Le Rwanda vers une Zairinisation suicidaire (par Gasana Gallican)
Qui dit mieux?
- Twatsinze Intambara; byari bikwiye
- Twarubatse; ni byiza
- Twarishe, Turanahora; Ingoma idahora bayita igicuma
- Twarafunze tunarwanya twivuye inyuma abatavuga rumwe natwe
- Twatsinze amatora bihagije
- Twageze naho u Rwanda rutaragera mu mupira w誕maguru
N段bindi n段bindi..............
Muri macye, Twaratunze turatunganirwa; nyamuneka ntituzabe nka wa wundi wakize akibagirwa gukinga. Ariko rero ikibabaje kandi kigaragara n段nzira tuganamo kandi nibaza ko benshi muri mwe muyibona!!
Kwicecececyera ngo wibereho neza muri iyi minsi ntabwo ari ubugabo. Abenshi muri mwe ntabwo muri bato cyane kuburyo mutazi ibigwi by段cyahoze cyitwa Zaire( ni natwe twabaye imbarutso yihindurwa ryiryo zina) Ntawe utayobewe ubukungu n段tera mbere Zaire yahoranye, ntawe utayobewe amazu y段bitangaza yari yubatswe hose mu gihugu, kuva Goma kugera Bagdorite; yemwe no mu mupira w誕maguru, Zaire yageze muri Mondial!!
Mobutu yararirimbiwe, yarabyiniwe, yarambawe,baramwishimiye, yaranatowe 100% kw段jana.
Papa Mobutu
cyangwa Muzehe wacu nabyo mbona byenda gusa..Banyarwanda! Biri mu nshingano zacu kuvuga ibitagenda, kubyihorera ngo ubone waramuka sibyo bizabihindura; gukoma amashyi, bibeshya uwo uyakomeye ko ari mu nzira nziza. Ikibabaje ni uko ibizava muriyo Tereriyo, bizadukoraho twese kuva kuri President wa repubulika kugeza ku muturage w置muhinzi; kuva kuri twe n誕bana bacu; kugeza kubazadukomokaho bose...
Ndibuka hambere aha, hari umwana w置muzayirwa twiganaga, wavaga muri famille ikize bihagije, babaga Kinshasa, Nyina ngo akaba yarakundaga Inyabutongo zitabonekaga muri icyo gihe; Yafataga indege akajya kuzigura muri Afrika yepfo.
Niba se nta munyarwanda ucyibasha kurya igitoki, ntabashe kwigurira ibishyimbo n段birayi kubera ko bigura ibya mirenge, u Rwanda rwo murabona rutagana aha Zaire?
Sebarenzi akiri perezida w段nteko yigeze gutanga urugero ruvuga ukuntu OMS ( Organisation Mondial de la sante) yigeze gukora statistique muri Zaire; baje gusanga ngo Umuzayirwa yarapfuye!! Hashize nk段myaka icumi, ukurikije imibare yari ivuyemo. None aho tugeze ubu, ufashe umunyarwanda moyen, ukareba amafaranga ahembwa buri kwezi, ukamubarira ibyo akeneye, simpamya ko wasanga we agihumeka.
Sinzi niba ari ukwirengagiza ariko birababaza cyane kubona twirirwa turirimba ukuntu twateye imbere, ukuntu i Kigali amazu y誕kataraboneka azamurwa ubutitsa, ukuntu Nyarutarama imeze, amamodoka ataraboneka agenderwamo, n段bindi n段bindi...... Mwibuke ko ibyo byose ntawabirushaga Zaire! Yo kandi ikagira akarusho ko kwigirira ubukungu kamere twe tudafite.
Ntimukabone Lieutenant kanaka, cyangwa Colonel kanaka yujuje inzu y段gitangaza avanye mu maronko cyangwa se iminyago y誕mabuye y誕gaciro, ngo mubyitiranye n段terambere ry段gihugu.
Igihugu cyitagira classe moyenne cyiba kiri hafi kuzimangatana, cyane cyane nk段gihugu cyacu kitagira ubundi bukungu bundi usibye amaboko y誕baruvuka! Aha ndashaka kuvuga ko u Rwanda ruzazamurwa n段birweramo ( nta mabuye y誕gaciro tugira usibye aya Congo) Igihe cyose politique iziyibagiza iterambere ry置buhinzi n置bworozi; ibiciro ku masoko bizakomeza bizamuke, dukomeze tujye kugura igitoke muri uganda, kandi ntakibuze ngo igikoki cyongere cyere muri Kibungo.
Nta narimwe tuzatera imbere igihe ibigo nka Sucrerie de Kabuye igurishijwe; inyungu ikaba kugura isukari amafaranga magana ane; yarigeze kugurwa munsi y段jana!!! Ubwo se privatisation muri ubwo buryo,yungura umunyarwanda cyangwa iramuhombya?
Hari abanyarwanda benshi bajya i Rwanda muri vacances bavuye mu bihugu bitandukanye; Iyo uganiriye nabo muri rusange bakubwira ukuntu igihugu cyateye imbere, ko abantu bacyize, ko ahubwo batibaza icyo abacyiri hanze bahakora!! Bakakubwira ukuntu abantu bacyize, nkaho abanyarwanda bose baba Nyarutarama cyangwa se bose bikoreyemo muri Congo.
Ariko abo bantu iyo mwiherereye muri babili, akubwira ko abanyarwanda bagiye gushira n段nzara, ko ibinyu bimeze nabi mbese muri rusange. Wasubiza amaso inyuma, wibaza impanvu abo bantu badatinyuka kubivugira mu ruhame; baremera bakaruca bakarumira, bakemeza ko ibintu bigenda neza ngo hato batazanakoma rutendeli bakabiburiza amaronko.
Yego aho gupfa none wapfa ejo! Ariko kuba umugabo bisaba gushishoza, ukareba kure, ugatekereza uko iGihugu cyawe kizaba kimeze ejo, kuko i Gihugu nikigenda neza, n誕banyarwanda bose baba bamerewe neza; naho kwanga kwerekana ibitagenda ngo ubone waramuka, nta bugabo na busa uba werekanye, uba witekerejeho ubwawe; wibagiwe ko hari abagukomokaho, ubuvivi n置buvivure bacyeneye kuzaba bafite iGihugu cyizima mu myaka izaza.
Kugira ubugabo, kuba Inyangamugayo, iGihugu cyiza, Kwishyira ukizana; ibyo byose biraharanirwa ntibihabwa.
Mugire Amahoro.
Gallican Gasana