Bruxelles, 10 Kamena 2003

 

Tito RUTAREMARA : UMUCURA-MIGAMBI WA MBERE WA RPF/FPR

 

Ibyivugo by’uyu mugabo ntawabivuga ngo abimare inyuma. Mu ikiganiro cye yagiranye n’abanyamakuru ba Radio-Rwanda ndetse n’ibinyamakuru byigenga, i Kinihira muwi 1993, yagize ati : « Ikibazo cy’amoko mu Rwanda kizarangizwa n’uko ubwoko bumwe butsembye ubundi » ! Byari bigiye kuba byanga hato !!

Abonye amoko atamaranye burundu, ahimba ko « Nta bwoko buba mu Rwanda ». Impamvu Tito Rutaremara mwene Lunari (UNAR) avuga ko nta moko aba mu Rwanda, aba akulikiza bya bindi Inama Nkuru y’igihugu, na Mutara III Rudahigwa bavuze muli 1958 ko « nta moko aba mu Rwanda », kuko gukemura ikibazo cy’Abahutu byali byabananiye. Na none rero ikibazo cy’amoko gihangayikishije Tito ; noneho akaba yarahimbye ijambo « amacakubili ». Niba kuvuga ubwoko ali amacakubili, aha yaribeshye ahubwo ni « amacagutatu » nka cya kirangantego cyo kwa Mutara III cyitwaga « Imbaga y’inyabutatu ijya mbere » ! Sinzi rero igituma Tito Rutaremara yirengagiza ko n’Abatwa babayeho ! Cyakora wenda igituma abirengagiza ni uko ali we ubusigaranye.

Abanyarwanda cyane cyane ababaye hanze bari bakwiye kwiga urulimi rwabo, ndavuga abibwira ko bazi umuco nyarwanda kandi na none barara mu tunama bacura imigambi mibi nkaba Tito Rutaremara na Michel Kayihura batazi icyo ijambo « amacakubili » icyo bivuga babigeranyije no muli politiki. Ugucisha-ukubili ni ukuvuga ibyo abandi batavuga ; kugira ibitekerezo bidahuye n’ibyabandi bafite. Amacakubili muli politiki nicyo bita mu gifaransa opposition. Iyo opposition nigombwa muli demokarasi. Itabayeho rero nibyobita dictature amahanga yiyama.

Kutagira ubwenge biragapfa bidakize ! Koko Tito Rutaremara na Paul Kagame na Michel Kayihura bavuga ko batali Abatutsi ? Ko wumva kuvuga amoko byazanywe n’Abazungu (nk’uko bazanye kwandika) tukaba tuzi Abazungu babanje mu Rwanda abo ali bo, uwahimbye izina Umuhutu, Umututsi n’Umutwa ni nde ? Uwo muzungu yahimbye ayo moko ashaka kugera kuki ?

None se uwo muzungu ni we wahimbye cya gitekerezo abanyarwanda bavugaga cya Gihanga n’abana be Gahutu, Gatwa, Gatutsi yahaye amata… na Sabizeze wamanutse ku ijuru ali kumwe n’umutwa… ? Mu Nkore ko hali Abayiru n’Abahima, na byo byahimbwe n’Abazungu ? Noneho rero ubwo Tito Rutaremara abaye SAGIHOBE (bacurangaga ngo Sagihobe si Umuhutu, si n’Umututsi ngo bimenywe, ni akabwana k’iminsi…) Twe tumuhitiramo ko yakwiyitirwa Umutwa, cyangwa Imburabwoko.

Bwana Tito Rutaremara rero, gerageza ubundi bulyo bwo gucengeza Demokarasi mu Rwanda, bitari ukuzimanganya amoko, kandi igihe cyo « GUSYA » cyagera amoko yo gusebwa akaboneka. Umucura-migambi y’ubwicanyi bw’ingeri zose wa FPR (Tito Rutaremara) yagerageje gukoresha « plan Simbananiye » (yo muli 1972) birananirana, nk’uko Simbananiye byamunaniye kumara Abahutu b’i Burundi. Noneho ahimba ko nta moko aliho ; uzayavuga azacibwe umutwe. Bwana Tito, urata igihe cyawe. Turabona ahubwo ibintu bigeze mu bya 1958, witegure rero na 1959 izagira igihe cyayo ! Kuko n’ubundi 1959 yahamagawe na 1958 bahakana amoko. Ubwenge buke bwanyu burababaje : mu Bubiligi nta moko aba mu ndangamuntu z’Ababiligi, aliko Abawalo n’Abafurama barazwi, na bo bariyizi. Demokarasi yabo ibasangiza byose, ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu. Ni urugero Tito Rutaremara w’umucura-migambi wa mbere muli politiki ya FPR yagombaga guheraho.

Ese ubundi ayo moko atwaye iki, kuki amutera ubwoba ? Ubu se Inkoramaraso y’isonga (Tito Rutaremara) yakwihanukira akavuga ko Col Lizinde, Seth Sendashonga, A-M. Nkubito, n’abandi bishwe, turavuga abali ku isonga lya FPR ; abicajwe nta mpamvu nka ba J. Birara, Col Kanyarengwe, abafunzwe nka Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutinka na Col Biseruka ; n’abandi tutiliwe turondora amazina ; abameneshejwe nka Faustin Twagiramungu na P-C. Rwigema, abo bose batazize Ubuhutu ? Ibyo rero ni byo Tito Rutaremara azabazwa igihe nikigera. Kandi kizagera iyo Ntagondeka mu matwara ya FPR (Tito Rutaremara) ikiliho, ibibazwe. Ubwo se izavuga ko ali inzira-karengane da ? Bajye bamenya ko umuntu wese azazira ibyo yakoze cyangwa yavuze. Politiki yo « gusya » no « gukomeretsa » nta ho izageza u Rwanda.

Nyamuneka mzehe Michel Kayihura wisaza wanduranije cyane ngo urasubira mu mateka ; wiyibagije ko ayawe ku Rwesero mu Nama Nkuru y’igihugu, n’ay’i Kavumu na Bagirishya na Butwatwa na Nkuranga kwa Kigeri V Ndahindurwa, yibagiranye ! Byose biranditse ! Mujye mutinya ibintu byanditse. Mgr Alexis Kagame yarihanukiliye ararahira mu gitabo cye cy’amateka (Un Abrégé de l’Histoire du Rwanda, Tome II) ko ibyo kwimikwa kwa Ndahindurwa nta ruhare yali abifitemo ! Maze ejo bundi nyakwigendera Mgr André Perraudin yandika igitabo yerekana amabaruwa Abbé Alexis Kagame yamwandikiye cyane cyane iyo ku wa 27.7.1959 aho yabwiraga Mgr Perraudin ko yaba ali we uvuga ko Jean-Baptiste Ndahindurwa ali we Mwami kuko yarazwe na Mutara III Rudahigwa. Yongera noneho kubisobanura neza mu ibaru ye ye ku wa 30.7.1959. Mgr Alexis Kagame ntiyali yiteze ko Mgr Perraudin azatangaza ayo ma baruwa.

Ni cyo gituma rero Abanyarwanda bali bakwiye kujya bibuka ko amateka atibagirana, ibyahishwe bigahishurwa.

Kuba ali we ucura imigambi yose (Tito Rutaremara) abantu babonana FPR kuva yaduka mu Rwanda, ni ikizwi na bose. Cyangwa se benshi ntibali babizi. Aliko guhora ali mu rwihisho yikinga inyuma y’Abasilikare bakuru, ngo byamurambiye, none ngo akaba ashaka kujya imbere. Nguwo ni we wihaye kuvuga amateka y’u Rwanda atanayazi neza, kubazwa ibyerekeye politiki igihugu kigenderaho (nk’Itegeko-Nshinga) n’ibindi… Aliko akaba yarambiwe gutegekwa n’abo yigishije. Akaba rero afite imigambi yo kwiyamamaza agasimbura Paul Kagame biciye mu bulyo bwa Demokarasi… Ndetse ngo na Kagame akaba ashaka ko aliko byagenda, kugira ngo hanze babone ko igihugu kidategekwa n’abasilikare kandi kili mu nzira za demokrasi. Aliko akibagirwa ko aramutse avuye ku Buperezida uwo mwanya ukagibwamo n‘Umwiru mukuru we (Tito Rutaremara) yaba yikozeho, ngo kuko azamutanga akamufatisha, bityo n’abandi bajyaga kumurwanya bagaceceka.

Aliko na none Tito Rutaremara akibagirwa ko Paul Kagame atahilima wenyine asize Umwiru we (Tito), bimwe baciyemo umugani ngo « ibikundanye birajyana » ! Kabone n’ubwo afitanye ubumwe na ba basilikare batorotse, bicaye hanze barekereje ko ibintu bihinduka, Tito Rutaremara yabonye ubutegetsi. Na none kandi bose baribeshya : Bizasa na bwa bwenge bwa MDR, yafashije FPR mu mishyikirano no mu mashyaka, ngo FPR icishe make, ifashe intwaro hasi, nibigera mu matora iyo MDR izabereke igihandure ! FPR ubwo yarabibonaga, isanga mu matora itazakoramo, ihitamo gutsindisha imbunda, aba aliyo yereka MDR igihandure ! Ubanza koko ali bwa « bwenge-hutu » bajya bavuga !

Naho ibya Tito Rutaremara byo, ubanza bizasa n’ibya Valens Kajeguhakwa wali wariringiye umwanya w’Ubuperezida, yabona atabonye n’Ubuminisitiri agafata ikirere ! Erega, bose bayobewe umugani w’abanyarwanda baciye ngo : « Igihugu ikirira inkuna kigakiza Nkunzi » !

Tito Rutaremara na we, kimwe na Bihozagara, barakajwe n’uko atali bo bagitwara, ngo bikande imvune bavunitse bandika, bavuga hilya hino... none bakaba baheze mu mpfuruka ya Paul Kagame, ijambo liva mu kanwa k’imbunda ni « funga kinwa »“!

Imvugo Paul Kagame akoresha abiterwa n’uburere buke asaganywe, andi magambo avuga aba yarayigishijwe n’umwalimu we Tito Rutaremara. Mumaze iminsi mumva amagambo ye yagiye avugira hirya no hino, musangamo amwe muli aya magambo : kwigisha, nzacyura, amatora, amasaka, ijana ku ijana, uturatira, ibigori, amaca-kubili, kubwejangura, gukomereka, gukomeretsa, gusya. Mugitutsi cye yavugiye i Bwisige hali aho agira ati : « (…) Uzajya aturatira ko yejeje amasaka cyangwa ibigoli, tuzajya tumubwira ko dutunze ibiyasya n’ibisya ibyo bigoli. Dufite politiki izi gusya ibigoli iyo byeze, ntibipfe ubusa. (…) ». Muli iyo mvugo (ya gitutsi) « amasaka n’ibigoli » buvuga « ABANA B’ABAHUTU ».

Reka tube turekeye aha, tubitege amaso n’amatora. Nta musilikare ufata ubutegetsi ngo abuvanweho n’amagambo, abuvanwaho n’indi mbunda, ibyo kwegura na byo ntimubitegereze. Tito Rutaremara natareba neza ahubwo azaboneza iyo munsi ya Mont-Meru. Ruriya Rukiko turaruzi, upfa kurutunga inote rugahita rusumira !

 

Massai-House.