Imyanya 80% yo muri za kaminuza yahawe abana b´abatutsi,
bazatangira muri jan.2008!!!
Iyi nkuru nifuza
ko abantu bose bamenya yanditse mu mvaho y`iki cyumweru (kuva kuwa 9-16/Nzeri/
2007). Kuva ku rupapuro rwa 17-27.
Hakaba harimo urutonde
rw`amazina y`abana bazarihirwa na FARG (ikigo gishinzwe kwita kubacitse kw`icumu
b`abatutsi) bakaba bazatangira umwaka wa mbere wa kaminuza muli ntarama 2008.
Imyanya bahawe ni myinshi ku buryo bitera kwibaza imyanya basigiye abandi
banyarwanda bagomba gutangira umwaka wa mbere uko yaba ingana.
Nk`urugero natanga ni
uko nko muli UNR honyine FARG izoherezayo abana 488 nk`aba nibaza ubushobozi
iryo shuli rifite ryo kwakira abana b`umwaka wa mbere umwaka utaha (nkaba
nkeka ku UNR idashobora kwakira abana barenga 1000 muwa mbere), imyanya
yafashwe no muyandi mashuri ya leta ni myinshi nko muli KIST, KHI , KIE n`ahandi.
Ndibaza niba muby`ukuri
abo bana bose baracitse kw`icumu cyangwa ari amayeri yo kugirango igice kimwe
cy`abanyarwanda ari cyo cyiga kaminuza.
Kandi aha
twakwibutsa ko kuba umucikacumu hano mu Rwanda ingoma mbi ya Kagame iba ivuga
abatutsi, nyamara abana b´imfubyi z´abahutu bishwe n´inkotanyi bo ntibabarirwa
muri abo kandi nabo ari abacikacumu, muri make ibi ni bimwe byerekana ya
Apartheid FPR yahaye intebe mu Rwanda, ngo bavanye amoko mu marangamuntu ariko
bajya gutanga imyanya muri za écoles supérieures ( kimwe nahandi hose)
ugasanga barabarura abana dont les parents bishwe n´interahamwe, abiciwe n´inkotanyi
nabo b´imfubyi ugasanga ntibitaweho na Leta.
Ntawahakana ko mu myaka
mike hano mu Rwanda bizaba bimeze nk´i Burundi igihe ingoma ntutsi zagiye
zisimburana i Bujumbura zatumaga nta mwana w´umuhutu wiga amashuri ngo agere
muri za Kaminuza. Bikaba nabyo ari uburyo abahezanguni bo muri FPR bakomeje le
génocide intellectuel des Hutu, mu myaka iri mbere nta bahatu bazaba bafite
impamyabushobozi zo hejuru bari muri kino gihugu, maze kukibohora mu nzara z´agatsiko
k´indobanure z´abatutsi bibe byarushaho gukomera nibitaba vuba intiti mhutu n´abasilikare
b´abahutu bize kera bakiriho.
Dore uko imyanya
yatanzwe, ntabwo yerekana umubare wose w´abana bazatangira mu wa mbere muri
janvier 2008, ibi ubutegetsi bubi bwa Kagame na FPR bwanze kubitangaza mu
mvaho nshya kugirango rubanda itabona uko isakuza kuko za pourcentages zitaba
zigaragara, ariko buri wese uzi capacité ya buri université cg. école
supérieure yo kwakira abana bo mu wa mbere yakwibonera ko aba bacitse ku icumu
ahenshi bageze kuri 50%, twakongeraho abana b´abatutsi batabarirwa mubacitse
ku icumu kuko ababyeyi babo bari mu barutashye bava za Uganda, Burundi, Zaire,..ukaba
wakwemeza nta shiti ko abana b´abatutsi bazajya mu mwaka wa mbere muri
Janv.2008 bazarenga 80% mu gihugu abatutsi batageze kuri 15%, abahutu bageze
kuri 85% bo bakabona imyanya itageze kuri 20 %!
Mu byo abatekereza
kubohoza igihugu bagomba kwitaho. hari système de l´éducation aho abana b´abahutu
batabona imyanya ihagije, cyangwa ntibige tout simplement kubera ubukene FPR
yateye ababyeyi babo bakabura minérval, ababtutsi bo barihirwa na FARG ikigega
cya FPR kigoboka abatutsi gusa nkaho aribo bapfuye bonyine!
No
|
Kaminuza
|
Imyanya yatanzwe na FARG
|
Remarque
|
1
|
ISAE
|
40
|
Ishuli rya leta
|
2
|
ISPG
|
14
|
Ishuli ryigenga
|
3
|
KHI
|
73
|
Ishuli rya leta
|
4
|
KIE
|
67
|
Ishuli rya leta
|
5
|
KIST
|
91
|
Ishuli rya leta
|
6
|
UAAC (Ex-Mudende)
|
223
|
Ishuli ryigenga
|
7
|
ULK
|
319
|
Ishuli ryigenga
|
8
|
UNR
|
488
|
Ishuli rya leta
|
|
TOTAL
|
1342
|
|
Kanobana Antoine