugomo, ikinyoma, amacakubiri, ubusahuzi, icyenewabo, ruswa, gushinyagurira abantu no gusuzugura abaturage n’abanyapolitiki batavuga rumwe nabo bategetsi ba “rukarabankaba”. Abo bategetsi batinya ko ukuri kubyo bakoze kwamenyekana, bagakurikiranwa n’inkiko. Niyo mpamvu batinya “Commission Vérité et Réconciliation” bagahitamo kuniga inzego zose za Leta: Goverinoma, Inteko ishinga amategeko, Sena n’inzego z’ubucamanza. Inkiko zisanzwe n’iza GACACA ntibiteze gukora neza abakoresha igitugu bagitegeka.
 
Tubandikiye tubasaba kuzegera rero Perezida Paul KAGAME n’ibisonga bye (KABAREBE, NZIZA, NDAHIRO, KAYONGA, KARENZI, ...) ndetse n’ibisumizi bye (IBINGIRA, MUROKORE, KADAFI, KAYONGA, KARERA Denys, GACINYA, MUGAMBAGE, NZARAMBA Martin, MACUMU Augustine, Dan MUNYUZA, SEKAMANA J.Damascène, ZIGIRA, GASHAYIJA, GAPFIZI, BAGABE Willy, ... n’abandi tutarondoye) mukabagira inama. Nkuko musanzwe muri imitima y’ingo zanyu, mwaba n’iy’igihugu bityo mukabasaba kwemera ibiganiro bitaziguye hagati yabo n’abandi banyarwanda baba mu gihugu no hanze.
Turabasaba kuzabumvisha ko “uwanze kumva, atanze no kubona” kandi ko “uvuze ko nyiri urugo yapfuye, siwe uba umwishe”. Mukabumvisha ko nta mabanga menshi bagihishe ku bwicanyi bakoreye abanyarwanda, kuko hafi ya yose ubungubu yanditswe cyangwa arimo kwandikwa mu bitabo no mu nkiko zinyuranye hirya no hino kwi isi. Turabasaba kubibutsa ko “Iyo umuntu abaye umutegetsi, aba abaye impumyi”* cyane cyane mu gihe ahisemo kunigana ijambo abategekwa. Iyo umurengwe w’ibisahurano n’ibijurano bimaze kuzibya umutima abategetsi, bajya gukanguka abo banize babatereye ku munigo. Ndetse niyo baba batunze imashini nyinshi zimenyereye “gusya no gukomeretsa” abo batavuga rumwe. Ndetse niyo baba batunze ingabo nyinshi, indege, amato na amamodoka menshi by’intambara. Ibyo bikoresho byose bashobora gukanguka bibarasaho kuko bikoreshwa n’abaturage barakaye.
 
Turabasaba kwibutsa abo bategetsi ko, kugeza uyu munsi mu mateka yo ku Isi, nta gikomangoma na kimwe kiratsinda intambara kirwana n’abaturage bakeneshejwe, bashonjeshejwe, kandi batavurwa na Leta ibanyunyuza imitsi. Turabasaba kwibutsa abo bategetsi ko guhonyora, guhotora no gupfukamisha abaturage nkuko umutwe w’abagizi ba nabi DMI (Directorate of Military Intelligence) ubikora, ntakindi bizabyara uretse intambara simusiga irimo gututumba mu gihugu hose. Ntawe uzi umunsi n’isaha ikibyimbye kizamenekera. Iyo ntambara iratogota mu mitima y’abaturarwanda bose nk’ikirunga kitegura kuruka umuliro. Abaturage, abasirikare, abapolisi, aba Local Defense, abayobozi b’inzego zose zo hasi, abanyururu barengana, abacitse kw’icumu baba abahutu, abatwa cyangwa abatutsi, bose nta muntu n’umwe uzarwanirira ubutegetsi bwa Kagame buhotora abaturage, abategetsi, abanyamakuru, abanyamadini, abakozi ba Leta, abamasosiyete ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Umunsi intambara yatangiye, haba ejo cyangwa ejobundi, ni buri munyarwanda uzarwanya ubutegetsi bubi. Nta kundi byagenda, ntawe ukwiye kwibeshya ngo bazamurwanira kandi abarya imitsi abicaye hejuru. Abakozi bo hejuru bahembwa amagana bakeka ko uhembwa uduhumbi 20 cyangwa 40 atungwa n’iki? Umuturage wambuwe igishanga, umunyabukorikori cyangwa umudandaza wubikiwe imbehe muzabakizwa n’iki?
 
Komanda SANO David, uhagarariye ishyaka rishya RPR (Rassemblement du Peuple Rwandais), ati : « niba hatabayeho Imishyikirano itaziguye ihuza abanyarwanda bose (Dialogue inter-rwandais), tuzarwanya ubutegetsi buriho dukoresheje imbunda n’amasasu tubereke ko dufite imbaraga » (Ikiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika taliki ya 30 na 31/10/2005). Aho guhiga ba SANO, aba FDLR, ba FURUMA, ba RUZIBIZA, abanyamakuru, abadandaza uducuruzwa twabo, abanyonzi ba amagare, abaturage mu masambu, mu bishanga, mu birombe no mu mashyamba yabo, aho gucecekesha ba NAYINZIRA na ba NIYITEGEKA, Leta ya Kagame n’AKAZU ke nigire ubutwari bwo gusubiza abanyarwanda uburenganzira n’ubwigenge bwabo. “Aho kwica abo yita abanzi ba Leta, Kagame na FPR ye bakwiye guca ikibibatera”.
Ba “SANO, RUZIBIZA, FURUMA, NAYINZIRA, etc...) bari mu mutima wa buri wese.
Nta muntu numwe kw’isi wemera guhara “uburenganzira bwe bwo kwishyira no kwizana” mu gihugu cye. Inkotanyi zirimo kwigiza nkana nka aba “Khemers rouges” batobye igihugu cyabo cya Cambogde bakagisubiza mw’icuraburindi kuva muri 1975 kugeza muri 1979. Bishe kandi batoteza “intiti, abanyabwenge, abacuruzi, abanyamadini n’abanyamahanga babaga muri Cambodge kugeza igihe basezerewe ku butegetsi, none bakaba bacirwa imanza.
 
2. ABATAVUGA RUMWE n’UBUTEGETSI bahozeho kuva muri 1957:
 
Ba “David SANO” bo muri 2005 ntaho bataniye na ba “GITERA, NDAZARO, KAYIBANDA” bo muri za 1959. Bose ntibemera ihohoterwa, igitugu, urugomo, guhindurwa abacakara n’abatindi nyakujya mu gihugu cyabo, agasuzuguro n’akarengane gakomoka ku butegetsi bw’igitugu, ikinyoma n’iterabwoba. Nta gihe demukarasi itazatsinda igitugu kuko isanzwe muri “kamere-muntu”. Guhonyora abaturage bitera umwaku ntibihira abategetsi babi
 
Nta gihe abanyarwanda banyuranye batagiye batanga intabaza buri gihe ku byerekeranye n’ibiganiro bisesuye bihuza abanyarwanda, bikwiye gukorwa byihutirwa kugira ngo basuzumire hamwe imiyoborere iboneye buri munyarwanda, hatabayeho iterabwoba, igitugu kirangwa no guheza ndetse no gutsembatsemba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’akazu. Reka twibutse ingero zimwe mu banyarwanda batinyutse guhanurira FPR ibizayibaho niba ikomeje kwanga « dialogue inter-rwandais » ibiganiro bitaziguye hagati y’abanyarwanda :
 
Taliki ya 6/12/2000 Uwahoze ari Umwami w’u Rwanda, Sa Majesté Yohani Batisita NDAHINDURWA Kigeli V yatangarije ibiro by’itangazamakuru bya ONU, IRIN, amagambo akurikira kubyerekeranye n’urugendo yari yagiriye muri Kongo-Kinshasa : « Je me suis rendu là-bas (en RDC) pour discuter des problèmes existants entre le Congo et le Rwanda – leur guerre » a-t-il dit. « C’est une situation très triste. Quiconque aime son pays ne pourrait accepter de se taire…a-t-il commenté... « J’ai tenu surtout à m’assurer que les enfants rwandais cessent de partir au Congo pour mourir sans savoir pourquoi ils meurent » a-t-il noté. Il a précisé qu’il aurait souhaité être invité à tenir des discussions avec les autorités rwandaises, « mais je ne peux pas me taire s’ils ne me consultent pas ». Murabona ko na Kigeli akeneye ko habaho ibiganiro, abanyarwanda bakamenya impamvu bapfira muri Congo.
 
Taliki 23/01/2001, Major Alphonse FURUMA yandikiye Perezida Paul KAGAME ibaruwa ifunguye amubwira ati : « ….Dushyiraho umulyango FPR twari twihaye intego yo kubaka ishyaka rizashora imizi ikomeye mu baturage tugashyiraho n’ingabo z’igihugu kugira ngo dushyireho ubutegetsi bw’abaturage. Ibyo byabaye inkuru ishaje yibagiranye rugikubita.
Ahubwo, gahoro gahoro, uko imyaka igenda yicuma, igitugu cya gisirikare, iterabwoba, ubwicanyi, ihotorwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, isahurwa n’inyerezwa by’umutungo w’igihugu byahawe intebe, bisimbura impinduramatwara twari twateganirije abenegihugu... Nyuma yuko dufata ubutegetsi, izo ngeso niyo mikorere mibi byakwiriye hose byimikwa mu turere tw’igihugu twose. Hejuru yabyo, hiyongeraho umuco wo kugusingiza nkaho uri ikigirwamana …Mu turere twafatwaga na FPR, abahutu benshi barishwe, abandi bavanwa mu byabo. Abanyururu b’intambara (prisonniers de guerre) bicwaga rubozo nyuma yo kwerekwa abanyamakuru. Intasi za gisilikare (la Sûreté militaire) wishyiriyeho zicaga abaturage rubozo mbere yo gutsemba abakekagwaho gushyigikira Leta twarwanyaga. Ibyo byatumye abaturage bamenyera guhunga Inkotanyi… Iyi baruwa igamije kwerekana amakosa yakozwe n’ibitarashoboye kugerwaho (échecs) n’abayobozi ba FPR muri iyi myaka cumi…». Major FURUMA arabyutsa ibibazo bigomba kuganirwaho bigashakirwa umuti.
 
Tariki 16/05/2005 Umunyapolitiki NAYINZIRA Yohani Nepomusenti yatanze ikiganiro kuri Radio Ijwi rya Amerika (la Voix de l’Amérique) ahanurira FPR mu magambo akurikira :
Gilbert Rwamatwara (VOA) : Muri iki gihe haravugwa  ikibazo cy’itahuka ry’Abanyarwanda bagize umutwe wa FDLR, basaba gushyikirana na guverinoma y’u Rwanda ku mitahukire yabo. Ibyo basaba bifite ishingiro? NAYINZIRA : « Bifite ishingiro kandi icyo kibazo kigomba kwigwa neza. Ntabwo FPR ishobora kuvuga ngo abantu ntibagafate imbunda baharanira uburenganzira bwabo, kandi nayo ariyo nzira yanyuze. FPR siyo ishobora gutanga amasomo kuko nayo yafashe imbunda muri 90 kandi dialogue yari gushoboka. Bashoboraga gusaba uburenganzira bwabo nk’abatutsi, badafashe imbunda ngo bamene amaraso. Kugira ngo wigishe abantu kugera ku butegetsi mu mahoro nawe wagombye kuba waranyuze iyo nzira. Ntabwo rero FPR yakwigisha bariya barwanyi ba FDLR bafite ibirwanisho ngo bazatahe bamanitse amaboko kandi nayo itarayamanitse. Abagize FDLR ni Abanyarwanda kimwe n’abandi, kandi u Rwanda ni urwa twese. Igihe rero hari ibibazo bishyamiranya abenegihugu, hagomba imishyikirano mu mahoro. Imishyikirano rero ni ngombwa ndetse ikwiye gukorwa vuba...”. Kuva Bwana NAYINZIRA yasaba ibyo biganiro ndetse akaza no kunenga Inkiko GACACA avuga ko « abanyarwanda batazemera inkiko zicira imanza ubwoko bwa abahutu gusa », yatotejwe na POLISI na ba DMI ku buryo ashobora gufungwa azira uwo muganda n’umusanzu w’ibitekerezo yatanze. Dogiteri Théoneste NIYITEGEKA yanenze GACACA kuri VOA, ba bagizi ba nabi bamenyereye kwibasira abanyapolitiki bamutwikiye imodoka taliki ya 06/07/2005.
 
Tariki ya 14/03/2004, Liyetona Abdul Joshuwa RUZIBIZA, mw’itangazo yashyize ahagaragara yasobanuye impamvu yatanze ubuhamya kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana agira ati : ...“Njye rero ibituma mpisemo kuvuga, ni ukugirango ngire ubuhamya ntanga kubijyanye n’itsembabwoko ryakorewe abatutsi, ubwicanyi bwakorewe abahutu mu ntambara FPR/APR yarwanye nanjye ndimo. Nkeneye kandi ko benshi mu banyarwanda n’amahanga basobanukirwa kubyabereye mu Rwanda, kuko kugeza ubu bizwi gusa uko FPR ibishaka, cyangwa ibitangaza. Mu gihe twitegura kwibuka abacu batikiriye mw’itsembabwoko, ni byiza ko uko kuri kumenyekana, nyuma y’imyaka 10 Kagame yiyita umucunguzi w’abatutsi kandi ariwe watumye kubarimbura bishoboka, ndetse akanatubuza kubatabara twari tubishoboye”.... Mu kiganiro RUZIBIZA yahaye na none Radiyo Ijwi rya Amerika taliki ya 2/05/2004 aremeza ko KAGAME yohereje abasirikare ba FPR kujya kwica abatutsi ku ma bariyeri bakorana n’interahamwe n’impuzamugambi. Ati : “Umugabo witwa Hubert KAMUGISHA niwe watuyoboraga yari Kapiteni, uwo nguwo yararaga ku mugabo witwa Karemera waje no kuba umudepite ku Kicukiro. Akaba ariwe (Kamugisha) wari coordinateur w’ibikorwa byose byakorerwaga mu Ntarahamwe no Mpuzamugambi. Uwo ni uwambere...FPR-KAGAME yamwiciye mu Bugesera babwira escort ye ngo yiyahuye, n’ubungubu escort ye yabaye traumatisé”. RUZIBIZA akomeza avuga amazina y’abandi basirikare ba FPR bakoze ku ma bariyeri bakorera mu nterahamwe no mu Bakombozi, bica abatutsi, aribo aba : Kapiteni Kiyago Ntukayajemo Godefroid (wakatiwe urwo gupfa tariki 15/09/1998 akaba afungiye ku Mulindi hamwe na ba escort be babiri (Kaporari John Simbaburanga na Soldat Innocent Munyanziza) bazira ko bishe Marita Mutuyimana na Odeta Mukayisenga tariki ya 23/08/1998 igihe bari baje gusaba inzu za basaza babo uwo Kapiteni yari yarafashe ku ngufu guhera muri 1994), Suliyetona MAHORO, John GASANA, Alex NKURANGA alias “Kirikiri” wari muri Batayo 99 muri 2004. Kapiteni KIRENGA yari muri DMI (Directorate of Military Intelligence) muri 2004, Liyetona Jean-Baptiste MUGWANEZA, MUGISHA Nterahamwe wari muri Batayo 73 muri 2004, Suliyetona Antoni MURINDAHABI wari ufunze muri 2004, Alphonse DUNIYA wapfuye, Jean-Bosco NDAYISABA w’umunyamasaka, Charles NGOMANZIZA ni nawe wishe Gapyisi le 18/05/1993, Callixte umwana w’umugogwe, RUKWAGO, Liyetona KAREGEYA, Claude GASHAGAZA, Kapiteni Jean-Pierre GATASHYA wamugariye ku rugamba. Arangiza avuga ko we ashobora gutanga amazina arenga magana abiri y’ingabo za FPR zicaga abatutsi. Ubwo se mubona ubuhamya nkubwo budakwiye gusuzumwa mu biganiro (dialogue) aho kugirango ba ministiri MULIGANDE cg abakuru ba FPR nka NGARAMBE birirwe babeshyuza ubuhamya bufite ibimenyetso simusiga kandi butangwa n’ababuhagazeho?
 
 
Muri 1999, Jean-Pierre MUGABE (Umuyobozi wa journal le « Tribun du Peuple » akaba n’umuyoboke wa FPR wakoreraga DMI), mw’itangazo rye yise « Mbwire Jenerari Majoro KAGAME Paul ku karubanda amarorerwa u Rwanda ruzize » yaburiye V/Perezida Kagame ibi bikurikira : « Ngendereye kukuburira ngo niba hari agatege ugifite ko kureba amarorerwa akorwa mu gihugu n’urwobo mumaze gutamo u Rwanda, ibyo bikaba bitazabahesha amahoro kabone niyo mwategeka igihe n’ibihe. Imana imaze kubakuraho amaboko, umugisha wayo ntukibageraho kubera akarengane kakwiriye mu banyarwanda bose. Ubutabera bwahindutse ingufu n’ubukungu. Uburenganzira bwa muntu buhindurwa ubusa. Kubaho bihindurwa kwigura. Umutungo wa  Leta waragijwe abacancuro none wabaye amazi y’intare, urasahurwa nta nkomyi. Hejuru y’ubwimvikane buke busanzwe mu moko y’abanyarwanda, abanyarwanda mwongeye kubacamo uturere dushya dushingiye aho baturuka bityo akarengane gakwirakwizwa hose mu moko yose. AKAZU kongera kubakwa i Rwanda, UBUSHIRU bwa HABYARIMANA busimburwa n’AKAZU ka bamwe mu bakomoka i Bugande bavuka mu karere ka KIBUNGO n’agace ka BYUMBA byegeranye. Abantu b’amoko yose ubu barahunga u Rwanda kubera ubutegetsi bubarenganya ari abaturage, ari abanyapolitiki, abakozi ba Leta, abanyamakuru n’abandi. Ari abafashije FPR mu rugamba rwayo, bamwe ntibatahuka kubera izo nenge zigenda ziyongera. Ari n’abandi batahemukiye igihugu nabo baratinya gutahuka kubera ubwo butegetsi bwahumanye. Nari nishwe kubera ko naharaniye ko abaturage n’igihugu byarenganurwa, umwanda ugakuburwa mu Rwanda. Navuze uko u Rwanda rurimo kwibwa, mvuga AKAZU na MAFIA byongeye kwarika muri Leta. Sinagiye kwiga nkuko abakozi bawe babisakuza mu baturage ngo batamenya ko umuvugizi wabo (Le tribun du peuple) yahunze agiye kwicwa. Ntimunyitiranye urugamba rwanjye si urwanone rumaze imyaka icyenda, sinshobora kunywana n’inkozi z’ibibi aho zaba zikomoka hose. Ntimuteze ubwega ngo musakabake aho kuvura ubutegetsi bwanyu. Ibyo bibi mukora nabiberetse rugikubita, aho kubihindura mushaka kunyica. Uwanga amazimwe abandwa habona… Jye sindwana ndababurira kuko umunsi byacitse mu Rwanda, namwe bizabacikana…Birababaje kubona mugikurura impamvu z’amoko mu banyarwanda, ariko ntibyantangaza «Ugaya impundu z’urushishi areba n’imisaya zivamo ». Ubutumwa bwanyu ni ubucanshuro, si ubwo kurenganura abanyarwanda. Uwanga amazimwe abandwa habona. Niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kugaragariza abanyarwanda n’abatuye isi ibyo nzi bituma mumpiga...». Ubu se mukeka ko igituma abantu nk’aba bakomeje guhunga igihugu cyabo kitagomba “ibiganiro” byihutirwa?
 
Tariki 14/12/2001, Valens KAJEGUHAKWA wahoze ari Depite wa FPR yatangaje, kuri internet, inyandiko yise “Nta cyubahiro umutegetsi wica amategeko akwiye, nubwo yaba ari Perezida wa Repubulika (II)”. Muri iyo nyandiko ye aragaruka ku bibazo bikomoka ku butegetsi butagendera ku mategeko agasaba nawe “Ibiganiro” byahuza abantu agira ati :
Mu gihe Kagame-Karegeya-Nziza baburabuza abanyarwanda, abahutu n'abatutsi mu gihugu, ndetse no hanze yacyo, Kagame-Karegeya-Nziza barakora ibishoboka byose kugira ngo bategure inama izaba mu mpera z'uku kwezi, igamije gucamo ibice abanyarwanda babahunze, no kubateranya n'inzego zimwe z'amahanga zatumiwe muli iyo nama. Mbe banyarwanda, abahutu n'abatutsi, koko abantu batatu (3) bice agasozi turebera? Ese ko Kagame-Karegeya-Nziza basigaye barwanirwa n'ingabo z'abahutu zabayobotse, kubera iyo mpamvu bakabakura ku buterahamwe, naho abatabayobotse bagakomeza kwitwa zo, nkaho kuyoboka Kagame-Karegeya-Nziza alicyo cyuhagiro ngombwa kugira ngo abahutu bekwitwa interahamwe.
Ese ko Kagame-Karegeya-Nziza banze bagakomeza politiki yo guteranya abanyarwanda, bakaba bateranya abahutu n'abahutu, abatutsi n'abatutsi ndetse n'abahutu n'abatutsi tutaretse Urwanda n'amahanga, ni kuki iyi mitegekere yabo itabera abahutu n'abatutsi ilindi somo ry'amateka, ngo bumve ko ali ntacyo bapfa, ahubwo ko buli gihe bateranywa n'udutsiko-bwoko cyangwa udutsiko-rere tugizwe n'abantu bake cyane, ariko nyamara duhora tugarika imbaga mu mateka yabo? 
Ni kuki rero abahutu n'abatutsi batafatanya ngo baganire ku bibazo baterwa n'agatsiko kali ku butegetsi, akaba ali nayo nzira yo gusobanukirwa n'amakuba batewe n'udutsiko twabanjilije akayobowe na Kagame
 
3. Tariki 26/07/2004, Abepiskopi Gatorika b’u Rwanda, bateraniye i Kigali , bashyize itangazo ahagarara bashima kandi banenga bimwe mu byanditswe muri Raporo ya Komisiyo idasanzwe yashyizweho kuri 20/01/2004 n’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ishinzwe gucukumbura ubwicanyi bwabereye ku Gikongoro, ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayihembera. Iyo raporo yiyo Komisiyo yemejwe n’Inteko ndetse na Sena taliki ya 30/06/2004 nyuma y’impaka z’iminsi itatu. Iyo raporo ishimangirwa n’Inama ya Leta taliki 17/09/2004. Dore bimwe mu byo  abo basenyeri batinyutse kunenga :
Nubwo hari ibyo dushima muri iyi raporo ya Komisiyo, dusanze harimo n'amakosa agomba gukosorwa. Amwe muri ayo makosa ni aya :
1. Iyi raporo igenda igaragaramo ugukomatanya kudasobanutse (globalisation, généralisation). Ibi bigaragarira cyane cyane mu kwitirira umuryango, ubwoko, akarere, idini cyangwa se ishyirahamwe ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ umuntu ku giti cye.
2. Hari aho raporo yihutira idasesenguye kwambika isura y'ingengabitekerezo ya jenoside ibitekerezo n'ibikorwa by'abantu cyangwa iby'amashyirahamwe, kandi tuzi uburemere bw’icyaha cya jenoside.
3. Hari amakosa ababaje tubona muri iyi raporo kubera ko yemeza ku bantu ibintu bikomeye bidahuye n'ukuri ku buryo byabagiraho ingaruka mbi. Ingero twavuga ni nko kwitiranya abantu, kwitiranya amazina y'abantu, cyangwa se kwitirira Kiliziya Gatolika amashyirahamwe atari ayayo.
4. Iyo usomye neza iyi raporo usanga yarakozwe huti huti, idashungura ngo isesengure ubuhamya butanzwe n’ababajijwe. Ibi kandi bikaba byaragendeweho mu ifatwa ry'imyanzuro ku bavugwamo bategerewe ngo babazwe ku bibavugwaho. Ibyo byose bishobora kuba intandaro yo gukwiza impuha, urwikekwe n'inzangano z'urudaca.
5. Ikindi gitangaza muri iyi raporo ni uko isubira mu manza zakemuwe n’inkiko z’igihugu cyacu, ibi bikaba bivuguruza ubutegetsi bw’ubucamanza bugomba guhorana ubwigenge. Ubundi urubanza rusubirwamo ari uko habonetse ibimenyetso bishya kandi nabwo rugatangira bundi bushya.
6. Ibivugwa kuri Kiliziya Gatolika by’umwihariko byaradutangaje kuko bidahuye n’ukuri. Kiliziya yemera ko jenoside ari icyaha gikomeye ku buryo idashobora guhishira abagaragaweho n’icyo cyaha. Niyo mpamvu kuvuga ko ihishira abapadiri n’abandi bayobozi bakoze jenoside bidahuye n’ukuri. Leta ifite uburenganzira bwo gushakisha abo bantu aho bari hose. Ndetse Kiliziya Gatolika yasabye abayoboke bayo bose bagize uruhare muri jenoside kugira ubutwari bwo kwirega ibyaha bakoze. Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa kabiri yabivuze agira ati: «Ntabwo Kiliziya ishobora kuryozwa amakosa y'abayigize bakora ibinyuranyije n'Ivanjili; buri wese aryozwa ibyo yakoze. Abantu ba Kiliziya bakoze amakosa y’itsembabwoko bagomba kugira ubutwari bwo kwemera ingaruka z’ibibi bakoze bibangamiye Imana na bagenzi babo» (Reba ibaruwa yacu Twibuke ibyabaye dushimangira ukuri, ubutabera n'imbabazi, yo kuwa 4 gashyantare 2004, p. 12-13). 
7. Kurega Kiliziya Gatolika kutemera uruhare yaba yaragize mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda , ntaho bishingiye. Reka ibyange ntiyigeze ibikora! Kiliziya ifite ubutumwa bwayo buzwi: guhuza abantu n’Imana no kubanisha abantu bose nk'abavandimwe. 
9. Ikindi gitangaje muri iyi raporo ni ukumva ko Kiliziya Gatolika yaba igendera ku ngengabitekerezo y’ubukene no kugumisha abaturage mu bukene! Ibi ababivuga ni abirengagiza nkana uruhare Kiliziya yagize kandi ikomeje kugira mu iterambere ry’iki gihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera! Kiliziya ntiteze gutererana na rimwe abakene kuko ifite inshingano zo kubitaho itavanguye. 
10. Kuvuga ko mu madiyosezi menshi harimo abapadiri b’ubwoko bumwe bw’abahutu gusa, uretse ko atari na byo, imvugo nk’iyi ishobora guhembera ivangura n’amacakubiri bisa n'ibiganisha kuri politiki y’iringaniza. Hari amategeko agenga ukwiyeguririmana. Si ugupfa kuringaniza nk’ugabanya ibintu. Nta Diyosezi n’imwe tuzi yangiye umuntu kwiha Imana yabisabye kandi yujuje ibyangombwa bisabwa. Nta n’uwo ibihatira ngo ikunde ibone ku ngufu uhagararira ubwoko ubu n'ubu mu bapadiri cyangwa se mu biyeguriyimana.
Twongere tubisubiremo, jenoside ni icyaha gikomeye kitagomba kwitiranywa cyangwa kugereranywa n’ibindi byaha by’ubwicanyi n’ubwo na byo bigomba kwamaganwa no guhanwa. Nta we ukwiye kwitirira kanaka, uvuzwe mu izina, ko yaba afite ingengabitekerezo ya jenoside atabifitiye ibimenyetso simusiga. Ni yo mpamvu tuvuga ko iyi raporo yakozwe huti huti kandi igahita itangazwa hose mu buryo butumvikana. Ngibyo bimwe mu bitekerezo twifuje kugeza ku bakoze iyi raporo, dushingiye ku nyandiko yabo. Ni ngombwa ko dukomeza umugambi umwe wo kubaka umuryango nyarwanda dushyigikira intego y’ubumwe n’ubwiyunge kimwe n’iyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu igihugu cyacu cyiyemeje kugenderaho. Twirinde icyadusubiza inyuma. Mureke tugendere mu kuri kunga abanyarwanda, duharanire icyateza buri wese imbere nta na hamwe ahejwe”. Bikorewe i Kigali taliki ya 26 Nyakanga 2004. Abepiskopi Gatolika b'u Rwanda”
Iyo raporo yiyo Komisiyo yagaragaje ibibazo abaturage bakomeje kwibaza bikurikira :
-         « Double génocide » iravugwa mu Rwanda hose n’abacitse kw’icumu rya FPR kandi RUZIBIZA nibyo amaze gusohoraho igitabo cya paji 500. Kandi siwe wenyine hari n’inyandiko zerekana ko hagati ya 1996 na 2002 habaye indi « génocide » yahitanye abahutu ba Gisenyi na Ruhengeri basaga 250.000 bishwe n’ingabo za Paul KAGAME.
-         Inkiko GACACA abaturage ntibazemera kuko zitabaha ijambo, hakoreshwamo igitugu n’ikinyoma. Hari ibimenyetso byagaragaje ko zigenewe kumaraho abahutu bari bacitse kw’icumu cyane abafite amashuri, imyuga, imitungo cg amasambu meza.
-         Gusumbanya abanyarwanda bikururwa na IBUKA, FARG na AVECA. Gutoteza amashyirahamwe y’abapfakazi n’imfubyi z’abahutu kimwe n’ababafasha bose.
-         Iyo raporo yerekanye ko FPR n’abayo aribo bapfobya jenoside babuza abantu kuyivuga uko yakozwe kuko itsembabwoko ryakozwe n’abarwaniraga ubutegetsi bose kandi ihitana inzirakarengane z’abatutsi n’abahutu. Abishwe mu bahutu ntibibukwa.
 
4) Iyicwa, ifungwa n’itotezwa bikorerwa intwari (héros du génocide) zakijije abicwaga muri jenoside:
 
Abantu benshi baranzwe n’ubutwari bwo gukiza abicwaga muri jenoside barishwe, abandi barafungwa cyangwa baratorongezwa barahunga :
- Padiri Vjecko CURIC wari umucungamari wa diyosezi ya Kabgayi yarasiwe i Kigali taliki 31/01/1998. Yaranzwe no gutabara abicwaga ndetse anubakira abapfakazi n’impfubyi.
- Duhereye ku bavugwa muri iki gihe nka Paul RUSESABAGINA uhabwa imidari inyuranye, hari Padiri NDAGIJIMANA Yozefu ufunzwe imyaka irenga icumi agemurirwa n’abatutsi benshi yakijije bemeza ko arengana. Muri GACACA yabaye tariki 01/9/2005 kuri District ya Ntenyo (mu Byimana) nta muntu n’umwe wagize icyo amushinja. Abajuji bari bavuye ahandi babonye ari umwere bimurira urubanza tariki ya 19/01/2006. Kubera itangazo ryacu n°82/2005 n’ibarwa twandikiye Ministri w’Ubutabera twamagana akagambane kibasiye uwo mugiraneza, udutsiko twari twateguwe kumushinja ibinyoma ntitwatinyutse kumubeshyera.
- KAREKEZI J.M.Vianney yari umutabazi wa Croix Rouge akaba n’umukozi wa BNR. Yaranzwe no gutabara inkomere mu turere twose twa Kigali anyura mu masasu na bombe. Araborera muri gereza ya Kigali kuva muri Mutarama 1995 azira ngo ko interahamwe zamwambuye uwahoze ari Ministri CYUBAHIRO Constantin zikamwica. None se yari kubikoraho iki ko nta ngabo Croix Rouge yitwaza? Nta dosiye, ntaburanishwa hashize 10 ans!
- Hari abandi bagiraneza 30 ba CICR (Volontaires ba Umulyango mpuzamahanga utabara imbabare), bafashije impunzi zirenga 35.000 zari i Kabgayi, bafunzwe imyaka itandatu barengana, bafungurwa dosiye zirimo ubusa.
- NSENGIYUMVA Fidèle (alias CASTRO) yafunzwe imyaka hafi 6 (itandatu) muri 1930 kandi yaratabaye utwana tw’imfubyi 600, bari baratoraguye muri Kigali we n’umugiraneza w’umufaransa Mariko VAITER witabye Imana muri 1995. Superefe Aloyizi SIMPUNGA wabashikiraga ibiryo anyura mu masasu na bombe akaba n’umuyobozi w’Ibigo by’Impfubyi bitatu (orphelinats Jâ za Marc VAITER) yafunzwe inshuro esheshatu zose none yarahunze.
- Jenerari RUSATIRA Léonidas yakijije abatutsi n’abahutu batagira ingano muri jenoside. Yahawe “umudari” wo gufungwa amezi atatu hano mu Bubiligi azira abashinjabinyoma bo muri IBUKA bamuhimbiye idosiye agafatwa na TPIR (Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha) rwaje gusanga arengana. Dushobora kuvuga intwari za jenoside zitotezwa na FPR, IBUKA...
 
5) GACACA nizihagarikwe zitaramarira inzirakarengane muri Gereza :
Kuva inkiko GACACA zatangira mu gihugu cyose, abanyamashuri ndetse na bamwe mu bategetsi b’abahutu bashinjwe ibinyoma, bafungirwa ubusa, abandi bagahunga. Ndetse n’abaturage benshi bagiye bashinjwa kubera gahunda ya FPR yo guhohotera abahutu  ikaba ishyirwa mu bikorwa na abamaneko ba DMI na zimwe mu ntagondwa za IBUKA. Ba Colonel Cyriaque HABYARABATUMA na Jenerali Laurent MUNYAKAZI, ba dogiteri Pascal HABARUGIRA, Jean Népomuscène NSENGIYUMVA, n’abandi bafunzwe barengana. Abandi bahutu barengana birukanywe ku mirimo yabo bategereje gufungwa !
 
Tariki ya 01/06/2002 mu Ikigo Kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) twandikiye ibarwa uwari Perezida w’Inkiko Gacaca, Madamu Aloyiziya CYANZAYIRE n’uwari Ministri w’Ubucamanza, Bwana MUCYO J.D. tubamenyesha uwo mugambi mubisha wo guhohotera Abahutu mu Nkiko GACACA. Twabashyikirije, mu ntoki, ubuhamya bw’umwe mu bacikacumu usobanura ukuntu ibyo gutora abacamanza ba GACACA no gutegura Inyangamugayo zayo bihishe ubundi bugizi bwa nabi bwateguwe mu Rwanda. Ubwo buhamya tubwometse kuri iyi barwa.
 Icyo kigo cyakiriye ubuhamya butagira ingano kubyerekeye ayo mashyirahamwe yavutse muli 1994 ashyigikiwe kandi akoreshwa na bamwe mu bategetsi b’inzego nyinshi mu Rwanda. Gahunda yabo « bashinjabinyoma » ifasha abo bategetsi gushakira « ibyaha by’ibihimbano » buli muntu wese bashatse kwikiza cyangwa kwambura umutungo. Iyo gahunda yubwo bugizi bwa nabi, bumaze imyaka 11 yose bukoreshwa mu Rwanda, abategetsi b’ingeli zose bayigezeho bifashishije bamwe mu « bacikacumu b’abatutsi » (rescapés tutsi) bemeye cyangwa bategetswe kuba « ibikoresho by’irondakoko ».
Tariki 10/03/2005, GACACA zitangiye hose mu Rwanda, ayo « mashyiramwe ashinja ibinyoma » ba maneko ba DMI n’intagondwa za IBUKA bayakoresheje muri gahunda yateguwe yo guhohotera no gucecekesha abantu mu Nkiko za GACACA.
 
Ibi bibazo byose bikeneye urubuga abanyarwanda “babiganiriraho”. Turizera ko KAGAME atazongera kwivugisha ngo “hari indwara yateye yitwa dialogue”. Nyuma y’imyaka 15 urwanda rworamye, nta muntu ukwiye gukomeza kudindiza iyo “Dialogue inter-rwandais”.
 
Mwiboneye rero ko Intambara simusiga, igiye kwongera gusenya u Rwanda, itewe n’ubwirasi bushingiye ku ubwoba Kagame n’ibisonga bye bafitiye Ibiganiro (dialogue) byahuza abanyarwanda bagashyiraho uburyo bubanogeye bwo kubayobora no gukemura ibibazo byakuruwe n’itsembabwoko n’ibisigisigi byaryo. Tubashimiye ubutwari muzakoresha mugira inama Perezida Kagame, nk’abategarugori yashinze imwe mu mirimo ikomeye.
Buruseli, tariki ya 18 Ugushyingo 2005
 
MATATA Yozefu, Umuhuzabikorwa w’Ikigo (CLIIR)*
 
Bimenyeshejwe :
Abategarugori 14 bahagarariye abandi mu Nteko
Abandi bategarugori bashobora gufasha nabo
 
CLIIR* : Le Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda est une association de défense des droits humains basée en Belgique, créée le 18 août 1995. Ses membres sont des militants des droits humains de longue date. Certains ont été actifs au sein d’associations rwandaises de défense des droits humains et ont participé à l’enquête CLADHO/Kanyarwanda sur le génocide de 1994. Lorsqu’ils ont commencé à enquêter sur les crimes du régime rwandais actuel, ils ont subi des menaces et ont été contraints de s’exiler à l’étranger où ils poursuivent leur engagement en faveur des droits humains.


Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
BP. 141 Bruxelles 3
1030 BRUXELLES-Belgique
Tél/Fax: 32.81.60.11.13
GSM: 32.476.70.15.69